Igihe Bayisomera n’Uko Bungukirwa
Mu Gitondo Cya Kare:
Umugabo n’umugore bashakanye, bombi b’abakozi, bahisemo kujya babyuka iminota icumi mbere y’igihe bari basanzwe babyukira, bagakoresha icyo gihe mu gusomera Bibiliya hamwe buri gitondo mbere y’uko bihutira kuva mu rugo. Ibyo basoma bibaha urufatiro rwo kugira ibiganiro byubaka mu gihe bamaze kuva mu rugo.
Umusaza umwe wo muri Nijeriya, akoresha gahunda yagenewe gukurikizwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, akaba ari yo ikurikizwa mu gusoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango. Basoma igice runaka buri munsi bamaze gusuzuma isomo ry’umunsi, ubusanzwe risuzumwa mu gitondo. Abana basabwa kugenda basimburana mu gusoma ibice bimwe na bimwe mu bice byagenwe. Hanyuma bagasabwa kubaza ibibazo ku mirongo yasomwe.
Umugore wikorera imirimo yo mu rugo rwe wo mu Buyapani, yagiye asoma Bibiliya yose uko yakabaye rimwe mu mwaka kuva mu wa 1985. Afite gahunda yo kuyisoma mu gihe cy’iminota 20 kugeza kuri 30 ahereye saa 11:00 za mu gitondo buri munsi. Ku bihereranye n’uburyo yungukirwa, aragira ati “ukwizera kwanjye kwarakomejwe. Bituma nibagirwa uburwayi bwanjye, maze nkibanda ku byiringiro byo kuzabona Paradizo.”
Mushiki wacu umaze imyaka 30 akora umurimo w’ubupayiniya ariko akaba afite umugabo utari Umuhamya, abyuka saa kumi n’imwe buri gitondo kugira ngo asome Bibiliya. Gahunda ye imusaba ko asoma hafi amapaji ane yo mu Byanditswe bya Giheburayo, igice cyo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, n’umurongo wo mu Migani. Yagiye asoma Bibiliya yose uko yakabaye buri mwaka kuva mu wa 1959. Aragira ati “gusoma bituma numva nkunzwe na Yehova . . . nterwa inkunga, nkabona ihumure kandi ngakosorwa.” Yongeraho ati “Yehova ansubizamo intege binyuriye mu gusoma Bibiliya, akanyongerera imbaraga.”
Mushiki wacu wize ukuri ari mu gihugu umurimo w’Abahamya ba Yehova wabuzanyijwe, akaba afite n’umugabo urwanya imyizerere ye, ashobora gusoma Bibiliya kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, hagati ya saa 12:00 na saa 1:00 za mu gitondo. Ibyo byamuteye imbaraga z’imbere mu mutima. Mu gusobanura uburyo gusoma byamugizeho ingaruka, aragira ati “twiga gukunda Yehova na Yesu no kubaho dufite ibyishimo, ndetse n’igihe duhanganye n’ibibazo bikomeye n’ingorane, tuzi ko amasezerano ya Yehova adahera.”
Mushiki wacu wari waragiye mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo w’Ubupayiniya, yiyemeje gukurikiza inama zaritangiwemo, zivuga ko bagomba kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi. Agitangira, yashoboye kubikora hagati ya saa 11:00 na saa 12:00 za mu gitondo. Mu gihe akazi kabangamiraga iyo gahunda, yayihinduriraga hagati ya saa 3:00 na saa 4:00 z’ijoro. Mu gihe habaga habayeho indi mimerere ya kidobya, yagize ati “nakomezaga guhindura gahunda yanjye nkurikije imimerere.”
Ku Manywa:
Bashiki bacu babiri bavukana bari mu bagize umuryango wa Beteli muri Brezili, bafite akamenyero ko gusomera hamwe Bibiliya mu minota igera hafi kuri 20 nyuma ya buri funguro rya saa sita. Basomye Bibiliya yose uko yakabaye hafi incuro 25; nyamara banditse bagira bati “buri gihe tubona ikintu gishya, ibyo bigatuma gusoma Bibiliya bitigera birambirana.”
Mushiki wacu w’umuseribateri wo mu Buyapani, yaje kubona ko n’ubwo yari yarakuze ari Umuhamya, atari afite ubumenyi buhagije bw’Ibyanditswe mu gihe yabaga umupayiniya, yiyemeje gusoma Bibiliya buri gihe. Ubu ngubu, asoma ibice byagenewe gusomwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi iyo avuye ku bitaro, aho yivuriza umunsi umwe buri cyumweru. Iyo ageze imuhira, akora ubushakashatsi bw’inyongera. Ahagana mu mpera z’icyumweru, akomeza gusoma Bibiliya, ahitamo gusoma ibitabo akurikije uko byagiye bikurikirana mu kwandikwa.
Umwana ufite imyaka 13 y’amavuko wamaze gusoma Bibiliya yose uko yakabaye incuro eshatu, ubu asoma igice buri munsi iyo ageze mu rugo avuye ku ishuri. Avuga ko ibyo byamufashije “kumva arushijeho gukunda Yehova.”
Umuhamya ufite akazi gatuma atabona umwanya, akaba ari umusaza, wubatse, kandi akaba n’umubyeyi, atega amatwi kasete za Bibiliya muri gari ya moshi ajya ku kazi. Hanyuma yagera mu rugo, agasoma ibyo yumvise kuri kasete.
Uretse gusoma Bibiliya mu buryo bwa bwite, mushiki wacu w’umupayiniya mu Bufaransa atega amatwi kasete za Bibiliya mu gihe ategura amafunguro, igihe atwaye imodoka, igihe ari mu bihe bikomeye, cyangwa se akayumva agira ngo yishimishe.
Umupayiniya w’imyaka 21 wo mu Buyapani, aribuka ko nyina yamutitirizaga ko yagira ikintu cy’umwuka asoma buri munsi, bityo akaba yaragiye asoma Bibiliya buri munsi n’ubwo atabikora kuri gahunda ihamye ya buri gihe, kuva afite imyaka itatu. Iyo amaze kurangiza igice yahisemo gusoma uwo munsi, yihatira kongera gusoma imirongo y’ingenzi, hanyuma agafata iminota mike yo gusubira mu byo yasomye, abitekerezaho.
Undi Muhamya w’umupayiniya, yasomye Bibiliya yose uko yakabaye hafi incuro icumi mu myaka 12 ishize. Umugabo we ntiyizera, bityo ashyiraho gahunda ye yo gusoma mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Nimugoroba:
Umusaza kandi akaba n’umupayiniya w’igihe cyose wo mu Buyapani usoma muri Bibiliya ye buri joro mbere y’uko aryama, yakoze ibyo mu myaka umunani ishize. Aragira ati “nkunda cyane cyane imirongo y’Ibyanditswe igaragaza uko Yehova atekereza, uko yumva ibibazo n’uko akemura ingorane. Gutekereza kuri iyo mirongo y’Ibyanditswe, byamfashije gutekereza nk’uko Yehova atekereza, no gufasha abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, n’abagize umuryango wanjye.”
Umusaza wo mu Bufaransa, yagiye asoma Bibiliya mu gihe cy’isaha buri mugoroba kuva mu wa 1979. Incuro nyinshi, aba afite ubuhinduzi bwa Bibiliya butanu cyangwa butandatu butandukanye imbere ye, kugira ngo abugereranye. Avuga ko gusoma abigiranye ubwitonzi byamufashije gushishoza, akamenya “uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bwa Bibiliya mu mimerere ya buri munsi.” Nanone kandi, byamufashije kurushaho kugira ingaruka nziza mu gihe atanga inama zo mu Byanditswe.
Mu myaka 28 ishize, umuvandimwe wo muri Nijeriya, yagize akamenyero ko kujya asoma nimugoroba umurongo w’Ibyanditswe watanzwe mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi, uzasuzumwa mu gitondo gikurikiraho. Ibyo yabikoraga ari na ko asoma igice cyose uwo murongo wavanywemo. Amaze gushaka, yakomeje kubigenza atyo, we n’umugore we bifatanya gusoma, kandi bakaganira ku byo bamaze gusoma.
Umwangavu ufite ababyeyi batari Abahamya, yagize akamenyero ko gusoma mu gihe cy’iminota itanu kugeza ku icumi buri joro mbere yo kujya kuryama. Iyo minota ni iy’agaciro kuri we, kandi arasenga mbere na nyuma yo gusoma. Intego ye ni iyo kumenya ubutumwa Yehova yahaye buri mwanditsi wa Bibiliya kwandika.
Umuvandimwe washatse, akaba akora umurimo wo kuri Beteli, avuga ko yagiye asoma Bibiliya akayirangiza mu mwaka umwe, akaba amaze imyaka umunani abigenza atyo. Ayisoma mu gihe cy’iminota 20 kugeza kuri 30 mbere y’uko ajya kuryama. Ndetse n’ubwo yaba ananiwe cyane, abona ko aramutse agiye kuryama atayisomye, atashobora gusinzira. Agomba kubyuka akita ku byo akeneye mu buryo bw’umwuka.