Tuzirikane inyungu z’abari ma za bukuru
“Umuntu wese muri mwe areke kwizirikan’ ubge gusa, ahubgo azirikane n’abandi.”—ABAFILIPI 2:4.
1, 2. (a) Mu kinyajana cya mbere Inama nyobozi yerekanye ite ko yita ku nyungu z’abari mu zabukuru? (b) Ni iki kitwereka ko umurimo wo kubwiriza utari warashyizwe inyuma?
IGIHE gito nyuma ya Pentekote mu mwaka wa 33 W.K. mu itorero ry’Abakristo, “Abayuda ba kigiriki batangiye kwitotomber’ Abaheburanyo, kukw’ abapfakazi babo bacikanwaga kw’ igerero ry’iminsi yose.”[ry’ibiribwa byahabwaga abari mu bukene]. Birashoboka ko bamwe muri abo bapfakazi bari bashaje ku buryo batashoboraga kwihahira. Ariko uko byari biri kose intumwa ubwazo zagize icyo zikora: Nuko, bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuy’ Umwuka Wera n’ubgenge, tubashyire kur’uwo murimo.”—Ibyakozwe 6:1-3.
2 Ubwo rero Abakristo babonaga gufasha abantu bari mu zabukuru nk’ “umurimo.” Hashize imyaka intumwa Yakobo irandika ngo: “Idini ritunganye kandi ritanduy’ imbere y’Imana Data wa twese n’iri: n’ ugusur’ imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda.” (Yakobo 1:27) Ibyo se byari ukuvuga ko umurimo ukomeye wo kubwiriza wari wigijweyo? Oya, kubera ko nk’uko bivugwa mu Ibyakozwe n’Intumwa bamaze gutegura neza ugutabara abo bapfakazi “Ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu.”—Ibyakozwe 6:7.
3. Ni iyihe nkunga mu Abafilipi 2:4 hadutera kandi ni kuki ibyo bireba iki gihe mu buryo bwite?
3 Ubu turi mu “bihe bya nyuma kandi biruhije.” (2 Timotheo 3:1, MN) Birashoboka ko inshingano zo mu muryango n’iz’akazi kacu zidusigira ingufu nke cyangwa gukunda buhoro kuzirikana abari mu zabukuru n’ibyo bakenera. Hari ukwinginga kuri mu Abafilipi 2:4 gukwiye koko ngo “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikan’ ubge gusa ahubg’ azirikane n’abandi.” Iyo nama se ishobora gukurikizwa ite harimo gushyira mu rugero n’umutima wo kubikora?
Twubahe abapfakazi
4. (a) ‘Ni kuki kandi ni gute itorero ryo mu kinyajana cya mbere ryubahaga’ abapfakazi? (b) Mbese iyo migambi yose yari ngombwa?
4 Muri 1 Timoteo igice cya 5, Paulo arerekana ukuntu Abakristo ba mbere bazirikanaga abapfakazi bari mu zabukuru bo mu itorero. Dore inama yahaye Timoteo ngo: “Wubah’ abapfakazi bar’ abapfakazi by’ukuri.” (Umurongo wa 3) Abapfakazi bari mu zabukuru bo icyubahiro bahabwaga cyari icyo guhabwa ibintu (amafaranga) buri gihe. Abo bagore nta kibatunga bagiraga kandi nta kindi bashoboraga gukora atari ‘ukwiringira Imana no gukomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro.’ (Umurongo wa 5) Mbese ayo masengesho yabo yumvwagwa ate? Byacaga mu itorero. Byagendaga bitya: abapfakazi by’ukuri baronkaga ikibatunga bakabaho mu buryo bworoheje. Ubwo rero iyo umupfakazi yabaga afite umutungo muke cyangwa umuryango wamwitaho nta migambi ngombwa yafatwaga.—Imirongo 4, 16.
5. (a) Bwaba ari mu buryo ki abapfakazi bamwe bashakaga kwinezeza? (b) Mbese itorero ryagombaga gufasha abo bapfakazi?
5 “Arik’ uwidamararira [umupfakazi], ab’apfuy’ ahagaze [mu by’umwuka].” (Umurongo wa 6) Paulo ntasobanura uburyo abapfakazi bamwe nk’uko bikoreshwa muri Traduction Interlineaire du Royaume (Icyongereza), “badamararaga.” Hari bamwe bagombaga kurwanya “kwifuza gucyurwa.” (Umurongo wa 11) Ibyo ari byo byose dukurikije Le Lexique grec Anglais du Lidell et Scott, “kudamarara” byashoboraga gusobanura ‘kubaho mu bunyanda mu bunebwe no mu kubaho nk’abagashize.’ Birashoboka rero ko abapfakazi bamwe bashakiraga umukiro ku itorero rikaba ari ryo ribarihira ubuzima bwabo buri hejuru birengeje urugero. Uko bimeze kose Paulo arerekana ko abo bantu batari bakwiriye inkunga y’itorero.
6, 7. n’ibisobanuro biri hasi. (a) ‘Ilisti’ ivugwa ni iyihe? (b) Ni kuki abapfakazi bari munsi y’imyaka 60 nta bufasha bagombaga kubona? (c) Paulo yarinze ate abapfakazi bato “gucirwa” urubanza?
6 Paulo arongera ati: “Ntihakagir’ umupfakazi [mu bakeneye inkunga y’amafaranga] wandikwa, kerets’ amaz’ imyaka mirongw’ itandat’ avutse.” Ubanza rero mu gihe cya Paulo umukecuru urengeje imyaka 60 yarafatwaga nk’aho atashobora kwirwanaho kandi adashobora kongera gushaka.a Paulo aravuga ati: “Arikw’ abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kukw’ iyo bamaze kwidamararira, baharika Kristo, bakifuza gucyurwa, bakagibgabo n’urubanza, kuko bavuye mw’ isezerano ryabo rya mbere.”—Imirongo 9, 11, 12.
7 Iyo abapfakazi bakiri bato bashyirwaga ku ‘ilisti’ bashoboraga kwihutira kwerekana igitekerezo cyabo cy’uko bashakaga kutongera gushyingirwa. Ariko rero uko igihe cyahitaga byarabakomereraga kunesha “bakifuza gucyurwa” bakifuza kongera gushaka ‘bakagibgaho n’urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere’ babaga basezeraniyemo ko bazigumira mu buselibateri. (Reba Umubgiriza 5:2-6.) Paulo rero ibyo arabyigizayo agira ati: “Ni cyo gituma nshaka kw’ abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyar’ abana.”—Umurongo 14.
8. (a) Amabwiriza ya Paulo yarindaga ate itorero? (b) Mbese abasaza n’abapfakazi bakiri bato nabo bitabwagaho?
8 Abo intumwa yashyiraga nanone mu ilisti ni abapfakazi babaga bazwi ho kuva kera kose ko bafite imirimo myiza ya Gikristo (Umurongo 10) Ubwo rero itorero ntabwo ryari “Leta igoboka” abantu b’abanebwe na ba kazitereyemo. (2 Abatesalonike 3:10, 11) Mbese abasaza n’abapfakazi bakiri bato baronkaga imfashanyo? Iyo babaga bari mu bukene nta gushidikanya ko itorero ryabazirikanaga buri muntu ku giti cye.—Reba 1 Yohana 3:17, 18.
9. (a) Ni kuki imigambi ifatwa yo kugoboka abari mu zabukuru muri iki gihe itandukanye n’ibyabaga mu kinyajana cya mbere? (b) Muri 1 Timoteo igice cya 5 amagambo ya Paulo atuma twiyumvisha iki cyerekaranye n’abapfakazi?
9 Birashoboka ko iyo migambi yabaga ikwiranye koko n’ubukene bwo mu matorero y’ikinyajana cya mbere. Ariko rero nk’uko igitabo Commentaire interpretatif de la Bible (Icyongereza) kibyerekana: “Muri iki gihe cyacu ubwishingizi, ubwiteganyirize, no gushobora kubona akazi imimerere biratandukanye. Imimerere y’ubukungu n’imibanire yarahindutse, ntibikunze kuboneka ko amatorero atunga ilisti y’abantu bari mu zabukuru bashobora gufashwa. Ariko rero amagambo Paulo yandikiye Timoteo atuma twumva ingingo eshatu (1) Kuzirikana abantu bari mu zabukuru ni ibireba itorero ryose cyane cyane abasaza b’itorero, (2) Ko gufasha abari mu zabukuru byagombaga gutegurwa neza. (3) Ko ubwo bufasha bureba gusa abari mu bukene koko.
Basaza, nimuzirikane inyungu zabo
10. Muli iki gihe ni gute abasaza b’itorero bashobora gutanga urugero mu kwita ku bari mu zabukuru?
10 Mbese muri iki gihe cyacu, abagenzuzi batanga urugero ruhe mu kuzirikana abari mu zabukuru? Buri gihe bakora amanama bagasuzuma ibikenerwa n’abo bantu? Iyo kandi ari ugutanga imfashanyo bwite abasaza bashobora gufata imigambi ya ngombwa. Ni ngombwa ko bo ubwabo bita kuri abo bantu kubera ko akenshi mu itorero haba harimo Abakristo benshi mu bakiri bato bifuza kugirira abandi umumaro. Ibyo bashobora gukora ni ukureba neza ibyateganijwe wenda bagashyiraho umuvandimwe ubiyobora.
11. Abasaza b’itorero bashobora kumenya bate ibyo abari mu zabukuru bakeneye?
11 Salomo yatanze iyi nama ngo: “Gir’ umwete wo kumeny’ ukw’ imikumbi yaw’ imeze; kand’ ufate nez’ amashyo yawe.” (Imigani 27:23) Abagenzuzi ku giti cyabo bashobora gusura Abakristo bari mu zabukuru kugira ngo barebe uburyo bwiza bwo “kugabany’ abere uko bakennye.” (Abaroma 12:13) Hari umugenzuzi uzenguruka wagize ati: “Abantu bamwe bari mu zabukuru barigenga kandi ntibihagije gusa kubabaza icyo baba bakeneye gukorerwa. Icyiza ni ukubona ibyo bakeneye hakagira igikorwa.” Abagenzuzi b’abayapani babonye ko mushiki wabo umwe w’imyaka 80 yari akeneye ubufasha. Baravuga ngo: “Ubu tuzirikana ko umwe muri twe amenya amakuru ye kabiri mu munsi, mu gitondo na nimugoroba bamusura cyangwa bamutelefona.”—Reba Matayo 25:36.
12. (a) Abasaza b’itorero bashobora gukora iki gukira ngo abari mu zabukuru bashobore gukurikirana amateraniro? (b) Ni ubuhe buryo bwiza bwo gukoresha amakaseti ya Sosayiti?
12 Abagenzuzi bakora ku buryo abantu bari mu zabukuru nabo baza mu materaniro y’itorero.(Abaheburayo 10:24, 25) Mbese babuze uburyo bwo kuhagera? Mbese ntibashobora ‘kumva no gufata’ ibyavuzwe mu materaniro kubera amatwi atumva neza? (Matayo 15:10) Birashoboka ko bahabwa inzindaro zo kumviramo. Bashobora no kuyobora amateraniro amwe muri telefoni kugira ngo abamugaye bashobore gukurikira. Andi matorero afata amajwi amateraniro kugira ngo ashyire abarwayi, hari n’igihe bageza aho kubaha icyuma gifata amajwi. Hari umugenzuzi w’umudage wagize ati: “Nasuye abantu benshi bari mu zabukuru. Usanga gusa biyicariye imbere ya televiziyo bareba ibyo umuntu atashobora kuvuga ko byubaka mu buryo bw’umwuka.” Ni kuki tutabatera ahubwo inkunga yo kumva indirimbo z’Ubwami cyangwa isomwa rya Bibiliya, biri mu makaseti ya Sosayiti.
13. Abakristo bari mu zabukuru bashobora gufashwa gute kongera kugira umwete mu kubwiriza Ubwami?
13 Bamwe mu bari mu zabukuru bo mu itorero babaye ababwiriza batabikora buri gihe cyangwa bakonje. Ntabwo ubusaza bwabuza umuntu kubwiriza “ubu butumwa bgiza bg’ubgami.” (Matayo 24:14) Utumiye abo Bakristo bari mu zabukuru kubwirizanya nawe ahari bakwemera. Ikindi kandi ubagejejeho inkuru zo mu kubwiriza bishobora kongera kubabyutsamo urukundo rw’uwo murimo. Niba bafite ingorane zo kuzamuka amadarajya, kora ku buryo babwiriza mu mazu afite asanseri (ni icyuma kizamura abantu mu mazu y’amagorofa) cyangwa se mu mazu magufi. Ababwiriza bamwe nabo bashobora kujyana n’abari mu zabukuru bamwe mu byigisho byabo cyangwa bakabiyoborera iwabo.
14. n’agasanduku. (a) Abasaza b’itorero bashobora gukora iki hagize Umukristo cyangwa umukristokazi ugwa mu bukene bukabije? (b) Amatorero amwe yashoboye gufasha aye ababwiriza bari mu zabukuru?
14 ‘Ifeza n’ubgugamo.’ (Umubgiriza 7:12) Abavandimwe bamwe rero na bashiki bacu bashobora kugwa mu bukene bw’amafaranga nta n’umuryango wo kubagoboka. Muri icyo gihe, abagize itorero bishimira kubafasha iyo bamenye ibikenewe. (Yakobo 2:15-17) Abasaza bashobora no kubaririza ibyerekeranye n’ubwiteganirize, ubwishingizi, pansiyo n’ubundi bufasha bushobotse. Mu bihugu bimwe ariko birakomeye kubona ubufasha nk’ubwo. Ubwo rero nta wundi muntu uba asigaye atari urugero ruri muri 1 Timoteo igice cya 5 no gufata imigambi kugira ngo itorero mu buryo rusange rifashe abarigize bari mu ngorane. (Reba igitabo Organisee pour bien remplir notre ministere, urupapuro rwa 122 na 123.)
Ababwiriza bo muri Nijeriya bajyaga buri gihe baha ibintu umupayiniya wa buri gihe wari ufite imyaka 82 n’umugore we. Leta yafashe icyemezo cyo gusenya inzu yabo. Ubwo itorero ryabasabye kuza gutura mu cyumba cyari gifatanye n’Inzu y’Ubwami kugeza ubwo babona irindi cumbi.
Muri Brezili itorero ryakodesheje umuntu urwaza abantu kugira ngo yite ku rugo rw’Abakristo bari mu zabukuru. Ikindi kandi umukristokazi umwe yashinzwe kujya akora imirimo imwe yo mu rugo nko kumesa no guteka. Buri kwezi itorero ryabikaga amafaranga kubera abo Bakristo bari mu zabukuru.
15. (a) Ubufasha bw’itorero mbese hari aho bugomba kugarukira? (b) Inama ikubiye muri Luka 11:34 ikwiranye ite n’igihe Abakristo bari mu zabukuru batse ibirengeje?
15 Kimwe no mu kinyajana cya mbere, iyo migambi iba igenewe ababwiriza bari mu bukene koko. Abagenzuzi ntibagomba guhaza ibikenewe bitari ngombwa.’ Abantu bari mu zabukuru nabo bagomba ‘kugira ijisho rireba neza.’—Luka 11:34.
Twese tuzirikane inyungu zabo
16, 17. (a) Ni kuki ari ingenzi ko uretse abasaza b’itorero n’abandi bagize itorero bose bagomba kwita ku bari mu zabukuru? (b) Ababaririza bafite akazi kenshi bashobora “gucunguz’ igihe” bate igihe bita ku bari mu zabukuru?
16 Hashize igihe umukristokazi umwe uri mu zabukuru yinjijwe mu bitaro; ibizamini byerekanye ko arwaye kutarya neza. Umusaza umwe yaranditse ati: “Iyo abagize itorero baza kurushaho kumwitaho ntibiba byaragenze bityo.” Ni koko ko abasaza atari bo bonyine bagomba kuzirikana abari mu za bukuru. Paulo yaravuze ati: “Tur’ ingingo za bagenzi bacu.”—Abefeso 4:25.
17 Bamwe muri mwe bafite koko inshingano bagomba kurangiza. Ibyo ari byo byose ‘umuntu wese muri mwe areke kwizirikan’ ubge gusa, ahubg’azirikane n’abandi.’ (Abafilipi 2:4) ‘Gucunguzʼ uburyʼ umweteʼ byashoboka dupanze neza ibyacu. (Abefeso 5:16) Urugero; mbese ushobora gusura umuntu uri mu zabukuru nyuma yo kubwiriza? Bamwe muri bo hari igihe bigunga mu mpera z’icyumweru (wikendi). Abakiri bato nabo bashobora guherekeza abagiye gusura bagakora uturimo tumwe two mu rugo. Dore isengesho ry’umukristokazi wafashwaga n’umwana w’umusore ngo: “Yehova ndagushimira kuba warampaye Yohana. Ni mwiza cyane.”
18. (a) Ni kuki akenshi bikomeye kuganira n’umuntu uri mu za bukuru? (b) Hakorwa iki kugira ngo gusura cyangwa kuganiriza bitume abantu bubakana?
18 Mbese mu nzu y’Ubwami wibanda ku kuramutsa gusa abantu bari mu zabukuru? Ni koko ko bitoroshye kuganira n’ umuntu utumva neza cyangwa utavuga neza. Ikindi kandi kubera ubuzima ubu butameze neza abantu bari mu zabukuru akenshi ntibaba bameze neza. Ariko rero, “uw’umutima wihangan’ arut’ uw’umutima w’umwibone.” (Umubgiriza 7:8) Umuhate uzabyara “guhumurizanya.” (Abaroma 1:12) Gerageza kumubwira ibyakubayeho igihe wabwirizaga. Mubwire ibyo wasomye mu Umunara w’Umulinzi no muri Nimukanguke! cyangwa se ujya utega amatwi abantu bari mu zabukuru. (Reba Yobu 32:7.) Bashobora kutugezaho byinshi niba tubahaye ubushobozi bwo kubikora. Umusaza umwe yaravuze ati: “Biranshimisha gusura uriya muvandimwe uri mu zabukuru.”
19. (a) Inyungu tugirira abantu bari mu zabukuru zishobora no kugera kuri ba nde? (b) Ni mu buryo ki dushobora gufasha imiryango yita ku bari mu zabukuru?
19 Mbese inyungu uzirikanira abantu bari mu zabukuru ntabwo zagombye kugera ku miryango ibafasha! Nk’uko urugo rumwe rufasha ababyeyi bari mu zabukuru rubivuga: “Aho kubatera inkunga abantu bamwe bo mu itorero batuvuga nabi. Hari umukristokazi watubwiye ngo: ‘Ni mutareka gusiba amateraniro muzacika intege mu by’ umwuka. Nyamara ntacyo yakoraga na busa cyo kudufasha kujyayo.’ Hari no gusezeranya umuntu ikintu mu buryo budafudutse bica intege nko kuvuga ngo, ‘Niba ukeneye ikintu runaka uzabimenyeshe.’ Akenshi ibyo ni kimwe no kuvaga ngo: “Gend’ amahoro, ususuruke, uhage.” (Yakobo 2:16) Mbese si byiza ko inyungu ufite zigaragarira mu bikorwa! Hari umuryango wavuze ngo: “Abavandimwe ni beza cyane, batubereye inkingi! Bamwe bita kuri Mama umunsi umwe cyangwa ibiri bigatuma turuhuka. Abandi babajyana mu byigisho bya Bibiliya abandi nabo bakababaza iby’ubuzima bwabo ibyo bikadutera inkunga cyane.”
20, 21. Abakristo bari mu zabukuru bashobora gukora iki kugira ngo borohereza ababitaho?
20 Mu buryo rusange abantu bacu bari mu zabukuru bafashwe neza. Ubundi se ubwabo bashobora gukora iki kugira ngo imihate ibareba ikorewe mu byishimo ntawe uniha? (Abaheburayo 13:17) Bashobora nko gufatanya n’abasaza mu migambi ifatwa kubera bo; kubashimira kubera ibikorwa by’inzeza babakorera no kwihata kutaka byinshi cyangwa imvugo mbi; nanone kandi n’ubwo ububabare bwo mu zabukuru ari ibigaragara, kugerageza guhorana ibyishimo no gufata ibintu mu buryo bwiza.—Imigani 15:13.
21 Hari abantu benshi bari mu zabukuru bavuga bati, ‘Abavandimwe ni beza. Sinzi icyo nshobora kwikorera badahari.’ Ibyo ari byo byose inshingano zo kuzirikana ababyeyi bari mu zabukuru zireba mbere na mbere abana babo. Mbese izo nshingano ni izihe kandi bazirangiza bate?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abalewi 27:1-7 havugwamo icungurwa ry’abantu bamwe biyeguriye (batanze umuhigo] gukora akazi k’amaboko mu nzu y’Imana. Igiciro cy’iryo cungurwa cyahindukaga ukurikije imyaka. Icyo giciro cyabaga gito cyane ku bantu bashagije imyaka mirongo itandatu, kandi birumvikana ko ari ukubera ko umuntu ushagije iyo myaka aba atagishoboye gukora cyane kimwe n’ukiri muto. Encyclopoedia Judaica ihavugaho itya: “Nk’uko Talmud ibivuga, ubusaza, . . . butangira ku myaka mirongo itandatu.
Mbese uribuka?
◻ Mu kinyajana cya mbere ni iyihe migambi yafashwe ikorerwa abapfakazi bari mu zabukuru?
◻ Abagenzuzi bamwe bashobora gutegura bate ukugoboka abari mu zabukuru bari mu itorero?
◻ Abagize itorero bose bashobora bate kwita ku bavandimwe na bashiki bacu?
◻ Abantu bari mu zabukuru bashobora gukora iki kugira ngo borohereze akazi ababitaho?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
Ibyo bamwe bakora—Kugira ngo bafashe abari mu zabukuru
Itorero rimwe ryo muri Brezili ryabonye uburyo buboneye bwo gufasha umuvandimwe wari utuye hafi y’inzu y’Ubwami: Abari bashinzwe gutunganya inzu y’Ubwami banatunganyaga iwe.
Muri icyo guhugu na none irindi torero ryabonye uburyo bworoshye butuma umuvandimwe umwe w’ikimuga aza mu Ishuri ry’Umurimo wa kiteokarasi. Iyo ari ighe cye cyo gutanga ishuri umuvandimwe umwe ajyayo aherekejwe n’abandi bavandimwe babiri cyangwa batatu. Bakora iteraniro rito ritangirwa n’isengesho hanyuma uwo muvandimwe agatanga ishuri rye akanagirwa inama. Mbega inkunga bitera buri wese?
Abagenzuzi b’itorero batanga urugero muri ibyo. hari umuvandimwe uri mu zabukuru wagenderaga mu igare ry’ibimuga washariraga cyane bigatuma adasurwa cyane. Ariko rero umugenzuei, umwe uzenguruka yakoze ku buryo amuhera disikuru ye mu mashusho ameze nka sinema ari iwe imuhira. Uwo muvandimwe yarishimye ku buryo amarira yaje. Uwo mugenzuzi yaragize ati: “Narishimye maze kubona ko kwita ku muntu n’urukundo bishobora kugera kuri byinshi.
Abagenzuzi bamwe bo muri Nijeriya basuye umuvandimwe uri mu zabukuru basanga arwaye cyane. ubwo bahise bamujyana ku bitaro. Uwo muvandimwe yari akeneye kuvurwa kandi adashobora kwirihira amafaranga. Itorero rimaze kubimenyeshwa, ababwirize batanze amafaranga ahagije. N’ubwo byabatwaye igihe cyabo cy’akazi abo bavandimwe barasimburanaga mu kumujyana ku bitaro no kumugarura. Ariko bishimiye kubona uwo muvandimwe agarura ubuzima bwiza agakomeza umurimo we w’ubupayiniya bwungirije kugeza ku rupfu rwe rwaje nyuma y’imyaka ine.
Muri Filipine hari umukristokazi wari mu zabukuru kandi nta muryango afite. Itorero ryafashe imigambi yo kumwitaho mu burwayi bwe bwamaze imyaka itatu. Bamushakiye agacumbi gato buri munsi bakamuzanira ibyo kurya kandi bakamukorera isuku.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Twe dushobora kubaha abari mu za bukuru bari mu itorero