Ibibazo by’abasomyi
● Mu mugani w’italanto, ni nde ugereranywa n’abagaragu batatu? Matayo 25:14-30.
Ubwo abagaragu batatu bose babalirwa mu nzu ya shebuja bagereranya abagaragu bose b’Ubwami bw’ijuru, umwe umwe akaba afite ubushobozi n’umwanya bitandukanye n’iby’abandi mu gutsura inyungu z’Ubwami. Guhera kuli Pentekoste y’umwaka wa 33 kugeza muli iyi minsi yacu, abagaragu bamwe basizwe bali kuzabona ubushobozi bwinshi cyane, imbaraga nyinshi cyane n’umwanya mwinshi cyane kugira ngo batsure (bongere) “ibintu” shebuja yabashinze. Intumwa n’abakristo bagize imyanya yagutse y’igikundiro bali mu rwego rw’umugaragu w’“italanto” eshanu. Abandi bali kuzagira ubushobozi bukeya, bulinganiye. Aliko kandi, bose bali bakwiliye kwitanga byimazeyo mu mulimo wabo, kandi bose bali kuzahabwa igihembo kimwe.
N’umugarugu wahawe “italanto” imwe ntiyali aganewe gutsindwa. Iyo aza kuba yaracuruje “italanto” akabona byibura “italanto” ebyili, rwose nta kibuza yali kubona igihembo kimwe n’abandi, cyo ‘kwinjira mu munezero wa shebuja’, Kubera ko yabaye ‘umunebwe’ n’umugaragu “mubi”, ashushanya abali kuzaragwa Ubwami hanyuma bagahemuka, Ntibibabuza imyanya yabo y’igikundiro gusa, ahubwo n’igihembo cyose bali kuzagira.
Abayoboke bo mu rusange rw’amadini yitwa aya gikristu biyita abagaragu b’ukuli ba shebuja, Yezu Kristu, aliko amagambo yabo n’ibikorwa byabo bigaragaza neza ko uko kwiyemera kwabo bavuga ko ali abo mu nzu ya Databuja ali ntaho bishingiye. Ntibali rero mu mubare w’abazaragwa Ubwami bw’ljuru buvugwa muli uyu mugani.