ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bhs pp. 3-7
  • Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?
  • Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Soma mu Icyo Bibiliya yigisha
  • Udutwe duto
  • BIBILIYA YIGISHA KO IMANA IZAKORA IBI BINTU BIHEBUJE KU ISI.
  • REKA IBYO BIBILIYA YIGISHA BIKUGIRIRE AKAMARO
Ni iki Bibiliya itwigisha?
bhs pp. 3-7

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

IYO usomye ikinyamakuru, ukareba televiziyo cyangwa ukumva amakuru kuri radiyo, byose biba bivuga amakuru y’ubugizi bwa nabi, intambara n’iterabwoba. Wenda nawe ushobora kuba ubabaye bitewe n’uburwayi cyangwa gupfusha umuntu wakundaga.

Umuryango uri kumva amakuru kuri radiyo

Ibaze uti

  • Ese ibi ni byo Imana inyifuriza jye n’umuryango wanjye?

  • Ni hehe nabona ubufasha bwo guhangana n’ibibazo byanjye?

  • Ese hari igihe tuzagira amahoro nyakuri?

Bibiliya isubiza ibyo bibazo.

BIBILIYA YIGISHA KO IMANA IZAKORA IBI BINTU BIHEBUJE KU ISI.

  • Abantu ntibazongera kubabara, gusaza cyangwa gupfa.—Ibyahishuwe 21:4

  • “Ikirema kizasimbuka nk’impala.”​—Yesaya 35:6

  • “Amaso y’impumyi azahumuka.”​—Yesaya 35:5

  • Abapfuye bazazuka.​—Yohana 5:28, 29

  • Nta muntu uzongera kurwara.​—Yesaya 33:24

  • Buri muturage azabona ibyokurya bihagije.​—Zaburi 72:16

    Umusaza azahinduka umusore, ikirema gisimbuke, abapfuye bazuke, abarwayi n’impumyi bakire

REKA IBYO BIBILIYA YIGISHA BIKUGIRIRE AKAMARO

Umuhamya wa Yehova yigisha umugabo Bibiliya

Ushobora gutekereza ko ibyo wasomye ku mapaji abanza y’iki gitabo ari inzozi gusa. Nyamara Imana yasezeranyije ko vuba aha izatuma ibyo bintu biba ku isi kandi Bibiliya isobanura uko izabikora.

Ariko si ibyo gusa. Nanone Bibiliya itubwira icyo twakora kugira ngo twishimire ubuzima uhereye ubu. Tekereza ibintu biguhangayikisha. Bishobora kuba bikubiyemo ibibazo by’amafaranga cyangwa ibibazo by’umuryango, uburwayi cyangwa gupfusha umuntu wakundaga. Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibyo bibazo kandi ikaguhumuriza, kuko isubiza ibi bibazo bikurikira:

  • Kuki tubabara?

  • Twahangana dute n’ibibazo dufite?

  • Ese dushobora kugira ibyishimo mu muryango?

  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

  • Ese tuzongera kubona abacu twakundaga bapfuye?

  • Ni iki kitwemeza ko Imana izakora ibyo yasezeranyije byose?

Kuba urimo usoma iki gitabo bigaragaza ko wifuza kumenya ibyo Bibiliya yigisha. Iki gitabo kizagufasha rwose. Paragarafu zifite ibibazo bizagufasha gusobanukirwa neza Bibiliya. Abantu benshi bishimira kuganira n’Abahamya ba Yehova kuri Bibiliya. Twiringiye ko nawe uzabyishimira. Twifuza ko Imana yaguha umugisha mu gihe wihatira kumenya icyo Bibiliya ikwigisha.

MENYA UKO WAKORESHA BIBILIYA YAWE

BIBILIYA igizwe n’ibitabo 66. Buri gitabo kigabanyijemo ibice n’imirongo. Ibyo bituma gushakisha umurongo byoroha. Iyo ubonye umurongo wa Bibiliya muri iki gitabo, umubare ukurikira izina ry’igitabo cya Bibiliya uba ugaragaza igice, naho umubare ukurikira ukagaragaza umurongo. Urugero, niba ubonye “2 Timoteyo 3:16,” bisobanura urwandiko rwa kabiri rwandikiwe Timoteyo, igice cya 3, umurongo wa 16.

Iyo urebye imirongo muri Bibiliya, ntutinda kumenyera kuyikoresha. Nanone ushobora gutangira kujya usoma Bibiliya buri munsi. Nusoma ibice bitatu cyangwa bitanu ku munsi, uzarangiza Bibiliya yose mu mwaka umwe..

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze