ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w88 1/8 p. 8
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ibisa na byo
  • “Muzambera Abahamya”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Abantu babarirwa mu magana baramubonye mbere ya Pentekote
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ifunguro rya Nimugoroba ry’Urwibutso
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
w88 1/8 p. 8

Ibibazo by’abasomyi

◼ 1 Abakorinto 15:5 aba abantu cumi na babiri Yesu yabonekeye ni bande?

Ukubonekerwa kuvugwa muri 1 Abakorinto 15:5 kugomba kuba kumwe n’ukuvugwa muri Yohana 20:26-29 aho bavuga ko Toma yari ahari. Ariko kandi ayo magambo ubusanzwe avuga agatsiko k’intumwa kagomba kuba kari kanarimo Matiyasi.

Paulo iyo avuga umuzuko, avuga ko Yesu amaze kuzuka mu bapfuye yabonekeye umubare runaka w’abantu. lyo ntumwa ivuga ko yabonekeye Kefa, maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera ba bene Data basaga maganatanu.​—1 Abakorinto 15:5, 6.

Yesu yari yaratoranije intumwa 12 mu bigishwa be. (Matayo 10:2-5) Yuda Iskaryota umwe muri ba bandi 12 yaramugambaniye nyuma arimanika. (Matayo 26:20-25; 27:3-10) Niyo mpamvu igihe cyo gupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo hari hasigaye gusa intumwa 11 muri za zindi 12. Hagati y’igihe yazukiye n’igihe yazamukiye mu ijuru, Yesu yabonekeye abigishwa batanu batari bamwe. Nyuma y’ibyo nibwo intumwa zasobanukiwe ko ari ngombwa gusimbura Yuda. Bafashijwe n’ubuyobozi bw’lmana, Matiyasi niwe watoranijwe maze “nukw’ abaranwa n’intumwa cumi n’imwe.​—Ibyakozwe 1:6-26.

Kubera ibyo rero, bamwe bibaza impamvu Paulo avuga ko Yesu yabonekeye “cumi na babiri” kandi icyo gihe Yuda yari yarapfuye na Matiyasi ataratoranywa. Mu buryo bw’ukuri icyo gihe hari intumwa “cumi n’imwe” mu zari zaratoranijwe mbere kandi zoherejwe na Yesu.​—Luka 6:13-16.

Ni ibisanzwe kuvuga muri rusange agatsiko n’ubwo umwe mu bakagize yaba adahari. Bityo baravuga ngo “ubuyobozi bwemeje ko . . . , “Inteko y’abasaza iraterana “ Birashoboka rero ko ayo magambo “cumi na babiri“ yakoreshejwe kugira ngo avuge intumwa muri rusange, n’ubwo umwe cyanga babiri muri zo baba badahari (Reba Ibyakozwe 6:1-6.) Ubwo Yesu yabonekeye ubwa mbere abigishwa mu nzu inzugi zifunze, ‘Toma, ubwe mur’abo cumi na babiri, . . . ntiyari kumwe na bo. “Hashize iminsi munani yari ahari maze ugushidikanya kwe kubasha gushira. (Yohana 20:19-29) N’ubwo Matiyasi yari ataratoranywa ngo asimbure Yuda yari amaze igihe kirekire ari intumwa ya Kristo. (Ibyakozwe 1:21, 22) Kuko yabaga kenshi ari kumwe n’intumwa za mbere maze igihe gito nyuma ‘akabaranwa’ nazo, birashoboka ko yaba ari muri ba bandi “cumi na babiri“ bavugwa mu byo Paulo yanditse nyuma byerekeranye n’ukuboneka kwa Yesu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze