Ni nde uzasingiza Umwami?
“Nzaguhimbaza, yewe Mana yanjye, Mwami,kandi nzifuliza umugisha izina ryawe kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse n’iteka ryose. Kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba nzakwifuliza umugisha, kandi nzasingiza izina ryawe kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse n’iteka ryose.”—Zab 145:1, 2, MN
1. Dawidi yavuze iki asingiza Yehova, umwami we? Kubera iki?
UMWAMI Dawidi yandikiye ibisingizo Yehova Imana, Umwami we wo mw’ijuru. Bamwe bashobora gutangazwa no kwumva umwami umwe asingiza undi mu magambo akomeye atyo kandi akamubona nk’umwami mukuru we bwite. Aliko Dawidi yali afite impamvu nziza zamuteraga kuvuga atyo. Yabitewe n’uko yumvaga ko akwiliye gushimira Yehova. Dawidi yagiriraga imbere y’uwo mwami ukwicisha bugufi guturuka mu bwenge bwiza (Yak 3:13). Yali umuntu wizerwa(w’indahemuka) usenga Yehova kandi yali afitanye n’“Umwami w’abami” imishyikirano myiza ya bugufi cyane mu buryo butangaje.—Dan 2:47.
2, 3. (a) Tanga ingero z’uburyo Dawidi yavuzemo ugushima kwe kuli Yehova muli za zaburi. (b) Dawidi yavuze iki, mu 1 Ibyo ku Ngoma, kuli Yehova no ku bwami bwe?
2 Dufatiye ku magambo y’uburyo bwinshi Dawidi yakoresheje mu Byanditswe, dushobora kumenya icyamuteraga kwiyumvamo ko akwiliye gushimira Umwami we, Yehova Imana. Muli Zaburi ya 19, Dawidi asingiza Yehova kubera imico yo kuba ali we Umuremyi, Utanga amategeko n’Umucunguzi. Muli Zaburi ya 24, avuga yuko Yehova ali we Nyili ubwite w’isi, Umwami w’ikuzo n’Umunyabubasha. Muli Zaburi 103:19, yemera ubutware bwa cyami bwa Yehova agira ati: “Yehova yakomej’intebe ye mw’ijuru: Ubgami bge butegeka byose.” Noneho Dawidi akomeza asaba abamarayika n’abantu gusingiza Imana. Indilimbo yindi yo gushima, yanditswe mu 1 Ibyo ku Ngoma 16:8-36, itsindagiliza cyane ugushima Dawidi yali afite kuli Yehova.
3 Mw’iherezo ly’ingoma ye, Dawidi yavugiye imbere y’abantu be bose ibyiyumvo byo mu mutima yahoranye iteka mu buzima bwe bwose. Yaravuze ati: “Yehova Mana ya sogokuruza isiraeli, uhimbazw’ (“urakifulizwa umugisha,” MN) iteka ryose, Yehova, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro n’ibyawe; kukw ibiri mw’isi ar’ibyawe; ubgami n’ubgawe, Yehova ushyizwe hejuru, ng’ub’usumba byose; mu kuboko kwawe harimw’ ububasha n’imbaraga; kandi kogeza no guhesha bos’imbaraga biri mu butware bgawe. Nuko rero, Mana yacu, turagushima, dusingiz’izina ryawe ry’icyubahiro.”—1 Ngoma 29:10-13.
