ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 5 p. 18-p. 19 par. 5
  • Ubwato bwa Nowa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwato bwa Nowa
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Nowa yubaka inkuge
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ni ba nde bateze Imana amatwi mu gihe cy’Umwuzure?​—Ni ba nde batayiteze amatwi?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 5 p. 18-p. 19 par. 5
Nowa n’abagize umuryango we bubaka ubwato

IGICE CYA 5

Ubwato bwa Nowa

Nyuma y’igihe abantu babaye benshi ku isi. Abenshi muri bo bari babi. Hari n’abamarayika bo mu ijuru babaye babi, bava mu ijuru baza ku isi. Ese uzi icyabazanye ku isi? Bifuzaga kwihindura abantu maze bagashaka abagore.

Abo bamarayika babyaranye n’abo bagore. Abana babo barakuze bagira imbaraga nyinshi kandi baba abagome cyane. Bagiriraga nabi abantu. Yehova ntiyari kureka ngo bakomeze gukora ibikorwa bibi. Ni yo mpamvu yiyemeje kurimbura abantu babi akoresheje umwuzure.

Nowa n’abagize umuryango we bubaka ubwato bakanategura ibyokurya

Icyakora, hari umugabo witwaga Nowa wari utandukanye n’abandi. Yakundaga Yehova. Yari afite umugore n’abahungu batatu ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, kandi buri wese yari afite umugore. Yehova yabwiye Nowa ngo yubake ubwato bunini, kugira ngo we n’umuryango we bazajyemo maze barokoke Umwuzure. Ubwo bwato bwari bumeze nk’igisanduku kinini cyashoboraga kureremba hejuru y’amazi. Nanone Yehova yasabye Nowa kuzinjiza muri ubwo bwato inyamaswa nyinshi kugira ngo na zo zizarokoke.

Nowa yahise atangira kubaka ubwato. Nowa n’umuryango we bamaze imyaka igera nko kuri 50 bubaka ubwo bwato. Babwubatse neza neza nk’uko Yehova yari yarabibabwiye. Nanone muri icyo gihe, Nowa yabwiraga abantu ko hari kuzabaho Umwuzure. Ariko nta n’umwe wamwumviye.

Hanyuma igihe cyo kwinjira mu bwato cyarageze. Reka turebe uko byagenze.

“Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa, ni na ko bizagenda mu gihe Umwana w’umuntu azaba ahari.”​—Matayo 24:37

Ibibazo: Kuki Yehova yiyemeje guteza Umwuzure? Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Nowa?

Intangiriro 6:1-22; Matayo 24:37-41; 2 Petero 2:5; Yuda 6

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze