ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 28
  • Jya ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Impamvu twizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Kuki tugomba kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Icyo umuhango woroheje utwigisha ku Mwami wo mu ijuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Kuki tujya mu Rwibutso?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 28
Isomo rya 28. Abantu bahererekanya isahani iriho umugati udasembuye mu Rwibutso.

ISOMO RYA 28

Jya ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Iyo incuti yawe iguhaye impano nziza cyane wumva umeze ute? Mu by’ukuri urishima cyane kandi ugashimira iyo ncuti yawe. Yehova na Yesu baduhaye impano iruta izindi zose dushobora guhabwa. Iyo mpano ni iyihe, kandi se twagaragaza dute ko tubashimira?

1. Twagaragaza dute ko dushimira Imana na Kristo ibyo badukoreye?

Bibiliya idusezeranya ko “uwizera [Yesu] wese” ashobora kubaho iteka (Yohana 3:16). None se kwizera Yesu bisobanura iki? Si ukumwemera gusa, ahubwo nanone tugaragaza ko tumwizera mu myanzuro dufata no mu byo dukora (Yakobo 2:17). Iyo tugaragaje ko tumwizera mu byo tuvuga no mu byo dukora, bituma turushaho kuba incuti za Yesu n’iza Yehova.—Soma muri Yohana 14:21.

2. Ni uwuhe muhango udufasha gushimira Yehova na Yesu?

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yabwiye abigishwa be ikindi kintu bazajya bakora kugira ngo bagaragaze ko bamushimira kubera igitambo cye. Yatangije umuhango wihariye Bibiliya yita “Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.” Uwo muhango nanone witwa Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo (1 Abakorinto 11:20). Yesu yifuzaga ko intumwa ze n’abandi Bakristo b’ukuri bose bari kuzabaho nyuma yazo, bajya bawizihiza bibuka ko yatanze ubuzima bwe kugira ngo aducungure. Ni yo mpamvu yatanze itegeko rigira riti “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Iyo uteranye Urwibutso uba ugaragaje ko ushimira Yehova na Yesu ko bagukunda.

IBINDI WAMENYA

Suzuma ibindi wakora kugira ngo ugaragaze ko ushimira Yehova na Yesu ko bagukunda. Menya nanone akamaro k’Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo.

3. Ibindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira

Sa nureba utangiye kurohama, umuntu akaza akakurohora. Ese wapfa kwibagirwa ibyo yagukoreye? Cyangwa wagira icyo ukora kugira ngo ugaragaze ko umushimira?

Natwe ubuzima bwacu tubukesha Yehova. Musome muri 1 Yohana 4:8-10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki igitambo cya Yesu ari impano yihariye?

  • Iyo utekereje ibyo Yehova na Yesu bagukoreye wumva umeze ute?

Twagaragaza dute ko dushimira Yehova na Yesu ibyo badukoreye? Musome mu 2 Abakorinto 5:15 no muri 1 Yohana 4:11; 5:3. Nyuma yo gusoma buri murongo, muganire kuri iki kibazo:

  • Dukurikije ibivugwa muri uyu murongo, twagaragaza dute ko dushimira?

4. Jya wigana Yesu

Ikindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira, ni ukwigana Yesu. Musome muri 1 Petero 2:21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Wagaragaza ute ko ugera ikirenge mu cya Yesu?

Yesu asoma Ijambo ry’Imana mu muzingo. Yesu avugana n’Umusamariyakazi ku iriba. Yesu akiza umuntu indwara.

Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana, akabwiriza ubutumwa bwiza kandi agafasha abandi

5. Jya uterana urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Kugira ngo umenye uko byagenze igihe Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ryizihizwaga bwa mbere, musome muri Luka 22:14, 19, 20. Hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Byagenze bite ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

  • Umugati na divayi bigereranya iki?—Reba umurongo wa 19 n’uwa 20.

Yesu yashakaga ko abigishwa be bajya bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rimwe mu mwaka, ku itariki yapfiriyeho. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova baterana buri mwaka, bakibuka urupfu rwa Kristo nk’uko yabitegetse. Kugira ngo umenye impamvu ayo materaniro ari ay’ingenzi, murebe VIDEWO. Hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

VIDEWO: Kwibuka urupfu rwa Yesu (1:41)

Ifoto yo muri videwo ivuga ngo “Kwibuka urupfu rwa Yesu. Abahamya bateraniye hamwe bizihiza Urwibutso.
  • Ku munsi w’Urwibutso hakorwa iki?

Isahani iriho umugati udasembuye n’ikirahuri cya divayi.

Umugati na divayi ni ibigereranyo. Umugati ugereranya umubiri wa Yesu utunganye yatanze ku bwacu. Divayi igereranya amaraso ye

Abantu bahererekanya divayi mu Rwibutso

UKO BAMWE BABYUMVA: “Kwemera Yesu birahagije kugira ngo umuntu azabone agakiza.”

  • Wakoresha ute ibivugwa muri Yohana 3:16 no muri Yakobo 2:17 kugira ngo ubereke ko hari ibindi dusabwa?

INCAMAKE

Tugaragaza ko dushimira Yesu ibyo yadukoreye, tumwizera kandi tugaterana Urwibutso rw’urupfu rwe.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kwizera Yesu bisobanura iki?

  • Wagaragaza ute ko ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye?

  • Kuki ari iby’ingenzi guterana Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Urupfu rwa Kristo rudushishikariza gukora iki?

Yesu yatanze umubiri we ahesha Imana ikuzo (9:28)

Menya byinshi ku birebana n’ukwizera n’uko wagaragaza ko ugufite.

“Izere amasezerano ya Yehova” (Umunara w’Umurinzi, Ukwakira 2016)

Soma inkuru ivuga ngo “Mfite umutima ukeye, ndi muzima kandi nta cyo mbuze.” Iragufasha kumenya uko umugore yahindutse bitewe no kumenya iby’igitambo cya Kristo.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Kanama 2011)

Menya impamvu abantu bake ari bo barya umugati bakanywa na divayi ku Rwibutso.

“Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze