ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • hf umutwe 7 pp. 22-25
  • Uko wakwigisha umwana wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwigisha umwana wawe
  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1 TUMA ABANA BAWE BAKUVUGISHA BITABAGOYE
  • 2 GERAGEZA KWIYUMVISHA ICYO MU BY’UKURI BASHAKA KUVUGA
  • 3 MUFATANYE URUGAMBA
  • 4 GIRA GAHUNDA
  • Toza umwana wawe kuva akiri muto
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Mbese Bibiliya ishobora kugufasha kurera abana bawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Akamaro ko Guhana mu Rukundo
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
Reba ibindi
Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
hf umutwe 7 pp. 22-25
Umubyeyi n’umuhungu we barimo bakora igare

UMUTWE WA 7

Uko wakwigisha umwana wawe

“Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. Ujye uyacengeza mu bana bawe.”​—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7

Igihe Yehova yashyiragaho gahunda y’umuryango, yahaye ababyeyi inshingano yo kwita ku bana babo (Abakolosayi 3:20). Wowe mubyeyi ufite inshingano yo gutoza umwana wawe gukunda Yehova no kuzashobora kwirwanaho amaze kuba mukuru (2 Timoteyo 1:5; 3:15). Nanone ugomba kumenya ibiri mu mutima w’umwana wawe. Birumvikana ariko ko ugomba kumuha urugero. Iyo ubanje gushyira Ijambo rya Yehova mu mutima wawe ni bwo uba ushobora kuryigisha umwana wawe.​—Zaburi 40:8.

1 TUMA ABANA BAWE BAKUVUGISHA BITABAGOYE

ICYO BIBILIYA IVUGA: ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga’ (Yakobo 1:19). Wifuza ko abana bawe bakuvugisha bisanzuye. Bagomba kumenya ko uba witeguye kubatega amatwi mu gihe hari icyo bashaka kukubwira. Tuma habaho imimerere y’amahoro ku buryo bumva ko kuvuga ibyo batekereza biboroheye (Yakobo 3:18). Iyo batekereza ko uri bubasharirire cyangwa ukabanenga, bashobora kutakubwiza ukuri. Jya wihanganira abana bawe kandi ubizeze kenshi ko ubakunda.​—Matayo 3:17; 1 Abakorinto 8:1.

ICYO WAKORA:

  • Boneka mu gihe abana bawe bifuza kugira icyo bakubwira

  • Jya uganira n’abana bawe buri gihe, atari igihe gusa hari ibibazo

2 GERAGEZA KWIYUMVISHA ICYO MU BY’UKURI BASHAKA KUVUGA

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Ugaragaza ubushishozi mu bintu azabona ibyiza” (Imigani 16:20). Hari igihe bizagusaba kureba ibirenze amagambo abana bawe bavuga kugira ngo usobanukirwe uko mu by’ukuri bumva bameze. Ni ibisanzwe ko abakiri bato bakabiriza ibintu cyangwa bakavuga ibintu binyuranye n’ibyo mu by’ukuri bifuzaga kuvuga. “Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni” (Imigani 18:13). Ntukihutire kurakara. ​—Imigani 19:11.

Umubyeyi warakajwe n’ibyo umukobwa we yavuze

ICYO WAKORA:

  • Ibyo abana bavuga byose, iyemeze kutabaca mu ijambo cyangwa ngo ukabye kurakara

  • Gerageza kwibuka ibyiyumvo wagiraga igihe wari mu kigero cyabo n’ibyo wabonaga ko ari iby’ingenzi

3 MUFATANYE URUGAMBA

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka” (Imigani 1:8). Yehova yahaye ababyeyi bombi, ni ukuvuga umugabo n’umugore, uburenganzira bwo gutegeka abana babo. Mugomba gutoza abana banyu kububaha no kubumvira (Abefeso 6:1-3). Iyo ababyeyi ‘batavuga rumwe’ abana bashobora kubitahura (1 Abakorinto 1:10). Niba hari ibyo mutumvikanaho, mugerageze kutabijyaho impaka imbere y’abana banyu kuko ibyo bishobora gutuma batabaha icyubahiro gikwiriye ababyeyi.

Umubyeyi w’umugabo ahana umwana we bari bonyine mu gihe mama we ari kumwe n’undi mwana bavukana mu kindi cyumba

ICYO WAKORA:

  • Muganire ku birebana n’uko muzajya muhana abana banyu mubyumvikaneho

  • Niba wowe n’uwo mwashakanye mutabona ibintu kimwe mu birebana n’uko mwarera abana banyu, gerageza kwiyumvisha igitekerezo cy’uwo mwashakanye

4 GIRA GAHUNDA

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo” (Imigani 22:6). Kugira icyo ugeraho mu gihe wigisha abana bawe ntibizaza nk’impanuka. Ugomba kugira gahunda uzakurikiza urera abana bawe, hakubiyemo n’uko uzajya ubahana (Zaburi 127:4; Imigani 29:17). Guhana abana bikubiyemo kubafasha gusobanukirwa impamvu hariho amategeko (Imigani 28:7). Nanone ujye ubatoza gukunda Ijambo rya Yehova no gutahura amahame arikubiyemo (Zaburi 1:2). Ibyo bizabafasha kugira umutimanama muzima.​—Abaheburayo 5:14.

ICYO WAKORA:

  • Fasha abana bawe kubona ko Imana iriho koko kandi ko bashobora kuyiringira

  • Bafashe kumenya ibintu bishobora kubateza akaga mu by’umuco n’uko babyirinda, urugero nk’ibiboneka kuri interineti no ku mbuga zihuza abantu benshi. Bigishe kumenya uko bakwirinda abantu bashaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina

Umwana watojwe n’ababyeyi gukorera Yehova ahereye mu bwana kugeza abatijwe

“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo”

YEHOVA AZAGUHA IMIGISHA KU BW’IMIHATI USHYIRAHO

Wowe mubyeyi, ufite inshingano yihariye yo gutoza umwana wawe kugira imitekerereze nk’iya Yehova (Abefeso 6:4). Yehova azi ko iyo nshingano itoroshye, ariko ushobora kwiringira ko nuyisohoza neza bizatuma Imana ihabwa ikuzo nawe ukagira ibyishimo byinshi.​—Imigani 23:24.

IBAZE UTI . . .

  • Nakora iki kugira ngo umwana wanjye ajye ambwira ibyo atekereza byose?

  • Ni irihe somo navana ku kuntu abandi babyeyi barera abana babo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze