ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • scl pp. 3-5
  • Ijambo ry’ibanze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ijambo ry’ibanze
  • Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
scl pp. 3-5

Ijambo ry’ibanze

Iki gitabo kizagufasha kubona mu buryo bworoshye imirongo ya Bibiliya n’ingero zo muri Bibiliya, byagufasha guhangana n’ibibazo ufite. Nanone kizagufasha kubona imirongo ya Bibiliya wakoresha utera abandi inkunga cyangwa ubafasha gufata imyanzuro ihesha Yehova icyubahiro. Kugira ngo ubigereho, uhitamo ingingo wifuza. Noneho muri iyo ngingo haba harimo ibibazo n’ibisobanuro bigufi bifitanye isano n’ingero zo muri Bibiliya zishobora kugufasha. (Reba agasanduku kavuga ngo: “Uko wakoresha iki gitabo.”) Uzajya ubona mu buryo bworoshye inama z’ingirakamaro kandi z’ingenzi n’ibitekerezo bihumuriza byo mu Ijambo ry’Imana. Nanone uzabona ibintu by’ingirakamaro wafashisha abandi. Uzabona imirongo ya Bibiliya wakoresha ubagira inama, ubahumuriza cyangwa ubatera inkunga.

Uko wakoresha iki gitabo

Kugira ngo ubone ingingo runaka, ushobora kuyandika ahanditse ngo “shakisha,” cyangwa ugashakira mu byiciro bigize iki gitabo. Kigabanyije mu byiciro birindwi: Ibibazo, Imyifatire, Itorero, Imibereho, Umuryango, Kuba incuti ya Yehova n’Imico. Buri cyiciro kigizwe n’ingingo zitandukanye. Ushobora guhitamo icyiciro wifuza, noneho ukareba ingingo zirimo. Icyakora mu gihe wumva utazi neza icyiciro washakiramo ingingo wifuza, ushobora kujya ahanditse ngo: “Byose,” ubundi bakaguha urutonde rw’ingingo zose ziri muri iki gitabo, ukagenda ushakisha kugeza ugeze ku yo wifuza. Nanone munsi ya buri ngingo uzajya uhabona udutwe duto turi mu nyuguti z’umukara cyane. Tumwe ni interuro zemeza, utundi tugizwe n’ikibazo. Mu gihe uzaba usoma imirongo iri munsi y’utwo dutwe duto, ujye utekereza aho ihuriye na two cyangwa uko isubiza icyo kibazo. Hari aho ingingo zigabanyijemo ibice kugira ngo bikorohere kubona ibitekerezo wifuza. Hari indi mirongo yagiye yongerwamo iba ifitanye isano n’ingingo runaka. Iyo mirongo iri ahanditse ngo “Reba nanone.” Ahenshi uzanahasanga agatwe gato kavuga ngo: “Ingero zo muri Bibiliya.” Munsi yako hari imirongo ya Bibiliya iri kumwe n’interuro isobanura muri make ibikubiye muri iyo mirongo. Iyo nteruro izagufasha gutekereza kuri iyo mirongo.

Iki gitabo ntikirimo imirongo yose ivuga ku ngingo zavuzwemo. Ariko imirongo ibonekamo yagufasha gukora ubushakashatsi burenzeho mu gihe ubona ari ngombwa (Img 2:1-6). Kugira ngo umenye byinshi kurushaho, ushobora kwifashisha impuzamirongo n’ibisobanuro biboneka muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo kwiyigishirizamo, niba iboneka mu rurimi wumva. Nanone ushobora kwifashisha Igitabo Gifasha Abahamya ba Yehova Gukora ubushakashatsi kugira ngo urusheho gusobanukirwa umurongo runaka wa Bibiliya n’uko washyira mu bikorwa ibivugwa muri uwo murongo. Jya wibanda ku nyandiko za vuba zasobanuye imirongo ya Bibiliya, kugira ngo uzabe wizeye ko ibisobanuro byayo bihuje n’ukuri.

Twifuza ko iki gitabo cyazagufasha kugira ubwenge n’ubumenyi kandi ugasobanukirwa ibikubiye mu Ijambo ry’Imana. Igihe uzaba ugikoresha, uzarushaho kwibonera ko ‘Ijambo ry’Imana ari rizima, kandi ko rifite imbaraga.’—Heb 4:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze