ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 p. 193
  • Uwo wafatiraho urugero—Hezekiya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uwo wafatiraho urugero—Hezekiya
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ibisa na byo
  • Yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Yomatanye na Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Imana itabara Hezekiya
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ukwizera k’umwami kugororerwa
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 p. 193

Uwo wafatiraho urugero​—Hezekiya

Hezekiya ageze igihe agomba gufata umwanzuro ukomeye mu buzima bwe. Nubwo afite imyaka 25 gusa, ni umwami w’u Buyuda. Ese azaba umwami umeze ute? Ese azakurikiza urugero rubi yasigiwe na se, Umwami Ahazi? Ahazi yari yarabaye umuhakanyi kandi yarinze apfa yaranze kwihana. Ahazi yashyigikiye abasengaga ibigirwamana kandi yatwitse umwe mu bavandimwe ba Hezekiya amutambira ibigirwamana (2 Ibyo ku Ngoma 28:1-4). Ariko Hezekiya yanze ko imyitwarire ya se yuzuye uburiganya imubuza gusenga Yehova. Nta nubwo yigeze yumva ko agomba gukora amakosa nk’ayo se yakoze. Ahubwo, “yomatanye na Yehova.”—2 Abami 18:6.

Ese umwe mu babyeyi bawe yaba asuzugura abasenga Yehova? Ese yaba akuka inabi cyangwa yarabaswe n’ingeso mbi? Niba ari uko bimeze, ntukumve ko ukwiriye gukora amakosa y’uwo mubyeyi wawe. Hezekiya ntiyigeze yemera ko amateka mabi y’umuryango we agira ingaruka ku buzima bwe. Ahubwo yabaye umwami mwiza cyane ku buryo ‘mu bami b’u Buyuda bose bamukurikiye, nta wigeze ahwana na we’ (2 Abami 18:5). Kimwe na Hezekiya, nawe ushobora kugira icyo ugeraho mu buzima, nubwo mu muryango wawe byaba bitoroshye. Uzabigeraho nukomeza ‘komatana na Yehova.’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze