Jya wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo ukomeye w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka
‘Mugire byinshi byo gukora mu murimo.’—1 KOR 15:58.
1. Yesu yatumiriye abigishwa be gukora iki?
IGIHE Yesu yanyuraga mu karere ka Samariya ku mpera z’umwaka wa 30, yaruhukiye ku iriba ryari hafi y’umugi wa Sukara. Aho ni ho yabwiriye abigishwa be ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe” (Yoh 4:35). Yesu ntiyerekezaga ku isarura risanzwe, ahubwo yerekezaga ku isarura ryo mu buryo bw’umwuka ry’abantu bakwiriye bari kuba abigishwa be. Mu by’ukuri, Yesu yateraga abigishwa be inkunga yo kwifatanya muri uwo murimo w’isarura. Icyo gihe hari ibintu byinshi byo gukora kandi bari bafite igihe gito.
2, 3. (a) Ni iki kigaragaza ko turi mu gihe cy’isarura? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Amagambo Yesu yavuze ahereranye n’isarura afite ibisobanuro byihariye muri iki gihe. Turi mu gihe umurima ugizwe n’isi y’abantu ‘weze kugira ngo usarurwe.’ Buri mwaka, za miriyoni z’abantu batumirirwa kwiga ukuri gutanga ubuzima, kandi abigishwa bashya babarirwa mu bihumbi barabatizwa. Dufite igikundiro cyo kwifatanya muri uwo murimo ukomeye w’isarura utarigeze ubaho, tuyobowe na Nyir’ibisarurwa, ari we Yehova Imana. Ese ufite “byinshi byo gukora” mu murimo w’isarura?—1 Kor 15:58.
3 Mu gihe cy’imyaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo we ku isi, yateguriye abigishwa be kuba abasaruzi. Iki gice kiri busuzume amasomo atatu mu masomo y’ingenzi Yesu yahaye abigishwa be. Buri somo rigaragaza umuco watugirira akamaro cyane mu gihe twihatira gukora ibishoboka byose, kugira ngo dukusanye abigishwa muri iki gihe. Nimucyo dusuzume buri muco.
Ni iby’ingenzi kwicisha bugufi
4. Ni gute Yesu yagaragaje akamaro ko kwicisha bugufi?
4 Tekereza kuri ibi bikurikira: abigishwa ba Yesu bari bamaze kujya impaka z’uwari kuba mukuru muri bo. Birashoboka ko uwabarebaga yahitaga abona ko batizeranaga kandi ko bari bafitanye urwango. Ni yo mpamvu Yesu yahamagaye umwana muto kugira ngo ahagarare hagati yabo. Yesu yitegereje uwo mwana maze aravuga ati “umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru.” (Soma muri Matayo 18:1-4.) Aho kugira ngo abigishwa ba Yesu bagire imitekerereze nk’iy’isi, aho ubushobozi bw’umuntu bupimirwa ku mbaraga ze, ubukungu, cyangwa umwanya afite, bari bakeneye gusobanukirwa ko kuba abantu bakomeye byari guterwa no ‘kwicisha bugufi.’ Yehova yari kubaha imigisha kandi akabakoresha ari uko gusa bagize umuco wo kwicisha bugufi mu buryo nyabwo.
5, 6. Kuki ugomba kwicisha bugufi kugira ngo wifatanye mu murimo w’isarura mu buryo bwuzuye? Tanga urugero.
5 Muri iki gihe, abantu benshi bo muri iyi si bakoresha ubuzima bwabo bwose bashaka kugira ububasha, ubukire n’imyanya runaka. Ibyo bituma bagira igihe gito cyo gukurikirana inyungu zo mu buryo bw’umwuka cyangwa bakanakibura burundu (Mat 13:22). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abagize ubwoko bwa Yehova bashimishwa no ‘kwicisha bugufi,’ kugira ngo bazabone imigisha kandi bemerwe na Nyir’ibisarurwa.—Mat 6:24; 2 Kor 11:7; Fili 3:8.
6 Reka dufate urugero rw’uwitwa Francisco wo muri Amerika y’Epfo, akaba ari n’umusaza mu itorero. Akiri muto yaretse kwiga kaminuza kugira ngo abe umupayiniya. Yaravuze ati “nyuma yaho, igihe niyemezaga gushaka, mba narabonye akazi kari gutuma jye n’umugore wanjye tubona amafaranga menshi. Aho kugira ngo tubigenze dutyo, twafashe umwanzuro wo koroshya ubuzima maze tugakomeza gukora umurimo w’igihe cyose. Nyuma yaho twabyaye abana maze ibibazo biriyongera. Ariko Yehova yadufashije gukomera ku mwanzuro wacu.” Francisco yashoje agira ati “mu gihe cy’imyaka isaga 30, nagize igikundiro cyo kuba umusaza, ibyo bikaba byariyongereye ku zindi nshingano zihariye nagiye ngira. Nta gihe twigeze twicuza kuba twarabayeho mu buzima bworoheje.”
7. Ni gute wagerageje gushyira mu bikorwa inama ivugwa mu Baroma 12:16?
7 Niba utita ku “bintu bihanitse” byo muri iyi si, ahubwo ‘ukagendana n’ibintu byoroheje,’ nawe ushobora kwiringira ko uzabona imigisha myinshi n’izindi nshingano zinyuranye mu murimo w’isarura.—Rom 12:16; Mat 4:19, 20; Luka 18:28-30.
Kugira ishyaka mu murimo bihesha imigisha
8, 9. (a) Vuga muri make umugani wa Yesu w’italanto. (b) Ni ba nde uyu mugani ushobora gutera inkunga mu buryo bwihariye?
8 Undi muco dukeneye kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo w’isarura, ni ugukorana umwete. Yesu yabisobanuye mu mugani w’italanto.a Uwo mugani uvuga iby’umugabo wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, maze mbere yo kugenda akabitsa abagaragu be batatu ibyo yari atunze. Umugaragu wa mbere yamuhaye italanto eshanu, uwa kabiri amuha italanto ebyiri, naho uwa gatatu amuha italanto imwe. Shebuja amaze kugenda, abagaragu babiri ba mbere bakoranye ishyaka maze bahita ‘bajya kuzicuruza.’ Ibinyuranye n’ibyo, umugaragu wa gatatu yari “umunebwe.” Italanto yahawe yarayitabye. Shebuja agarutse yagororeye ba bagaragu babiri ba mbere maze abegurira “byinshi.” Yatse wa mugaragu wa gatatu italanto yari yaramuhaye, maze amwirukana mu rugo rwe.—Mat 25:14-30.
9 Nta gushidikanya ko icyo wifuza ari ukugira ishyaka nk’iry’abagaragu barangwaga n’ishyaka bavugwa mu mugani wa Yesu, kandi ukifatanya mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ariko se byagenda bite mu gihe imimerere urimo itakwemerera gukora ibyo wari ushoboye gukora? Wenda kuba ubukungu bwifashe nabi bituma ukora amasaha menshi kugira ngo wite ku muryango wawe. Cyangwa ushobora kuba ugeze mu za bukuru ku buryo utagifite imbaraga cyangwa ubuzima bwiza. Niba ari uko bimeze, umugani w’italanto ukubiyemo ubutumwa bwagutera inkunga.
10. Ni gute umuntu wari ufite abagaragu uvugwa mu mugani w’italanto yagaragaje ko yashyiraga mu gaciro, kandi se kuki ubona ko ibyo biteye inkunga?
10 Zirikana ko umuntu wari ufite abagaragu uvugwa mu mugani wa Yesu, yari azi ko buri mugaragu yari afite ubushobozi bw’ibyo yageraho butandukanye n’ubw’undi. Ibyo yabigaragaje igihe yabahaga italanto “akurikije ubushobozi bwa buri wese” (Mat 25:15). Nk’uko byari byitezwe, umugaragu wa mbere yungutse byinshi mu buryo bugaragara kuruta umugaragu wa kabiri. Icyakora, shebuja yerekanye ko yari azi imihati abo bagaragu bombi bashyizeho igihe yavugaga ko ari ‘beza kandi bizerwa,’ maze akabaha ibihembo bimwe (Mat 25:21, 23). Mu buryo nk’ubwo, Nyir’ibisarurwa, ari we Yehova Imana, azi ko imimerere urimo igira uruhare ku byo ushobora gukora mu murimo we. Ntazigera yibagirwa imihati ushyiraho n’ubugingo bwawe bwose mu murimo umukorera, kandi azakugororera akurikije iyo mihati ushyiraho.—Mar 14:3-9; soma muri Luka 21:1-4.
11. Tanga urugero rugaragaza ukuntu gushyiraho imihati bishobora gutuma umuntu abona imigisha myinshi.
11 Urugero rw’Umukristokazi witwa Selmira wo muri Brezili rugaragaza ko kugira ishyaka mu murimo w’Imana bidaterwa n’uko umuntu ari mu mimerere myiza. Hashize imyaka makumyabiri umugabo wa Selmira apfuye arashwe n’amabandi, kandi yapfuye amusigiye abana batatu. Yakoraga akazi ko mu rugo kamutwaraga igihe kinini, kandi agakora ingendo nyinshi ziruhije mu modoka zo mu mugi zabaga zipakiye cyane. Nubwo yari afite izo ngorane, yashyiraga ibintu bye kuri gahunda kugira ngo akore ubupayiniya bw’igihe cyose. Babiri mu bana be baje kwifatanya na we mu gukora umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati “mu gihe cy’imyaka myinshi, niganye Bibiliya n’abantu barenga 20, maze baba bamwe mu bagize ‘umuryango’ wanjye. Kugeza n’uyu munsi nishimira ko bankunda kandi nanjye nkabakunda. Ni ubutunzi butagurwa amafaranga.” Nta gushidikanya ko Nyir’ibisarurwa yagororeye Selmira ku bw’imihati yashyizeho!
12. Ni gute ushobora kugaragaza ko ugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
12 Niba imimerere urimo yaratumye igihe wamaraga mu murimo kigabanuka, jya ukomeza kugerageza kugira uruhare rugaragara mu murimo w’isarura binyuze mu gukora icyatuma umurimo wawe ugira icyo ugeraho. Nukurikiza witonze ibitekerezo by’ingirakamaro bitangirwa mu iteraniro ry’umurimo riba buri cyumweru, uzongera ubushobozi bwawe bwo kubwiriza, kandi uzunguka uburyo bushya bwo kubwiriza (2 Tim 2:15). Nanone kandi, niba bishoboka, ushobora kongera gusuzuma gahunda yawe cyangwa ukigomwa ibikorwa bitari ngombwa, kugira ngo ushobore kwifatanya buri gihe muri gahunda z’itorero z’umurimo wo kubwiriza.—Kolo 4:5.
13. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyadufasha kwitoza kugira ishyaka kandi tugakomeza kurigira?
13 Jya uzirikana ko gukunda Imana no kuyishimira ari byo bituma ugira ishyaka mu murimo (Zab 40:9). Umugaragu wa gatatu wavuzwe mu mugani wa Yesu, yatinyaga Shebuja akabona ko akagatiza kandi ko adashyira mu gaciro. Ibyo byatumye uwo mugabo ataba italanto ye aho kugira ngo ayikoreshe yungure Shebuja. Kugira ngo twirinde imyifatire nk’iyo yo kutagira icyo twitaho, dukeneye kwitoza kugirana imishyikirano myiza na Nyir’ibisarurwa Yehova, kandi tukayikomeza. Teganya igihe cyo kwiga imico ye ishishikaje, urugero nk’urukundo rwe, kwihangana, no kubabarira kandi uyitekerezeho. Muri ubwo buryo, umutima wawe uzatuma ukora ibyo ushoboye byose mu murimo we.—Luka 6:45; Fili 1:9-11.
“Mugomba kuba abera”
14. Ni iki abantu bifuza kuba abasaruzi basabwa?
14 Igihe intumwa Petero yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo, yavuze ibyo Imana yifuza ku bagaragu bayo bari ku isi agira ati “ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose, nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, kuko byanditswe ngo ‘mugomba kuba abera kuko ndi uwera’” (1 Pet 1:15, 16; Lewi 19:2; Guteg 18:13). Ayo magambo agaragaza ko abasaruzi bagomba kuba abantu batanduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Dushobora kubigeraho dutera intambwe zituma tuba abantu batanduye. Ibyo byakorwa bite? Twabikora twifashishije ijambo ry’Imana ry’ukuri.
15. Ukuri kw’ijambo ry’Imana gufite imbaraga zo gukora iki?
15 Ijambo ry’Imana ry’ukuri rigereranywa n’amazi atwezaho umwanda. Urugero, intumwa Pawulo yanditse avuga ko itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka ari iryera mu maso y’Imana, nk’umugeni w’isugi wa Kristo. Yarisukuye ‘aryuhagije amazi binyuze ku ijambo, [kugira ngo] ribe iryera kandi ridafite inenge’ (Efe 5:25-27). Mbere yaho, Yesu na we yari yaravuze ukuntu ijambo ry’Imana yabwirizaga rifite imbaraga zo kweza abantu. Yabwiye abigishwa be ati “mwe mwamaze gusukurwa bitewe n’ijambo nababwiye” (Yoh 15:3). Ku bw’ibyo, ukuri kw’ijambo ry’Imana gufite imbaraga zo kweza abantu mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Nitwemera ko ukuri kw’Imana kutweza muri ubwo buryo, ni bwo gusa Imana izemera ko tuyisenga mu buryo yemera.
16. Ni gute dushobora gukomeza kuba abantu basukuye mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka?
16 Bityo rero, kugira ngo tube abakozi b’Imana mu murimo w’isarura, tugomba kubanza kwikuraho ibikorwa byose bibi mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Koko rero, kugira ngo dukomeze kugira igikundiro cyo kuba abasaruzi, tugomba kuba intangarugero mu gushyigikira amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru arebana n’umuco, hamwe n’ayo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri 1 Petero 1:14-16.) Nk’uko duhora twita ku isuku y’umubiri wacu, ni na ko tugomba guhora twemerera ijambo ry’Imana ry’ukuri kudusukura. Ibyo bikubiyemo gusoma Bibiliya no kujya mu materaniro ya gikristo. Nanone byumvikanisha gushyiraho imihati tubikuye ku mutima kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo Imana itwibutsa. Kubigenza dutyo bizatuma dushobora kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha, kandi twirinde kwanduzwa n’iyi si mbi (Zab 119:9; Yak 1:21-25). Mbega ukuntu duterwa inkunga no kumenya ko ukuri kw’ijambo ry’Imana kudufasha ‘kuhagirwaho’ ibyaha, ndetse n’ibyaha bikomeye!—1 Kor 6:9-11.
17. Ni izihe nama zo muri Bibiliya tugomba kuzirikana kugira ngo dukomeze kurangwa n’isuku?
17 Ese ujya wemera ko ijambo ry’Imana ry’ukuri rikweza? Urugero, ubyifatamo ute iyo ubonye umuburo ku bihereranye n’imyidagaduro yangiza yo muri iyi si (Zab 101:3)? Ese wirinda gushyikirana bitari ngombwa n’abanyeshuri bagenzi bawe cyangwa abakozi mukorana mudahuje ukwizera (1 Kor 15:33)? Ese ukora uko ushoboye ubikuye ku mutima kugira ngo uneshe intege nke ufite zishobora gutuma uba umuntu wanduye mu maso ya Yehova (Kolo 3:5)? Ese ukomeza kwirinda ibiganiro birimo impaka z’ibya politiki yo muri iyi si hamwe n’umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo ugaragara mu marushanwa ya siporo nyinshi?—Yak 4:4.
18. Ni gute gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka bizadufasha kuba abasaruzi bagira icyo bageraho?
18 Nukomeza kumvira uri uwizerwa mu bintu nk’ibyo, bizaguhesha imigisha myinshi. Yesu yagereranyije abigishwa be basutsweho umwuka n’amashami y’umuzabibu, agira ati “ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto [Data] arivanaho, kandi iryera imbuto ryose arikuraho ibisambo akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi” (Yoh 15:2). Niwemera ko amazi y’ukuri kwa Bibiliya agusukura, uzarushaho kwera imbuto nyinshi.
Imigisha yo muri iki gihe n’iyo mu gihe kizaza
19. Ni iyihe migisha abigishwa ba Yesu babonye bitewe no kuba abasaruzi barangwa n’ishyaka?
19 Abigishwa bizerwa bemeye ko Yesu abatoza, baje guhabwa imbaraga z’umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, kugira ngo babe abahamya “mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Babaye bamwe mu bagize inteko nyobozi, abamisiyonari n’abasaza basura amatorero, kandi bagize uruhare rukomeye mu kubwiriza ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Mbega imigisha babonye, kandi se mbega ibyishimo batumye abandi bagira!
20. (a) Ni iyihe migisha waboneye mu kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni iki wiyemeje gukora?
20 Koko rero, nidukomeza kugira umuco wo kwicisha bugufi, tukagira ishyaka kandi tugakomeza gushyigikira amahame yo mu rwego rwo hejuru aboneka mu Ijambo ry’Imana, tuzakomeza kwifatanya mu buryo bwuzuye kandi bugira icyo bugeraho mu murimo ukomeye w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka, umurimo ukomeje gukorwa muri iki gihe. Mu gihe abantu benshi bahura n’imibabaro no kumanjirwa byo muri iyi si ibashishikariza gushaka ubutunzi no kwishakira ibinezeza, dufite ibyishimo nyakuri kandi turanyuzwe (Zab 126:6). Ikiruta byose, ‘umurimo dukorera Umwami si imfabusa’ (1 Kor 15:58). Nyir’ibisarurwa, ari we Yehova Imana, azahora atugororera kubera ‘imirimo yacu n’urukundo tugaragaza ko dukunze izina rye.’—Heb 6:10-12.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere na mbere, uwo mugani w’italanto ugaragaza ukuntu Yesu ashyikirana n’abigishwa be basutsweho umwuka, ariko unakubiyemo amahame Abakristo bose bashobora gushyira mu bikorwa.
Ese uribuka?
Mu gihe wihatira kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo w’isarura. . .
• kuki ari iby’ingenzi kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi?
• ni gute wakwitoza kugira ishyaka kandi ugakomeza kurigira?
• kuki ari ngombwa gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Kwicisha bugufi bishobora kudufasha kugira imibereho yoroheje ituma twibanda ku nyungu z’Ubwami