ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bt igi. 19 pp. 148-155
  • “Ukomeze kuvuga kandi ntuceceke”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ukomeze kuvuga kandi ntuceceke”
  • ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Bari bahuje umwuga wo kuboha amahema” (Ibyak 18:1-4)
  • “Abakorinto benshi . . . barizera” (Ibyak 18:5-8)
  • “Hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera” (Ibyak 18:9-17)
  • “Yehova nabishaka” (Ibyak 18:18-22)
  • ‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umugi wa Korinto “wagenzuraga ibyambu bibiri”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
bt igi. 19 pp. 148-155

IGICE CYA 19

“Ukomeze kuvuga kandi ntuceceke”

Pawulo yishakiraga ibimutunga ariko agashyira umurimo imbere

Ibyakozwe 18:1-22

1-3. Kuki intumwa Pawulo yagiye i Korinto, kandi se ni izihe ngorane yahuye na zo?

HARI mu mpera z’umwaka wa 50. Intumwa Pawulo yari i Korinto, umugi wari ukize w’ubucuruzi wari utuwe n’abaturage benshi b’Abagiriki, Abaroma n’Abayahudi.a Pawulo ntiyari yaje muri uwo mugi azanywe no kugura cyangwa kugurisha cyangwa se gushaka akazi. Yari yaje i Korinto azanywe n’impamvu ikomeye cyane kurushaho. Yari yazanywe no guhamya iby’Ubwami bw’Imana. Icyakora, Pawulo yari akeneye aho acumbika, kandi yari yariyemeje kutaremerera abandi. Ntiyifuzaga ko hagira utekereza ko ashakira inyungu mu murimo wo kuvuga ijambo ry’Imana. Yari kubigenza ate?

2 Pawulo yari azi kuboha amahema. Kuboha amahema ni umurimo utoroshye, ariko yifuzaga gukoresha amaboko ye kugira ngo abone ibimutunga. Ese yari kubona akazi muri uwo mugi warimo abantu benshi? Ese yari kuhabona icumbi rikwiriye? Nubwo Pawulo yari ahanganye n’izo ngorane zose, ntiyigeze yirengagiza umurimo we w’ingenzi, ari wo wo kubwiriza.

3 Byaje kuba ngombwa ko Pawulo aguma i Korinto igihe kirekire, kandi umurimo wo kubwiriza yakoze wagize icyo ugeraho. Ibyo Pawulo yakoreye i Korinto bitwigisha iki, kandi se ni iki kizadufasha gukomeza guhamya iby’Ubwami bw’Imana mu ifasi tubwirizamo?

UMUGI WA KORINTO WAHUZAGA INYANJA EBYIRI

Umugi wa kera wa Korinto wari ku bunigo buri hagati y’u Bugiriki n’umwigimbakirwa wo mu majyepfo wa Péloponnèse. Aho ubwo bunigo bwari buto, bwari bufite ibirometero bitagera kuri bitandatu, bityo Korinto yari ifite ibyambu bibiri. Icyambu cya Léchée cyari mu kigobe cya Korinto, cyayihuzaga n’uturere tw’iburengerazuba tw’u Butaliyani, Sisile na Esipanye. Icyambu cya Kenkireya cyari mu kigobe cya Saronike, cyayihuzaga n’uturere tw’inyanja ya Égée, Aziya Ntoya, Siriya na Egiputa.

Kubera ko mu majyepfo ya Péloponnèse habaga imiyaga ikaze yashoboraga guteza akaga amato, akenshi abasare bahitagamo guparika ubwato kuri kimwe mu byambu bibiri bya Korinto, maze imitwaro bakayinyuza iy’ubutaka bakongera kuyipakirira ku kindi cyambu. Amato yabaga ataremereye bashoboraga kuyakurura bakayambutsa ubwo bunigo ari ku kintu kimeze nka podiyumu banyuzaga mu muhanda bari baratunganyije warimo imigunguzi, bakayageza ku nyanja yo hakurya. Ahantu uwo mugi wari wubatse hatumaga ugenzura ubucuruzi bwakorerwaga mu nyanja y’iburasirazuba n’iy’iburengerazuba, n’ubucuruzi bwo ku butaka bwo mu majyaruguru no mu majyepfo. Ubwo bucuruzi bukomeye ntibwatumaga Korinto igira ubutunzi gusa, ahubwo nanone bwatumaga abantu baho bagira imico mibi ikunda kuba ku byambu byinshi.

Mu gihe cy’intumwa Pawulo, Korinto yari umurwa mukuru w’intara ya Roma ya Akaya, kandi yari umugi ukomeye mu by’ubutegetsi. Icyagaragazaga ko uwo mugi warimo amadini menshi, ni uko warimo urusengero rw’abasengaga umwami w’abami, ingoro n’insengero zeguriwe imana nyinshi z’Abagiriki n’Abanyegiputa, hamwe n’isinagogi y’Abayahudi.—Ibyak 18:4.

Buri myaka ibiri habaga amarushanwa akomeye y’imikino ngororangingo yaberaga mu mugi wari hafi aho wa Isimiya, akaba yari aya kabiri ku mikino ya Olempiki. Intumwa Pawulo agomba kuba yari i Korinto igihe habaga imikino yo mu mwaka wa 51. Ni yo mpamvu hari inkoranyamagambo ya Bibiliya igira iti “kuba ahantu ha mbere Pawulo akoresha imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku mikino ari mu ibaruwa yandikiye Abakorinto, si ibintu byapfuye guhurirana.”—1 Kor 9:24-27.

“Bari bahuje umwuga wo kuboha amahema” (Ibyak 18:1-4)

4, 5. (a) Igihe Pawulo yari i Korinto yari acumbitse he, kandi se ni uwuhe mwuga yakoraga? (b) Pawulo yamenye ate kuboha amahema?

4 Pawulo amaze kugera i Korinto, yakiriwe n’umugabo n’umugore b’Abayahudi bakundaga gucumbikira abashyitsi, ari bo Akwila n’umugore we Purisikila, cyangwa Purisika. Uwo mugabo n’umugore we bagiye gutura i Korinto bitewe n’uko Umwami w’abami Kalawudiyo yari yategetse “Abayahudi bose kuva i Roma” (Ibyak 18:1, 2). Akwila na Purisikila ntibakiriye Pawulo iwabo mu rugo gusa, ahubwo bamwakiriye no mu mwuga bakoraga. Iyo nkuru igira iti “[Pawulo] aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, nuko bakajya bakorana” (Ibyak 18:3). Pawulo yakomeje gucumbika muri urwo rugo rw’uwo mugabo n’umugore bakundaga gucumbikira abashyitsi mu gihe cyose yamaze akorera umurimo i Korinto. Igihe Pawulo yari akiri kwa Akwila na Purisikila, ashobora kuba ari bwo yanditse amwe mu mabaruwa yaje kujya ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya.b

5 Bishoboka bite ko Pawulo wari ‘warigishijwe na Gamaliyeli,’ yakoraga n’umwuga wo kuboha amahema (Ibyak 22:3)? Uko bigaragara, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere ntibabonaga ko kwigisha abana babo umwuga byabateshaga agaciro kabone niyo abo bana babaga barize andi mashuri. Kubera ko Pawulo yakomokaga i Taruso muri Kilikiya, uwo mugi ukaba wari uzwi cyane bitewe n’imyenda yakorwagamo amahema yitwa silisiyumu, ashobora kuba yaramenye uwo mwuga akiri muto. Kuboha amahema byari bikubiyemo iki? Umwuga wo kuboha amahema wabaga ukubiyemo kuboha imyenda y’ihema cyangwa gukata ibitambaro bikomeye no kubidoda kugira ngo bakoremo amahema. Uko byaba byarakorwaga kose, wari umurimo utoroshye.

6, 7. (a) Pawulo yabonaga ate umwuga wo kuboha amahema, kandi se ni iki kigaragaza ko Akwila na Purisikila na bo babibonaga batyo? (b) Muri iki gihe Abakristo bakurikiza bate urugero rwa Pawulo, Akwila na Purisikila?

6 Pawulo ntiyabonaga ko kuboha amahema ari byo by’ingenzi mu mibereho ye. Yakoraga uwo mwuga agamije gusa kubona ikimutunga mu gihe yakoraga umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza “nta kiguzi” (2 Kor 11:7). Akwila na Purisikila babonaga bate umwuga wabo? Kubera ko bari Abakristo, nta gushidikanya ko babonaga kazi nk’uko Pawulo yakabonaga. Igihe Pawulo yavaga i Korinto mu mwaka wa 52, Akwila na Purisikila bajyanye na we muri Efeso, inzu yabo ikajya iberamo amateraniro (1 Kor 16:19). Nyuma yaho, basubiye i Roma hanyuma bongera kugaruka muri Efeso. Uwo mugabo n’umugore barangwaga n’ishyaka bashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, kandi babaga biteguye gufasha abandi. Ibyo ni byo byatumaga bashimwa n’“amatorero yose yo mu banyamahanga.”—Rom 16:3-5; 2 Tim 4:19.

7 Abakristo bo muri iki gihe bakurikiza urugero rwa Pawulo, Akwila na Purisikila. Muri iki gihe ababwiriza barangwa n’ishyaka bakorana umwete ‘kugira ngo batagira uwo baremerera’ (1 Tes 2:9). Ababwiriza b’Ubwami benshi b’igihe cyose ni abo gushimirwa, kubera ko bashaka akazi bakora igice cy’umunsi cyangwa se bakagakora rimwe na rimwe, kugira ngo babone ikibatunga mu gihe bakora umurimo wabo w’ibanze, ni ukuvuga umurimo wa gikristo. Abagaragu ba Yehova benshi bishimira kwakira abagenzuzi b’uturere mu ngo zabo, nk’uko Akwila na Purisikila babigenje. Abagira “umuco wo kwakira abashyitsi” bazi ukuntu kwakira umushyitsi bishobora kuba isoko y’inkunga kandi bigakomeza umuntu cyane.—Rom 12:13.

AMABARUWA YAHUMETSWE ATERA INKUNGA

Mu mezi 18 intumwa Pawulo yamaze i Korinto, ahagana mu mwaka wa 50-52, yanditse nibura amabaruwa abiri yaje kuba amwe mu bigize Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, ni ukuvuga ibaruwa ya mbere n’iya kabiri yandikiye Abatesalonike. Ashobora kuba yarandikiye Abagalatiya muri icyo gihe cyangwa se nyuma yaho gato.

Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike ni yo ya mbere mu mabaruwa yahumetswe Pawulo yanditse. Pawulo yagiye i Tesalonike ahagana mu mwaka wa 50, mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari. Itorero ryashinzwe muri uwo mugi ryahise ritangira guhura n’ibitotezo, bituma Pawulo na Silasi bahava (Ibyak 17:1-10, 13). Kubera ko Pawulo yari ahangayikishijwe no kumenya uko iryo torero rishya ryari rimerewe, yagerageje gusubirayo incuro ebyiri zose, ariko ‘Satani aramuzitira.’ Ni yo mpamvu Pawulo yohereje Timoteyo ngo ajye guhumuriza abavandimwe kandi abakomeze. Uko bigaragara, mu mpera z’umwaka wa 50 Timoteyo yasanze Pawulo i Korinto kandi amuzanira amakuru meza y’itorero ry’i Tesalonike. Nyuma yaho, ni bwo Pawulo yanditse iyo baruwa.—1 Tes 2:17–3:7.

Ibaruwa ya kabiri yandikiye Abatesalonike, ishobora kuba yaranditswe nyuma gato y’iya mbere, wenda nko mu mwaka wa 51. Muri ayo mabaruwa yombi, Timoteyo na Silivani (wiswe Silasi mu Byakozwe) bafatanyije na Pawulo kohereza intashyo, ariko nta kintu kigaragaza ko abo bagabo uko ari batatu bongeye guhura nyuma y’aho Pawulo aviriye i Korinto (Ibyak 18:5, 18; 1 Tes 1:1; 2 Tes 1:1). Kuki Pawulo yanditse iyo baruwa ya kabiri? Uko bigaragara yari yarahawe amakuru menshi y’iryo torero, wenda akaba yari yarayahawe n’umuntu wari warajyanye ibaruwa ye ya mbere. Ibyo Pawulo yabwiwe ntibyatumye ashimira abavandimwe ku bw’urukundo no kwihangana bagaragaje gusa, ahubwo yanakosoye ibitekerezo bamwe mu bantu b’i Tesalonike bari bafite ku bihereranye n’ukuhaba k’Umwami kwari kwegereje.—2 Tes 1:3-12; 2:1, 2.

Ibaruwa Pawulo yandikiye Abagalatiya igaragaza ko yabasuye nibura incuro ebyiri mbere y’uko abandikira. Mu mwaka wa 47-48, Pawulo na Barinaba bagiye muri Antiyokiya ya Pisidiya, Ikoniyo, Lusitira n’i Derube, iyo migi yose ikaba yari mu ntara ya Roma ya Galatiya. Mu mwaka wa 49, Pawulo yasubiye muri ako karere ari kumwe na Silasi (Ibyak 13:1–14:23; 16:1-6). Pawulo yanditse iyo baruwa kubera ko akimara kuhava, abakundaga imigenzo y’Abayahudi bahise bahagera, bakigisha ko Abakristo bagomba gukebwa kandi bakubahiriza Amategeko ya Mose. Nta gushidikanya rero ko Pawulo yandikiye Abagalatiya akimara kumva iby’izo nyigisho z’ikinyoma. Ashobora kuba yaranditse iyo baruwa ari i Korinto, ariko nanone birashoboka ko yaba yarayanditse ari muri Efeso igihe yaharuhukiraga gato, ari mu rugendo rwe asubiye muri Antiyokiya ya Siriya, cyangwa akaba yarayanditse ari muri Antiyokiya.—Ibyak 18:18-23.

“Abakorinto benshi . . . barizera” (Ibyak 18:5-8)

8, 9. Pawulo yabyitwayemo ate igihe yarwanywaga bitewe n’uko yabwirizaga Abayahudi ashyizeho umwete, kandi se nyuma yaho yagiye kubwiriza he?

8 Kuba Pawulo yarabonaga ko akazi kari ako kumufasha gukora umurimo wa Yehova byigaragaje igihe Silasi na Timoteyo bamuzaniraga impano nyinshi bavanye i Makedoniya (2 Kor 11:9). Icyo gihe Pawulo yahise “arushaho kubwiriza ijambo ry’Imana ashyizeho umwete [“yiyegurira wese ijambo ry’Imana,” Bibiliya Ntagatifu]” (Ibyak 18:5). Icyakora, iyo mihati myinshi yashyizeho akabwiriza Abayahudi, yatumye arwanywa cyane. Kugira ngo Pawulo agaragaze ko atari kuzabazwa amaraso yabo kuko banze kwemera ubutumwa burokora ubuzima bwerekeye Kristo, yakunkumuye imyenda ye abwira Abayahudi bamurwanyaga ati “amaraso yanyu sinzayabazwe. Njye nta kosa mfite. Uhereye ubu, nigiriye mu banyamahanga.”—Ibyak 18:6; Ezek 3:18, 19.

9 None se Pawulo yagiye kubwiriza he? Umugabo witwaga Titiyo Yusito, ushobora kuba yari yarahindukiriye idini ry’Abayahudi, inzu ye ikaba yari hafi y’isinagogi, yemereye Pawulo gukoresha inzu ye. Bityo Pawulo yaretse kubwiririza mu isinagogi yimukira kwa Yusito (Ibyak 18:7). Yakomeje gucumbika kwa Akwila na Purisikila igihe yari i Korinto, ariko agakorera ibikorwa bye byose bijyanye no kubwiriza kwa Yusito.

10. Ni iki kigaragaza ko Pawulo atari yariyemeje kubwiriza abanyamahanga gusa?

10 Ese kuba Pawulo yaravuze ko yari agiye kubwiriza abanyamahanga byaba bishaka kuvuga ko yaretse rwose kwita ku Bayahudi bose n’abandi bahindukiriye idini ry’Abayahudi, hakubiyemo n’ababaga biteguye kwitabira ubutumwa yabwirizaga? Ibyo si ko byari bimeze. Urugero, ‘umuyobozi w’isinagogi witwaga Kirisipo yizeye Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera.’ Uko bigaragara, benshi mu bateraniraga mu isinagogi bifatanyije na Kirisipo, kubera ko Bibiliya ivuga ko ‘Abakorinto benshi bumvise ubutumwa, na bo bakizera bakabatizwa’ (Ibyak 18:8). Bityo, inzu ya Titiyo Yusito ni yo itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa i Korinto ryateraniragamo. Niba inkuru yo mu Byakozwe yaravuzwe nk’uko Luka yari asanzwe avuga inkuru, agakurikiranya ibivugwamo akurikije igihe byabereye, ubwo abo Bayahudi cyangwa abahindukiriye idini ry’Abayahudi babaye Abakristo nyuma y’aho Pawulo akunkumuriye imyenda ye. Ibyo byaba bigaragaza neza ukuntu Pawulo yashyiraga mu gaciro agahuza n’ibyo abantu bakeneye.

11. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova muri iki gihe bigana Pawulo mu gihe bagerageza kubwiriza abantu bo mu madini yiyita aya gikristo?

11 Mu bihugu byinshi muri iki gihe, amadini yiyita aya gikristo yashinze imizi kandi agira uruhare rukomeye ku bayoboke bayo. Mu bihugu bimwe na bimwe no mu birwa, abamisiyonari bo mu madini yiyita aya gikristo bakoze ibishoboka byose kugira ngo bahindure abantu. Abantu biyita Abakristo akenshi baba barabaswe n’imigenzo y’idini, nk’uko byari bimeze ku Bayahudi b’i Korinto mu kinyejena cya mbere. Ariko kimwe na Pawulo, twebwe Abahamya ba Yehova tubwiriza abantu nk’abo tubigiranye ishyaka, tugahera ku bintu baba basanzwe bazi muri Bibiliya, uko byaba bingana kose. Nubwo hari igihe baturwanya, cyangwa abayobozi b’amadini yabo bakadutoteza, ntiducika intege. Mu bantu “bafite ishyaka ry’Imana ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri,” hashobora kuba harimo benshi bicisha bugufi tugomba gushakisha kugeza igihe tubaboneye.—Rom 10:2.

“Hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera” (Ibyak 18:9-17)

12. Ni iki Pawulo yijejwe mu iyerekwa?

12 Niba Pawulo yarigeze ashidikanya ku birebana no gukomeza kubwiriza i Korinto, agomba kuba atarongeye gushidikanya igihe Umwami Yesu yamubwiriraga mu iyerekwa nijoro ati “ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke, dore ndi kumwe nawe kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera” (Ibyak 18:9, 10). Mbega iyerekwa riteye inkunga! Umwami ubwe yijeje Pawulo ko yari kumurinda ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga kumugirira nabi, kandi ko muri uwo mugi hari abantu benshi bakwiriye kumva ubutumwa. Pawulo yakiriye ate iryo yerekwa? Iyo nkuru igira iti “arahaguma, amarayo umwaka n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.”—Ibyak 18:11.

13. Ni ibihe bintu Pawulo ashobora kuba yaratekereje igihe yari ageze hafi y’intebe y’urubanza, ariko se ni iyihe mpamvu yari afite yo kwitega ko bitari kumugendekera bityo?

13 Pawulo amaze hafi umwaka i Korinto, yabonye indi gihamya y’uko Umwami yari amushyigikiye. ‘Abayahudi bibasiye Pawulo baramurwanya,” bamujyana imbere y’intebe y’urubanza (Ibyak 18:12). Bamwe batekereza ko iyo ntebe yari podiyumu y’amabuye y’urugarika y’ubururu n’umweru, ikaba yari hafi y’isoko ry’i Korinto. Imbere y’iyo ntebe hari imbuga nini abantu benshi bashoboraga guteraniraho. Ibyo abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo babonye, bigaragaza ko iyo ntebe y’urubanza ishobora kuba yari hafi cyane y’isinagogi, ikaba itari iri kure y’inzu ya Yusito. Igihe Pawulo yagendaga yegera intebe y’urubanza, ashobora kuba yaratekereje igihe Sitefano yaterwaga amabuye, ari na we rimwe na rimwe bavuga ko ari we mumaritiri, cyangwa uwahowe Imana wa mbere w’Umukristo. Pawulo, icyo gihe witwaga Sawuli, yari yaremeye ko “yicwa” (Ibyak 8:1). None se ibintu nk’ibyo byari kuba no kuri Pawulo? Oya, kubera ko yari yarasezeranyijwe ko ‘nta muntu wari kuzamugirira nabi.’—Ibyak 18:10.

Galiyo yanze kwakira ikirego cy’abaregaga Pawulo. Abasirikare b’Abaroma bagerageza gukumira abagabo bari barakaye.

“Abirukana mu rukiko.”—Ibyakozwe 18:16

14, 15. (a) Ni ikihe kirego Abayahudi bareze Pawulo, kandi se kuki Galiyo yanze kwakira ikirego cyabo? (b) Byagendekeye bite Sositeni, kandi se amaherezo ye ashobora kuba yarabaye ayahe?

14 Byagendekeye bite Pawulo igihe yari ageze imbere y’intebe y’urubanza? Umucamanza wari wicaye kuri iyo ntebe ni umutware wa Akaya witwaga Galiyo, akaba yari mukuru wa Sénèque wari umuhanga mu bya filozofiya. Abayahudi bareze Pawulo bagira bati “uyu muntu akora ibinyuranyije n’amategeko, akayobya abantu abigisha gusenga Imana mu bundi buryo” (Ibyak 18:13). Abayahudi bavugaga ko Pawulo yahinduraga abantu mu buryo butemewe n’amategeko. Icyakora, Galiyo yabonye ko nta ‘kintu kibi’ cyangwa “icyaha gikomeye” Pawulo yari yakoze (Ibyak 18:14). Galiyo ntiyifuzaga kwivanga mu mpaka z’Abayahudi. N’ikimenyimenyi, Galiyo yanze kwakira icyo kirego na mbere y’uko Pawulo agira icyo avuga yiregura. Abamuregaga bararakaye. Uwo mujinya bawutuye Sositeni, ushobora kuba ari we wari warasimbuye Kirisipo ku buyobozi bw’isinagogi. Badukiriye Sositeni “bamukubitira mu rukiko.”—Ibyak 18:17.

15 Kuki Galiyo atabujije abo bantu gukubita Sositeni? Birashoboka ko Galiyo yatekerezaga ko Sositeni ari we wari uyoboye ako gatsiko karwanyaga Pawulo, bityo Sositeni akaba yarimo agerwaho n’ingaruka z’ibikorwa bye. Ibyo byaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, bishobora kuba byaragize akamaro. Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto hashize imyaka myinshi nyuma yaho, yavuzemo umuntu witwaga Sositeni, amwita umuvandimwe (1 Kor 1:1, 2). Ese uwo Sositeni yaba ari wa wundi wakubitiwe i Korinto? Abaye ari we, ibintu bibabaje yahuye na byo byaba ari byo byamufashije guhinduka Umukristo.

16. Amagambo Umwami wacu yavuze agira ati “ukomeze kuvuga kandi ntuceceke, dore ndi kumwe nawe,” adufasha ate mu murimo wacu?

16 Ibuka ko igihe Abayahudi bari bamaze kwanga ubutumwa Pawulo yababwiraga, ari bwo Umwami Yesu yamwijeje ati “ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke, dore ndi kumwe nawe” (Ibyak 18:9, 10). Byaba byiza tuzirikanye ayo magambo, cyane cyane mu gihe abantu banze kwemera ubutumwa tubagezaho. Ntuzigere wibagirwa ko Yehova asoma ibiri mu mutima kandi akireherezaho abantu bafite umutima utaryarya (1 Sam 16:7; Yoh 6:44). Mbega ukuntu ibyo bidutera inkunga yo gukomeza guhugira mu murimo! Buri mwaka hari abantu babarirwa mu bihumbi amagana babatizwa, ni ukuvuga ko buri munsi habatizwa ababarirwa mu magana. Abantu bumvira itegeko ryo ‘guhindura abantu bo mu bihugu byose abigishwa,’ na bo Yesu abaha icyizere agira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.”—Mat 28:19, 20.

“Yehova nabishaka” (Ibyak 18:18-22)

17, 18. Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga iki igihe yari mu bwato agiye muri Efeso?

17 Ntidushobora kumenya neza niba uko Galiyo yashubije abaregaga Pawulo byaratumye itorero rya gikristo ry’i Korinto ryari rimaze gushingwa rigira agahenge. Icyakora, Pawulo yamazeyo “indi minsi myinshi” abona gusezera ku bavandimwe be b’i Korinto. Mu mwaka wa 52, yateguye urugendo rwo kujya muri Siriya ahagurukiye ku cyambu cya Kenkireya cyari ku birometero 11 mu burengerazuba bwa Korinto. Icyakora, mbere y’uko Pawulo ava i Kenkireya, “yiyogoshesheje umusatsi asigaho muke, kuko yari amaze gukora ibyo yari yarasezeranyije Imana” (Ibyak 18:18).c Nyuma yaho, yajyanye na Akwila na Purisikila bambuka inyanja ya Égée bajya muri Efeso muri Aziya Ntoya.

18 Igihe Pawulo yafataga ubwato avuye i Kenkireya, ashobora kuba yaratekerezaga ku gihe yamaze i Korinto. Yari yarahaboneye ibintu byinshi yibukaga bikamushimisha kandi bigatuma yumva anyuzwe. Umurimo yari amaze amezi 18 akorera i Korinto wari waragize icyo ugeraho. Itorero rya mbere ry’i Korinto ryari ryarashinzwe, rikaba ryarateraniraga mu nzu ya Yusito. Mu bantu bizeye harimo Yusito, Kirisipo n’abo mu rugo rwe n’abandi benshi. Pawulo yakundaga abo bantu bari barizeye, kuko ari we wari warabafashije guhinduka Abakristo. Nyuma yaho yaje kubandikira, avuga ko bari urwandiko rwemeza ko akwiriye rwanditswe ku mutima we. Natwe tugirana ubucuti nk’ubwo n’abantu twafashije bakaba Abahamya. Rwose twumva tunyuzwe iyo tubona abo bantu twagereranya n’“inzandiko zemeza ko dukwiriye.”—2 Kor 3:1-3.

19, 20. Pawulo yakoze iki amaze kugera muri Efeso, kandi ni iki tumwigiraho mu birebana no kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka no kuzigeraho?

19 Pawulo amaze kugera muri Efeso yahise atangira kubwiriza. ‘Yinjiye mu isinagogi maze afasha Abayahudi gusobanukirwa ibyanditswe’ (Ibyak 18:19). Icyo gihe Pawulo yamaze muri Efeso igihe gito. Nubwo bamusabye kugumayo igihe kinini, “ntiyabemereye.” Igihe yasezeraga ku Befeso yarababwiye ati “nzagaruka kubasura Yehova nabishaka” (Ibyak 18:20, 21). Nta gushidikanya ko Pawulo yari azi ko muri Efeso hari hakeneye kubwirizwa cyane. Iyo ntumwa yateganyaga kuzagaruka, ariko yahisemo kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Mbese urwo si urugero rwiza twagombye gukomeza kuzirikana? Kugira ngo tugere ku ntego zo mu buryo bw’umwuka, tugomba gufata iya mbere. Icyakora, tugomba buri gihe kwishingikiriza ku buyobozi bwa Yehova kandi tugakora ibihuje n’ibyo ashaka.—Yak 4:15.

20 Pawulo yasize Akwila na Purisikila muri Efeso, afata ubwato ajya i Kayisariya. Uko bigaragara, ‘yagiye’ i Yerusalemu gusuhuza itorero ryaho (Ibyakozwe 18:22). Hanyuma Pawulo yagiye aho yari atuye muri Antiyokiya ya Siriya. Urugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari rwari rurangiye neza. Ni iki cyari kimutegereje mu rugendo rwe rwa nyuma rw’ubumisiyonari?

UMUHIGO WA PAWULO

Mu Byakozwe 18:18 havuga ko igihe Pawulo yari i Kenkireya ‘yiyogoshesheje umusatsi agasigaho muke,’ kuko yari yarahize umuhigo. Yari yarahize umuhigo bwoko ki?

Ubusanzwe, umuhigo ni isezerano umuntu asezeranya Imana ku bushake bwe, ko azayikorera igikorwa runaka, azayiha ituro, cyangwa akemera kubaho mu mimerere runaka. Bamwe batekereza ko Pawulo yiyogoshesheje kugira ngo asohoze umuhigo w’Ubunaziri. Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko dukurikije Ibyanditswe, iyo Umunaziri yabaga arangije iminsi ye yo gukorera Yehova umurimo wihariye, yagombaga kogosheshereza umusatsi we “ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.” Bisa naho rero yari kubahiriza iryo tegeko ari uko ari i Yerusalemu gusa, atari i Kenkireya.—Kub 6:5, 18.

Inkuru yo mu Byakozwe nta cyo ivuga ku birebana n’igihe Pawulo yahigiye uwo muhigo. Biranashoboka ko yaba yarahize uwo muhigo mbere y’uko aba Umukristo. Nanone iyo nkuru nta cyo ivuga ku birebana n’ikintu cyihariye Pawulo yaba yarasabye Yehova. Hari igitabo kivuga ko igihe Pawulo yiyogosheshaga byari “uburyo bwo gushimira Imana ko yamurinze, bigatuma ashobora kurangiza umurimo we wo kubwiriza i Korinto.”

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umugi wa Korinto wahuzaga inyanja ebyiri.”

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amabaruwa yahumetswe atera inkunga.”

c Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umuhigo wa Pawulo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze