ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • scl pp. 57-60
  • Ihumure

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ihumure
  • Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
scl pp. 57-60

Ihumure

Imirongo ya Bibiliya yaduhumuriza mu gihe twacitse intege

Imihangayiko

Reba ingingo ivuga ngo: “Imihangayiko”

Uburakari; umujinya

Bamwe barakazwa n’akarengane cyangwa ibibazo bahura na byo

Umb 9:11, 12

Reba nanone: Zab 142:4; Umb 4:1; 7:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Rusi 1:11-13, 20​—Igihe Nawomi yapfushaga umugabo n’abahungu be babiri, yararakaye kandi yumva ko Yehova yamutaye

    • Yobu 3:1, 11, 25, 26; 10:1​—Yobu yararakaye igihe yatakazaga ibyo yari atunze, agapfusha abana icumi kandi akarwara

  • Imirongo ihumuriza:

    • Rom 12:19; Yak 1:13

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • Rusi 1:6, 7, 16-18; 2:2, 19, 20; 3:1; 4:14-16​—Nawomi yasubiye mu bari bagize ubwoko bw’Imana, yemera gufashwa no gufasha abandi, bituma yongera kugira ibyishimo

    • Yobu 42:7-16; Yak 5:11​—Yobu yagaragaje ukwizera akomeza kwihangana kandi Yehova yamuhaye imigisha myinshi

Bamwe bababazwa n’imyifatire mibi y’abandi

Umb 4:1, 2

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 1:6, 7, 10, 13-16​—Hana yababajwe cyane n’uko Penina yamusererezaga, no kuba Umutambyi Mukuru Eli yaramushinje ibinyoma

    • Yobu 8:3-6; 16:1-5; 19:2, 3​—Incuti za Yobu eshatu zitwaga ko zaje kumuhumuriza zigize abakiranutsi zimushinja ibinyoma, bituma arushaho kubabara

  • Imirongo ihumuriza:

    • Zab 37:8, 9; Efe 4:26

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • 1Sm 1:9-11, 18​—Hana amaze kubwira Yehova ibyari bimubabaje, agahinda yari afite karagabanutse

    • Yobu 42:7, 8, 10, 17​—Yobu amaze kubabarira incuti ze ni bwo Yehova yamukijije indwara kandi atuma yongera kugira ibyishimo

Gukabya kwicira urubanza

Ezr 9:6; Zab 38:3, 4, 8; 40:12

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Bm 22:8-13; 23:1-3​—Umwami Yosiya n’abaturage be biciriye urubanza cyane igihe basomerwaga ibyari bikubiye mu Mategeko ya Mose

    • Ezr 9:10-15; 10:1-4​—Umutambyi Ezira n’abandi baturage biciriye urubanza bitewe n’uko bamwe muri bo bari bararenze ku mategeko ya Yehova bagashaka abagore b’abanyamahanga

    • Luka 22:54-62​—Intumwa Petero yiciriye urubanza cyane igihe yihakanaga Yesu inshuro eshatu zose

  • Imirongo ihumuriza:

    • Zab 32:5; 103:9-14; Yes 1:18; Ibk 3:19

    • Reba nanone: Yes 38:17; Mika 7:18, 19

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 33:9-13, 15, 16​—Manase ni umwe mu bami b’u Buyuda bakoze ibikorwa bibi cyane; ariko yarihannye arababarirwa

    • Luka 15:11-32​—Yesu yaciye umugani w’umwana w’ikirara kugira ngo agaragaze ko Yehova aba yiteguye kubabarira burundu

Kumva utengushywe mu gihe abandi bagusuzuguye, bakubabaje cyangwa baguhemukiye

Reba ingingo ivuga ngo: “Gutenguhwa”

Gucika intege bitewe n’amakosa cyangwa ibyaha wakoze

Reba ingingo ivuga ngo: “Gutenguhwa”

Kumva nta gaciro ufite

Reba ingingo ivuga ngo: “Gushidikanya”

Kumva utashobora gusohoza inshingano iremereye cyangwa gukemura ikibazo runaka

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kuva 3:11; 4:10​—Mose yumvise adakwiriye igihe yasabwaga kujya guhura na Farawo no kuyobora ubwoko bw’Imana abuvana muri Egiputa

    • Yer 1:4-6​—Yeremiya yumvaga ko yari muto cyane kandi ko atari inararibonye, ku buryo yaba umuhanuzi wa Yehova ngo abwirize abari barigometse

  • Imirongo ihumuriza:

    • Zab 29:11; Yes 40:29; 2Kor 3:4, 5; 4:7

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • Kuva 3:12; 4:11, 12​—Yehova yakomeje kwizeza Mose ko yari kuzamufasha gusohoza inshingano yamuhaye

    • Yer 1:7-10​—Yehova yijeje umuhanuzi Yeremiya ko yari kuzamufasha guhangana n’ingorane yari kuzahura na zo

Ishyari; kurarikira

Reba ingingo ivuga ngo: “Ishyari”

Gukora bike bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru

Zab 71:9, 18; Umb 12:1-7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Bm 20:1-3​—Igihe Umwami Hezekiya yarwaraga indwara yashoboraga kumwica, yararize cyane

    • Flp 2:25-30​—Epafuradito yahangayikishijwe cyane n’uko abari bagize itorero bumvise ko yari arwaye, atekereza ko bashoboraga kwibwira ko atari agisohoza neza inshingano ye

  • Imirongo ihumuriza:

    • Zab 92:12-14; Yes 40:29-31; 46:4; 2Kor 8:12

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • 2Sm 17:27-29; 19:31-38​—Barizilayi yari indahemuka kandi yubahwa, ariko yariyoroheje ntiyemera inshingano yumvaga ko igoye bitewe n’izabukuru

    • Zab 41:1-3, 12​—Nubwo Umwami Dawidi yari arwaye cyane, yari yiringiye ko Yehova yari kuzamwitaho

    • Mar 12:41-44​—Yesu yashimagije umupfakazi w’umukene bitewe n’uko yatuye amafaranga yari afite yose

Agahinda gaterwa no gukorerwa ibikorwa bibi

Reba ingingo ivuga ngo: “Gukorerwa ibikorwa bibi”

Ubwoba bukabije; gutinya

Reba ingingo ivuga ngo: “Ubwoba”

Ibitotezo

Reba ingingo ivuga ngo: “Ibitotezo”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze