ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/6 pp. 14-19
  • Hahirwa abagwaneza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hahirwa abagwaneza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dusesengure Icyo Ubugwaneza Busobanura
  • Uburyo bwo Kwihingamo Ubugwaneza
  • Inyungu z’Ubugwaneza
  • Ubugwaneza Butera Umunezero
  • Kwitonda bidufitiye akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Mwambare ubugwaneza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Ubugwaneza ni umuco w’ingenzi ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Erekana “ubugwaneza bwose ku bantu bose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/6 pp. 14-19

Hahirwa abagwaneza

”Hahirw’ abagwaneza, kukw ari bo bazahabg’ isi.”​—MATAYO 5:5.

1. Ubugwaneza Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi ni ubuhe?

MU Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu Kristo yaravuze ati “Hahirw’ abagwaneza, kukw ari bo bazahabg’isi” (Matayo 5:5). Ubwo bugwaneza si ubu bwo kwiyorobeka by’uburyarya, cyangwa kamere yo gucisha make umuntu yaba yisanganiwe gusa. Ahubwo, ni ubugwaneza nyakuri bwo mu mutima w’umuntu w’umunyamahoro bushingiye mbere na mbere ku kwitabira gukora ibyo Yehova Imana ashaka no kuyoborwa na we. Mu by’ukuri, abagwaneza biringira Imana kandi bakarangwa n’ubugwaneza bagaragariza bagenzi babo.​—Abaroma 12:17-19; Tito 3:1, 2.

2. Kuki Yesu yavuze ko abagwaneza bahirwa?

2 Yesu yavuze ko abagwaneza bahirwa kuko bazaragwa isi. Yesu Umwana w’Imana ugwaneza mu buryo butunganye, ni we Mutware w’Abaragwa isi (Zaburi 2:8; Matayo 11:29; Abaheburayo 1:1, 2; 2:5-9). Ariko, hari abandi bazategekana na Mesiya uwo, ariwe ‘mwana w’umuntu,’ mu Bwami bwe bwo mu ijuru (Danieli 7:13, 14, 22, 27). Kuberako ari “abaraganwa na Kristo,” abo basizwe b’abagwaneza bazaraganwa na we iyi si (Abaroma 8:17). Abandi bantu b’abagwaneza, bagereranywa n’intama, bazishimira ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi mu mugabane w’ubwo Bwami (Matayo 25:33, 34, 46; Luka 23:43). Mu by’ukuri, ibyo byiringiro birabashimisha cyane.

3. Ni uruhe rugero rutangwa n’Imana hamwe na Kristo ku bihereranye n’ubugwaneza?

3 Uwo mugwaneza, ari we Muragwa Mukuru, aragwa isi ayihawe na Se Yehova, we ntangarugero mu kugwa neza. Incuro nyinshi, Ibyanditswe bivugako Imana “itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi” (Kuva 34:6; Nehemia 9:17; Zaburi 86:15). Afite imbaraga nyinshi, ariko agaragaza ubwo bugwaneza ku buryo abamusenga bashobora kumwegera nta bwoba (Abaheburayo 4:16; 10:19-22). Umwana w’Imana wari ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima,’ yatoje abigishwa be kugira ubugwaneza (Matayo 11:29; Luka 6:27-29). Ku rwabo ruhande, abo bagaragu b’Imana n’Umwana wayo b’abagwaneza bakurikije kandi bandika ibihereranye n’ “ubugwaneza n’ineza bya Kristo.”​—2 Abakorinto 10:1; Abaroma 1:1; Yakobo 1:1, 2; 2 Petero 1:1.

4. (a) Dukurikije uko mu Bakolosai 3:12 havuga, ni ibihe bintu byagiye bikorwa n’abantu b’abagwaneza nyakuri? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwitaho?

4 Muri iki gihe, Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bagomba kuba abagwaneza. Kuberako bamaze kwiyambura igomwa ryose, uburiganya bwose, uburyarya bwose, ishyari no gusebanya kose, bafashijwe n’umwuka wera w’Imana kugira ngo babe bashya ‘mu mwuka w’ubwenge bwabo’ (Abefeso 4:22-24; 1 Petero 2:1, 2). Basabwa kwambara “umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza no kwihangana” (Abakolosai 3:12). Ariko se koko, ubugwaneza ni iki? Kuki kuba umugwaneza bifite akamaro? Kandi se ni gute uwo muco mwiza watuma tugira umunezero?

Dusesengure Icyo Ubugwaneza Busobanura

5. Ubugwaneza bwasobanurwa bute?

5 Umuntu w’umugwaneza agira umutima utuje kandi akarangwa no gucisha make. Muri Bibiliya zimwe na zimwe, ijambo pra·ysʹ ni ryo rihindurwamo “uwicisha bugufi,” “ucisha make,” n’ ”umugwaneza.” Mu Kigiriki cya kera, ijambo pra·ysʹ rishobora gukoreshwa mu kuvuga akayaga keza cyangwa ijwi rinogeye amatwi. Rishobora kandi no gukoreshwa mu kuvuga umuntu w’ingeso nziza. Umushakashatsi ku byerekeye Bibiliya witwa W. E. Vine yaravuze ati “Imikoreshereze y’[izina pra·yʹtes] yerekeye mbere na mbere kandi cyane cyane ku Mana. Iyo mimerere ituma twemera ko ibyo itugirira ari byiza nta kubirwanya cyangwa ngo tubyangire; ryenda guhuza n’ijambo tapeinophrosuné [risobanura kwicisha bugufi].”

6. Kuki dushobora kuvuga ko ubugwaneza atari ubugwari?

6 Ubugwaneza si ubugwari. Umushakashatsi ku byerekeye Bibiliya witwa William Barclay yaranditse ati “Mu ijambo praus hakubiyemo gucisha make, ariko uko gucisha make kukaba kwihishemo imbaraga nk’iz’icyuma.” Kuba umugwaneza bisaba imbaraga. Urugero, hakenewe imbaraga zo kugaragaza ubugwaneza mu gihe twenderejwe cyangwa dutotejwe. Ibyo Yesu Kristo Umwana w’Imana w’umugwaneza, yabiduhayemo urugero. “Yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubg’ aritanga yih[a Imana Yehova] Idac’ urwakibera” (1 Petero 2:23). Kimwe n’umugwaneza Yesu, dushobora kwiringira ko Yehova azahagurukira abadutuka n’abadutoteza (1 Abakorinto 4:12, 13). Dushobora gutuza nk’uko Sitefano watotezwaga yari ameze, tuzi ko niba tubaye indahemuka Yehova azadushyigikira ntihagire ikintu na kimwe cyitubaho akaramata.​—Zaburi 145:14; Ibyakozwe n’Intumwa 6:15; Abafilipi 4:6, 7, 13.

7. Mu Migani 25:28 havuga iki ku byerekeye umuntu utagira ubugwaneza?

7 N’ubwo Yesu yari umugwaneza, ariko kandi yagaragaje imbaraga mu guharanira ibyo gukiranuka (Matayo 25:5; 23:13-39). Umuntu wese ufite “gutekereza kwa Kristo” azagira igihagararo nk’icyo kuri icyo kibazo (1 Abakorinto 2:16). Niba umuntu atari umugwaneza, ntabwo aba ameze nka Kristo. Ahubwo yavugwaho aya magambo ngo “Umunt’ utitangira mu mutima Ameze nk’umudugud’ usenyutse, utagir’ inkike” (Imigani 25:28). Umuntu nk’uwo utagira ubugwaneza aba ashobora kwakira ibitekerezo bikocamye bishobora gutuma akora ibidakwiriye. N’ubwo kuba Umukristo ari umugwaneza bitavugako aba ari ikigwari, nyamara aba azi ko “gusubizany’ ineza guhosh’ uburakari; arikw ijambo ribabaza ribyuts’ umujinya.”​—Imigani 15:1.

8. Kuki kuba umugwaneza atari ikintu cyoroshye?

8 Kuberako twarazwe kudatungana n’icyaha, kuba umugwaneza ntibitworohera (Abaroma 5:12). N’ubwo turi abagaragu ba Yehova, dufite n’intambara tugomba kurwana n’imyuka mibi, intambara ishobora kugerageza ubugwaneza bwacu binyuriye ku bitotezo (Abefeso 6:12). Hanyuma kandi, abenshi muri twe bakorana n’abantu b’indakoreka bafite umwuka w’iyi si iyoborwa n’Umubi (1 Yohana 5:19). Ariko se, ni gute twakwihingamo ubugwaneza?

Uburyo bwo Kwihingamo Ubugwaneza

9. Tugomba kwemera iki cyadufasha kwihingamo ubugwaneza?

9 Ukwemera gushingiye ku Byanditswe kugaragaza ko tugomba kugira ubugwaneza kuzadufasha kwihingamo uwo muco mwiza. Buri munsi tugomba kugira imihati yo kwihingamo ubugwaneza. Bitagenze bityo, dushobora kumera nk’abantu babonako kugira umuco wo kugwa neza ari ukugaragaza ubugwari, kandi bakibwira ko bagira icyo bageraho ari uko babaye abibone, abanyamwaga, ndetse n’ababisha. Nyamara, Ijambo ry’Imana riciraho iteka ubwibone, kandi umugani urimo ubwenge ugira uti “Umunyambabazi agirir’ ubugingo bge neza. Arik’ umunyamwaga ababaz’ umubiri we” (Imigani 11:17; 16:18). Abantu bitarura umunyamwaga n’indakoreka, n’ubwo ahanini babikorera kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’ubugome no kubura ubugwaneza.

10. Niba dushaka kuba abagwaneza, tugomba kwemera kuyoborwa na nde?

10 Kugira ngo tube abagwaneza, tugomba kwemera gukoreshwa n’umwuka wera w’Imana, ari yo mbaraga zayo. Kimwe n’uko Yehova atuma isi ishobora gutanga umusaruro w’imyaka, ni na ko atuma abagaragu be bashobora kwera imbuto z’umwuka, zirimo n’ubugwaneza. Paulo yaranditse ati “Ariko rer’ imbuto z’[u]mwuka n’ urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategekw abihana” (Abagalatia 5:22, 23). Ni koko, ubugwaneza n’imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana ziranga abayishimisha bose (Zaburi 51:9, 10). Mbega ihinduka rigerwaho bitewe no kugira ubugwaneza! Urugero: hariho umuntu w’inzererezi witwaga Tony, warwanaga, wari umwambuzi, wacuruzaga ibiyobyabwenge, wayoboraga agatsiko k’amabandi yibaga amapikipiki, igihe kinini akaba yarakimaraga muri za gereza. Ariko kandi, ubwo yari amaze kugira ubumenyi bwa Bibiliya kandi abifashijwemo n’umwuka w’Imana, yahindutse umugaragu wa Yehova w’umugwaneza. Inkuru ya Tony ni urugero rumwe gusa rutanzwe. Noneho se umuntu yakora iki niba kubura ubugwaneza ari byo byiganje muri kamere ye?

11. Ni uruhe ruhare isengesho rifite ku bihereranye no kwihingamo ubugwaneza?

11 Isengesho rivuye ku mutima ryo gusaba Imana umwuka wera n’imbuto yawo y’ubugwaneza bizadufasha kwihingamo uwo muco. Nk’uko Yesu yabivuze, hari ubwo twaba tugomba ‘[gukomeza] gusaba,’ kandi Yehova Imana azumva gutakamba kwacu maze aduhe icyo tumusaba. Nyuma yo kugaragaza ko ababyeyi b’abantu bazi guha abana babo ibintu byiza, Yesu yaravuze ati “None se, ko muzi guh’ abana bany’ ibyiza, kandi muri [abanyabyaha no mu rugero runaka mukaba muri] babi, So wo mw ijuru ntazarushaho rwose guh’ [u]mwuka [w]er’ aba[w]umusabye?” (Luka 11:9-13). Isengesho rishobora kudufasha mu gutuma ubugwaneza buba umwe mu mico iranga kamere yacu​—umuco uzatuma turushaho kugira umunezero, ari twe ubwacu ari na bagenzi bacu.

12. Kuki kuzirikana ko abantu badatunganye byadufasha mu kuba abagwaneza?

12 Guhora tuzirikana ko abantu badatunganye bishobora gutuma tuba abagwaneza (Zaburi 51:5). Ntidushobora gutekereza cyangwa gukora mu buryo butunganye nk’uko bimeze no ku bandi bose. Ku bw’ibyo, tugomba kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi, bityo uko twifuza ko badufata tukaba ari ko natwe tubafata (Matayo 7:12). Kuba tuzi ko twese dukora amakosa, byagombye gutuma tugira umutima wo kubabarira abandi kandi tukagaragaza ubugwaneza mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu (Matayo 6:12-15; 18:21, 22). Nonese ye, twe ntitwishimira ko Imana itugaragariza urukundo n’ubugwaneza?​—Zaburi 103:10-14.

13. Kuki kumenya ko Imana yaremye abantu bafite umudendezo wo kugira amahitamo mu bintu bishobora kudufasha mu kwihingamo ubugwaneza?

13 Kumenya ko Imana yaremye abantu bafite umudendezo wo kugira amahitamo mu bintu, na byo bishobora gutuma twihingamo ubugwaneza. Uwo mudendezo nta numwe wemerera kwica amategeko y’Imana ngo abure kubiryozwa, ahubwo ni umudendezo utuma ubwoko bw’Imana bugira uburyo bwinshi bwo kugira amahitamo mu binogeye buri wese. Ku bw’ibyo, twese tumenye ko nta numwe uhatirwa kujya mu mimerere tubonako ihwitse kuruta iyindi. Ibyo nitubizirikana bizatuma tuba abagwaneza.

14. Ku byerekeye ubugwaneza, tugomba kwiyemeza iki?

14 Kwiyemeza kutadohoka ku bugwaneza bizadufasha gukomeza kwihingamo uwo muco. Kwemera kuyoborwa n’umwuka wera wa Yehova byatumye duhindura imitekerereze yacu (Abaroma 12:2). Kugira umutima w’ubugwaneza umeze nk’uwa Kristo bidufasha kwirinda “kugir’ ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunyw’ inzoga nyinshi no kugir’ ibiganiro bibi no gusinda n’imigenz’ izira cyane y’abaseng’ ibishushanyo.” Ntidukwiriye na rimwe kureka kuba abagwaneza bitewe n’ibibazo by’ubukungu, imibanire yacu n’abandi, cyangwa ku bw’izindi mpamvu, cyangwa se kubera ko abantu badusebya batuziza kubaha Imana kwacu (1 Petero 4:3-5). Ntitugomba kureka ngo hagire ikintu na kimwe kitwinjiza mu ‘mirimo ya kamere,’ yatuma dutakaza ubugwaneza bwacu maze ntituzashobore kuragwa Ubwami bw’Imana cyangwa ngo tube twabona imigisha ikomoka kuri bwo (Abagalatia 5:19-21). Duhore twishimira igikundiro dufite cyo kuba turi abagaragu b’Imana b’abagwaneza, twaba turi abasizwe bafite icyiringiro cy’ubuzima bwo mu ijuru, cyangwa se icyo kuzaba ku isi. Reka noneho dusuzume zimwe mu nyungu z’ubugwaneza.

Inyungu z’Ubugwaneza

15. Dukurikije uko mu Migani 14:30 havuga, kuki ari iby’ubwenge kuba abagwaneza?

15 Umuntu w’umugwaneza agira ituze mu mutima, mu bwenge no mu mubiri. Ibyo biterwa n’uko umuntu nk’uwo yirinda gushyamirana n’uwo ari we wese, ntarakazwe n’ibyo abandi bamugirira, cyangwa ngo ahorane intimba ku mutima. Ubugwaneza bumufasha gutegeka ibyiyumvo bye byo mu mutima, kandi ibyo bikaba bifite ingaruka nziza ku bwenge no ku mubiri. Hari amagambo amwe yo mu Mugani agira ati “Umutim’ utuje ni wo bugingo bg’umubiri” (Imigani 14:30). Kubura ubugwaneza bishobora gutuma umuntu agira uburakari bwatuma umuvuduko w’amaraso wiyongera, ibyo ariye bikamugwa nabi, cyangwa se akaba yarwara asima, akagira ibibazo by’amaso, n’ibindi n’ibindi. Umukristo w’umugwaneza yishimira imigisha myinshi, irimo n’ ”amahoro y’Imana” arinda umutima we n’ibyo yibwira (Abafilipi 4:6, 7). Mbega ukuntu kuba umugwaneza ari iby’ubwenge!

16-18. Ni iyihe ngaruka ubugwaneza bufite ku mishyikirano tugirana n’abandi?

16 Umuco w’ubugwaneza utuma turushaho kugirana imishyikirano myiza n’abandi. Wenda kera dushobora kuba twaragiraga akamenyero ko gutava ku izima kugeza igihe tugereye ku cyo dushaka. Wenda se abantu bashobora kuba baraturakariraga bitewe no kuticisha bugufi no kubura ubugwaneza. Muri iyo mimerere, ntabwo twatangazwa no kubona twaragiye duhora mu bushyamirane bw’urudaca. Ariko kandi, hari umugani ugira uti “Iy’ inkwi zibuze, umurir’ urashira; Ahw inzimuzi zitari, intonganya zirashira. Nkukw amakar’ acwekēra bakongerahw andi, cyangw’ inkwi zishyirwa ku muriro, Ni k’ ukund’ intonganya acan’ impaka” (Imigani 26:20, 21). Niba turi abagwaneza, aho ‘kongera inkwi ku muriro’ no kwendereza abandi, tuzagirana imishyikirano myiza na bo

17 Umuntu w’umugwaneza agira incuti nziza. Abantu bakunda kwifatanya na we kuberako agira imyifatire iboneye, kandi agahorana amagambo atera inkunga aryohereye nk’ubuki (Imigani 16:24). Ibyo ni na ko byari bimeze kuri Yesu, we washoboye kuvuga ati “Mwemere kub’ abagaragu banjye, munyigireho; kuko nd’ umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon’ uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjy’ utaremereye” (Matayo 11:29, 30). Yesu ntiyari umunyamwaga, kandi umutwaro we ntabwo wari uremereye. Ababaga bamugannye bafatwaga neza kandi bagasubizwamo imbaraga mu buryo bw’umwuka. Ibyo ni ko natwe bitumerera iyo turi kumwe n’incuti yacu y’Umukristo w’umugwaneza.

18 Ubugwaneza butuma bagenzi bacu duhuje ukwizera badukunda. Nta gushidikanya ko abenshi mu Bakristo b’i Korinto bari incuti za Paulo kubera ko yabahendahendaga afite “ubugwaneza n’ineza bya Kristo” (2 Abakorinto 10:1). Nta gushidikanya kandi ko Abatesalonike bagomba kuba baritabiriye ibyo iyo ntumwa yababwiraga, kuberako yigishanyaga ubugwaneza n’ineza (1 Abatesalonike 2:5-8). Birumvikana ko abasaza b’itorero bo muri Efeso bize byinshi kuri Paulo, kandi bakamukunda cyane (Ibyakozwe 20:20, 21, 37, 38). Mbese nawe ugaragaza ubugwaneza butuma abandi bagukunda?

19. Ni gute ubugwaneza bufasha ubwoko bwa Yehova mu kudatandukira umwanya burimo mu muteguro we?

19 Ubugwaneza butuma ubwoko bwa Yehova bushobora kuganduka no kudatandukira umwanya burimo mu muteguro we (Abafilipi 2:5-8, 12-14; Abaheburayo 13:17). Ubugwaneza butubuza kwishakira ikuzo, kuko rishingiye ku bwibone kandi ibyo bikaba birakaza Imana (Imigani 16:5). Umugwaneza ntiyishyira hejuru ya bagenzi be bahuje ukwizera, kandi ntabwo agerageza kubatambuka abanje kubabangamira (Matayo 23:11, 12). Aho kubigenza atyo, yemera ko ari umunyabyaha kandi ko akeneye incungu yatanzwe n’Imana.

Ubugwaneza Butera Umunezero

20. Ni izihe ngaruka ubugwaneza bufite ku miryango?

20 Abagaragu b’Imana bose bagomba kwibuka ko ubugwaneza ari imbuto y’umwuka we itera umunezero. Urugero, kubera ko abagaragu ba Yehova bagaragaza imico [myiza], nk’urukundo n’ubugwaneza, imiryango irangwamo ibyishimo ibarizwa iwabo. Mu gihe umugabo n’umugore bashyikirana mu buryo burimo ubugwaneza, abana babo barererwa mu mutuzo, aho kurererwa mu muryango w’abanyamwaga mu magambo no mu bikorwa. Iyo umubyeyi w’umugabo aha abana be inama zirimo ubugwaneza, ibyo bigira ingaruka nziza ku bwenge bw’abo bana bakiri bato, kandi umwuka w’ubugwaneza ushobora kuba kimwe mu bigize kamere yabo (Abefeso 6:1-4). Ubugwaneza bufasha abagabo gukomeza gukunda abagore babo. Nanone kandi, bufasha abagore kumvira abagabo babo kandi bugatuma abana bumvira ababyeyi babo. Nanone kandi, ubugwaneza butuma abagize umuryango bagira umutima wo kubabarirana kandi bakagira umunezero.

21. Vuga ibikubiye mu nama intumwa Paulo yatanze mu Befeso 4:1-3.

21 Imiryango ifite ubugwaneza hamwe n’abantu umwe umwe ku giti cye bazana umunezero mu matorero barimo. Ariko kandi, abagaragu b’Imana bagomba kugira imihati ivuye ku mutima kugira ngo babe abagwaneza. Mbese, nawe ni ko ubigenza? Intumwa Paulo yinginze Abakristo bagenzi be basizwe kugira ngo bagende mu buryo bukwiriye uguhamagarwa kwabo ko mu ijuru, ibyo bakabikora ‘bafite ubugwaneza bwose no kwihangana, bihanganirana mu rukundo, bagira umwete wo gukomeresha ubumwe bw’umwuka umurunga w’amahoro’ (Abefeso 4:1-3). Abakristo bafite icyiringiro cyo kuba mu isi, na bo bagomba kurangwa n’ubugwaneza hamwe n’indi mico ijyanye no kubaha Imana. Iyo ni yo nzira izana umunezero nyakuri. Ni koko, hahirwa abagwaneza!

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki abantu b’abagwaneza bahirwa?

◻ Kuba umugwaneza bisobanura iki?

◻ Ni gute ubugwaneza bwakongerwa?

◻ Zimwe mu nyungu z’ubugwaneza ni izihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze