‘Dukorane umwete kandi twihate’
Nicyo gituma dukorana umwete kandi twihata: kubera ko twashinze ibyilingiro byacu ku Mana nzima yo Mukiza w’abantu bose, cyane cyane uw’abizerwa—1 Tim 4:10.
1-3. Kuki abakristo baliho ubu bakwiliye kugenzura imyifatire yabo ku byerekeye umulimo?
MBESE UKUNDA gukorana umwete? Ukunda gukora imihati no kuzuza ibintu by’ingirakamaro? Niba ubikunda, ntuli kimwe n’abantu benshi bo muli iki gihe.
2 N’ubwo abanebwe bagiye babaho mu bihe byose byashize, yenda waba warabonye ko ubu kwanga gukora bigenda bikwira cyane. (Imig 20:4; 19:24; 2 Tes 3:11). Ibyo biboneka mu magambo abantu bavuga nk’aya: “Reka twibereho gusa, twe guhihibikana”. Mu itangira, bisa n’aho ali ukutishimira imilimo iruhije yonyine, nyuma bigahindukamo kwanga rwose icyitwa umulimo cyose.
3 Niba tuli abakristo, nta gushidikanya ko tutayoborwa n’umwuka nk’uwo. Aliko kandi, ntibyaba bihuje n’ubwenge bwiza kwibwira ko tudashobora kugerwaho n’iyo myifatire ikomeye kandi yinjira mu bantu, kuko isi muli rusange yafashwe nayo. Ahubwo ibidufitiye inyungu nuko twahora tugenzura uburyo tubona umulimo kuko ibyo bishobora kugira ingaruka mu bwifatanye bwacu mu bikorwa bya gikristo by’ingenzi cyane mu maso y’Imana.
ABAKOZI TUGOMBA KWIGANA
4. Mbese gukora ni ngombwa?
4 Abantu benshi bize iby’imibereho (ubuzima) n’agaciro kabwo bagiye bavuga akamaro k’umulimo (akazi). Karl von Humboldt, umukozi wa leta w’umudage, yaravuze ati: “umuntu akeneye gukora kimwe n’uko akenera kurya no gusinzira.” Ibyo byonyine byateye abantu benshi gukora no kugira umwete. Aliko abakristo bo bafite indi mpamvu yo kwitoza kwishimira umulimo ukomeye (w’ingufu): nuko Yehova na Yesu Kristo babasigiye urugero rwo kwigana—Ef 5:1; 1 Kor 11:1.
5, 6. Yehova na Yesu baduhaye uruhe rugero mu byerekeye umulimo?
5 Urusange rw’ibiliho byose uhereye ku zuba limeze nk’itanura-soko y’ingufu n’ubushyuhe kugeza no ku kanyugunyugu k’amabara meza, bihamya yuko Imana ali umukozi. Ibiremwa byayo byose biboneka ni “imilimo” yayo. Ubulinzi n’ubuyobozi ihora iha abagaragu bayo nabwo ni “imilimo” dukwiliye kuyishimira (Zab 145:4-6; 8:4-9). Umwana wayo nawe ni umukozi w’umunyamwete. Igihe Yesu yasize ibalizo ry’i Nazareti (Galilaya), yatangiye kujya agenda kilometero amagana n’amagana mu mihanda y’icyokere ilimo ivumbi kugira ngo afashe abantu, abakiza indwara, ababwiriza kandi abigisha. (Mat 4:17, 23-25; Luka 8:1; 9:57, 58) Nyamara, n’ubwo yali atunganye, nawe yajyaga ananirwa kandi akanasonza nk’igihe yabaga amaze umunsi muremure akora akazi—Mat 21:18; Mariko 1:32, 35; 6:32-34; Yoh 4:3-6, 34.
6 Dushobora rero kudashidikanya ko ali Imana cyangwa Yesu batigeze ‘biberaho’ banga gukora. Kristo yaravuze ati: “Data yakoze ubudahwema kugeza none, nanjye ndakora ubudahwema.” (Yoh 5:17 MN), Yasobanuye ndetse ko “imilimo ye” iyo yakoraga afashijwe n’Imana yari ikimenyetso cy’uko imwemera (Yoh 10:25, 38). Ibyo biratureba, kuko isohozwa ly’ibyiringiro byacu byose lishingiye kuli Bibiliya ligengwa n’umulimo uruhije Yesu yakoze nk’usenga Imana.
7. Dukwiliye gutangira kugenzura dute imitekerereze yacu ku byerekeye umulimo?
7 Buli muntu muli twe ashobora kandi akwiye kugenzura imitekerereze ye n’akamenyero ke mu byerekeye umulimo (akazi). Muli ibyo, si ngombwa kubikaramo birenze urugero cyangwa kwirundaho byinshi. Twese tuli abantu balinganiye muli kamere y’umubili cyangwa bitewe n’ubumere bwacu. Imyifatire ya Yesu itwereka kandi ko umuntu yemererwa kuruhuka, kwidagadura, guhura n’inshuti no kwishimira ibinezeza runaka byo mu buzima. (Mariko 6:31; Luka 5:29; 7:34; Yoh 2:2-10; 12:2, 3). Aliko kudatungana, ko gutuma tugenda turushaho gukenera ikiruhuko, gushobora no kudutera kurenza urugero, nk’uko biboneka mu miburo ya Bibiliya yo kurwanya ubunebwe. Nyamara, nk’uko ibyokurya birushaho kuturyohera igihe dushonje, niko n’umuntu arushaho kwishimira ikiruhuko n’umwidagaduro igihe arangije umulimo uruhije—Umubg 2:24; 5:12, 18.
8, 9. Ni mu bihe bintu umukristo akwiliye gukorana umwete?
8 Ijambo “umulimo” akenshi lidutera gutekereza akazi gasanzwe gahesha abenshi muli twe uburyo bwo kwitunga. Bibiliya itugira inama yo gukorana uwo mulimo umurava n’umwete (Imig 10:4; 22:29). Niko tugomba gukora n’indi milimo dushinzwe imuhira cyangwa ibyigisho byacu niba tujya mu ishuli, kuko ibice byose by’imibereho yacu bishobora kugaragaza amajyambere twagezeho kubwo gukulikiza amabwiriza ya gikristo. Intumwa Paulo yaranditse ago: “Ibyo mwakora byose, mubikorana ubugingo bwanyu bwose, nk’abakorera Yehova atali abantu, muzi yuko ali Yehova uzabaha igihembo cy’umurage, icyo mukwiye.”—Kolo 3:23, 24, MN.
9 Aliko noneho turebe iki gice cyihaliye cy’imibereho y’umukristo cyo gusingiza Imana binyuze mu mulimo wo kubwiriza no kwigisha. Uwo mulimo ni uw’ingenzi cyane, kuko utuma dushobora ’kwikiza, twebwe ubwacu hamwe n’abatwumva’.—1 Tim 4:16
10, 11. Ni izihe mpamvu z’uburyo bwihaliye zidutera gukorana umwete twamamaza ukwizera kwa Gikristo?
10 Murabona neza yuko Paulo atagiriye inama umukristo ko yakwita ku gakiza ke bwite konyine. Dukwiliye natwe guhangayikira gufasha bagenzi bacu ngo bemere Yesu nka Kristo kandi bakulikize ubwubaha-Mana ‘bufite isezerano ry’ubuzima bwa none n’iry’ubuzima buzaza.’ (1 Tim 4:8.) Amaze kuvuga ibyo byilingiro, Paulo yaranditse ati:
“Kuko nicyo gituma dukorana umwete kandi tukihata: kubera ko twashingiye ibyilingiro byacu ku Mana imwe nzima Umukiza w’abantu bose, aliko cyane cyane uw’abizerwa.—1 Tim 4:10 MN.
11 Tekereza kuli ayo magambo. Imana iha agakiza (ubuzima bw’iteka mu munezero) “abantu bose”. Aliko se, amaherezo ya byose ni nde uzakizwa? Ni “abizerwa” bonyine, mu yindi mvugo ni abitoza kandi bagakoresha ukwizera. Kuko ibyo intumwa yali ibizi neza, ntiyashoboraga kwirekura ngo yidamararire (itagira icyo ikora), cyangwa ikulikize imibereho isanzwe no kwishimira kubwira iby’ agakiza abandi bantu bakeya, limwe na limwe, igihe habonetse akanya gusa. Oya: Guha abandi uburyo bwo kumenya ubutumwa bwa gikristo byali iby’ingenzi cyane kuli Paulo, ku buryo yakoranaga ’umwete’. Mbese nawe ubona ibintu mu buryo buhuje n’ubwe? Tekereza ubwawe ku bikorwa wakoze mu kwezi gushize cyangwa mu mezi atandatu yashize. Mbese, ujya wibonera kandi bikanagaragarira abandi, ndetse n’imbere y’Imana, ko ukorana umwete kandi wihata?
DUKORANE UMWETE MU KWAMAMAZA UBUTUMWA BW’UBWAMI
12. Hagati y’imilimo (ibikorwa) n’agakiza hali sano ki?
12 Abakristo bazi yuko badashobora guhabwa agakiza kubwo gukora gusa imilimo runaka, nk’aho baba bakwiliye ’guhembwa’ ubukiranutsi bwabo n’agakiza kabo (Rom 3:28). Aliko kandi ukwizera nyakuli kuzadutera gukora imilimo runaka (Yak 2:18-26). Byaba byiza rero ko twazilikana mu isengesho ibyerekeye ukwizera kwacu n’imilimo (ibikorwa) yacu.
13. Dukulikije Yesu, abagishwa be bali kuzakora iki nyuma we amaze gupfa?
13 Niba ’dukorana umwete’ kandi tukihata’ kimwe na Paulo, dushobora kwifatanya mu gusohoza ubuhanuzi bwa Yesu. Tekereza! Ushobora kugira icyo ukora mu kwemeza ukuli kw’amagambo ya Yesu. Ni ya yandi yashubije Filipo, wali umubajije ati: “Twereke Data.” (Yoh 14:8). Yesu yaravuze ati:
“Umbonye, ab’abonye Data . . . Amagambo mbabgira sinyavuga kubganjye, ahubgo Data, uguma muri jye, ni w’ukor’imirimo ye. N’ukuri n’ukuri ndababgira yuk’unyizera, imirimo nkora na w’azayikora: ndets’azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.”—Yohana 14:9, 10, 12.
14, 15. Mbese, Yesu yashatse kuvuga, muli Yohana 14:12, yuko abigishwa be bazakora ibitangaza bikomeye kuruta ibye? Kubera iki?
14 Abigishwa bali gushobora gukora imilimo iruta iya Yesu bate? Wowe se ushobora gukora imilimo imeze nk’iyo? Bibiliya itubwira yuko Imana yahaye abakristo ubushobozi bwo gukora ibitangaza, nko kwirukana abadaimoni, gukiza abarwayi, no mu bihe bimwe na bimwe bitali kenshi, kuzura abapfuye. Ibyo yabigiriye kwerekana ko noneho izajya ikorana n’itorero rya gikristo kandi ikaliha umugisha (Ibyak 9:36-40; 16:16-18). Aliko se iyo milimo yarutaga iya Yesu? We yali yarakijije indwara, ndetse limwe na limwe ali kure cyane, ku bantu bose bazaga bamusanga; yali yarazuye abapfuye kandi aganza imbaraga z’ibyaremwe (nature) Matayo 8:5-16, 23-27; 14:14-33; Yoh 11:39-44). Byongeye, impano z’ibitangaza z’umwuka abakristo bamwe bali bafite zagombaga kuzashira cyangwa kuzakurwaho (1 Kor 13:8-10). Ni mu buhe buryo rero abakristo bali bakwiliye kuzakora imilimo iruta iya Yesu?
15 Yali yarabwirije ubutumwa Se yashakaga kumenyesha abantu, Ibitangaza bye sibyo yakoresheje ineza ikomeye cyane kuruta izindi, ineza irambye, ahubwo ni mu nyigisho ye yerekeye ubwami (Luka 4:32, 43).a Amaze kuzuka, yashinze abakulikiraga intambwe ze nabo umulimo wo guhindura “abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” no kubigisha (Mat 28:19, 20). Abakrito bali bakwiliye rero gukora umulimo munini wo gutanga ubuhamya mu rugero rwagutse cyane, gihe kirekire cyane no mu bantu benshi cyane, kurusha mu gihe cya Yesu. Uko niko bali kuzakora imilimo iruta iya Yesu.
16. Mbese umulimo wa Yesu wagombaga kurangirana n’urupfu rwe n’izamurwa rye mu ijuru?
16 Umulimo wo kubwiriza no kwigisha Yesu yakoze mu byerekeye Ubwami ntiwagombaga kurangirana n’urupfu rwe cyangwa n’izamurwa rye mu ijuru. Muli ubwo buturo bwe bushya, yali agiye kuzakomeza gukora umulimo we w’ingenzi cyane wo kwigisha, aliko noneho binyuze mu bigishwa be. Luka asobanura yuko mbere y’izamurwa rye mu ijuru, Yesu yongeye kubwira abigishwa be “iby’ubgami bg’Imana.” (Ibyak 1:3.) Mu kurangiza, yarababwiye ati: “Muzaba abahamya banjye i Yerusalemu, no muli yudeya yose n’i Samariya, no mu gice cya kure cyane cy’isi.”—Ibyak 1:8, MN.
17, 18. Abigishwa ba Yesu batangiye bate gukora imilimo iruta iye, ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33?
17 Abigishwa bahise batangira gukora imilimo iruta iya Shebuja wabo. Umunsi wa pentekote y’umwa ka wa 33, Yesu yasutse umwuka wera ku bigishwa 120 bali bateraniye i Yerusalemu. Hanyuma abo bakoze iki? Hali ubwo se bigishije abantu guhinga ubutaka? Cyangwa se hali abarwayi na bakeya bakijije? Oya: batangiye kuvuga bamamaza “ibitangaza by’Imana“. (Ibyak 2:1-11). Hanyuma, intumwa Petero yatanze ubuhamya bwemeza cyane ku buryo abantu ibihumbi n’ibihumbi mu bamwumvise bemeye Kristo.
18 Bigomba kuba bitali byoroshye kubatiza abo bizera bashya bose umunsi umwe. Birashoboka ko bigabanyijemo udutsiko bajya mu bizenga binyuranye by’uwo nudugudu. Ku mugoroba, bagombye gutanga raporo, kuko inkuru itubwira yuko ’abemeye ijambo bakabatizwa bali bageze nko ku bugingo ibihumbi bitatu’. Mu munsi umwe, umubare w’abigishwa wavuye kuli 120 ugera ku 3.000 birenga(ubwiyongere burenga icyagati cy’ 2500 ku ijana) (Ibyak 1:15; 2:41, MN.) Rwose, batangiye gukora imilimo iruta iya Yesu.
19. Uwo mulimo wali ugenewe se intumwa n’abakuru b’amatorero bonyine?
19 Aliko abakristo bamwe ba none bavuga bati:’Jye sindi intumwa Petero cyangwa Paulo. Ese aho abantu bagombaga gukora imilimo iruta iya Yesu si abameze nk’abo? Icyo ni ikibazo umuntu akwiye kwibaza rwose. Igitabo cy’Ibyakozwe cyerekana yuko intumwa n’ababwiriza-butumwa bamwe n’abakuru b’uburyo bw’umwuka b’amatorero bifatanyije koko mu kubwiriza Ubwami. Umva iyi nkuru y’ibyabayeho yanditswe n’umwigishwa Luka: “Uherey’uwo munsi haduk’akarengane gakomeye mw’itorero ry’i Yerusalemu: bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samaria, kerets’intumwa.” (Ibyak 8:1). Abo batatanye bakoze iki? “Nukw’abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana.” (Ibyak 8:4). Rwose, bose barabwirizaga
20. Kuki ali iby’ingenzi, cyane cyane muli iki gihe, ko twatekereza ku buryo twifatanya mu gusohoza Yohana 14:12?
20 Ubu ngubu, abakristo b’ukuli bakomeza umulimo wo kubwiriza no kwigisha, uwo Yesu yali yaratangiye kandi ugakomezwa n’abavandimwe na bashiki babo bo mu kinyejana cya mbere. Aliko ibintu bibaho ubu, bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, bitwereka yuko vuba hano Imana izakuraho iyi gahunda mbi y’ibintu, ubwo kandi nyine, ikazahagarika ukubwirizwa kw’“ubutumwa bwiza bw’Ubwami”. (Mat 24:14.) Buli muntu muli twe ashobora rero kwibaza atya: ’Ese, nifatanya mu buryo bwuzuye mu mulimo w’ingenzi cyane Yesu yavuze muli Yohana 14:12? Ese ubu ndiho ndakorana umwete kandi nihata? Ubwo icyo gikorwa kizarangira, nzashobora se kwishimira ko nifatanyijemo mu buryo bwuzuye?
IMANA IDUSABA IKI?
21-23. Dushobora gusesengura dute aho tugeze (ibyacu aho bigeze)?
21 Mu gihe twifatanya mu buryo bushimishije mu gikorwa cya gikristo cyo kubwiriza, ntidukwiliye gutubya inshingano dutegekwa na Bibiliya kwuzuza mu ngo zacu, ku byerekeye ababyeyi bacu, kimwe no ku ishuli n’ahantu dukorera akazi k’iby’umubili (1 Tim 5:8). Kandi Imana ntiyifuza ko twakora iyo milimo dufite ibyiyumvo by’umutima udushinja icyaha; dukwiliye kuyuzuzana ibyishimo. Aliko limwe na limwe biba byiza gutekereza ku bikorwa byacu no ku buryo dukoresha igihe.
22 Birashoboka ko benshi muli twe bagira icyo bunguka baramutse bisuzumye mu buryo buhuje n’ubwenge kandi bakishyiramo ikinyabupfura (discipline), nk’urugero — bakikuraho ibintu bimwe na bimwe bitali ngombwa cyane kugirango babeho bashyize mu rugero.
23 Aliko kandi, ntihakagire unegura uburyo abandi bifata muli ibyo! Icy’ingenzi ni ukureba niba twebwe ku giti cyacu tujya tugaragaza ko dushimira cyane ubushobozi dufite bwo gukora imilimo iruta iya Yesu.
24. Wa mupfakazi w’umukene yadusigiye uruhe rugero?
24 N’ubwo hagira ukora cyane kuturusha kubera ko ubuzima bwe n’imimerere ye bibimwemerera, birashoboka ko, mu ruhande rwacu, tuba dukora cyane uko dushoboye. Icy’ingenzi si ubwinshi. Ibuka amagambo Yesu yavuze ashimagiza umupfakazi w’umukene watanze amasenge abili y’“igiciro gitoya cyane”. Ayo masenge (leptas) yanganaga n’igice kimwe cya 64 cy’igihembo umukozi yabonaga mu munsi umwe. Angana n’ angahe yo mu gihugu cyawe? Nyamara Yesu yashimye igikorwa cye kuko yali yatanze “icyo yar’asigaranye ari cyo yar’atezehw’amakiriro”. (Mariko 12:41-44.) Dushobora kwilingira tudashidikanya yuko natwe Yehova azatwemera atyo niba twerekana, mu gukorana umwete no kwihata, ko dushyira ibyo dufite byose mu mulimo w’ubuhamya
25. Ni gikorwa kihe Mariya yakoreye Yesu igihe gitoya mbere yo gupfa kwe?
25 Twibutse n’urugero rwa Mariya, mushiki wa Lazaro, wasize Yesu amavuta ahumura y’igiciro cyinshi. Abigishwa bamwe barabyitotombeye, kuko ayo mavuta yali afite agaciro ka denariyo 300. Ukuyemo amasabato n’iminsi mikuru, zingana n’igihembo umukozi akorera mu mwaka muzima. Iwanyu, umukozi akorera ibingana iki mu mwaka wose (Yoh 12:3-8; Mat 20:2)? Yesu yavuze atya ku byerekeye ukwigomwa kwa Mariya:
“Kw’angiriye neza cyane! . . . ’ Akoz’ukw’ashoboye; abanje kunsiga amavuta ku mubiri kuwutunganiriza guhambga. Ndababgir’ukuri yukw’ ah’ubutumwa bgiza buzigishirizwa hose mw’isi yose, icy’uyu mugor’ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”—Mariko 14:6-9
26, 27. Kuki imyifatire ya Mariya ali intangarugero?
26 Zilikana neza aya magambo: Akoz’ukw’ ashoboye. “Nta cyerekana yuko Mariya yabonye ububasha bwo gukora ibitangaza. Ntiyashoboraga kandi kuba intumwa, cyangwa kubon’umulimo w’umukuru igihe itorero rya gikristo lizashingwa. Yenda ntiyashoboraga no kujya kure cyane kwamamaza “ubutumwa bwiza”. Aliko ‘yakoze uko yali ashoboye’. Ayo magambo tugomba kuyasobanukirwa dute? Mu ndimi zimwe, kuvuga ngo “Kora uko ushoboye” bisobanura ngo, “Ntunanirwe“. Aliko sicyo Yesu, we, yashatse kuvuga. Mariya yali yagize umuhati ukomeye koko. Ubusobanuzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya buhindura ayo magambo ya Yesu mu buryo bukulikira: “Yakoze ibyo yali ashoboye gukora byose” “Icyo yali afitiye ubushobozi, yaragikoze.”—Traduction officielle de la liturgie; Bible de Darby.
27 Mariya ntiyakoze ibyo mu buryo budasanzwe; kwitanga byuzuye ni ikintu yahoraga ahangayikira cyane. Mu gihe cyashize mbere, Mariya yali yaligeze kugaragaza aho umutima we wali uli igihe yicara ku birenge bya Yesu yumva inyigisho ye (Luka 10:38-42). Noneho ubwo, yakomezaga gushyigikira iyo nyigisho itangaje. Igishimishije ni uko, na Yesu yerekeje igikorwa cya Mariya ku mulimo wo kubwiriza mu isi yose avuga yuko ahantu hose “ubutumwa bgiza” buzabwirizwa, bazibuka uwo mugore. Mariya yitaga cyane ku mulimo wo kubwiriza, kimwe n’uko Yesu yawitayeho kugeza ku gupfa kwe.
28. Ubukristo ni idini bwoko ki? Ibyo bisobanura iki kuli twe?
28 Mbese, tumeze kimwe n’abo bagore bombi batanze ibyo bali bafite byose? Ese twita cyane ku mulimo wo kubwiriza Yesu yatangije igihe yali hano ku isi kandi abakristo bo mu isi yose bakaba bawukomeza na n’ubu? Byali bikwiliye. Imana, Yo, ibyitaho cyane. Ku munsi wa pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe ubukristo buvuka, bwali idini y’abahamya, kandi Imana yabushyigikije umwuka wayo. Iyo mfashanyo yo gushyigikira, Imana iracyayitanga kugeza n’ubu, kuko itahindutse. Ni “Imana nzima”, ni ukuvuga ko Yo ubwayo iliho kandi igaha ubuzima abayisenga byukuli bose. Nk’uko bikwiye nyine, ubukristo bw’ukuli, kugeza n’ubu, buracyali idini ry’abahamya. Rero, abakristo bakwiliye gukorana ubwuzu mu mulimo w’Imana, ni yo Mukiza w’abantu bose, ariko cyane cyane w’abizerwa.—1 Tim 4:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imilimo y’ububasha ya Yesu yateye abantu benshi kumwitaho. Aliko, biratangaje kubona nta na limwe yigeze yitwa “Umukozi w’ibitangaza” cyangwa ilindi zina bisa. Yali azwi cyane cyane ko ali “Umwigisha.” Mat 8:19; 19:16; Mariko 4:38; Yoh 3:2; Mat 26:18).
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Bakoze ibyo bali bashoboye byose