Mbese uli indahemuka mu kubwiriza Ubwami bw’Imana?
“Imilimo yawe yose izagusingiza, yewe Yehova, kandi abizerwa bawe bazakwifuliza umugisha. Bazavuga ikuzo ry’ubwami bwawe, kandi bazavuga iby’ububasha bwawe.”—Zab 145:10, 11 MN.
1. Gutangaza Ubwami Yesu yabihaye uwuhe mwanya?
Kuva mu cy’Abeli, iteka Yehova Imana yagiye igira mw’isi abagaragu bizerwa (b’indahemuka) bo kuyisingiza. Umwizerwa w’Imana uruta abandi bose, Umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo, yatanze urugero mu byo gutangaza ububasha n’Ubwami bwa Se, Ubwami buzazanira imigisha abantu bose. Yesu yaje nk’Intumwa, urubyaro rwasezeranijwe rwa Yesai na Dawidi, Umwami washyizweho; kandi Ubwami bw’Imana nibwo yagize inyigisho nkuru y’ukubwiriza kwe. (Yes 11:1, 10; Mat 21:1-17). Yazanye inkuru nziza y’Ubwami. Kubera ko yali ahibereye, ali we uhagarariye ubwo Bwami nk’Umwami washyizweho, yashoboraga kubwira abantu yuko buli hafi kandi akigisha n’abigishwa be gushaka mbere na mbere ubwo Bwami (Luka 17:20, 21). Igihe yaliho yigisha abigishwa be uburyo bwo gusenga, yatsindagilije cyane iby’ukuza kw’ubwo Bwami, bizaba ali ukweza (gutagatifuza) izina ly’Imana, no kuba iby’Imana ishaka bikorwa mw’isi nk’uko bikorwa no mw’ijuru.”—Mat 4:23; 6:9, 10, 33.
2. Yesu yateye ate abandi kurwanira ishyaka ubwami bwa Yehova?
2 Yesu yaralitse n’abandi bantu ngo bifatanye nawe mu gutangaza inkuru nziza y’ubwami buzaza (Luka 9:1-6); 10:1-12). Abigishwa be basobanukiwe yuko ukuhaba kwe (presence) kwe nk’Umwami byali kuzaba mu gihe kizaza, kuko, dukulikije Matayo 24:3 (MN), bamubajije ngo: “Tubwire: ’lbyo bintu bizabaho ryali, kandi ni iki kizaba ikimenyetso cy’ukuhaba (cyangwa presence= parousia, mu kigiriki) kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu.” Mu gusubiza, Yesu yavuze yuko igihe cy’ukuhaba kwe kizarangwa no kubwiriza Ubwami, bikazakorwa nk’ubuhamya mw’isi yose ituwe n’abantu. Tuzi yuko ubu Yesu ahali rwose nk’Umwami wahawe ubutware kandi ko ategekera hagati y’abanzi be kuva mu 1914, kuko twabonye cya kimenyetso’.—Zab 110:1; Heb 10:12, 13; Mat 24:14.
3. Paulo yatangaje ate ubwami bw’Imana?
3 “Kubwo kumenyesha abana b’abantu ibikorwa bye by’ububasha n’ikuzo ry’ubwiza bw’ubwami bwe. Ubwami bwawe ni ubwami bw’ibihe bitamenyekana, n’ubutware bwawe bugumaho mu bisekuruza byose bikulikirana.” (Zab 145:12, 13, MN).
Abigishwa ba Yesu bagiye barangwa cyane n’akamenyero kabo ko kwerekeza abantu ku Bwami bw’Imana na Yesu Kristo. Tubona urugero rwiza mu Byakozwe 28:23, 30, 31, ahavuga uko Paulo yabwirije Ubwami ali muli gereza i Roma. Mbere y’aho, yali yarandikiye abanya Korinto yuko ali ba “ambasaderi bali mu mwanya wa Kristo” kandi ko bafasha bagenzi babo ’kwiyunga n’Imana’. (2 Kor 5:20, MN.) Ubwo yali ambasaderi, Paulo yali akwiliye rero kuvuganira neza Ubwami bw’Imana yali ahagarariye, kandi yarabikoze. Mbese wowe wakoze umuhati wo gutangira uwo mulimo wa cyami? Niba warabikoze, mbese uracyakomeza kuvuganira Umwami n’Ubwami?
4. Ni ayahe magambo yavuzwe n’intumwa Paulo na Yohana dushobora kwongera kumenyesha abantu ubu ngubu?
4 Igihe Paulo yasobanuraga inyigisho z’Ubwami, yagaragazaga imishyikirano ili hagati ya Yesu Kristo na Yehova Imana mu muteguro w’Ubwami kandi avuga ko Yehova ali We Nyili ubutware bw’ikirenga ku biliho byose. Yaranditse ngo: “Umutwe wa Kristo ni Imana.” (1 Kor 11:3). Iyo ntumwa yavuze kandi ibizabaho mu iherezo ly’ingoma y’imyaka igihumbi ya Kristo. Ahagana mw’iherezo ly’ikinyajana cya mbere cy’igihe cyacu rusange, intumwa yizerwa Yohana nayo yagize ibyo yandika ku bikorwa by’ububasha bya Yehova byo mu gihe kizaza kandi agaragaza ubwiza bw’ubwami bwe (reba Ibyahishuwe 12:9, 10; 19:6; 20:10, 14; 21:3, 4, 22-24). Ibyo byose ni ibintu twebwe, abali mu basenga Yehova bizerwa, dushobora kumenyesha abana b’abantu dutsindagiliza akamaro k’ingenzi k’Ubwami bw’Imana n’ibyo buzakorera abantu, ibyo byose ku buryo bizanira Yehova ibisingizo. Ni ngombwa kubwira no gusobanurira abana b’abantu ubwami bw’Imana no kubumvisha yuko alibwo byilingiro rukumbi kuli bo. Ubwo butegetsi buzakomeza kubaho mu binyajana byose bizaza.a
5. (a) Akenshi abagaragu ba Yehova bahura n’iki? (b) N’ubwo abantu b’Imana barwanijwe mu Nambara ya Mbere y’Isi yose, ni kintu ki bashoboye gukora uhereye icyo gihe?
5 Munsi y’inyuguti samekh, inyuguti ya cumi na gatatu muli alufabe y’igiheburayo, Zaburi 145:14 ikomeza ivuga ngo:
“Yehova akomeza abagwa bose, kandi yegura abunamye.” (MN).
Abasenga Yehova mu bwizerwe kandi ndi bagatangaza ubwami bwe akenshi bararwanywa kandi bahura n’ingorane kubera nyine ubwizerwe bwabo kuli Yehova (Itang 3:15). Aliko hali ibihamya byo mu gihe cyashize byerekana uko Yehova, udahinyuka mu masezerano ye, iteka yagiye akomeza kandi afasha abamusenga kandi akabegura igihe barenganywa (Itangiriro, igice cya 15; reba n’izindi ngero nyinshi zili mu gitabo cy’Abacamanza). Muli iki kinyajana cyacu cya 20 ndetse kugeza no muli uyu mwaka w’1981, twagiye tubona uko Yehova yakijije abasigaye basizwe n’“izindi ntama” mu ngoyi ya Babuloni. Abo mu basizwe basigaye bagezweho n’imikazo ikomeye igihe cy’Intambara ya Mbere y’isi yose. Aliko Yehova yabeguje umwuka we hamwe n’ijambo rye. Igihe gitoya nyuma y’aho, mw’iteraniro bagize mu 1922 i Cedar Point, muli Leta zunze ubumwe z’Amerika, biyemeje mu budahemuka (bwizerwe) gutangaza Umwami n’Ubwami. Uhereye icyo gihe, Yehova yarabayoboye, ku buryo izina rye n’Ubwami bwe ubu byashoboye kumenyekana mw’isi yose.
6. Ni ibihe byo kurya Yehova atanga ku bantu be?
6 Amaso ya bose areba kuli wowe yilingiye, kandi ubaha icyo kurya cyabo mu gihe cyacyo.” (Zab 145:15, MN).
Mu gihe cya none, abasenga Yehova bizerwa cyane cyane bakeneye guhabwa icyokurya cyabo cy’uburyo bw’umwuka. “Bazi neza ubukene bwabo bw’iby’umwuka.” (Mat 5:3 MN). Buzuye ibyilingiro, barangamiye imiteguro Yehova yakoze yo gutanga ibyokurya byinshi by’umwuka (Mat 24:45-47). Muli ibyo, abagaragu b’Imana babona ibyilingiro byabo byuzuzwa kandi bafite ubwilingire yuko Yehova azakomeza gutanga ibyokurya by’umwuka bahora bakeneye, “mu gihe cyabyo“.
7. Ni mu buhe buryo Yehova yigaragaza ko ali umunyabuntu mu byerekeye ugusenga?
7 Kuli iyo ngingo na none, Zaburi 145:16 ivuga ngo:
“Ubumbura igipfunsi cyawe maze ugahaza icyifuzo cy’ikintu cyose kizima.” (MN)
Yehova Imana ni yo Muntu (Kizima) rukumbi, mu rusange rwose rw’ibiliho, ushobora gutanga mu buryo butagira iherezo. Ni yo Data wo mw’ijuru n’Umutanga-buzima. Ubuntu bwayo n’ineza yayo itagira akagero bigaragarira mu bintu yaremye no mu miteguro yuzuye ubwenge yakoze igirira muntu n’ibindi biremwa byo mw’isi. Kubera ko yateye mu muntu icyiyumvo cy’uko akeneye gusenga, Yehova yamuhishuriye kamere ye n’imigambi ye kubw’ubuntu bwe. Naho abamwiyegurira kandi bakifatanya mu kumusenga no mu mulimo we, babona kuli ubwo buntu butagira akagero. Ibyo babonye bikomeza umutima cyane, kandi dushobora kwilingira yuko Yehova azakomeza guha umwuka we abagaragu be kandi ko atazareka na limwe, ndetse no mu bihe biruhije, kubibutsa, kubaha ubuyobozi n’ubufasha bakeneye.—Zab 119:129.
8. Yehova agaragaza ate ubwizerwe bwe?
8 Kubera ko tuli abizerwa kuli Yehova, nawe ni uwizerwa kuli twese:
“Yehova ni umukiranutsi mu nzira ze zose n’uwizerwa mu milimo ye yose.” (Zab 145:17, MN).
Tumaze guhinduka abagaragu biyeguriye Yehova n’abarwanira ishyaka mu budahemuka ubwami bwe, dushobora kumwilingira. Akoresha iteka ubukiranutsi (ukuli) n’ineza ku bagaragu be. Imico ye y’agatangaza ntijya ihinduka. Iyo rero dutangiye kumusenga no kumukorera, dushobora kwizera tudashidikanya yuko atazatureka habe na limwe. Koko ni “uwizerwa mu milimo ye yose”, kandi kuli twe iyo ni impamvu yindi yo kuvuga ibya Yehova n’imico ye itangaje, kandi no kuralika bagenzi bacu ngo nabo bamwiyegurire n’ubuzima bwabo bamusingiza mu budahemuka.—Reba Zaburi ya 107.
9. Kuki ukwizera ali ngombwa mu byerekeye kwambaza Yehova? Ni mu buhe buryo umuntu akwiliye kumwambaza?
9 Dushobora rero gutangaza aya magambo y’ibisingizo:
“Yehova ali hafi y’abamwambaza bose, y’abamwambaza bose mu kuli.” (Zab 145:18, MN).
Ni iby’ingenzi kwambaza Yehova no kubikorana ukwizera nyakuli (Rom 10:10-15). Umwanditsi wa Zaburi ashyira agatsindagilizo ku buryo Yehova akoresha yegera cyane abamwambaza mu buryo bwiza, cyane cyane bashyiramo n’ukwizera (Heb 11:6). Uko kumwambaza ntibikorwa mu rwihisho, ahubwo ni ukwamamariza mu ruhame yuko twizera Yehova kandi tumwisunga. Paulo atsindagiliza kuba ali ngombwa gutangaza “inkuru nziza” z’ibintu byiza no kubwiriza bigamije kuzanira inyungu abandi. Ibisingizo by’abambaza Yehova byiyongera uko ababwiriza bashya bizerwa b’“ubutumwa bwiza” babwira abandi bantu ibya Yehova. Babamenyesha Yehova, ikuzo rye, ubukuru bwe n’ubwami bwe, kandi muli ubwo buryo, baba bubaka muli abo bantu ukwizera bazaba bakeneye kugira ngo nabo bambaza izina ly’Imana kandi bayegere. Inzira y’agakiza irakinguye imbere y’abashaka kuyinyuramo bose, nta kurobanura ubwoko, ibara cyangwa igihugu. Muli iyo nzira, abashyira ukwizera kwabo kuli Yehova kandi bamwambaza mu byukuli nta kizabageraho kibaca intege. Mbega ineza itangaje Yehova atugirira mu kutwemerera kugirana nawe imishyikirano ndetse no kumwegera! Ubwo bushobozi ni ubwo kwishimira cyane muli iki gihe cy’akaga cy’iminsi y’imperuka, ubwo bigaragara cyane kurusha ikindi gihe cyose yuko dukeneye kwisunga rwose Yehova, Imana y’agakiza.
10. Ni kuki Yehova azasohoza ukwifuza kw’abamutinya?
10 “Ukwifuza kw’abamutinya azakwuzuza, kandi azumva ijwi ryabo ryo gutabaza, kandi azabakiza.” (Zab 145:19, MN).
Abatinya Yehova byukuli barayegurira kandi bifuza gukora ibyo ashaka. Dufite rero impamvu nziza yo kwilingira Yehova nk’isoko y’ubufasha bwacu n’iy’agakiza kacu, igihe twihatira gukora ibyo ashaka. “Kand’iki ni cyo kidutera gutinyuk’imbere ye, n’ukw’ atwumva, iyo dusaby’ikintu nk’ukw’ ashaka: kand’ubgo tuzi ko yumv’icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhaw’ibyo tumusabye.” (1 Yohana 5:14, 15). Tuzi yuko, muli iki gihe cyacu, ubushake bwa Yehova kuli twe ali uko twatangaza inkuru nziza y’Ubwami kandi tugakwiza hose ugusenga kuboneye. Icyifuzo cyacu rero gikwiliye kuba icyo kumemyesha abantu impaka zikomeye zerekeye ubutware bw’ikirenga bwa Yehova ku rusange rwose rw’ibiliho, n’ubwo uwo mulimo urwanywa mu buryo bukomeye. Ibyo biha abantu b’amoko yose umwanya wo kwemera ubutumwa bw’Imana no kwizera Yehova biga ibyo kwihangana yagiriye umuryango w’abantu n’uko yifuza yuko abantu bihana kandi bakagera ku gakiza
11. Ni mu buhe buryo Yehova asubiza abagaragu be bamutabaza?
11 Twifuza cyane rero kubona uwo mulimo w’Ubwami urangira vuba kandi neza. Aliko ntituwukora tuli twenyine. Tuli abagaragu ba Yehova kandi dukora dufatanyije nawe. Muli iyi minsi “y’imperuka” iruhije, tugomba kumutabaza. Igihe izo mpaka zizagera mu rugero ruhanitse ubwo “Gogu wo mu gihugu cya Magogi” azagaba igitero cye, nk’uko byahanuwe muli Ezekieli 38 na 39, nabwo tuzaba dukwiliye kwisunga Yehova no kumwambaza kugira ngo atulinde kandi adukize. Umwami Dawidi, we, yakijijwe mu buryo bwinshi butangaje cyane igihe abanzi babaga bamukulikiye. Yesu yagombye gutanga ubuzima bwe kubw’umugambi wa Yehova, aliko yaramuzuye. Rero, Yehova ashobora gutsinda imikazo y’uburyo bwose itugeraho cyangwa ibiturwanya dutezwa n’abanga ukuli. Ashobora ndetse no kwumva abagaragu be bamutabaza bagiye gupfa bazaba bakeneye kuzurwa.
12. Ni kuki tudakwiliye kugira ubwoba kubera umunsi ababi bazalimburwaho?
12 Ubwo rero, aya magambo akulikira ni ay’ukuli rwose:
“Yehova alinda abamukunda bose aliko azatsemba ababi bose.” (Zab 145:20, MN).
Muli iki gihe ubwo ububi bwageze mu rugero ruhanitse cyane kandi n’“umubabaro mwinshi” ukaba ugiye kubaho vuba, kumenya yuko Yehova alinda abamukunda bose ni umugisha kandi biraduhumuriza (Mat 24:21). Igihe cyo gutsembaho ababi kirageze, kandi ni ngombwa kubaburira. Abagaragu ba Yehova, nk’inteko, bo, bazambuka “umubabaro mwinshi” ugiye kugera ku babi kandi uko niko bazabona agakiza Yehova azabaha. Yehova akunda cyane abizerwa be kandi ntabwo azabibagirwa igihe azateza ababi umujinya we. Ibyanditswe biduha ingero nyinshi z’ibikorwa by’ububasha Yehova yakoze alinda kandi akiza abantu be igihe yabaga ahana ababi. Mu byukuli, dutegereje n’ubwira bwinshi umunsi ababi bazatsembwaho, n’abanzi b’ubwami bwa Yehova bakazakurwaho ku (buso) bw’isi.
13. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagiye alindamo abagaragu be bo mu gihe cya none? (b) Yehova abikiye iki abamukunda?
13 Muli uyu mugabane wose w’igihe cy’“iminsi y’imperuka”, abagaragu ba Yehova bagiye bamwambaza kugira ngo abafashe kandi berekanye urukundo rwabo bamufitiye. Yehova nawe, mu rukundo rwe, yagiye alinda abagaragu be mu bihe biruhije, cyane cyane mu Ntambara ya Kabili y’isi yose ubwo umulimo wabo wali warabuzanijwe (warakomanyilijwe) mu bice byinshi by’isi kandi Abahamya ibihumbi n’ibihumbi bakaba bali bafungiye mu bigo byo kubabarizwamo (camps de concentration) no muli za gereza. Mu bice byinshi by’isi, bagiye baterwa n’imbaga z’abantu b’abanyarugomo. Aliko gutangaza inkuru nziza y’Ubwami kwateye imbere, kandi Yehova yagiriye neza abagaragu be abaha kwiyongera n’agahumurizo ko kubona umubare wabo wiyongera mu isi yose. Umugambi wa Yehova ni uko ubutware bw’Ubwami bwa Yesu Kristo buzakwira mw’isi yose. Hazabaho ingabo (abaturage) zo mw’isi z’ubwo Bwami, kubera ko ”iteraniro ry’abantu benshi” bo mu “zindi ntama” bazambuka “umubabaro mwinshi” kandi nyuma y’aho, abazava mu mva bazutse bazifatanya nabo. Rero, kulimburwa kw’ababi ntibizatera icyago abagaragu ba Yehova. Ahubwo ibili amambu ni uko Yehova azasubiza urukundo rwabo; azabalinda kandi azabaha ku rukundo rwe bwite, imbabazi ze n’ineza ye. Ndetse, kubw’urukundo rwe, yabikiye ‘izindi ntama’ ze paradizo ltangaje yo mw’isi, iyo zizashobora kwishimishilizamo ubuzima bw’iteka (Luka 23:45). Irangizwa ly’impaka zerekeye ubutware bwa cyami bwa Yehova ku rusange rwose rw’ibiliho lizazanira imigisha misa abamukunda kandi lizatuma barushaho kumushimira uko imyaka izagenda ihita. Mbega uburyo bizaba ali byiza kuzabaho igihe umurongo usoza Zaburi ya 150 uzasohora, ubwo “ibihumeka byose” bizasingiza Yehova, n’igihe ababi bazaba batakiliho!—Umurongo wa 6.
14. Dushobora kuvuga ibyerekeye iyihe migisha ya Yehova Imana?
14 Tera amaso inyuma, maze urebe imigisha myinshi Yehova yaduhaye! Reba uburyo yaduhagije ibyokurya byinshi by’uburyo bw’umwuka! Urarusheho guhora wishimira umwanya w’igikundiro aduha ubu wo kuba abagaragu be n’amilingiro y’agatangaza yo mu gihe kizaza. Ubwo dushobora kuzarokoka Har-Magedoni, nitwishime dutekereza igihe cy’umuzuko n’umulimo w’igitangaza wo kuzigisha abazava mu mva. Abenshi muli bo bazaba bakwiliye kwiga no kumenya iby’Umwami mukuru Yehova uwo aliwe n’uwo bakesha kuba bongeye kubaho. Ni nde uzabibabwira se? Mbese buli wese wo muli twe ntiyazishimira kubikora? Yego; icyifuzo cyacu ni ukuzasingiza Yehova iteka ryose
15. Ni iyihe myanya y’igikundiro dufite mu byerekeye Ubwami bw’Imana?
15 Aliko reka tuvuge iby’igihe cya none. Ukora iki ku byerekeye impaka zikomeye z’ubutware bwa cyami bwa Yehova? Mbese uli mu mubare w’abizerwa bilingira Yehova kandi bavuga iby’ikuzo ry’ubwami bwe buli munsi? Icyaduha kuba abizerwa barwanira ishyaka ubwami Yehova akoresha binyuze muli Yesu Kristo, Umwana we wimitswe, Dawidi Mukuru, kandi tukiyemeza n’umutima wose gusingiza Yehova kimwe n’umwami Dawidi, wanditse ngo:
“Akanwa kanjye kazavuga igisingizo cya Yehova; kandi abafite umubili bose nibifulize umugisha izina rye ryera kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse no kugeza iteka ryose. (Zab 145:21, MN).
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubwo Zaburi ya 145 ali iya alufabe (urutonde rw’inyuguti zose zigize amagambo y’urulimi; uko zikulikirana), buli murongo utangizwa inyuguti y’igiheburayo. Aliko Traduction du monde nouveau ivuga, mw’icapwa ryayo mu cyongereza ryo mu 1971, ubusobanuro buli ahagana hasi, ngo: “nyuma y’umurongo utangirwa n’inyuguti y’igiheburayo mem, harabura umurongo wagombaga gutangirwa n’inyuguti nun. Muli za kopi (manuscrits) zimwe zanditswe n’intoke mu giheburayo umurongo wa nun usomwa utya: ‘Yehova ni uwizerwa mu magambo ye yose, n’umugiraneza mu milimo ye yose.’ Ibyo bihamywa na none n’inyandiko z’intoke za LXXVgSy.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
MBEGA UBURYO IJAMBO LIVUZWE MU GlHE GIKWILIYE ALI LYIZA CYANE!
IJAMBO rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!, niko umwanditsi w’umugani wa Bibiliya yavuze (Imig 15:25). Mbega uburyo ibyo ali ukuli rwose!
Mu gihugu kimwe cy’i Burasirazuba bw’Uburayi Abahamya ba Yehova babili baliho batembera mu busitani bw’indabyo, umunsi umwe batangira ikiganiro n’umusore waliho atemberana n’akana ke. Ibyo byatumye bamuralika kuzaza mu nzu y’umuhamya umwe. Agezeyo, uwo mugabo hamwe n’umugore we bahamenyesherezwa ubuhamya bwa Bibiliya. Amaherezo, uwo mugabo n’umugore we hamwe na nyirabukwe baje kwemera ukuli kwa Bibiliya.
Igishimishije ni uko, umunsi uwo musore ahura n’abo Bahamya bombi bwa mbere, yali yigeze guhagarara mu rusengero rwo muli ubwo busitani asenga atya: ‘Mana, niba uliho, nyamuneka unyimenyeshe.’ Uwo musore yari amaze imyaka itatu yose atemberera muli ubwo busitani. Aliko uwo munsi gusa niho yahuye n’abo Bahamya babili. Mbega uburyo ali byiza kuba balifuje kwamamaza “inkuru nziza”! Uwo mugabo w’umusore yabonye ko icyo cyali igisubizo cy’Imana ku isengesho rye.
[Programu y’icyigisho]
5/7: Umutwe wa I, 1-9; Ind. 6, 105
12/7: Umutwe wa I, 10-18; Ind. 6, 105
19/7: Umutwe wa II, 1-8; Ind. 31, 63
26/7: Umutwe wa II, 9-15; Ind. 31, 65