ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/12 p. 9
  • Nakundaga urugomo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakundaga urugomo
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • Nubwo ngira isoni nashoboye kubikora byose!
    Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • “Nsigaye ndi umunyamahoro”
    Bibiliya ihindura imibereho
  • Kwihangana bihesha ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Nari umurakare kandi ngira urugomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 8/12 p. 9

Nakundaga urugomo

Byavuzwe na Salvador Garza

NKIRI muto nakundaga urugomo, ku buryo narwanaga n’umuntu wese wandakazaga. Hari umukinnyi w’iteramakofe wari umuhanga mu gace twari dutuyemo wabimenye, maze anyigisha iteramakofe. Nyuma y’igihe, nari nsigaye nkora ingendo hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndi umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga. Nyuma yaho naje gukora akazi ko kurinda umwe mu bari bagize agatsiko k’abagizi ba nabi.

Maze gushaka, ndetse n’igihe nari maze kugira abana batandatu, nakomeje gukunda urugomo. Icyo gihe nari mfite inzu babyiniramo. Nubwo abantu batandukanye bagerageje kunyica, jye nakundaga ubwo buzima cyane. Hari igihe narwanye n’abantu babiri, maze ndabarasa barakomereka bikabije. Ikindi gihe, jye n’incuti zanjye twacuze umugambi wo kurigisa umunyapolitiki wari uzwi cyane, ariko abapolisi baradutahuye maze banta muri yombi. Igihe abapolisi basakiranaga n’abandi twari dufatanyije uwo mugambi, bararasanye maze izo ncuti zanjye zose zihasiga ubuzima. Ku bw’ibyo, jye nishimiye ko icyo gihe nari mfunzwe.

Nyuma y’imyaka runaka narafunguwe maze mbona akazi. Umunsi umwe, ubwo nari mvuye ku kazi njya mu rugo, nafashwe n’umutwe ku buryo nabaye nk’utaye ubwenge. Narahangayitse cyane ku buryo nasenze Imana ngo imfashe. Umugore wanjye Dolores wigaga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, yari yarambwiye ko Imana yitwa Yehova (Zaburi 83:18). Ku bw’ibyo nayisenze nkoresheje izina ryayo.

Maze gukira, Dolores yanteye inkunga yo kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova abera ku Nzu y’Ubwami. Ineza bangaragarije n’ukuntu banyitayeho, byatumye amarira ambunga mu maso. Ku bw’ibyo, nanjye natangiye kwiga Bibiliya, maze ntangira guhindura uko nabonaga ubuzima. Nakundaga ibyo nigishwaga.

Icyakora, kumenya kwifata ngo ne kurakara, byantwaye igihe. Urugero, hari igihe jye n’incuti yanjye Antonio twarimo tubwiriza ku nzu n’inzu, maze duhura n’umuntu aradutuka. Nararakaye mpita musumira. Igishimishije ni uko Antonio yambujije. Nyuma yaho, yamfashije gutekereza ukuntu Yesu yihanganiye gutukwa no gukozwa isoni. Intumwa Petero wakoranye na Yesu bya bugufi, yaranditse ati “yaratutswe ntiyasubiza” (1 Petero 2:23). Ayo magambo yankoze ku mutima.

Iyo nshubije amaso inyuma nkareba ihinduka nagize mu myaka ishize, nshimira Yehova kuba yarampaye umwuka we wera, ukantoza kwifata no kuba umunyamahoro (Abagalatiya 5:22, 23). Ubu umuryango wanjye wunze ubumwe, urishimye kandi tubana mu mahoro. Uretse n’ibyo, mfite imigisha yo kuba mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, mfasha abandi kubona amahoro aturuka ku Mana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Kwiga Bibiliya byafashije Salvador kugira amahoro

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze