ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w95 1/10 pp. 21-27
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuyisoma Buri Munsi
  • Gusoma Bibiliya Incuro Nyinshi Ni Ngombwa
  • Igihe Gusoma Bibiliya Bishobora Gukorerwa
  • Uburyo Butandukanye bwo Gusoma Bibiliya
  • Menya Icyo Ibyo Usoma Bisobanura
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Bonera ibyishimo mu Ijambo ry’Imana
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
w95 1/10 pp. 21-27

Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi

‘Hahirwa umuntu [wishimira] amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye [akaba] ari yo yibwira ku manywa na nijoro.’​—ZABURI 1:1, 2.

1. (a) Ni iyihe nyandiko igaragara, iri ku ruhande rumwe rw’igorofa ryo ku cyicaro gikuru cy’isi yose cya Watch Tower Society? (b) Ni gute tuzungukirwa nituzirikana iyo nama?

“SOMA IJAMBO RY’IMANA BIBILIYA YERA BURI MUNSI.” Ayo magambo aboneka mu nyuguti nini ku ruhande rumwe rw’igorofa riri i Brooklyn, i New York, aho Watchtower Bible and Tract Society icapira za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Iyo nkunga ntigenewe gusa abantu b’isi babona iyo nyandiko. Abahamya ba Yehova na bo ubwabo bazi ko bakeneye kuyizirikana. Abasoma Bibiliya buri gihe kandi bakayishyira mu bikorwa ku giti cyabo, babonera inyungu mu nyigisho, mu gucyaha, gukosora, no mu gahanira gukiranuka bitangwa na yo.​—2 Timoteyo 3:16, 17.

2. Ni gute Umuvandimwe Russell yatsindagirije akamaro ko gusoma Bibiliya?

2 Abahamya ba Yehova bishimira cyane ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hakubiyemo n’Umunara w’Umurinzi, kandi babikoresha buri gihe. Ariko bazi ko nta na kimwe muri ibyo kijya mu mwanya wa Bibiliya ubwayo. Mu mwaka wa 1909, Charles Taze Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Bible and Tract Society, yandikiye abasomyi b’igazeti ya Watch Tower agira ati “ntimukibagirwe na rimwe ko Bibiliya ari cyo Gikoresho cyacu twifashisha, kandi ko uko ibitabo Imana iduha byose byaba bimeze kose, ari ‘imfashanyigisho’ gusa, atari ibisimbura Bibiliya.”

3. (a) Ni izihe ngaruka “ijambo ry’Imana” rigira ku barisoma? (b) Ni gute ab’i Beroya basomaga kandi bakiga Ibyanditswe kenshi?

3 Ibyanditswe byahumetswe birimbitse, kandi bifite imbaraga kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. “Ijambo ry’Imana [ni] rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira” (Abaheburayo 4:12). Umwigishwa Luka yashimiye abantu b’i Beroya abigiranye igishyuhirane, avuga ko ‘bari beza kurushaho.’ Ntibakiriye ijambo bigishijwe n’intumwa Pawulo hamwe na mugenzi we Sila babishishikariye gusa, ahubwo ‘banashakaga mu byanditswe iminsi yose,’ kugira ngo barebe niba ibyo bigishijwe bishingiye ku Byanditswe.​—Ibyakozwe 17:11.

Kuyisoma Buri Munsi

4. Ibyanditswe bigaragaza iki ku byerekeye uko twagombye gusoma Bibiliya kenshi?

4 Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye incuro tugomba kuyisoma. Icyakora, ivuga ibyerekeye inama Yehova yagiriye Yosuwa, yo gutekereza ‘ku biri muri icyo gitabo cy’amategeko,’ ku manywa na nijoro kugira ngo abone uko akurikiza ibyanditswemo kandi ahirwe mu gusohoza inshingano yahawe n’Imana (Yosuwa 1:8). Itubwira ko uwabaga umwami wa Isirayeli ya kera wese yagombaga gusoma Ibyanditswe “iminsi yose akiriho” (Gutegeka 17:19). Ikomeza igira iti ‘hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ahubwo amategeko y’Uwiteka [akaba] ari yo yishimira, kandi amategeko ye [akaba] ari yo yibwira ku manywa na nijoro’ (Zaburi 1:1, 2). Nanone kandi, Ivanjiri yanditswe na Matayo, itubwira ko igihe yamaganaga Satani wageragezaga kumushuka, Yesu Kristo yasubiye mu magambo ari mu Byanditswe byahumetswe bya Giheburayo, agira ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’ ” (Matayo 4:4). Ni incuro zingana iki tujya dukenera ibyo kurya by’umubiri? Buri munsi! Gufata ibyo kurya by’umwuka buri munsi, ni iby’ingenzi kurushaho, kubera ko bigira ingaruka ku byiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka.​—Gutegeka 8:3; Yohana 17:3.

