ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 19 p. 22
  • Kwihatira kugera abantu ku mutima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihatira kugera abantu ku mutima
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ihatire kugera abantu ku mutima
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 19 p. 22

INGINGO YA 19

Kwihatira kugera abantu ku mutima

Umurongo wo muri Bibiliya

Imigani 3:1

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo ubigisha no kubikurikiza.

UKO WABIGENZA:

  • Fasha abaguteze amatwi kwisuzuma. Jya ubaza ibibazo bifasha abantu gutekereza, kugira ngo ubafashe gusuzuma uko babona ibintu.

  • Shishikariza abaguteze amatwi gukora ibintu babitewe n’impamvu nziza. Batere inkunga yo gusuzuma impamvu ituma bakora ibyiza. Bafashe kwitoza gukora ibintu babitewe n’urukundo bakunda Yehova, urwo bakunda bagenzi babo n’urwo bakunda inyigisho za Bibiliya. Fasha abaguteze amatwi gutekereza ku Byanditswe. Ntukabanenge. Aho kubakoza isoni, jya usoza ikiganiro cyawe ubatera inkunga yo gukora ibyo bashoboye byose.

  • Fasha abaguteze amatwi gutekereza kuri Yehova. Jya utsindagiriza ukuntu inyigisho zo muri Bibiliya, amahame yayo n’amategeko yayo, bigaragaza imico y’Imana n’urukundo idukunda. Jya utuma abaguteze amatwi bagira ikifuzo cyo kumenya uko Yehova abona ibintu n’uko bamushimisha.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Zirikana ko Yehova ari we wireherezaho abantu. Jya ushishikariza abaguteze amatwi kugira icyo bakora ukoresheje Ijambo ry’Imana.

MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Mu gihe bishoboka, jya ukoresha ibibazo kugira ngo umenye neza ibyo uwo ubwiriza yizera. Jya witegereza mu maso he n’ijwi akoresha kugira ngo umenye uko abona ibintu. Ariko jya wihangana, kubera ko uwo ubwiriza aba agomba kubanza kukugirira icyizere kugira ngo aguhishurire ibiri mu mutima we.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze