Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Yakiriwe n’Umufarisayo ukomeye
MU GIHE Yesu yari yakiriwe n’Umufarisayo ukomeye yakijije umuntu wari wararwaye urushwima. Amaze kubona ko abantu benshi bari batumiwe bihaga imyanya y’icyubahiro yabahaye inyigisho yuzuye ukwicisha bugufi.
Yabagiriye inama ngo, “N’utorerwa gutah’ubukwe, ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hatabonek’undi watowe ukurush’igitinyiro, maz’uwabatoye mwemb’akaza, akakubgir’ati: Imukir’uyu; nawe ukahava umarwa n’isoni, ujya kwicar’inyuma y’abandi bose.”
Yesu yabagiriye iyi nama ngo: “Ahubgo n’utorwa, ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ng’uwagutoye aze kukwibgirira ati: Nshuti yanjye, igir’imbere: ni bg’uzabon’icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira: kuk’umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi; kand’uwicisha bugufi, azashyirwa hejuru.”
Hanyuma Yesu yahindukiriye Umufarisayo wari wamutumiye amwereka ukuntu ashobora kurarika abantu bifite agaciro koko imbere y’lmana. “N’ urarik’abantu, ngo musangire ku manywa cyangwa n’ijoro, ntukararik’inshuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangw’abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe, bakakwitura. Ahubgo n’urarika, utumir’abakene n’ibirema n’abacumbagira n’impumyi: ni bg’uzahirwa, kuko bo badafit’ibyo bakwitura.”
Urarika abakene ngo basangire azagira umunezero mwinshi nk’uko Yesu yabisobanuriye uwari yamuraritse ngo “uziturwa abakiranuka bazutse.” Iryo funguro ryiza Yesu yari amaze kuvuga ryatumye umwe mubo basangiraga avuga ngo: “Hahirw’uzarira mu bgami bg’lmana.” Nyamara nk’uko Yesu yari agiye kubyerekana bose ntabwo bahaga ibyo byiza byari kuzaba agaciro kabyo nyako.
“Na w’aramubgir’ati: Harih’umuntu watekeshej’ibyo kurya byinshi, ararika benshi. Igihe cyo kurya gisohoye, atuma umugaragu we kubgir’abararitswe ati: Nimuze, kuko bimaze kwitegurwa. Bose batangira gushak’ impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwa mber’ati: Naguz’umurima, nkwiriye kujya kuwureba; ndakwinginze, mbabarira. Und’ati: Naguz’amapfizi cumi yo guhinga, ngiye kuyagerageza; ndakwinginze mbabarira. Und’ati: Narongoye, ni cyo gituma ntabasha kuza.”
Mbega ibyitwazo biteye isoni! Ubusanzwe umuntu asuzuma icyo agiye kugura mbere yo kukigura waba umurima cyangwa itungo. Umuguzi rero ntabwo yihutira kureba ikintu yarangije kugura kera. No kurongora kandi ntabwo ari impamvu yo kutajya aho umuntu yatumiwe. Uwararitse abantu amaze kumva ibyo byitwazo yararakaye maze abwir’umugaragu we ati:
“Sohoka vuba, ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane han’abakene n’ibirema n’impumyi n’abacurobagira. Umugaragu we agarutse aravug’ati: Data-buja, icy’utegetse ndagikoze; nyamara haracyar’umwanya w’abandi. She-buja abgir’umugaragu we ati: Shok’ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira, kugira ng’urugo rwanjye rwuzure. Ndababgira yukw’ari nta muntu wo muri ba bararikwa uzary’ibyo nabiteguriye.”
Mbese ibyo yababwiye byasobanuraga iki? “Shebuja” urarika abantu ngo abagaburire ni Yehova Imana. “Umugaragu” ujya gutumira ni Yesu Kristo, naho’ibyo kurya byinshi’ bishushanya ubushobozi bwo kuzaba mu bagize Ubwami bw’Imana.
Mbere na mbere ni abayobozi b’idini y’Abayuda bo mu gihe cya Yesu bari baratumiwe kwinjira mu Bwami bw’lmana, hanyuma barabyanga. Harongeye haba ugutumirwa kwa kabiri kwahawe abantu bafatwaga nk’aho basuzuguwe kandi bicishije bugufi bo mu Bayuda, cyane cyane mu buryo bwihariye igihe cya Pentekote muri 33. Ariko abahamagawe bakaza ntabwo bari benshi ku buryo buzuza imyanya 144,000 yabateganirijwe mu Bwami bw’ijuru bw’Imana. Niyo mpamvu hashize imyaka itatu n’igice mu mwaka wa 36 habaye ugutumirwa kwa gatatu kandi kwa nyuma kwarebaga abantu batari Abayuda bakebwe, bakaba barakomeje gukoranywa kugeza mu kinyejana cya 20. Luka 14:1-24.
◆ Ni iyihe nyigisho yo kwicisha bugufi Yesu yatanze?
◆ Umuntu ashobora ate gutumira abantu bagasangira mu buryo byagira agaciro imbere y’lmana kandi ni kuki yabigirira umunezero?
◆ Ni kuki twavuga ko abatumirwa batangaga ibyitwazo bidafite ishingiro?
◆ Inkuru Yesu yababwiye ivuga “ibyo kurya byinshi” yashushanyaga iki?