UBWAMI BUGOMERWA
4. Habaye iki muli Isiraeli mu minsi ya Samweli? Amahanga yali aturanye n’Abisiraeli yali yabahindukiye umutego ate?
4 Ubwami bwa Yehova bwagomewe (bwagishijwe impaka) muli Isiraeli nk’igihe gitoya gusa mbere yo kuvuka kwa Dawidi. Dukulikije 1 Samweli 8:4-20, byabaye mbere y’uko Samweli areka imilimo ye y’ubucamanza. Ni iyihe mpamvu se yatumye abantu Yehova yali yaragiranye nabo isezerano basaba umwami, ubwo nyine bakaba bali banze Yehova? Abisiraeli babwiye Samweli yuko bashakaga gusa n’amahanga yandi. Binyuze mu kanwa ka Samweli, Yehova yababuriye akaga kali kuzabageraho kubera gushaka kugira umwami w’umuntu kimwe n’abanyamahanga. Ibyali byiza cyane byali uko bagira Yehova ho Umwami wabo!—Reba Gutegeka kwa kabiri 4:7.
5. Abisiraeli baje kuzamura bate ikibazo cy’ubwami mu gihe cya Gideoni?
5 Ishyanga ly’Isiraeli ryali ryaligeze kuzamura icyo kibazo mbere, igihe Yehova yali yahaye ingabo za Gideoni (Jedewoni) gutsinda Abamidiani. Tubisoma ngo: “Maz’Abisiraeli babgira Gideoni bati: Nonehw’ udutegeke, wow’ubgawe, uzaturag’umwana wawe n’umwuzukuru, kuko wadukijij’Abamidiani. Gideoni arabasuzbiz’ati: Sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabg’azabategeka; ahubgo Yehova ni w’uzabategeka.” (Abac 8:22, 23). Ku bw’ubwizerwe bwe ku Mana, Gideoni yanze ibyo Abisiraeli bamusabye kandi abibutsa yuko Yehova ali we wali umwami wabo. Aliko kandi, igihe gitoya nyuma yo gupfa kwa Gideoni, Abimeleki, umwe mu bahungu 3 be, yishe bene se bose (usibye umwe) maze yigira umwami. Aliko ingoma ye yabaye iy’igihe gito kandi we yapfuye urupfu rw’icyago (Abacamanza, igice cya 9). Abisiraeli bali bazi neza iyo nkuru, igaragaza uko ubwami bwa Yehova bwagomewe mu gihe cy’ibinyajana byose byashize n’uburyo ibyo byahaye buli muntu umwanya wo kwerekana ubwizerwe(ubudahinyuka) bwe kuli Yehova nk’Umwami.
6. Ku byerekeye ikibazo cy’ubwami, ni kintu ki cyabayeho kare cyane mu Mateka ya muntu? Dukulikije Yehova, amaherezo y’ubwo bushyamirane azaba ayahe?
6 Ijambo ly’Imana ryerekana yuko amahanga y’isi yihaye abami b’abantu kera cyane. Itangiriro 10:8-12 hatubwira ko, igihe gito gusa nyuma y’umwuzure, aliho abantu bagomeya Yehova bishyiriraho ubwami bwa kimuntu. Ibyo byabayeho biyobowe na Satani Unwanzi (Sekinyoma) wabaye uwa mbere kugisha impaka uburenganzira bw’imitegekere ya Yehova amugomera kandi agerageza gutera ibindi biremwa kwanga kumusenga. Imana yararetse hashira igihe kugira ngo uwo mubi agerageze kwemeza impaka (ibirego) ze, aliko kandi yahishuye n’uko amaherezo y’ubwo bushyamirane azamera—Itang 3:15.
UBUKURU BWA YEHOVA BUMUHESHA IBISINGIZO
7. Umwuka wa Yehova wakoze iki mu mibereho ya Dawidi? b)zaburi 145 itandukaniye hehe n’izindi?
7 Samweli niwe wasize Dawidi amavuta, kw’itegeko rya Yehova. “Uherey’ubgo, umwuka wa Yehova ukajy’uza kuri Dawidi cyane.” (1 Sam 16:12, 13). Urugero rwa Dawidi rwerekana neza uburyo umwuka wa Yehova ukorera ku bagaragu be bizerwa. Koko rero, umwuka w’Imana niwo wasukumye Dawidi kwandika zaburi nyinshi asingizamo Yehova (2 Sam 23:2). Muli ibyo, Zaburi y’145 ni imwe mu ndilimbo nziza cyane z’ibisingizo. Muli yo, Dawidi yifuliza umugisha, asingiza kandi akuza ineza, ubukuru, ububasha, ubukiranutsi (ubutabera), kamere y’iteka ryose, ukutarondoreka n’imbabazi bya Yehova. Kuba iyo Zaburi igaruka inshuro eshatu muli liturujiya (imihango yo gusenga) ya buli munsi y’abalimu b’abayahudi bigaragaza icyubahiro bayihaga. Mu giheburayo, igitabo cya Zaburi cyitwa Tehil·limʹ, bisobanura ngo; “Ibisingizo“. Aliko Zaburi y’145, niyo yonyine ifite umutwe ho ijambo ”igisingizo” lili mu buke (reba Traduction du monde nouveau).
8. Ubwiyemeze bwa Dawidi bwo gusingiza Yehova kugeza iteka ryose bugaragaza iki?
8 Imirongo ibanza y’iyo zaburi yuzuyemo ibyishimo. Ng’iyi:
“Nzaguhimbaza, yewe Mana, yanjye, Mwami, kandi nzifuliza umugisha izina ryawe kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse niteka ryose. Kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba nzakwifuliza umugisha, kandi nzasingiza izina ryawe kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse n’iteka ryose.” (Zab 145:1, 2, MN).
Abasesengura Bibiliya muli rusange bemeza yuko mu kuvuga ko azasingiza izina ly’Imana “kugeza mu bihe bitamenyekana, ndetse niteka ryose,” Dawidi yashakaga kuvuga uko azalisingiza kugeza ku gupfa kwe. Aliko se ubwo bwiyemeze bwa Dawidi nta bundi busobanuro bufite? Kugira ngo asingize izina ly’Imana iteka ryose, nuko yabaho iteka ryose. None se Dawidi ntiyali afite icyilingiro cyo kuzahabwa ubuzima bw’iteka nyuma y’aho? Uyu munsi wa none, iteraniro ry’abantu benshi” bagizwe n’izindi ntama, nk’inteko yose, bafite icyo cyizere cyo kuzashobora kwifuliza umugisha no gusingiza izina rya Yehova kugeza iteka ryose, kuko batazigera bapfa habe na limwe.—Zef 2:3; Yoh 11:26; Ibyah 7:14-17; 21:4.
9. Abantu se basobanukirwa muburyo bwuzuye imilimo ya Yehova?
9 Dawidi akomeza indilimbo ye y’ibisingizo agira ati:
“Yehova ni mukuru kandi akwiye gusingizwa cyane, kandi ubukuru bwe ntiburondoreka.” (Zab 145:3, MN).
Kuva mu gihe cy’irema kugeza n’ubu, umuryango wose w’abantu urebesha amaso igihamya cy’ubukuru bwa Yehova (Rom 1:20). Aliko, n’ubwo ali mukuru n’abantu bose bakaba bakura inyungu mu milimo ye y’ibyo yaremye, ni bakeya gusa bagiye bamusingiza mu byukuli. Ndetse, ubukuru bwe n’ubw’imilimo ye burahanitse cyane ku buryo, kugeza uyu munsi wa none, abantu batangiye gusobanukirwa amayobera y’ibintu bikeya gusa mu byo yaremye. Umukuru w’umuryango Yobu yali ahuje igitekerezo na Dawidi, kuko yavuze yuko Imana ali “y’ikor’ibikomeye bitarondoreka n’ibitangaza bitabarika.” (Yobu 5:9; 9:10; 26:14.) N’intumwa Paulo, ivuga iby’imigambi ikomeye ya Yehova, yaliyamiliye agira ati: “Mbega ubury’ ubutunzi n’ubgenge n’ubumenyi by’Imana bitagir’akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.”—Rom 11:33, 34.
10. Ni mu buhe buryo “igisekuruza” cyabwiye ikindi ‘gisekuruza’ iby’imilimo y’ububasha y’Imana?
10 “Uko igisekuruza gisimbuye ikindi kizasingiza imilimo yawe, kandi bizavuga iby’ibikorwa byawe by’ububasha.” (Zab 145:4 MN).
Yego, ibisekuruza byagiye bisimburana, kandi bimwe muli byo byagiye bivuga iby’ububasha bwa Yehova. Aliko se, umuntu ntiyashobora kuvuga yuko abasigaye ali “igisekuruza” gitangariza ikindi “gisekuruza”, ni ukuvuga “iteraniro ry’abantu benshi” ligizwe n’“izindi ntama”, ku buryo abo nabo bashobora kubwira abandi ibikorwa by’ububasha bya Yehova. Mbega uburyo ali iby’igikundiro kubibwira abandil (Reba urugero rwa Dawidi wavuze iby’ibikorwa by’ububasha bya Yehova muli Zaburi ya 68).
11. Twerekana dute yuko twita (dushimishwa) cyane kw’ishema n’imilimo ya Yehova?
11 “Ubwiza bwuzuye ikuzo n’ishema ryawe n’ibintu by’imilimo yawe itangaje, ngibyo ibyo nzahugiramo (nzitaho).” (Zab 145:5, MN).
Niba dushaka gusingiza Umuremyi wacu uko bikwiye, tugomba gutekereza no gushimishwa n’umutima wose n’ikuzo rye kandi n’imilimo ye itangaje (Mat 12:34). Werekana ute ko witaye kuli ibyo? Ese, ufata igihe cyo kwiyigisha ubwawe ibyo Imana ivuga mw’ijambo ryayo? Niba ubikora, ujya uzilikana se ibyo wize kandi ugacengeza muli wowe imbere ubusobanuro bwabyo kugira ngo ushobore gukomeza kujya ubyibuka? Twashobora dute kuganira ibya Yehova cyangwa kumwifuliza umugisha, niba tudafite ukwizera gushikamye kandi tudakunda Yehova byukuli? Kwishimira ubwiza bwe n’ishema rye bizadufasha rero kuganira iby’Umwami mukuru dufite ubwuzu, ubwiyemeze n’ukwizera kudashidikanya.
12. Ni kuki ali byiza gutekereza ibintu biteye ubwoba bya Yehova no kuganirira abandi ibye?
12 “Kandi bazavuga iby’imbaraga z’ibintu byawe biteye ubwoba; naho ibyerekeye ubukuru bwawe, jyewe nzabutangaza.” (Zab 145:6, MN).
Yego, dufite ibintu byinshi byo kuvuga, impapuro z’Ibyanditswe zitubwira ibikorwa byinshi biteye ubwoba Yehova yerekaniyemo ubushobozi bwe agirira abagaragu be bizerwa kandi arwanya abigize abanzi be. Ibyinshi muli ibyo bikorwa by’ububasha bya kera ni nk’ingero z’ubuhanuzi kandi bikubiyemo ibyigisho igisekuruza kiliho ubu gikeneye cyane. Koko rwose, “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ibyiringiro.” (Rom 15:4.) Rero, kubwirira mu ruhame bagenzi bacu ibyo bintu ni nk’umulimo tubakorera kandi ni ikimenyetso cy’uko tubakunda. Igihe tubikora, tuburira abantu ku byerekeye imigambi ya Yehova yo mu gihe kizaza cya vuba, kandi dukuramo inyungu nk’iz’umulinzi uvugwa muli Ezekieli 3:17-19. “Umubabaro mwinshi” wegereje uzazana ikindi gihamya cy’ubukuru bwa Yehova kuko uzasohoza umugambi we yata ngaje. Nimucyo rero dutangaze uwo mugambi ubwo Yehova akiduhaye umwanya wo kubikora muli iyi gahunda y’ibintu ya none. Ubwo dushobora kwigana uburyo Yesu Kristo ubwe yakoresheje atangaza imiburo y’urubanza rw’Imana.—Mat 10:28-30; Luka 19:41-44.