5. Mu gihe ukwizera kwacu kugeragejwe, ni gute gusoma Bibiliya buri munsi bishobora kudufasha “[kugenda] nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu”?

5 Buri wese muri twe akeneye kongererwa imbaraga ziturutse mu Ijambo ry’Imana buri munsi. Buri munsi​—haba imuhira, ku kazi aho dukora, ku ishuri, mu mihanda, mu gihe duhaha, mu murimo wacu​—ukwizera kwacu guhura n’ibigeragezo. Ni gute tuzahangana na byo? Mbese, amategeko ya Bibiliya hamwe n’amahame yayo azatuza mu bwenge ako kanya? Aho kwihingamo igitekerezo cyo kwiyiringira, Bibiliya itanga umuburo igira iti “nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12). Gusoma Bibiliya buri munsi, bizadufasha ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, tumunezeza muri byose’ aho kugira ngo twishushanye n’ab’iki gihe.​—Abakolosayi 1:9, 10; Abaroma 12:2.

Gusoma Bibiliya Incuro Nyinshi Ni Ngombwa

6. Kuki ari iby’ingirakamaro gusoma Bibiliya incuro nyinshi?

6 Gusoma Bibiliya bitandukanye cyane no gusoma ikindi gitabo kirimo inkuru z’ibihimbano. Inkuru z’ibihimbano nyinshi ziharawe n’abantu benshi, ziba zaragenewe gusomwa incuro imwe gusa; mu gihe umuntu amenye inkuru runaka n’uburyo irangira, biba birangiriye aho. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, uko incuro twaba twarasomye Bibiliya zaba zingana kose, tubonera inyungu nyinshi mu kongera kuyisoma (Imigani 9:9). Ku muntu uzi gushishoza, Ibyanditswe bikomeza kumuha ibisobanuro bishyashya. Ubuhanuzi buvuga ibyerekeye iminsi y’imperuka, burushaho kumushishikaza bitewe n’ibyo yabonye, yumvise, n’ibyamubayeho we ubwe mu mezi ya vuba (Daniyeli 12:4). Uko agenda arushaho kuba inararibonye mu buzima kandi agahangana n’ibibazo, usoma Bibiliya abigiranye ubushishozi, ashimira mu buryo bwuzuye kurushaho inama ashobora kuba yarasomye mu gihe cyashize, yihitira gusa (Imigani 4:18). Niba yarafashwe n’indwara ikomeye, amasezerano ya Bibiliya ahereranye n’uburyo imibabaro izakurwaho, n’uko abantu bazasubizwa ubuzima buzira umuze, azamuha ibisobanuro byimbitse kurusha ibyo yari asanzwe azi. Igihe incuti ze z’amagara n’abo mu muryango we bapfuye, isezerano ry’umuzuko riba iry’agaciro kurushaho.

7. Ni iki cyadufasha mu gihe duhawe izindi nshingano mu mibereho yacu, kandi kuki?

7 Wowe ubwawe ushobora kuba umaze igihe cy’imyaka myinshi warasomye Bibiliya, kandi ukaba waragiye ushyira mu bikorwa inama zanditswemo. Ariko wenda, ubu utangiye kugira izindi nshingano mu mibereho yawe. Mbese, urateganya gushaka? Mbese, uzaba umubyeyi? Mbese, waba warahawe inshingano yo kuba umusaza cyangwa umukozi w’imirimo mu itorero? Mbese, waba warabaye umubwirizabutumwa w’igihe cyose, ibyo bikaba bituma ubona uburyo bwo kurushaho kubwiriza no kwigisha? Mbega ukuntu kongera gusoma Bibiliya yose uzirikana izo nshingano zose byaba ari ingirakamaro!​—Abefeso 5:24, 25; 6:4; 2 Timoteyo 4:1, 2.

8. Ni gute ihinduka ry’imimerere rishobora kugaragaza ko dukeneye kwiga byinshi kurushaho, ku bihereranye n’ibintu twibwiraga ko dusanzwe tuzi?

8 Mu gihe cyahise, hari ubwo waba warashoboye kugaragaza imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Nyamara ariko, ihinduka ry’imimerere rishobora gutuma biba ngombwa ko wiga byinshi kurushaho ku bihereranye n’iyo mico iva ku Mana. (Gereranya n’Abaheburayo 5:8.) Uwahoze ari umugenzuzi usura amatorero, wasanze ari ngombwa kureka umurimo we wihariye kugira ngo ajye kwita ku babyeyi be bari bageze mu za bukuru, yaravuze ati “najyaga nibwira ko ngaragaza imbuto z’umwuka mu buryo buzira amakemwa. None ubu, ndumva meze nk’aho ntangiye bundi bushya.” Mu buryo nk’ubwo, umugabo cyangwa umugore ugomba kwita ku wo bashakanye ufite uburwayi bukomeye bw’umubiri cyangwa indwara yo mu buryo bw’ibyiyumvo, ashobora kubona ko mu gihe amwitaho, rimwe na rimwe imihangayiko ishobora gutuma habaho imimerere ibaca intege. Gusoma Bibiliya buri gihe, ni isoko y’ihumure n’ubufasha bukomeye.

Igihe Gusoma Bibiliya Bishobora Gukorerwa

9. (a)Ni iki gishobora gufasha umuntu wese uhuze cyane, kubona umwanya wo gusoma Bibiliya buri munsi? (b) Kuki gusoma Ijambo ry’Imana ari iby’ingenzi, cyane cyane ku basaza b’itorero?

9 Birumvikana ko ku bantu bahuze cyane, kubona umwanya wo kugira igikorwa bongera kuri gahunda yabo ya buri gihe, ari ikibazo gikomeye. Icyakora, dushobora kungukirwa n’urugero rwa Yehova. Bibiliya ihishura ko akora ibintu ‘mu gihe cyagenwe’ (Itangiriro 21:2; Kuva 9:5; Luka 21:24; Abagalatiya 4:4, NW ). Kumenya agaciro ko gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, bishobora kudufasha kurigenera igihe muri gahunda yacu ya buri munsi (Abefeso 5:15-17). Mu buryo bwihariye, abasaza bakeneye kuzigama igihe cyo gusoma Bibiliya buri gihe, kugira ngo inama batanga zibe zishingiye ku mahame ya Bibiliya mu buryo butaziguye, kandi kugira ngo umutima bagaragaza werekane “ubwenge buva mu ijuru.”​—Yakobo 3:17; Tito 1:9.

10. Ni ryari abasoma Bibiliya buri munsi babona umwanya wo kuyisoma?

10 Abantu benshi bashoboye kugira ingaruka nziza babikesheje kuba barishyiriyeho gahunda ya bwite yo gusoma Bibiliya, bayisoma mu gitondo kare mbere y’uko batangira imirimo ya buri munsi. Abandi basanga ari byiza kurushaho kubikora ikindi gihe kidahindagurika. Za kasete za Bibiliya (aho ziboneka), zifasha abantu mu gihe bakora urugendo bajya cyangwa bava ku kazi, gukoresha neza igihe cyabo cy’urugendo, kandi hari n’Abahamya bamwe bajya bazumva mu gihe bari ku mirimo yo mu rugo. Gahunda zagiye zikoreshwa n’Abahamya bo hirya no hino batuye mu Burayi, muri Afurika, muri Amerika y’Amajyaruguru, muri Amerika y’Amajyepfo, no mu Burasirazuba, zerekanywe ku mapaji ya 20 na 21, ku mutwe uvuga ngo “Igihe Bayisomera n’Uko Bungukirwa.”

11. Ni gute gusoma Bibiliya buri munsi bishobora kugerwaho, n’ubwo igihe dufite cyaba ari gito?

11 Igihe umara usoma Bibiliya si cyo cy’ingenzi cyane, ahubwo gahunda idahindagurika ibyo bikorwamo ni yo y’ingenzi. Wenda ushobora kubona ko byungura kuyisoma mu gihe cy’isaha cyangwa gisaga wicaye, ugakora ubushakashatsi bw’inyongera kandi ukicengezamo cyane inkuru usoma. Ariko se, ingengabihe yawe ikwemerera kuyisoma buri gihe? Aho kugira ngo umare iminsi runaka udasoma Bibiliya na hato, mbese ntibyaba byiza ko wayisoma iminota 15 cyangwa wenda 5 buri munsi? Ishyirireho intego yo gusoma Bibiliya buri munsi. Hanyuma, mu gihe bishoboka, kuri ibyo wasomye, wongereho gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Uburyo Butandukanye bwo Gusoma Bibiliya

12. Ni iyihe gahunda yo gusoma Bibiliya abashya bagize umuryango wa Beteli n’abanyeshuri b’i Galēdi bafite?

12 Hari uburyo bwinshi Bibiliya ishobora gusomwamo. Kuyisoma uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe ni iby’ingirakamaro. Abagize umuryango wa Beteli wo ku isi hose, baba bakora ku cyicaro gikuru cyangwa ku mashami ya Sosayiti, basabwa gusoma Bibiliya yose mu mwaka wa mbere w’umurimo wabo wo kuri Beteli. (Ubusanzwe, ibyo bikubiyemo gusoma kuva ku bice bitatu kugeza kuri bitanu, ukurikije uko bireshya, cyangwa kuva ku mapaji ane kugeza kuri atanu, ku munsi.) Abigishwa biga mu Ishuri rya Bibiliya ry’i Galēdi, na bo bagomba gusoma Bibiliya yose uko yakabaye mbere yo guhabwa impamyabumenyi. Twizeye ko ibyo bizatuma gusoma biba ikintu cy’ingenzi mu mibereho yabo.

13. Abahamya babatijwe vuba baterwa inkunga yo kwishyiriraho iyihe ntego?

13 Ni iby’ingirakamaro ko Abahamya babatijwe vuba bakwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye. Mu wa 1975, mu gihe umusore wo mu Bufaransa yiteguraga kubatizwa, umusaza w’itorero yamubajije niba yarishyiriyeho gahunda ihamye yo gusoma Bibiliya. Uhereye icyo gihe, yagiye asoma Bibiliya yose buri mwaka, ubusanzwe akaba yarayisomaga mu gitondo mbere y’uko ajya ku kazi. Ku bihereranye n’ingaruka yagize, aragira ati “narushijeho kumenya neza Yehova. Nshobora kubona ukuntu ibyo akora byose bifitanye isano n’umugambi we, n’ukuntu abyifatamo igihe habayeho imbogamizi. Mbona ko Yehova akiranuka, kandi akaba ari mwiza mu bikorwa bye byose.”

14. (a)Kugira ngo umuntu atangire gahunda ya bwite yo gusoma Bibiliya izakomeza, ni iki cya ngombwa? (b) Ni iki gishobora kudufasha kwibuka ingingo z’ingenzi za buri gitabo cya Bibiliya mu gihe tugisomye?

14 Mbese, wasomye Bibiliya yose uko yakabaye? Niba atari uko bimeze, iki ni cyo gihe cyiza cyo kubitangira. Shyiraho gahunda ihamye, hanyuma uyubahirize. Iyemeze amapaji cyangwa ibice uzajya usoma buri munsi, cyangwa se wiyemeze igihe uzajya umara uyisoma n’igihe uzajya ubikoreramo. Buri wese si ko azarangiza gusoma Bibiliya mu mwaka, ariko kandi, ikintu cy’ingenzi ni ugusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, ukabigenza utyo buri munsi niba bishoboka. Uko uzagenda usoma Bibiliya, ushobora kuzabona ko gukoresha bimwe mu bitabo by’amashakiro bizagufasha kuzirikana igitekerezo cy’ingenzi gikubiyemo. Niba igitabo Insight on the Scriptures kiboneka mu rurimi rwanyu, muri icyo gihe mbere y’uko utangira gusoma igitabo runaka cya Bibiliya, banza usuzume mu buryo buhinnye ingingo z’ingenzi zikubiye mu gitabo Insight.”* Mu buryo bwihariye, wite ku mitwe yanditswe mu nyuguti zitose ziri mu gasanduku. Cyangwa se mu buryo nk’ubwo, ifashishe ibyavuzwe mu buryo buhinnye ariko bwimbitse, byo mu gitabo “Toute Ecriture est inspirée de Dieu et utile.”a

15. (a)Ni izihe nama zatanzwe ku mapaji ya 27-28 zishobora kugufasha kuvugurura ubusomyi bwawe bwa Bibiliya? (b) Aho gusoma umubare runaka w’amapaji ibi by’umuhango, ni ikihe kintu cy’ingenzi twagombye kwitaho cyane?

15 Gusoma Bibiliya wikurikiranya, ni iby’ingirakamaro, ariko ntube umusomyi wa nikize. Ntugasome umubare runaka w’amapaji buri munsi, kugira ngo ukunde uvuge ko wasomye Bibiliya yose mu mwaka. Nk’uko bigaragazwa mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibitekerezo Byatuma Ugira Amajyambere mu Gusoma Bibiliya,” (ku mapaji ya 27-28), hari uburyo bwinshi wasomamo Bibiliya kandi ukayishimira. Uburyo wakoresha ubwo ari bwo bwose, kora uko ushoboye kugira ngo ugaburire ubwenge bwawe n’umutima wawe.

Menya Icyo Ibyo Usoma Bisobanura

16. Kuki gufata igihe cyo gutekereza ku byo dusoma ari iby’ingenzi?

16 Mu gihe yigishaga abigishwa be, Yesu yatsindagirije akamaro ko kuba baragombaga gusobanukirwa ibyo yavugaga. Nta bwo icy’ingenzi cyari ukugwiza ubuhanga gusa, ahubwo cyari “[u]kumenyesha umutima” kugira ngo bashobore kubishyira mu bikorwa mu mibereho yabo (Matayo 13:14, 15, 19, 23). Icyo Imana ibona ko ari icy’ingenzi, ni icyo umuntu ari cyo imbere, kandi ibyo ni byo bigereranywa n’umutima (1 Samweli 16:7; Imigani 4:23). Ni yo mpamvu, uretse kureba niba dusobanukiwe icyo imirongo ya Bibiliya ivuga, dukeneye no kuyitekerezaho, tuzirikana icyo ivuze ku mibereho yacu.​—Zaburi 48:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 1 Timoteyo 4:15.

17. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora gutekereza ku byo dusoma mu Byanditswe?

17 Twihatire kumenya amahame y’ingenzi dusanga mu nkuru zo muri Bibiliya, kugira ngo dushobore kuyashyira mu bikorwa mu mimerere turimo. (Gereranya na Matayo 9:13; 19:3-6.) Mu gihe usoma kandi ugatekereza ku mico ihebuje ya Yehova, boneraho uburyo bwo gushimangira imishyikirano ya bwite ufitanye na we, wihingamo kwiyegurira Imana mu buryo bwimbitse. Mu gihe usomye ibihereranye n’umugambi wa Yehova, ibaze icyo ushobora gukora kugira ngo uhuze na byo neza. Igihe usomye inama itaziguye, aho gupfa kwibwira uti ‘ndayizi,’ ibaze uti ‘mbese, nitondera iyo nama?’ Niba uyitondera, ibaze uti ‘ni mu buhe buryo nshobora kurushaho kuyinoza?’ (1 Abatesalonike 4:1). Mu gihe wiga ibyo Imana idusaba, zirikana ingero zivugwa muri Bibiliya, z’abantu babayeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana idusaba, hamwe n’ababayeho mu buryo budahuje na byo. Ibaze impamvu baranzwe n’iyo myifatire, hamwe n’ingaruka zabagezeho (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:11). Mu gihe usoma ibihereranye n’ubuzima bwa Yesu Kristo, wibuke ko Yesu ari we Yehova yahaye ubutegetsi bw’isi; boneraho kuba wakwihingamo icyifuzo cyo gushaka kuzaba mu isi nshya y’Imana. Nanone kandi, suzuma uburyo ushobora kwigana Umwana w’Imana mu buryo bwuzuye kurushaho.​—1 Petero 2:21.

18. Ni gute dushobora kutabogama ku bihereranye no gusoma Bibiliya, n’uburyo dukoresha ibitabo by’imfashanyigisho byatanzwe binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”?

18 Birumvikana ko gusoma Bibiliya, bitagomba gusimbura ibikoresho bihebuje by’imfashanyigisho biboneka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Ibyo na byo biri mu byo Yehova yateguye​—bikaba ari iby’agaciro kenshi (Matayo 24:45-47). Kora uko ushoboye kugira ngo Ijambo ry’Imana ubwaryo rifate umwanya w’ibanze mu mibereho yawe. Uko bishoboka kose, “SOMA IJAMBO RY’IMANA BIBILIYA YERA BURI MUNSI.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki ari iby’ingirakamaro kugira ibyo usoma muri Bibiliya buri munsi?

◻ Kuki dukeneye gusoma Bibiliya incuro nyinshi?

◻ Ni ikihe gihe cyiza cyo gusoma Bibiliya buri munsi, ukurikije ingengabihe yawe?

◻ Uko usoma Bibiliya incuro nyinshi, ni gute ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe?

◻ Kuki ari iby’ingenzi cyane gutekereza ku byo dusoma?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Ibitekerezo Byagufasha Kugira Amajyambere mu Gusoma Bibiliya

(1) Abantu benshi basoma ibitabo bya Bibiliya bakurikije uko bisanzwe bikurikirana, uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe. Nanone, ushobora kubisoma ukurikije uko byagiye byandikwa mu nyandiko y’umwimerere. Wibuke ko Bibiliya ari umubumbe ugizwe n’ibitabo 66 byahumetswe, ububiko bw’ibitabo by’Imana. Aho gukurikiza uko amapaji akurikirana, kugira ngo usome ibintu binyuranye, wenda ushobora kugira icyifuzo cyo gusoma ibitabo bimwe na bimwe by’amateka, noneho ukaba wasoma n’ibindi bitabo byibanda ku buhanuzi, ugakurikizaho inzandiko zikubiyemo inama, aho gukurikiza uko amapaji akurikirana gusa. Zirikana ibyo wasomye, kandi ukore uko ushoboye ku buryo usoma Bibiliya yose uko yakabaye.

(2) Nyuma yo gusoma igice cy’Ibyanditswe, ibaze icyo gihishura kuri Yehova, imigambi ye, uburyo akora ibintu; uko byagombye kugira ingaruka ku mibereho yawe bwite; n’uko washobora kubifashisha undi muntu.

(3) Mu kwifashisha imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Ibintu by’Ingenzi Byaranze Imibereho ya Yesu Igihe Yari ku Isi,” iri ku mutwe uvuga ngo “Yesu Kristo,” mu gitabo Insight on the Scriptures (no mu gitabo “Toute Ecriture est inspirée de Dieu et utile”), soma inkuru zisa za buri gice cy’Amavanjiri, uzikurikiranya. Soza unasuzuma ibice bihuje n’izo nkuru mu gitabo Le plus grand homme de tous les temps.

(4) Mu gihe usoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, inkuru zivuga iby’imibereho ya Pawulo n’umurimo we, soma nanone inzandiko zahumetswe zifitanye isano n’izo nkuru. Bityo, mu gihe havuzwe ibirebana n’imijyi cyangwa uturere tunyuranye Pawulo yabwirijemo, ba uhagaze maze usome ibyo yaje kwandikira Abakristo bagenzi be bari batuye muri utwo turere. Nanone kandi, byaba ingirakamaro ukurikiranye ku ikarita urugendo yakoze, urugero nk’iri imbere ku gifubiko cy’inyuma cya Traduction du monde nouveau.

(5) Mu gihe usoma igitabo cyo Kuva kugeza mu Gutegeka kwa Kabiri, soma urwandiko rwandikiwe Abaheburayo, kugira ngo ubone ibisobanuro bitangwa mu buhanuzi bwinshi wavanaho icyitegererezo. Ku mutwe uvuga ngo “Amategeko,” uboneka mu gitabo Insight on the Scriptures, suzuma imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Bimwe mu Bintu Biranga Isezerano ry’Amategeko.”

(6) Mu gihe usoma ibitabo by’ubuhanuzi, fata igihe cyo gusuzuma ingero z’ibyabaye mu mateka yo muri Bibiliya. Urugero, mu gihe usoma igitabo cya Yesaya, suzuma mu bindi bice, ibivugwa ku bami, urugero nka Uziya, Yotamu, Ahazi na Hezekiya, bavugwa muri Yesaya 1:1 (2 Abami, ibice 15-20; 2 Ngoma, ibice 26-32). Cyangwa se mu gihe usoma igitabo cya Hagayi n’icya Zekariya, ufate umwanya wo gusuzuma ibiri mu gitabo cya Ezira.

(7) Hitamo igitabo cya Bibiliya, soma agace kacyo (wenda igice kimwe), hanyuma ukore ubushakashatsi, wifashishije Index des publications de la Société Watch Tower cyangwa ububiko bw’ibitabo bwa Sosayiti bwitwa Watchtower Library bwashyizwe muri orudinateri niba buboneka mu rurimi rwawe. Ibyo usoma bishyire mu bikorwa mu mibereho yawe ya buri munsi. Bikoreshe mu gihe utanga disikuru no mu murimo wo mu murima. Noneho, ujye ku kindi gice.

(8) Niba hari igitabo cya Watch Tower gitanga ibisobanuro ku gitabo cya Bibiliya cyangwa se ku gice cyacyo, kirebemo kenshi mu gihe usoma icyo gice cya Bibiliya. (Urugero: mu gihe usoma igitabo cy’Indirimbo ya Salomo, reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1957, ku mapaji ya 720-34 (mu Cyongereza); igihe usoma muri Ezekiyeli, reba igitabo “Les nations sauront que je suis Jéhovah”​—Comment?; igihe usoma muri Daniyeli, reba igitabo “Que ta volonté soit faite sur la terre” cyangwa Le futur gouvernemet universel​—le Royaume de Dieu; igihe usoma muri Hagayi no muri Zekariya, reba igitabo Le paradis rétabli parmi les hommes​—grâce à la Théocratie!; igihe usoma mu Byahishuwe, reba igitabo Ibyahishuwe​—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!)

(9) Mu gihe usoma, suzuma imirongo imwe n’imwe yatanzwe ifitanye isano n’ibyo usoma. Zirikana imirongo 320 yo mu Byanditswe bya Giheburayo yandukuwe mu buryo butaziguye mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, n’indi mirongo y’Ibyanditswe ibarirwa mu magana ibyo Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byerekezaho, n’uburyo bwatanzwe bwerekana ukuntu yashyirwa mu bikorwa. Imirongo y’Ibyanditswe iba yatanzwe, yerekeza ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwanditswe muri Bibiliya, ku mateka avuga ibyerekeye imibereho y’umuntu n’iby’ubumenyi bw’isi mu buryo burambuye, no ku bindi bitekerezo bisa n’ibyo, bishobora kumvikanisha imvugo wenda ubona ko bigoye kuyisobanukirwa.

(10) Wifashishije ibisobanuro bya Bibiliya ya Traduction du monde nouveau, niba iboneka mu rurimi rwawe, reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji n’umugereka ufitanye isano n’ibyo usoma. Ibyo byerekana impamvu bahisemo ubwo buryo bwakoreshejwe bwo guhindura amagambo, n’ubundi buryo amagambo y’ingenzi ashobora guhindurwamo. Ushobora wenda kuba wifuza kugereranya imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe n’ubundi buhinduzi bwa Bibiliya.

(11) Nyuma yo gusoma igice, andika ibintu bike mu buryo buhinnye, bikubiyemo igitekerezo cy’ingenzi kiri muri icyo gice. Byifashishe, ube ari byo uzashingiraho mu gihe uzaba ubisubiramo kandi ubitekerezaho mu buryo bwimbitse.

(12) Mu gihe usoma Bibiliya, shyira ikimenyetso ku mirongo y’Ibyanditswe yatoranyijwe ushaka kwibuka mu buryo bwihariye, cyangwa se uyandukure ku gapapuro gakomeye maze ugashyire aho uzajya ukabona buri munsi. Yifate mu mutwe; yitekerezeho; yikoreshe. Ntugerageze gufata myinshi cyane mu mutwe icyarimwe, wenda umurongo umwe gusa cyangwa ibiri mu cyumweru; noneho uzashake indi mirongo ubutaha mu gihe uzaba usoma Bibiliya.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mbese, usoma Bibiliya, cyangwa ukayumva ku makasete buri munsi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze