Nimwiringire ukuboko gukiza kwa Yehova
“Uwiteka [Yehova, MN], . . . ujy’utuber’ amaboko, uko bukeye; kand’ utuber’ agakiza mu bihe tuboneramw amakuba.”—YESAYA 33:2.
1. Ni mu buhe buryo Yehova afite ukuboko gukomeye?
YEHOVA afite ukuboko gukomeye. Birumvikana kandi ko ubwo ‘Imana ari umwuka,’ uko kuboko si uku gusanzwe ko mu buryo bw’umubiri (Yohana 4:24). Muri Bibiliya, ukuboko kw’ikigereranyo gushushanya ubushobozi bwo gukoresha imbaraga. Ku bw’ibyo, Imana yabohoje ubwoko bwayo ikoresheje ukuboko kwayo. Koko rero, ‘Imana iragira umukumbi wayo nk’umushumba, iteraniriza abana b’intama mu maboko, ibaterurira mu gituza’ (Yesaya 4O:11; Zaburi 23:1-4). Mbega ukuntu ubwoko bwa Yehova bwumva bufite umutekano mu kuboko kwa Yehova kuje urukundo!—Gereranya no Gutegeka kwa kabiri 3:24.
2. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwitaho?
2 Ni gute ukuboko kwa Yehova kwagiye gukiza ubwoko bwe, ari mu gihe cyashize ari no muri iki gihe? Ni ubuhe bufasha Yehova abaha mu rwego rw’itorero? Kandi se, ni kuki ubwoko bwe bushobora kwiringira ukuboko kwe gukiza mu makuba yabo yose?
Ibikorwa by’Ukuboko kw’Imana Gukiza
3. Ni iki Ibyanditswe bihererezaho ukubaturwa kw’Abisirayeli bava mu bucakara bwo mu Misiri?
3 Mbere yuko Imana ibohora Abisirayeli mu bucakara bwo mu Misiri, ubu hakaba hashize imyaka 35OO, yabwiye umuhanuzi wayo Mose iti “Nuko bgir’ Abisiraeli yuko nd’ Uwiteka [Yehova MN], kandi nzabatur’ imitwar’ Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguz’ ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye” (Kuva 6:6). Dukurije amagambo y’intumwa Paulo, Imana yavanye Abisirayeli mu Misiri ibakurishijeyo “ukuboko gukomeye” (Ibyakozwe 13:17). Abahungu ba Kora bemeje ko igikorwa cyo kwigarurira Igihugu cy’Isezerano ari icy’Imana bavuga bati “Kukw atar’ iyabo nkota yabahaye guhindūr’igihugu, Kand’ atar’ ukuboko kwabo kwabakijije: Ahubgo n’ikiganza cyawe cy’iburyo n’ukuboko kwawe n’umucyo wo mu maso hawe, Kuko wabishimiraga.”—Zaburi 44:3.
4. Ni gute ukwiringira ukuboko gukiza kwa Yehova kwagororewe mu gihe cy’igitero cy’Abashuri?
4 Nanone kandi, ukuboko kwa Yehova kwatabaye abagaragu be mu gihe baterwaga n’Abashuri. Muri icyo gihe umuhanuzi Yesaya yasenze agira ati “Uwiteka [Yehova MN], utubabarire, ni wowe twategereje; ujy’utuber’ amaboko, uko bukeye; kand’ utuber’ agakiza mu bihe tuboneramw amakuba” (Yesaya 33:2). Iryo sengesho ryaje gusubizwa ubwo marayika w’Imana yicaga abasirikare 185.OOO mu rugerero rw’Abashuri, maze umwami Senakeribu areka umugambi we wo kwigarurira Yerusalemu agasubira mu gihugu cye “akozwe n’isoni” (2 Ibyo ku Ngoma 32:21; Yesaya 37:33-37). Kwiringira ukuboko gukiza kwa Yehova bihesha ingororano.
5. Ni iki ukuboko gukomeye kw’Imana kwakoreye Abakristo batotezwaga mu mpera z’Intambara ya Mbere y’Isi Yose?
5 Ukuboko gukomeye kw’Imana kwatabaye Abakristo basizwe batotezwaga mu mpera z’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Mu wa 1918 ibiro by’Inteko Nyobozi byatewe n’abanzi, maze abavandimwe bari bafite inshingano barafungwa. [Kuva ubwo], ubwoba butewe no gutinya ubutegetsi bw’isi bwatumye abasizwe bamera nk’aho bahagarika umurimo wo kubwiriza. Ubwo ariko barasenze basaba ko uwo murimo wakongera guhemberwa kandi na bo bakezwaho icyaha cyo gucika intege n’umwanda w’ubwoba. Imana yasubije iryo sengesho ituma abo bavandimwe bari bafunzwe barekurwa, kandi nyuma baza no guhanagurwaho icyaha. Ukuri kwatangarijwe mu Ikoraniro ryabaye mu wa 1919 hamwe n’umwuka w’Imana utanga imbaraga wasutswe [icyo gihe], byatumye abasizwe bagarura ubuyanja maze, mu guzohoza bwa nyuma ubuhanuzi bwo muri Yoeli 2:28-32, bakorana ubutwari umurimo wa Yehova.—Ibyahishuwe 11:7-12.
Ubufasha mu Itorero
6. Tuzi dute ko bishoboka kwihanganira imimerere y’ibigeragezo mu itorero?
6 Uko Imana ishyigikira umuteguro wayo muri rusange, ni na ko ukuboko kwayo gufasha buri wese mu bawugize ku giti cye. Birumvikana ariko ko nta torero na rimwe ririmo ubutungane bitewe n’uko abantu bose badatunganye (Abaroma 5:12). Ni yo mpamvu, rimwe na rimwe, bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kunyura mu bihe bikomeye bitewe na bamwe mu bagize Itorero. Urugero, n’ubwo Gayo ‘yakiranukaga mu byo yakoreraga [abandi]’ mu kwakira neza abavandimwe b’abashyitsi, Diotirefe we ntiyabakiraga, ndetse agera n’aho akurikirana ababakiraga akagerageza kubaca mu itorero (3 Yohana 5, 9, 1O). Ariko kandi, Yehova ntiyahwemye gufasha Gayo na bagenzi be kugira ngo bakomeze uwo muco wo kwakira abashyitsi ku bwo gushyigikira umurimo wo kubwiriza Ubwami. Nidukomeza gusenga Imana tuyiringiye, bizatuma dukomeza gukora mu budahemuka mu gihe dutegereje ko ahindura imimerere ishyira ukwizera kwacu mu kigeragezo.
7. Ni mu yihe mimerere Abakristo b’indahemuka bo mu itorero ry’i Korinto bakomeje kubamo abizerwa ku Mana.
7 Gerageza kwiyumvisha ukuntu ibintu byari bimeze iyo nawe uza kuba uri umwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere. Igihe kimwe, ubumwe bwaryo bwari busumbirijwe n’akaga ko kwicamo ibice, kandi umwuka waryo wari uri mu kaga gatewe no kwihanganira ubusambanyi (1 Abakorinto 1:1O, 11; 5:1-5). Bamwe baregaga bagenzi babo mu nkiko, abandi na bo bagatonganira ibibazo bitandukanye (1 Abakorinto 6:1-8; 8:1-13). Umwiryane, ishyari, uburakari n’umuvurungano byatumaga imibereho igorana. Bamwe ndetse bageze n’aho bashidikanya ubutware bwa Paulo no guhinyura imivugire ye (2 Abakorinto 1O:1O). Nyamara kandi, Abakristo b’indahemuka bo muri iryo torero bakomeje kuba abizerwa ku Mana muri icyo gihe cy’ibigeragezo.
8, 9. Twakora iki turamutse duhuye n’ibigeragezo mu itorero?
8 Igihe havutse ibigeragezo, si cyo gihe cyo kwitarura ubwoko bw’Imana. (Gereranya na Yohana 6:66-69.) Dukwiriye kwihanganirana, tukumva ko hagomba igihe kirekire kuri bamwe kugira ngo bambare ‘umuntu mushya’ no kuba abantu barangwa n’umuco wo kugira impuhwe, kugira neza, kwicisha bugufi, kugwa neza no kwihangana. Byongeye kandi, ubwo abagaragu b’Imana bafite imibereho itandukanye, twese tugomba kugaragarizanya urukundo no kubabarira.—Abakolosai 3:10-14.
9 Nyuma y’imyaka myinshi mu murimo wa Yehova, umuvandimwe umwe yaravuze ati: “Ikintu navugako cyagize uruhare rw’ingenzi kuri jye, ni ukugendana n’umuteguro wa Yehova uboneka. Jye ubwanjye niboneye hakiri kare ko kwishingikiriza ku bitekerezo bya kimuntu ari ukwibeshya. Nkimara gusobanukirwa ibintu ntyo, nahise niyemeza kutanamuka ku muteguro w’indahemuka. Nonese hari uburyo bundi umuntu yashobora kuboneramo umugisha wa Yehova no kwemerwa na we?” Nawe se wishimira igikundiro ufite cyo gukorera Yehova ufatanyije n’ubwoko bwe bufite umunezero (Zaburi 1OO:2)? Niba ari uko biri, ntuzatuma habaho ikintu na kimwe cyagutandukanya n’umuteguro w’Imana cyangwa ngo gisenye imishyikirano ufitanye na Nyir’ukuboko kurengera abamukunda bose.
Inkunga mu Gihe Twugarijwe n’Ibigeragezo
10. (a) Ni gute isengesho rifasha ubwoko bw’Imana guhangana n’ibigeragezo? (b) Ni ikihe cyizere Paulo atanga mu 1 Abakorinto 1O:13?
10 Abantu b’indahemuka bifatanyije n’umuteguro w’Imana babona ubufasha bwayo mu bihe by’ibigeragezo. Urugero, idufasha gukomeza ubudahemuka bwacu mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Ni ibyumvikana ariko ko tugomba gusenga duhuje n’amagambo Yesu yavuze ubwo yagiraga ati “Ntutujyane mu bitugerageza, ahubg’ udukiz’ Umubi,” Satani Umwanzi (Matayo 6:9-13 [reba ahagana hasi ku ipaji]). Muri ubwo buryo, icyo tuba dusaba Imana ni ukudufasha kugira ngo tudatsindwa igihe duhuye n’amoshya yo kuyigandira. Byongeye kandi, isubiza amasengesho yacu iduha ubwenge bwo gutuma duhangana n’ibigeragezo (Yakobo 1:5-8). Kandi rero abagaragu ba Yehova bashobora kwiringira ubufasha bwe badashidikanya, kuko Paulo yavuze ati “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitar’ urusange mu bantu; kand’ Imana n’ iyo kwizerwa, kukw itazabakundira kugeragezwa ibirut’ ibyo mushobora, ahubgo hamwe n’ikibagerageza izabacir’ akanzu, kugira ngo mubon’ uko mubasha kucyihanganira” (1 Abakorinto 1O:13). Ariko se isoko y’icyo kigeragezo ni iyihe, kandi ni gute Imana izaducira akanzu?
11, 12. Ni ibihe bigeragezo Abisirayeli baguyemo, kandi ni gute twavana isomo ku byababayeho?
11 Ikigeragezo gituruka ku mimerere ishobora gutuma duhemukira Imana. Paulo yaravuze ati “Ibyo byababereyeho, kugira ngo bituber’ akaba-rore, ngo tutīfuz’ ibibi nk’uko bo babyifuje. Nuko rero, ntimugaseng’ ibishushanyo, nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga; nk’uko byanditswe ngo: Abantu bicajwe no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina. Kandi ntimugasambane, nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapf’ abant’ inzov’ebyiri n’ibihumbi bitatu ku muns’ umwe. Kandi ntimukageragez’ Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje, bakicwa n’inzoka. Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose, bakicwa n’umurimbuzi” (1 Abakorinto 1O:6-1O).
12 Abisirayeli bifuje ibintu bibi igihe batsindwaga n’ikigeragezo cyo kwifuza mu gutoragura no kurya inturumbutsi Imana yari yabahaye mu buryo bw’igitangaza (Kubara 11:19, 2O, 31-35). Mbere y’aho, bari badukanye ibyo gusenga ibigirwamana ubwo bahengeraga Mose adahari bagashaka gusenga inyana [ya zahabu] (Kuva 32:1-6). Abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfuye bazize kugwa mu moshya yo gusambana n’abagore b’Abamoabu (Kubara 25:1-9). Igihe Abisiraeli bagwaga mu kigeragezo maze bakivovotera ukurimbuka kw’ibyigomeke, ari byo Kōra, Datani, Abiramu n’abari mu ruhande rwabo, abantu 14.7OO barapfuye bazize icyago batejwe n’Imana (Kubara 16:41-49). Ibyo dushobora kubivanamo isomo nituzirikana ko nta na kimwe muri ibyo bigeragezo cyari gikomeye ku buryo Abisirayeli batashoboraga kukihanganira. Baba baragenje batyo iyo baza kugira ukwizera, bagashimira Imana kuba yarabitagaho mu rukundo, kandi bakaba barazirikanye ko amategeko yayo akiranuka. Bityo, ukuboko kwa Yehova kuba kwarabakijije nk’uko natwe gushobora kudukiza.
13, 14. Ni gute Yehova acira akanzu abagaragu igihe bahuye n’ibigeragezo?
13 Natwe Abakristo duhura n’ibigeragezo bigera ku bantu bose. Ariko kandi, dushobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana tuyisaba ubufasha mu isengesho kandi tugashyiraho akacu mu guhangana n’ibigeragezo. Imana ni indahemuka, kandi ntizareka tugeragezwa n’ibirenze ibyo twakwihanganira. Niba turi indahemuka kuri Yehova, ntituzigera na rimwe tubona ko gukora ugushaka kwe bidashoboka. Aducira akanzu aduha imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo. Urugero, igihe dutotezwa, dushobora kugerageza kudohoka ku gushikama kwacu kugira ngo tubone uko dusimbuka imibabaro n’urupfu. Ariko, niba twiringiye ukuboko gukomeye kwa Yehova, nta na rimwe ikigeragezo kizagera aho tutashobora gukomeza ukwizera kwacu kandi tuzahabwa imbaraga zihagije zo gutuma dukomeza gushikama. Intumwa Paulo yaravuze iti “Dufit’ amakub’ impande zose, ariko ntidukuk’ imitima; turashobewe, ariko ntitwihebye; turarenganywa, ariko ntiduhānwa; dukubitwa hasi, ariko ntidutsindwa rwose.”- 2 Abakorinto 4:8, 9.
14 Nanone, Yehova ashyigikira ubwoko bwe akoresheje umwuka we abibutsa kandi abigisha. Utuma twibuka imirongo y’Ibyanditswe kandi ukadufasha kumenya uburyo bwo kuyikoresha mu guhangana n’ibigeragezo (Yohana 14:26). Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bazi neza icyo ikigeragezo kiba kigendereye kandi ntibemera kwoshyoshywa gukora ibibi. Imana ibacira akanzu ibabashisha kwihangana ndetse no kugeza ku gupfa badatsinzwe n’ikigeragezo (Ibyahishuwe 2:1O). Byongeye kandi, uretse ubufasha Yehova aha abagaragu be binyuriye ku mwuka we, akoresha abamarayika be mu gushyigikira umuteguro we.— Abaheburayo 1:14
Ubufasha mu Bibazo bya Bwite
15. Ni ubuhe bufasha bwa bwite dushobora kubonera mu Ndirimbo ya Salomo?
15 Abagize umuteguro wa Yehova babona ubufasha bwe mu bibazo bya bwite. Urugero, hariho uwaba akeneye mugenzi we w’Umukristo wo kubana na we (Abakorinto 7:39). Niba habayeho kubengwa, ibyabaye ku mwami w’Abisirayeli Salomo byashobora kumubera ubufasha. Ntiyashoboye kwemerwa n’Umushuramikazi kuko yikundiraga umushumba uyu usanzwe. Urebye, inkuru y’uwo mwami ishobora kwitwa Indirimbo y’Urukundo rwa Salomo Rwaburiyemo. Hari ubwo mu gihe runaka dushobora kubabazwa n’uko imihati yacu mu gushaka umukunzi iburiyemo. Ariko kandi, tuzirikane ko Salomo we yashoboye kwihanganira kudakundwa, bityo rero nta gushidikanya ko natwe twabishobora. Umwuka w’Imana ushobora kudufasha kugaragaza [imbuto y’umwuka] yo kwirinda hamwe n’indi mico igendana bo kubaha Imana. Ijambo ryayo ridufasha kwemera ko umuntu adashobora gukundwa n’abantu bose, n’ubwo akenshi bitabura kubabaza (Indirimbo ya Salomo 2:7; 3:5). Ariko kandi, Indirimbo ya Salomo igaragaza ko bishoboka kubona uwo dusangiye ukwizera udukunda by’ukuri. Icy’ingenzi kurushaho ariko, iyo ‘nyamibwa mu ndirimbo’ isohorezwa mu rukundo Umwungeri Mwiza, Yesu Kristo, akunda ‘umugeni’ we ugizwe n’abigishwa basizwe 144.000.—Indirimbo ya Salomo 1:1; Ibyahishuwe 14:1-4; 21:2, 9; Yohana 10:14.
16. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bikubiye mu ‘mibabaro yo mu mubiri’ Abakristo bashakanye bashobora guhura na yo?
16 Ndetse n’abafite bagenzi babo bashakanye basangiye ukwizera bagira “imibabaro mu mubiri” (1 Abakorinto 7:28). Umugabo, umugore n’abana bashobora kuba intandaro y’agahinda n’imihangayiko (1 Abakorinto 7:32-35). Indwara zishobora kuba umutwaro uremereye no guhagarika umutima. Itotezwa n’ingorane mu by’ubukungu, bishobora gutuma umubyeyi w’Umukristo agira ingorane zo kubona ibitunga umuryango we. Ababyeyi n’abana bashobora gutandukanywa no gufungwa, kandi bamwe bashobora kubabazwa ndetse bakaba banicwa. Muri iyo mimerere yose ariko, dushobora gutsinda ikigeragezo cyo guhakana ukwizera kwacu niba twiringira by’ukuri ukuboko gukiza kwa Yehova.—Zaburi 145:14
17. Ni ikihe kibazo cyo mu muryango cyihanganiwe na Isaka na Rebeka babishashijwemo n’Imana?
17 Hari ubwo twaba dufite ibigeragezo tugomba kwihanganira mu gihe kirekire. Urugero, umwana ashobora kubabaza ababyeyi be b’Abakristo arongora umukobwa utizera. Ibyo ni ko byagenze mu muryango w’umukambwe Isaka n’umugore we Rebeka. Ubwo umuhungu wabo Esau yari amaze imyaka 4O, yarongoye abagore babiri b’Abahetikazi maze “bababaz’ imitima ya Isaka na Rebeka.” Koko rero, byageze aho “Rebeka abgira Isaka ati: Ubugingo bganjye burambiwe ba Bahetikazi; Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bganjye bgammarir’ iki?” (Itangiriro 26:34, 35; 27:46). Uko bigaragara, ubugingo bukiranuka bwa Rebeka bwakomeje kubabazwa n’icyo kibazo mu gihe kirekire. (Gereranya na 2 Petero 2:7, 8.) Ariko kandi, ukuboko kwa Yehova kwashyigikiye Isaka na Rebeka, gutuma bashobora kwihanganira icyo kigeragezo kandi bakomeza kugirana imishyikirano ikomeye na We.
18. Ni ikihe kigeragezo cya bwite Charles T. Russell yihanganiye abifashijwemo n’Imana?
18 Iyo mu muryango havuyemo umuntu wabatijwe maze agacika intege mu murimo wa Yehova, haba havutse ikigeragezo. (Gereranya na 2 Timoteo 2:15.) Ndetse, mu buryo bw’umwuka, bamwe bagiye batakaza abo bashakanye nk’uko byagendekeye Charles T. Russell, perezida wa mbere wa Sosayiti Watch Tower. Umugore we yitandukanije na Sosayiti maze mu wa 1897 aramuta, nyuma y’imyaka hafi 18 bashakanye. Yasabye ko batandukanywa mu buryo bwemewe n’amategeko mu wa 19O3, maze urubanza rurangizwa mu wa 19O8. Agahinda ke kagaragariye mu magambo ari mu rwandiko yahise amwandikira agira ati “Nasenze Umwami ngusabira mbigiranye umutima utaryarya. . . . Sinshaka kukwikoreza umutwaro w’agahinda mfite, cyangwa ngo ngerageze kugutera kungirira impuhwe nkurondorera ibyiyumvo ngira iyo, kenshi na kenshi, mbonye amakanzu yawe n’ibindi bikoresho binyibutsa uko wari umeze—wuje urukundo, impuhwe no kuba ingirakamaro ku bandi—mbese rwose ufite umutima nk’uwa Kristo. . . . Rwose ndakwinginze ngo wite ku byo nshaka kukubwira ubishyize mu isengesho. Kandi, umenye rwose ko uburemere n’ubusharire bw’akababaro kanjye budashingiye ku bwigunge nazagira mu mibereho yanjye yose isigaye, ahubwo mukundwa, bushingiye ku kugwa kwawe, no kugutakaza buheriheri, nkurikije uko mbyiyumvisha” N’ubwo Russell yari afite iyo ntimba ku mutima, yabonye ubufasha bw’Imana kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi (Zaburi 116:12-15). Igihe cyose Yehova aha ubufasha abagaragu be b’indahemuka.
Mu Makuba Yose
19. Ni iki twagombye kwibuka mu gihe amakuba yanze akatwugariza?
19 Abagaragu ba Yehova bazi ko ari ‘Imana ibabera agakiza,’ Imana ‘idukiza kenshi’ (Zaburi 68:19, 2O). Ku bw’ibyo rero, twebwe abamwitangiye kandi tukaba twifatanyije n’umuteguro we wo ku isi, ntitukagire na rimwe ubwo twiheba mu gihe tubonye ko amakuba yanze akatwugariza. Twibukeko ‘Imana ariyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, n’umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba’ (Zaburi 46:1). Kuyiringira bihesha ingororano iteka. Dawidi yaravuze ati “Nashats’ Uwiteka [Yehova MN], aransubiza, Ankiz’ ubgoba nari mfite bgose. . . . Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka [Yehova MN] aramwumva, Amukiz’ amakuba n’ibyago bye byose.”—Zaburi 34:4-6.
20. Ni ibihe bibazo bisigaye byo gusuzuma?
20 Ni koko, Data wo mu ijuru akiza ubwoko bwe amakuba yose. Ashyigikira umuteguro we wo ku isi, akanatanga ubufasha mu bibazo byo mu rwego rw’itorero no mu bibazo bya bwite. Mu by’ukuri ‘Uwiteka [Yehova MN] ntazata ubwoko bwe’ (Zaburi 94:14). Ariko kandi, reka dusuzume ubundi buryo Yehova afashamo ubwoko bwe mu buryo bwa bwite mu cyigisho gikurikira. Mbese, ni gute Data wo mu ijuru yunganira abagaragu be mu gihe barwaye, bihebye, bafite agahinda gatewe no gupfusha uwo bakundaga cyangwa se bari mu kababaro gatewe n’amakosa bakoze? Nk’uko tugiye kubibona, no mu mimerere nk’iyo dufite impamvu zo kwiringira ukuboko gukomeye kwa Yehova.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute ukuboko kwa Yehova kwazanye agakiza mu bihe bya kera?
◻ Ni gute Yehova afasha ubwoko bwe mu itorero muri iki gihe?
◻ Ni ubuhe bufasha Yehova atanga mu bibazo bya bwite?
◻ Ni iki twagombye gukora mu gihe ibibazo bidutera akababaro byanze bikatwugariza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Imana yavanye Abisirayeli mu Misiri ibakurishijeyo “ukuboko gukomeye”