13, 14. (a) Ni kuki ali ngombwa kuvuga ineza ya Yehova? (b) Ni izihe mpamvu dufite zo kuvuza impundu?
13 “Bazuzura ubwuzu bwo kuvuga ubwinshi bw’ineza yawe, kandi bazavuza urusaku rw’ibyishimo kubera ubukiranutsi bwawe.” (Zab 145:7, MN).
Ntidukwiliye kubwira (ab’) isi ububasha bwa Yehova gusa, ahubwo kandi n’ineza ye hamwe n’ubukiranutsi bwe. Mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, Yehova Imana yerekanye ineza yayo ku bagaragu bayo. Igihe cyose bayikoreraga mu budahemuka, bajyaga bahabwa imigisha myinshi. Kugeza n’ubu, iteka Yehova agirira neza abamukunda ku buryo bibatera gusesekaza amagambo yo gushima ameze nk’isoko idudubiza. Ibisingizo nk’ibyo ntibibura rwose gutera abandi bantu benshi gusogongera ku bwinshi bw’ineza y’Imana. Byongeye, kubera ko gusubiramo bifasha umuntu kwibuka, mu byukuli kwibutsa uburyo Yehova yagenjereje abantu be ni umugisha; ibyo bidufasha kutabura gushima. Bifite inyungu rwose kwibukiliza mu ruhame ineza Yehova atugirira.
14 Ntidufite se impamvu nziza zo kuvuza urusaku rw’ibyishimo ubu ngubu? Adamu yaduhinduye abanyabyaha baciriwe urubanza rwo gupfa (Rom 5:12). Aliko, kubwo gukoresha ubukiranutsi n’ubutabera bwe, Yehova yerekanye urukundo rwinshi aha abantu uburyo bwo kuva mu bumere bwabo buteye agahinda; ubwo buryo ni igitambo cy’ubucunguzi cya Yesu Kristo. Binyuze mw’Ijambo rye ryanditswe Yehova yatweretse uko yagiye akoresha iteka ubukiranutsi mu byo yakoreraga abana be bo mw’isi. Mbega uburyo bishimishije kumenya ibyo! Dufite impamvu nziza yo kuvuza urusaku rw’ibyishimo kubera Yehova no gukulikiza urugero rw’umwami Dawidi, waranguruye ijwi agira ati: “Ariko niringiy’ineza y’umutima wawe Umutima wanjye uzishimir’agakiza kawe, Ndaririmbira Yehova, kuko yangiriye neza.”—Zab.13:5,6.
15. Ni izihe ngero dufite z’imbabazi, ukwihangana n’urukundo bya Yehova?
15 “Yehova ni umunyambabazi n’umunyabambe, atinda kugira uburakari kandi ni mukuru mu neza y’umutima. Yehova ni umunyaneza kuli bose, n’imbabazi ze zili ku milimo ye yose.” (Zab 145:8, 9, MN).
Kuva mu gihe cya mbere cyane cy’Amateka y’abantu, Yehova yerekanye imico ye itangaje ku muryango wa kimuntu mu buryo yagiye asohozamo umugambi we wo gukiza abantu bamwe. Yatanze urugero rwabyo cyane cyane igihe cy’umwuzure (1 Pet 3:20). Dawidi nawe yabonye imbabazi za Yehova, ubwo rero yali afite impamvu nziza yo kumusingiza. Mbega uburyo Yesu yatwibukije neza urukundo rwose Yehova yerekanye, igihe avuga amagambo yanditswe muli Yohana 3:16, 17! Gushima bikwiliye kudutera gusingiza Yehova n’ijwi lirenga no gukunda bagenzi bacu. Niwo mwanzuro intumwa Yohana yafashe. Yaranditse ngo: “Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe, n’ukw’ Imana yatumy’Umwana wayo w’ikinege mw’ isi, kugira ngo tubon’uko tubeshwaho na we. Mur’iki ni mw’urukundo ruri, s’uko twebge twakunz’Imana, ahubgo n’ukw’ Imana ari yo yadukunze, igatum’Umwana wayo kub’impongano y’ibyaha byacu. Bakundwa, ubg’Imana yadukunz’ityo, natwe dukwiriye gukundana.”—1 Yoh 4:9, 11.
16-18. (a) Ni kintu ki duterwa inkunga gukora ubwo tugifite igihe? (b) lmbabazi za Yehova zigaragaza iki kuli twebwe? (c) Ni ayahe magambo yo gushima yanditswe na Paulo natwe dukwiliye gusubiramo?
16 Igihe tubona ibyo igisekuruza cya none gikorera Yehova kandi tugasoma iby’ububi n’urugomo rw’abantu mu binyajana byose byashize, dushobora kuvuga mu byukuli yuko Yehova atinda kurakara. Mbega uburyo dukwiliye gushima kuba tugejeje iki gihe kubera Imana igikomeje kwihangana kwayo. Gusobanukirwa neza amagambo akulikira ya Petero, yanditswe mu 2 Petero 3:9, 15, byali bikwiliye kudutera kwishimira imbabazi zikomeye n’ineza y’umutima ya Yehova. Dusoma ngo: “Yehova akoresha ukwihangana kuli mwe, kubera ko adashaka ko hagira uwo aliwe wese walimbuka, ahubwo ashaka ko bose bagera ku kwihana. Kandi mufate ukwihangana kw’Umwami wacu nk’agakiza.” (MN).
17 Kubwo kumenya ko gahunda y’ibintu ya none itwarwa na Satani igiye kulimbuka, dushaka kwinginga abantu bose ngo bafate (babone) ukwihangana kw’Imana bakwitondeye cyane kandi batere n’intambwe zikeneye mu byerekeye agakiza bataracyererwa cyane (Zef 2:3; Ibyah 18:4). Mbega uburyo twebwe ubwacu twishimiye kuba twarateye izo ntambwe! Aliko kandi, kuko tuli urubyaro rw’Adamu, mu by’umubili, tugira intege nkeya z’umubili kandi dukora amakosa, kimwe na Dawidi n’abandi. Nicyo cyatumye Yesu yaratubwiye kujya dusaba dutya: “Uduharir’imyenda yacu, nk’uko natwe twahariy’abarimw’imyenda yacu; ntuduhane mu bitwoshya, ahubg’udukiz’Umubi.”—Mat 6:12, 13.
18 Imiteguro Yehova yakoze binyuze muli Yesu Kristo ifite agaciro kenshi kuli buli wese wo muli twe. Icyaduha iteka gushimira ineza y’umutima n’imbabazi za Yehova, kimwe n’ibintu byose yadukoreye! Intumwa Paulo yali ifite uwo mutima wo gushima, kuko yanditse ngo: “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko nd’uwo kwizerwa, akangabir’umurimo we. . . . Iri jambo n’iryo kwizerwa, rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mw’isi no gukiz’abanyabyaha; muri bo ni jye w’imbere. Arikw’ icyatumye mbabarirwa n’ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye, uw’imbere, kwihangana kwe kose, ngo mb’icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabg’ [ubuzima] buhoraho. Umwami nyir’ibihe byose, udapfa, kand’utaboneka, ni we Mana imwe yonyine, ihimbazwe, kand’icyubahiro kib’icyayo iteka ryose, Amen.” (1 Tim 1:12, 15-17). Gushima kwacu gukwiliye kudutera gusingiza Yehova no guhora tuvuga iby’ubwami bwe.