ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 18 p. 21
  • Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kwihatira kugera abantu ku mutima
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 18 p. 21

INGINGO YA 18

Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi

Umurongo wo muri Bibiliya

1 Abakorinto 9:19-23

INSHAMAKE: Tanga ikiganiro mu buryo bushishikaje, ku buryo abateze amatwi bumva ko bize ibintu by’ingirakamaro.

UKO WABIGENZA:

  • Menya ibyo abaguteze amatwi basanzwe bazi. Aho kubisubiramo gusa, jya ukora uko ushoboye babone ko ari bishya.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Aho gutinda ku bintu basanzwe bazi, jya utinda ku bitekerezo bishya.

  • Kora ubushakashatsi kandi utekereze. Mu gihe bishoboka, jya uvuga ibintu bitazwi cyane cyangwa ibintu biherutse kuba, kugira ngo wumvikanishe ingingo z’ingenzi. Tekereza witonze ku kiganiro cyawe n’isano gifitanye n’ibyo ugiye kuvuga.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Mu gihe usuzuma ikiganiro cyawe, jya ugitekerezaho wifashishije ibibazo nk’ibi: “Ni iki, kubera iki, ni ryari, ni hehe, ni nde, cyangwa ni mu buhe buryo.” Mu gihe utanga ikiganiro, jya ubaza bimwe muri ibyo bibazo unabisubize, kugira ngo kiryohere abantu.

  • Garagaza akamaro k’ibyo wigisha. Sobanura uko ibitekerezo byo muri Bibiliya byafasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gira icyo uvuga ku mimerere runaka, imitekerereze n’ibikorwa abaguteze amatwi babona ko ari iby’ingenzi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze