ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 36
  • Tube inyangamugayo muri byose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tube inyangamugayo muri byose
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Tube inyangamugayo muri byose
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Jya uba inyangamugayo muri byose
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kuba inyangamugayo bigira akamaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Akamaro ko kuba inyangamugayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 36
Isomo rya 36. Umugabo usinya ku nyandiko.

ISOMO RYA 36

Tube inyangamugayo muri byose

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Buri wese aba yifuza ko incuti ze ziba inyangamugayo. Yehova na we yiteze ko incuti ze ziba inyangamugayo. Ariko kuba inyangamugayo muri iyi si irimo abantu benshi b’abahemu ntibyoroshye. None se kuba inyangamugayo muri byose bidufitiye akahe kamaro?

1. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ikwiriye gutuma tuba inyangamugayo?

Iyo tubaye inyangamugayo, tuba tweretse Yehova ko tumukunda kandi ko tumwubaha. Tuzirikane ko Yehova azi ibintu byose dutekereza n’ibyo dukora (Abaheburayo 4:13). Iyo tubaye inyangamugayo arabibona kandi biramushimisha. Ijambo rye rigira riti “Yehova yanga umuntu urimanganya ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”—Imigani 3:32.

2. Ni hehe dusabwa kuba inyangamugayo?

Yehova ashaka ko ‘tubwizanya ukuri’ (Zekariya 8:16, 17). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko mu gihe tuvugana n’abagize umuryango, abo dukorana, abo duhuje ukwizera cyangwa abayobozi bo mu nzego za leta, tutagomba kubeshya cyangwa ngo dutange amakuru y’ibinyoma. Nanone abantu b’inyangamugayo ntibiba cyangwa ngo bariganye abandi. (Soma mu Migani 24:28 no mu Befeso 4:28.) Ikindi kandi bishyura imisoro yose basabwa (Abaroma 13:5-7). Ubwo rero dukwiriye ‘kuba inyangamugayo muri byose,’ haba mu byo tumaze kubona n’ibindi.—Abaheburayo 13:18.

3. Kuba inyangamugayo bitugirira akahe kamaro?

Iyo abantu bazi ko turi inyangamugayo batugirira icyizere. Bituma buri wese mu bagize itorero yumva afite umutekano, mbese akumva ameze nk’uri mu muryango w’abantu bakundana. Nanone kuba inyangamugayo bituma tugira umutimanama utaducira urubanza. Ikindi kandi bishobora gutuma ‘turimbisha inyigisho z’Imana umukiza wacu,’ bikanatuma abandi bifuza kumenya Yehova.—Tito 2:10.

IBINDI WAMENYA

Reba uko kuba inyangamugayo bishimisha Yehova kandi nawe bikakugirira akamaro, unamenye uko waba inyangamugayo mu bintu bitandukanye.

4. Kuba inyangamugayo bishimisha Yehova

Musome muri Zaburi 44:21 no muri Malaki 3:16, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki kwibwira ko twahisha ukuri bidahuje n’ubwenge?

  • Utekereza ko Yehova yiyumva ate iyo tuvugishije ukuri, ndetse no mu gihe bitatworoheye?

Umwana uvugana na se. Se aciye bugufi kugira ngo areshye na we. Ikirahure cy’umutobe cyahirimye ku meza.

Iyo abana bavugisha ukuri, bishimisha ababyeyi babo. Iyo tuvugisha ukuri bishimisha Yehova

5. Tujye tuba inyangamugayo buri gihe

Abantu benshi batekereza ko kuba inyangamugayo buri gihe bidashoboka. Ariko reka turebe impamvu tugomba kuba inyangamugayo buri gihe. Murebe VIDEWO.

VIDEWO: Ni iki gituma tugira ibyishimo?—Umutimanama utaducira urubanza (2:32)

Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo ‘Ni iki gituma tugira ibyishimo?—Umutimanama utaducira urubanza.’ Nyuma yaho Ben abwiye umukoresha we ko yakoze ikosa rikomeye, nyuma yaho bakorana mu.

Musome mu Baheburayo 13:18, hanyuma muganire ku birebana n’uko twaba inyangamugayo . . .

  • mu muryango.

  • ku kazi cyangwa ku ishuri.

  • ahandi.

6. Kuba inyangamugayo bitugirira akamaro

Hari igihe kuba inyangamugayo biteza ibibazo. Ariko amaherezo twibonera ko ari byo bintu byiza twari dukwiriye gukora. Musome muri Zaburi 34:12-16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo kuba inyangamugayo bituma ugira ubuzima bwiza?

A. Umugabo n’umugore baganira banywa agakawa. B. Umugabo ukora akazi k’ubukanishi uvugana n’umukoresha we mu igaraje. C. Umugabo uri mu modoka wereka ibyangombwa umupolisi.
  1. Abagabo n’abagore b’inyangamugayo batuma ingo zabo zikomera

  2. Abakoresha bagirira icyizere abakozi b’inyangamugayo

  3. Iyo abaturage ari inyangamugayo, abayobozi babavuga neza

UKO BAMWE BABYUMVA: “Hari ibinyoma biba byoroheje, ku buryo nta cyo biba bitwaye.”

  • Kuki Yehova yanga ibinyoma byose?

INCAMAKE

Yehova yifuza ko incuti ze ziba inyangamugayo mu byo zivuga no mu byo zikora byose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Twagaragaza dute ko turi inyangamugayo?

  • Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko twahisha ukuri?

  • Kuki wifuza kuba inyangamugayo buri gihe?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ababyeyi bakwigisha bate abana babo kuba inyangamugayo?

Jya uvugisha ukuri (1:44)

Kubahiriza amasezerano bifite akahe kamaro?

Jya wubahiriza amasezerano ubone imigisha (9:09)

Reba niba tugomba gutanga imisoro no mu gihe yaba ikoreshwa nabi.

“Ese twagombye gutanga imisoro?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nzeri 2011)

Ni iki cyatumye umugabo wari umuhemu ahinduka akaba inyangamugayo?

“Niboneye ko Yehova agira imbabazi n’impuhwe” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gicurasi 2015)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze