ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 9
  • Nowa yubaka inkuge

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nowa yubaka inkuge
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ubwato bwa Nowa
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Twigane ukwizera kwabo
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Buri Muntu Wese Ashobora Kungukirwa na Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga ngo Noé: il marchait avec Dieu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 9
Nowa n’umuryango we binjiza inyamaswa n’ibyokurya mu nkuge

INKURU YA 9

Nowa yubaka inkuge

NOWA yari afite umugore n’abana batatu, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti. Abo uko ari batatu bari bafite abagore. Bityo, umuryango wa Nowa wari ugizwe n’abantu umunani.

Umunsi umwe, Imana yategetse Nowa gukora ikintu kidasanzwe. Yamutegetse kubaka inkuge nini. Iyo nkuge yanganaga n’ubwato ariko imeze nk’igisanduku kinini, kirekire. Nuko Imana iramubwira iti ‘izagire amagorofa atatu aciyemo ibyumba.’ Ibyo byumba byari kujyamo Nowa n’umuryango we, inyamaswa hamwe n’ibiribwa byari gukenerwa byose.

Nanone Imana yategetse Nowa guhoma ubwo bwato kugira ngo amazi adashobora kwinjiramo. Imana yaramubwiye iti ‘dore nzazana umwuzure w’amazi menshi maze ndimbure isi yose. Abazaba batari mu nkuge bose bazapfa.’

Nowa n’abahungu be bumviye Yehova maze batangira kubaka, ariko rubanda batangira kubannyega. Bakomeje kuba babi. Igihe Nowa yababwiraga ibyo Imana yari igiye gukora, nta n’umwe wabyemeye.

Abantu baseka Nowa igihe yashakaga kubabwira iby’umwuzure wari ugiye kuba

Kubaka inkuge byatwaye igihe kirekire kuko yari nini cyane. Amaherezo ariko, yaje kuzura nyuma y’imyaka myinshi. Icyo gihe Imana yategetse Nowa kwinjiza inyamaswa mu nkuge. Yamubwiye ko yagombaga kuzana ebyiri ebyiri z’ubwoko runaka, ingabo n’ingore, naho mu bundi bwoko akazana zirindwi zirindwi. Nanone Imana yategetse Nowa kwinjiza mu nkuge inyoni zo muri buri bwoko. Nowa agenza atyo, ibyo Imana yari yamutegetse aba ari byo akora.

Hanyuma, Nowa n’umuryango we na bo binjiye mu nkuge maze Imana ikinga urugi, Nowa n’umuryango we bategererezamo imbere. Tekereza uri kumwe na bo muri iyo nkuge, nawe utegereje. Mbese koko, umwuzure wari kubaho nk’uko Imana yari yabivuze?

Itangiriro 6:9-22; 7:1-9.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze