Buri Muntu Wese Ashobora Kungukirwa na Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga ngo Noé: il marchait avec Dieu
Soma cyangwa usuzume ibikubiye mu Itangiriro 6:1 kugeza 9:19. Hanyuma, reba kaseti videwo Noé, maze utekereze ukuntu wasubiza ibibazo bikurikira: (1) Isi yari imeze ite mu gihe cya Nowa, kandi ni gute yaje kugera muri iyo mimerere? (2) Ni iki cyatumye Nowa aba umuntu wihariye cyane, ni uwuhe murimo Imana yamushinze kandi kuki? (3) Ni hehe inkuge ishobora kuba yarubakiwe, kuyubaka byatwaye igihe kingana iki, kandi yanganaga ite? (4) Uretse kubaka inkuge, ni iki kindi Nowa n’umuryango we bagombaga gukora? (5) Utekereza ko byari byifashe bite mu nkuge igihe urugi rwari rumaze gukingwa? (6) Ni ibihe byiyumvo uba waragize nyuma yo kurokoka Umwuzure? (7) Ni iki twibutswa rimwe na rimwe ku bihereranye n’Umwuzure, kandi ibyo bisobanura iki? (8) Ni iki inkuru ya Bibiliya ihereranye na Nowa ikwigisha ku bihereranye nawe ubwawe, umuryango wawe hamwe n’umurimo Imana yadushinze gukora? (9) Ni ibihe bibazo wifuza kuzabaza Nowa n’umuryango we igihe uzaba uri kumwe na bo muri Paradizo? (10) Ni gute uteganya gukoresha kaseti videwo Noé uhereye ubu?