Igihe Abapfuye Bazongera Kubaho!
“Yesu aramubwira ati: ‘Ni jye kuzuka n’ubugingo. Unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho; umuntu wese uliho unyizera ntazapfa iteka ryose’.”—Yohana 11:25, 26, MN.
1. (a) Kugira ngo umuntu abe yakwiyita “kuzuka n’ubugingo”, agomba iki? (b) Ni iki cyatumye uwavuze ayo magambo aba mu by’ukuli koko “kuzuka n’ubugingo”?
UMUNTU wakwihandagaza avuga ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo”, yaba ali inshizi y’amanga cyane. Nyamara aliko, dore hashize ibinyejana birenga cumi n’icyenda, Yesu Kristo, umuntu uzwi n’amateka, ni byo yavuze. Yonana, imwe mu ntumwa ze, yaramwumvise maze atwandikira amagambo ye (Yohana 11:25). Yesu yavuze ko abantu bali gupfa n’abali barapfuye yazababera kuzuka n’ubugingo. Yego na none nawe ubwe yapfuye urupfu rubi ku giti cy’umubabaro, inyuma ya Yerusalemu, maze Se, Yehova Imana, amubera “kuzuka n’ubugingo”. Ku munsi wa gatatu w’urupfu rwa Yesu, Imana Ishobora byose yamuzuye mu bapfuye maze imuha ubuzima budapfa bw’ahantu h’umwuka. Mu kwambara umubili mu bulyo bw’igitangaza usa n’uwo yapfanye, Yesu yabonekeye abigishwa be bali mu gahinda, ndetse limwe ababonekera barenga magana atanu icyalimwe (1 Abakorinto, igice cya 15). Yashoboraga rero kubera abantu yali yapfiliye kuzuka n’ubugingo.
2. Kuki nta muntu n’umwe ubu ushobora guhakana izuka lya Yesu alyita umugani wo mu kinyejana cya mbere?
2 Nta muntu ubu wali ukwiye kunnyega inkuru y’imvaho y’ukuzuka kwa Yesu, ngo ayite umugani wasakaye hose mu gihe k’ikinyejana cya mbere. Usibye umuganga Luka wanditse Ivangili yamwitiliwe kimwe n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, abanditsi bose b’ibitabo 25 bindi bise iby’“Isezerano lishya” biboneye n’amaso yabo Umwana w’Imana nyuma y’izuka lye. Muli abo bahamya bashyitse, halimo umwe watotezaga abakristo, ali we Sauli wo mu mudugudu wa Taruso, wahindutse intumwa Paulo kandi akandika ibitabo 14 by’“Isezerano lishya” mu kigereki cyavugwaga icyo gihe.
3, 4. Ubwo yabwiraga abantu bo muli Ateni bali bateraniye ku musozi wa Marisi, Paulo yavuze iki cyerekeye umunsi w’urubanza w’Imana n’icyerekeye izuka?
3 Igihe yali muli Ateni, ahantu hali ikoraniro ly’abanyabwenge n’abahanga, umudugudu w’ikirangilire cyane wo mu Bugereki, Paulo yajyanywe imbere y’abacamanza b’Urukiko rukuru rwaciraga imanza ku musozi wa Marisi, aliho Areyopago.
4 Mu cyubahiro gikwiye, Paulo yafashe ijambo abwira iyo nteko y’abanyabwenge. Adasuzuguye ubuhanga bukomeye n’ubwenge bwa kimuntu bw’abamwumvaga, Paulo amaze kumva ko ageze ku ndunduro y’ubuhamya n’ukwiregura bye, yarababwiye ati:
“Nukw’iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije; ariko nonehw’itegek’ abantu bose bari hose kwihana; kuko yashyizeh’ umunsi wo gucirah’ urubanza rw’ukuri rw’abari mw isi bose, izarucish’ umuntu yatoranije: kand’ibyo yabihamirij’ abantu bose, ubwo yamuzuye.”—Ibyakozwe 17:30, 31.
5. Abo muli Ateni bumvaga Paulo babigenje bate, kandi ni ikihe kibazo kivuka?
5 Iyo nyigisho itangaje y’izuka ly’abapfuye yakoze iki kuli abo Bagareki bemeraga kudapfa k’ubugingo bwa kimuntu? “Bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe barabinnyega naho abandi bati: ‘Uzabitubwira ubundi’.” Kuli bo, Paulo yali “uwigisha imana z’inzaduka”. Aliko, Diyoniziyo, umucamanza wo mu rukiko rw’Areyopago, yishimira amagambo ya Paulo yerekeye umunsi w’urubanza abantu bategereje, maze arayazilikana. Umugore witwa Damarisi nawe abigenza nk’uko (Ibyakozwe 17:18, 32-34). Byifashe bite uyu munsi, muli iki gihe cyacu cy’amajyambere akaze ya siyansi? Icyo kibazo si icyo gusekwa.
6. Mbese, izuka lya Yesu ni lyo lyabaye ilya mbere, kandi ni iki abo Yesu azazura bazabona?
6 Ni koko, izuka lya Yesu Kristo si lyo lyabaye ilya mbere; abandi bantu bali barazuwe mbere ye. Bibiliya irabatubwira, tuvuge nka Lazaro Yesu yazuye kandi yaramaze iminsi ine apfuye anahambwe (Yohana 11:1-44). Aliko kuzuka kwa Yesu ni ko kw’ingenzi cyane ku bantu bose. Koko rero, nk’uko bitabaye ku bandi bazutse, [Yesu] ntiyongeye gupfa. Ubu yazuwe kandi atagipfa, afite ububasha bwo kubera abantu “kuzuka n’ubugingo”, kugira ngo bashobore kubaho iteka munsi y’ubutegetsi bw’Imana, mu butungane kandi batakiliho iteka ly’urupfu.
7, 8. (a) Kuramba kwa Adamu na Metusela kugaragaza iki kubyerekeye ubulyo abantu batunganye bashobora kubaho iteka? (b) Tuzi iki kubyerekeye igihe ubuzima bwa Melikisedeki bwamaze, kandi ibyo byerekana iki ku byerekeye igihe ubuzima bw’uwo ashushanya kizamara?
7 Kuba ubuzima bw’iteka buzashoboka ubwo abantu bazaba bakuwe mu cyaha baguyemo no mu rupfu (kubera umuntu wa mbere Adamu), ni cyo kigaragazwa n’uko, n’ubwo yali yaracumuye ku Imana, Adamu atabuze kumara imyaka 930, igice kinini cyane cy’icyo gihe atali mu busitani bwiza bwa Edeni. Metusela, umwe mu bakomoka kuli Adamu, yagejeje ku myaka 969 (Itangiriro 5:5, 27). Yapfuye mu wa 2370 mbere y’igihe cyacu, umwaka umwuzure rusange watsembye ikitwa ubuzima bw’umuntu n’ubw’inyamaswa bitali mu nkuge Noa n’abe balimo. Hashize ibinyejana byinshi, aliko bitarenze mu wa 1933 mbere y’igihe cyacu, haza ku isi umutambyi Witwa Melikisedeki, wemerwaga n’Imana kandi wahaye umusekuruza Aburahamu umugisha. Umunsi yavutseho n’uwo yapfuyeho ntitubizi.
8 Ubutambyi bwe i Salemu, aho yari afatanije, kuba umwami n’umutambyi, burasa n’ubw’igihe cyose (Itangiriro 14:18-20). Imbaraga y’ubuzima ya Yesu Kristo amaze kuzuka igereranywa n’iy’umwami n’umutambyi Melikisedeki. Koko rero, mu Abaheburayo 7:15-17 hatubwira ko Yesu Kristo wakujijwe afite “imbaraga y’ubugingo budapfa, kuko byahamijwe ngo: ‘Uli umutambyi lteka mu bulyo bwa Melikisedekl.’” (Reba kandi Zaburi 110:1-4). Bityo rero, mu binyejana byakulikiye ikuzwa lye mu ijuru mu wa 33 w’igihe cyacu, Yesu Kristo, utagipfa, yabereye Umutambyi Mukuru umulyango w’abantu yatambiye ubuzima bwe butunganye bwa kimuntu. Ubwo rero ashobora kubera Adamu wa kabili abantu bali mu rupfu. Ubwo, mu gihe cyategetswe, Yesu azazura abapfuye mu isi, bazagira ubulyo bwo kubona ubuzima bw’iteka kandi butunganye muli paradizo izakwira ku isi yose. Mu bulyo butandukanye n’Adamu wa mbere, Yesu Kristo, utashidikanije kwitangaho igitambo, azarangiza inshingano ku mulyango w’abantu yatangiye amaraso ye cyangwa ubuzima bwe butunganye.—1 Abakorinto 15:22-45.
Abapfuye abantu bazongera kubona ku isi
9. Dukulikije 1 Abakorinto 15:21 n’Abaroma 5:12, ni gute Imana yabigenje kugira ngo abakomoka kuli Adamu na Eva bazashobore kuzuka?
9 Ku bantu benshi cyane babaye ku isi, umwanya w’igikundiro wo kuyibaho bundi bushya munsi y’ubutegetsi bw’Imana n’ubwa Kristo nta kindi kizawubahesha atali izuka ly’abapfuye. Mu kwemeza ko Imana ifite ububasha bwo gukiranura ibintu byose no kubitunganya, intumwa Paulo, umwe mu bahamya b’izuka lya Yesu Kristo, yaranditse ati: “Ubw’urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abantu kwazanywe n’umuntu.” (1 Abakorinto 15:21). Bihuje n’ibaruwa yandikiye abakristo b’i Korinto, Paulo yandikiye kandi n’ab’ i Roma ati: “Icyaha cyazanywe mu isi n’umuntu umwe, kandi urupfu ruzanwa n’icyaha, maze (. . .) urupfu rugera rutyo ku bantu bose, kuko bose bakoze icyaha.” (Abaroma 5:12). Ku bw’lbyo, Yehova Imana yashoboye guteganya icungurwa ly’abakomoka kuli Adamu na Eva livuye ku muntu umwe rukumbi utagezweho n’ibivugwa mu Abaroma 5:12.
10. Ni gute Yesu Kristo yashoboye gutanga ubuzima bwe ho ingurane y’ubw’Adamu, maze akaba Se uhoraho w’abakomoka kuli uwo muntu wa mbere?
10 Uwo muntu ni Yesu Kristo Imana yavukishije mu bulyo bw’igitangaza kuli Mariya, umwali w’umuyuda, umukobwa wa Heli, wo mu mulyango wa cyami wa Yuda (Luka 3:23-38). Ubuzima bwa kimuntu butunganye Yesu Kristo yatanzeho igitambo bwaguranywe ubuzima bwa kimuntu butunganye Adamu yavukije abamukomokaho bose ubwo yacumuliraga Umuremyi we ku bushake mu busitani bwa Edeni. Ubwo rero, Yesu Kristo wazuwe yashoboraga kubera “Se uhoraho” abantu bose bali bafiteho umubyeyi Adamu wa mbere, wali wabaye umunyacyaha. Umwana w’Imana rero ababereye Se uhoraho.
11. Kubera ko Yesu Kristo n’intumwa ze bakili ku isi bashoboye kuzura abapfuye, dushobora kuvuga iki ku bubasha bwa Yesu nyuma y’izuka lye?
11 Abantu Yesu Kristo n’intumwe ze bazuye ntibakullweho ingaruka z’iteka ly’urupfu bali bararazwe na Adamu. Bityo, na Lazaro ubwe, inshuti Yesu yakundaga cyane, yaje gupfa. Ubwo rero yarakeneye kuzongera kuzurwa igihe Ubwami bw’Imana bwazashyirwaho. Aliko ibyo nta kibazo bizatera. Koko rero, niba Yesu, akili ku isi ali umuntu utunganye, yari afite ububasha bwo kuzura abapfuye akabusubiza ubuzima, nibura bw’igihe runaka muli iyi gahunda y’ibintu, mbese ubu siho afite ububasha bukomeye kurushaho bwo kuzura abapfuye mu gihe cyagenwe n’Imana muli iki gihe yongeye kuba Umwana wa Yehova mu bulyo bw’umwuka? Si ibishidikanywa, cyane cyane kubera ko yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi kuva ubwe yazurwa agasubira kwa Se wo mu ijuru.
12. Mbese, izuka lya Yesu mu bulyo bw’umwuka lyaciye isano ya Yesu n’ umulyanqo w’abantu, kandi ni gute Yesu azasohoza intego y’igitambo cye cya kimuntu?
12 Mu ibaruwa yandikiye abakristo b’i Korinto, Paulo, umwe mu bigishwa ba Kristo, yavuze ku byerekeye izuka ati: “Uko niko byanditswe ngo: Umuntu wa mbere, ali we Adamu, yabay’ubugingo buzima.’ Adamu wa nyuma yabay’umwuk’ utang’ ubugingo.” (1 Abakorinto 15:45). Niba Yesu yitwa Adamu wa nyuma, ni uko agifite isano n’ubwoko bwa muntu, n’ubwo ubu ali umuntu w’umwuka wisumbuye kure abantu (Zaburi 8:4, 5; Abaheburayo 2:5-9). Mu gihe cy’umunsi w’urubanza uli imbere, uzamara imyaka igihumbi, Yesu azasohoza byuzuye intego y’igitambo cy’ubuzima bwe butunganye bwa kimuntu azura abapfuye, anabaha ubulyo bwo kugezwa ku butungane muli paradizo ku isi. Azababera Se uhoraho n’Umwami w’amahoro. Bityo azahanaguraho ubusembwa Adamu yasigiye abantu.
13. Mbere yo kuzura Lazaro, Yesu yabwiye Marta iki cyerekeye abapfuye n’abazima bazaba bamwizeye?
13 Mbere yo kuzura Lazaro w’i Betania, Yesu yabwiye Marita mushiki w’iyo nshuti ye ati: “Musaza wawe azazuka.” Mu gutekereza ko Yesu yavugaga iby’igihe gishyize kera, Marta asubiza avuga ati: “Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ly’umunsi w’imperuka.” Ubwo ni bwo Yesu yahereye aho akamubwira aya magambo adasanzwe ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo. Unyizera, naho yapfa, azabaho; umuntu wese uliho kandi akanyizera ntazapfa.”—Yohana 11:23-26.
14. (a) Mbere yuko umugabo cyangwa umugore agira ukwizera muli Yesu, hagomba iki mbere na mbere? (b) Niba Imana itoranije uwo muntu ngo imuhe umurage wo mu ijuru hagomba kuba iki, n’ubwo uwo muntu amaherezo agomba gupfa?
14 Kugira ngo ugire ukwizera muli Yesu Kristo, byali ngombwa ngo umuntu abe muzima maze yumve bamuvuga cyangwa yitoze kumumenya. Icyo gihe rero byarashobokaga ngo umuntu yegulire ubugingo bwe Imana binyuze muli Kristo maze agaragalishe icyo gikorwa batisimu yo mu mazi. Niba Se wo mu ijuru wa Yesu Kristo yiyemeje mu nyuma zaho guhamagara uwo mwigishwa wali wamwiyeguliye nyuma akabatizwa, ngo amuhe umurage wo mu ijuru hamwe n’Umwana we, ubwo rero yamubyara mu mwuka we wera. Ibyo byavugaga ko uwo wabyawe mu mwuka amaherezo yagombaga gupfa ku buzima bwa kimuntu. Aliko Yesu yaravuze ati: “Nubwo yapfa, azabaho.” Ku byerekeye uwo mwigishwa, ubwo buzima bwaba ubw’ikiremwa cy’umwuka cyazukiye ijuru hamwe na Kristo.
15. Niba umuntu wagize ukwizera aliko atabyawe n’umwuka w’Imana aramutse apfuye, azaba aryamanye iki mu gihe cy’izuka?
15 Bimeze bite muli iki gihe, niba umwigishwa wabatijwe utabyawe na Yehova ngo abone umurage wo mu ijuru hamwe na Kristo aramutse apfuye, nk’uko aliko byagendekeye abenshi bo mu “zindi ntama” za Kristo uhereye ku itarurwa ryazo (Yohana 10:16)? Ubwo uwo mukristo yagize ukwizera muli uwo twita “Kuzuka n’ubugingo”, azaba afite umwanya uboneye muli gahunda nshya y’ibintu nagarurirwa ubuzima ku isi, uhereye ahali mu intangiliro yo kuzuka (Abaheburayo 11:35). Rero, rugikubita, azaba arekereje kubona imigisha yihaliye munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru. Uko niko hazasohozwa — ibyo bigahesha Imana icyubahiro — ibyiringiro byo kuzuka yarafite apfa.
16, 17. (a) Ku byerekeye izuka, bite ku bantu b’indahemuka bo mu gihe cya mbere ya Yesu bali bategereje kuza k’“urubyaro“rw’“umugore” w’Imana? (b) Yesu yemeresheje ayahe magambo ko bazazuka?
16 Abigishwa ba Yesu Kristo bagize ukwizera muli we uhereye ku kuzuka kwe kwa mbere sibo bonyine bazazuka. Abantu ba mbere y’igihe cya Yesu bagize ukwizera muli Yehova Imana, bagategereza kuzuka k’“urubyaro rw’umugore” we mu buryo bw’ikigereranyo, nk’uko bili mu itangiriro 3:15, nabo bazazuka. Urwo rubyaro rwagaragayeko ali urwo nyuma bise “urubyaro rwa Aburahamu” (Itangiriro 12:1-3; Abagalatia 3:16). muli abo bantu bali bategereje ukuza k’“urubyaro” rwa Yehova Imana, Aburahamu Mukuru, haliho umusekuruza Aburahamu, umwana wa Izaki n’umwuzukuru we Yakobo ali we Isiraheli. Yemeza ko izuka ryabo lidashidikanywa. Yesu Kristo, Urubyaro rw’Aburahamu, yaravuze ati:
17 “Ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwali mwasoma icyo Imana yababwiye, ngo: ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo? Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” (Matayo 22:31, 32). “Mbese, ibyerekeye abapfuye n’uko bazuka, ntimwali mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we muli cya gihuru, iti: ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n’Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo’? Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima.” (Mariko 12:26, 27). Kuko bose kuli yo ali bazima”.(Luka 20:37, 38). Uko niko Yehova, atabyeruye, yatwijeje ko abapfuye bazazuka koko.
18. Turebye uko urubyaro rwasezeranijwe ruteye, Aburahamu yashushanyaga iki?
18 Imana ubwayo yasezereniye inshuti yayo Aburahamu ko imiryango yose yo ku isi “izaherwa umugisha mu rubyaro rwe”. (Yakobo 2:23; Itangiriro 12:1-3; 22:15-18). Ubwo urwo rubyaro rwahindutse urw’umwuka, umuntu Aburahamu yashushanyaga Yehova Imana, we washoboraga wenyine kuba Se w’urubyaro rw’“umwuka”, Yesu Kristo wakujijwe mu ijuru.
19. Ni ayahe magambo y’ubuhanuzi dusanga mu Ibyahishuwe 20:11-14?
19 Dufite bugufi bwacu ubuhanuzi bw’izuka lizaza ly’imilyango yo ku isi ikili mu rupfu. Buli mu Ibyahishuwe 20:11-14, hatubwira mu mvugo y’ikigereranyo hati: “Mbona [ni intumwa Yohana] intebe y’ubwami nini yera mbona n’uyicayeho. Isi n’ijuru bihunga mu maso he maze ahabyo ntihaba hakiboneka. Maze mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe, maze ibitabo birabumburwa. Aliko ikindi gitabo kirabumburwa; ni cyo gitabo cy’ubugingo. Maze abapfuye bacirwa imanza ku byanditswe muli ibyo bitabo, zikwiliye ibyo bakoze. Nuko inyanja igarura abapfuye bo muli yo, n’Urupfu n’i Kuzirnu bigarura abapfuye bo muli byo, maze bacirwa imanza zikwiliye ibyo umuntu wese yakoze. Nuko Urupfu n’i Kuzimu bijugunywa mu nyanja yaka umuliro. Iyo nyanja yaka umuliro ni rwo rupfu rwa kabili.”
20. Ku mpera y’umunsi w’urubanza rw’imyaka igihumbi, abapfuye bazamera bate niba izina lyabo lizaba lyanditse cyangwa litanditse mu gitabo cy’ubugingo?
20 Mu gihe “cy’umunsi” w’imyaka igihumbi washyizweho n’Imana “guciraho urubanza rw’ukuli rw’abali mu isi irucishije umuntu yatoranije”, abazutse bazagomba kubona ibintu byose Imana yateganilije kubaha by’agakiza k’iteka (Ibyakozwe 17:31). Uko ni ko bazabona umugisha. Ubudahemuka bwabo nibunanira ikigeragezo cya nyuma, bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo y’isi yose. Bitabaye ibyo? Bazapfa “urupfu rwa kabili” rutagira izuka lindi (Ibyahishuwe 20:14). Bazamera uko mu Ibyahishuwe 20:15 havuga ngo: “Maze umuntu wese utanditse muli icyo gitabo cy’ubugingo, azajugunywa mu nyanja yaka umuliro.”
Uracyabyibuka?
□ Kuki tudashobora gufata izuka lya Yesu Kristo nkaho ali umugani?
□ Ni ukubera iyihe mpamvu Yesu yashoboraga kubera abakomoka kuli Adamu Se uhoraho?
□ Niba umukristo w’indahemuka utabyawe mu mwuka aramutse apfuye, azamera ate igihe cy’ izuka?
□ Ibyahishuwe 20:11-14 haduha buhanuzi ki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Mbega ibyishimo igihe abapfuye bazongera kubaho!