Ibibazo by’abasomyi
● Umukristu witanze akabatizwa ashobora se gukora akazi ko gukina igipfunsi (boxe) akaba yakomeza kubonwa neza n’itorero?
Umukristu waba umurwanyi w’umukino w’igipfunsi (amakofe boxe) yaba yishyize mu mimerere iciye ukubili n’inama z’Imana. Turebere hamwe zimwe muli izo nama.
Ibyanditswe byerekana byeruye yuko abakristu bitanze bagomba kwera imbuto y’umwuka w’Imana, ni ukuvuga urukundo, ibyishimo, amahoro, ubwiyumanganye, ubugiraneza, ineza, ukwizera, ubugwaneza no kwitegeka (Gal 5:22, Uburwanyi bw’amakofe buciye ukubili rwose n’iyo mico yose. Bibiliya itubwiliza kubana amahoro ‘n’abantu bose’ no kutarwana, ahubwo ngo tube abagwaneza kuli bose (Rom 12:18; 2 Tim 2:24.) Kandi muli Yakobo 3:18 tuhasoma ngo: “Kand’imbuto zo gukiranuka zibibga mu mahoro n’abahesha aband’amahoro Tugomba gukunda bagenzi bacu nkatwe ubwacu; kandi rero, urukundo ntirugilira ‘nabi’ mugenzi wawe.—Rom 13:9, 10.
Uburwanyi bw’igipfunsi ntibushobora kubarwa muli siporo (sport) isanzwe. Twese tuzi neza yuko abarwanyi b’igipfunsi igihe bazamutse muli ring (akabuga barwanirwamo) baba bafite umugambi umwe: gukomeretsa ‘umwanzi’ bashyamiranye. Icyo gihe, bashobora no kwinjirwamo n’ibitekerezo byo kwica — kwica mugenzi we. Ibyo nta utabibona neza, nk’uko ababa babireba badahwema gusakuza bavuga bati: “Mwice! Mwice!
Ntibitangaje rero gusoma mu kinyamakuru ko umurwanyi w’amakofe runaka yakubiswe mu cyico muli uwo ‘mukino’. Ukina amakofe iteka aba ali mu kaga ko kuzahinduka umwicanyi: kandi rero ‘nta mwicanyi ufite ubuzima bw’iteka’. (1 Yoh 3:15) Umwe mu bahagaraliraga umukino w’amakofe yemeje icyo gitekerezo avuga yuko iyo ‘siporo’ ali “ubwicanyi bwemewe n’amategeko“ kandi ko yali ikwiye kubuzwa n’amategeko. Kandi hali uwigeze gusobunura yuko umukino w’amakofe ali ‘ukurwanya umuntu wabyitumye’. Urundi ruhande rubi rw’umukino w’amakofe ni urw’abantu bategura iyo siporo usanga akenshi ali abicamategeko.
Abakuru b’itorero bakwiliye kugira iyo nyifato ku byerekaye umukristu witanze akabatizwa wahitamo umukino w’amakofe nk’umwuga we? Icya mbere, bazashaka uko bagira inama uwo mukristu bishingikiliza ku mahame ya Bibiliya tumaze kubona (Gal 6:1). Bazamusobanulire mu bugwaneza, aliko bashikamye, impamvu umwuga wo gukina amakofe udahuje no kuba umuntu ali umwigishwa witanze wa Yesu Kristu, “Umwami w’amahoro”. (Yes 9:6) Bashobora kumwereka ko umukristu akwiliye gukoresha amaboko ye umulimo mwiza n’umwete mwinshi. Nta washobora kwemeza yuko gutungwa no kuzamuka kuli ring uhata ibipfunsi uwo murwana ali umulimo mwiza—Efe 4:28, MN
Ni ngombwa kandi kwibutsa uwo mukristu yuko, niba mu ruhande rumwe umwuga wo gukina amakofe umuzanira inyungu nyinshi, si ngombwa rwose kwirukira mu bikorwa bimeze bityo kugirango abe yabona izo nyungu. Ijambo ry’Imana ritubwira, mu Abaheburayo 13:5, 6 litya: “Nimukagire ingeso zo gukunda impiya(amafaranga), ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; Kuk’ubwayo yavuze iti:Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato. Nicyo gituma tuvuga dushize amanga tuti:Yehova n’umutabazi wanjye sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”
Hanyuma abakuru b’itorero bazaha uwo muvandimwe wabo igihe gihagije kugira ngo ashobore kureka icyo gikorwa cye cyangwa uwo mwuga we utali uwa gikristu. Niba atabikoze, nta kindi abakuru b’itorero bashobora gukora, usibye kumuca mu itorero.—1 Kor 5:11-13.
● Muli Matayo 4:1 havuga yuko Yesu yajyanywe n’umwuka mu butayu, ngo ahageragerezwe na Shitani Umwanzi’. Uwo mwuka ni uw’Imana?
Ni umwuka w’Imana rwose wajyanye Yesu mu butayu amaze kubatizwa. Aho ngaho, Yesu yahiyililije ubusa, yihebera gusenga no kuzilikana (reba Matayo 4:2; Mariko 1:35; Luka 5:16). Birashoboka ko Yehova yakoresheje icyo gihe akaganira n’umwana we w’ikinege, amuha amabwiriza, amusobunulira ibintu runaka kandi amutera inkunga, kugira ngo amutegulire atyo umulimo wali umutegereje.
Yehova yali ashoboye kumenya mbere ko mu kujyana Umwana we mu butayu bihuje n’umugambi we, Yesu amaherezo yali kuzageragezwa n’umwanzi. Aliko kandi, Imana siyo yateje Yesu ikigeragezo yahuye nacyo amaze iminsi 40 mu butayu. Icyo yakoze gusa ni ukucyemera.
Umuntu ashobora kugereranya ibyabaye kuli Yesu n’ibyabaye kuli Mosa. Mosa yamaze iminsi 40 ku musozi abona guhabwa isezerano ry’amategeko n’amabwiriza yerekeye umulimo we w’umuhuza (Kuva 24:18; 34:28). Yesu umuhanuzi mukuru cyane uruta Mosa, nawe, yagombye guherwa mu butayu amabwiriza yerekeye isezerano lishya abigishwa be bali bagiye kwinjiramo nk’Abisiraheli b’uburyo bw’umwuka ali nabo yali agiye kubera umuhuza (Guteg 18:18, 19; Luka 22:28-30). Kimwe n’uko ubwizerwe n’ubudahinyuka bwa Mosa bwageragejwe igihe yali amanutse wa musozi akabona Abisiraheli baramya inyana ya zahabu banasaba gusubira mu Misiri, niko Yesu yagombye guhura n’ikigeragezo gikomeye arangije iminsi 40 yiyiliza ubusa—Kuva 32:15-35.