ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/11 p. 16
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Ibisa na byo
  • Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibyahishuwe bivuga ko bizagendekera bite abanzi b’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Babuloni Ikomeye irarimbutse
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Amahoro, umutekano “n’ishusho y’Inyamaswa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/11 p. 16

Ibibazo by’abasomyi

● Tour de Garde y’italiki ya 1 Werurwe 1980 yavugaga iby’Umulyango w’abibumbye, iwita ‘Ubutware bw’igihangange bwa munani bw’isi yose’. Mbese, ubutware bwa 7, ubw’Amerika n’Ubwongereza, ntibwagombaga kuba ubwa nyuma?

O.N.U, yasimbuye S.D.N. (Ishyirahamwa ly’amahanga) ni ‘ubutware bw’igihangange bw’isi yose’ kubera ko ibihugu biyigize, ububasha bw’ubuyobozi bwayo n’umuteguro wayo bigera ku isi yose.

Ubufatanye bw’Amerika n’ubwongereza ntibibubuza gukomeza umwanya wabwo w’Ubutware bw’igihangange bwa kalindwi bw’isi. N’Uburusiya, n’ubwo bufite imbaraga mu bya gisirikare, muli politiki no mu bucuruzi, ntibwigeze buzimanganya ubwo Butware bwa 7. Bibiliya yerekana ko ubwo butware bw’isi yose bwagombaga kuba 7 gusa, kugira ngo bihuze n’imitwe 7 y’Inyamaswa ivugwa mu Ibyahishuwe 13:1. Ubutware bw’isi bw’Amerika n’Ubwongereza (’umwami w’ikusi’) n’“umwami w’ikasikazi wa gisosiyalisiti barashyamiranye, aliko nta na hamwe mu Byanditswe, hagaragaza ko mbere y’iherezo lyabo bombi, uwo wa kabili azahilika uwa mbere maze ngo ashinge Ubutware bwa munani bw’isi yose.​—Dan 11:40-45.

Aliko kandi, ibyo “bihangange byombi byunze hamwe imihati yabyo, hafi kimwe n’amahanga yose yo mu isi, kugira ngo bishyireho kandi bikomeze kubeshaho Umulyango w’Abibumbye. Ibyo byuzuza ubuhanuzi bwavugaga yuko ya nyamuswa itukura cyane, ishushanya Umulyango w’abibumbye mu marenga, nayo ubwo ali ‘umwami wa munani, aliko ukomoka kuli abo balindwi kandi ikaba ijya kulimbuka’. (Ibyahishuwe 17:9-11)

Iyo nyamaswa ifite kandi imitwe ilindwi ishushanya ubutware bw’ibihangange bulindwi bwagiye busimburana ku isi uko ibinyejana byikulikiranye kugeza muiri iki gihe. Aliko inyamaswa itukuru ubwayo, hamwe n’imitwe yayo ilindwi, yaje guhinduka “umwami wa munani”. Koko rero, Umulyango w’abibumbye ni igikoresho (urubuga) ku bihugu bigize uwo mulyango, biba bishaka kwemeza umugambi wabyo rusange, aliko bigakomeza no kugumana ubusugire bwabyo bwite.

Umulyango w’abibumbye ubwawo ntufite imbaraga nyinshi, kubera ko utanagira ingabo, keretse mu bihugu bimwe na bimwe, iyo ibihugu biwugize bifashe imigambi isobanutse muli byo. Ubundi rwose ukesha kubaho n’ububasha bwawo amahanga awugize, cyane cyane Ubutware bw’igihangange bw’Amerika n’Ubwongereza, alibwo bwafashe umugambi wo kurema ishyirahamwe ly’amahanga (S.D.N.), hanyuma n’Umulyango w’abibumbye (Ibyahishuwe 13:11-15). Aliko mbere yo kujya kulimbuka, hamwe n’amahanga abuha kubaho, ubwo butware bw’igihangange bwa munani n’abayobozi b’amahanga bayali ku mutwe nk’“amahembe cumi“ y’inyamaswa, bazahindukira kurwanya ‘Babiloni Nkuru’, ingoma y’isi yose y’idini ly’ikinyorna, maze bayilimbure.​—Ibyahishuwe 17:12-18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze