ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w95 1/10 pp. 17-21
  • Emera Bibiliya nk’Uko Iri Koko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Emera Bibiliya nk’Uko Iri Koko
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yagenewe Gusomwa no Gusobanuka
  • Gusoma Ibyanditswe mu Masinagogi
  • Uburyo Babyitabiriye Buri Muntu ku Giti Cye, n’Ukuntu Babishyize mu Bikorwa
  • Inshingano ku Bagenzuzi
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Komeza Kwizirika ku Ijambo ry’Imana
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ihatire Gusoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
w95 1/10 pp. 17-21

Emera Bibiliya nk’Uko Iri Koko

“Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe abizera.”​—1 ABATESALONIKE 2:13.

1. Ni ibihe bintu biboneka muri Bibiliya byerekana mu by’ukuri ko ari igitabo cyihariye?

BIBILIYA Yera ni cyo gitabo cyahinduwe mu zindi ndimi cyane kandi kigatangwa cyane kuruta ibindi byose ku isi. Cyemewe mu buryo bworoshye kuba ari cyo gitabo gikomeye cyanditswe. Ariko kandi, icy’ingenzi kurushaho, ni uko Bibiliya itanga ubuyobozi bukenewe n’abantu b’amoko yose, n’abo mu mahanga yose mu buryo bwihutirwa, uko umurimo bakora cyangwa umwanya baba barimo mu mibereho yabo byaba biri kose (Ibyahishuwe 14:6, 7). Mu buryo bunyura ubwenge n’umutima, Bibiliya isubiza ibibazo nk’ibi bikurikira: ubuzima bwa kimuntu bugamije iki (Itangiriro 1:28; Ibyahishuwe 4:11)? Kuki ubutegetsi bw’abantu butashoboye gushyiraho amahoro n’umutekano birambye (Yeremiya 10:23; Ibyahishuwe 13:1, 2)? Kuki abantu bapfa (Itangiriro 2:15-17; 3:1-6; Abaroma 5:12)? Muri iyi si ivurunganye, ni gute dushobora guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu buryo bugira ingaruka nziza (Zaburi 119:105; Imigani 3:5, 6)? Igihe kizaza kiduhishiye iki?​—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 21:3-5.

2. Kuki Bibiliya itanga mu buryo bwuzuye ibisubizo byiringirwa by’ibibazo byacu?

2 Kuki Bibiliya isubiza ibyo bibazo mu buryo butavuguruzwa? Ni uko ari Ijambo ry’Imana. Yakoresheje abantu kugira ngo yandikwe, ariko nk’uko bivugwa mu buryo bugaragara muri 2 Timoteyo 3:16, “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.” Nta bwo ari ibintu abanditsi bihimbiye ku giti cyabo ku byabaye ku bantu. “Nta buhanuzi [ibyavuzwe bizaza, amategeko y’Imana, amahame mbwirizamuco ya Bibiliya] bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era.”​—2 Petero 1:21.

3. (a) Tanga ingero zigaragaza ukuntu yagiye ihabwa agaciro n’abantu bo mu bihugu bitandukanye? (b) Kuki abantu babaga biteguye guhara amagara yabo kugira ngo basome Ibyanditswe?

3 Kumenya agaciro ka Bibiliya, byatumye abantu batari bake bagerwaho n’akaga ko gufungwa ndetse no gupfa, bazira gusa kuba bayitunze cyangwa bayisoma. Uko ni ko byagenze muri Hisipaniya y’Abagatolika mu myaka yashize, aho abakuru b’amadini batinyaga ko ibinyoma byabo byashoboraga gutahurwa abantu baramutse basomye Bibiliya mu rurimi rwabo bwite; kandi, ni na ko byari bimeze muri Aluba­niya, ahafashwe ibyemezo bikaze mu gihe cy’ubutegetsi butemeraga ko Imana ibaho, kugira ngo bahagarike ibikorwa byose byo mu rwego rw’idini. Icyakora, abantu batinya Imana babitse kopi z’Ibyanditswe, barabisoma, kandi bakajya babyigishanya. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen, bahererekanyaga Bibiliya babigiranye amakenga mu tuzu tw’uburoko (n’ubwo byari bibujijwe), maze abo yabaga igezeho bagafata mu mutwe ibice bimwe kugira ngo babibwire abandi. Muri za 50, Abahamya ba Yehova bari bafungiwe mu cyahoze ari u Budage bw’i Burasirazuba bwa Gikomunisiti bazira ukwizera kwabo, bari mu kaga ko kuba bakongererwa imyaka y’igifungo mu kasho k’umuntu umwe gusa, bazira kuba bahererekanya uduce duto twa Bibiliya kugira ngo badusome nijoro. Kuki babikoraga? Ni uko bari bazi ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi bakaba bari bazi ko “umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga” (Gutegeka 8:3). Ayo magambo yanditswe muri Bibiliya, yatumye abo Bahamya bakomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka, n’ubwo bagerwagaho n’ubugome bukabije.

4. Ni uwuhe mwanya Bibiliya yagombye kugira mu mibereho yacu?

4 Bibiliya si igitabo cyo gushyira mu bubiko bw’ibitabo gusa kugira ngo umuntu azajye akirebamo rimwe na rimwe, ndetse nta n’ubwo cyagenewe gukoreshwa n’abantu bizera mu gihe bateraniye hamwe basenga gusa. Cyagombye gukoreshwa buri munsi, kugira ngo gitange urumuri ku bihereranye n’imimerere duhanganye na yo, no kutwereka inzira ikiranuka dukwiriye kunyuramo.​—Zaburi 25:4, 5.

Yagenewe Gusomwa no Gusobanuka

5. (a) Bishobotse, ni iki buri wese muri twe yagombye gutunga? (b) Muri Isirayeli ya kera, ni gute abantu bamenyaga ibikubiye mu Byanditswe? (c) Ni gute muri Zaburi ya 19:7-11 hagira ingaruka ku myifatire yawe ku bihereranye no gusoma Bibiliya?

5 Muri iki gihe, Bibiliya iboneka mu buryo bworoshye mu bihugu byinshi cyane, kandi dutera umusomyi wese w’Umunara w’Umurinzi inkunga yo kuyitunga. Mu gihe Bibiliya yandikwaga, nta macapiro yabagaho. Muri rusange, nta bwo abantu bagiraga Bibiliya zabo bwite. Ariko kandi, Yehova yatumaga abagaragu be bumva ibyari byaramaze kwandikwa. Ni yo mpamvu, Mose amaze kwandika ibyo Yehova yari yamutegetse, mu Kuva 24:7 hagira hati “yenda igitabo cy’isezerano, agisomera abantu.” (Ayo magambo yanditswe mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kuba bari baramaze kwibonera n’amaso yabo ibikorwa by’indengakamere byagaragariye ku Musozi Sinayi, bamenye ko ibyo Mose yabasomeraga byabaga biturutse ku Mana, kandi ko bari bakeneye kumenya ibyo bintu (Kuva 19:9, 16-19; 20:22). Natwe dukeneye kumenya ibyanditswe mu Ijambo ry’Imana.​—Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.

6. (a) Mbere y’uko ishyanga ry’Isirayeli ryinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ni iki Mose yakoze? (b) Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Mose?

6 Mu gihe ishyanga ry’Isirayeli ryiteguraga kwambuka Uruzi rwa Yorodani kugira ngo ryinjire mu Gihugu cy’Isezerano, rikaba ryari riteye umugongo imibereho yaryo yo kuzerera mu butayu, byari bikwiriye ko ryongera gusuzuma Amategeko ya Yehova hamwe n’uburyo yarigenzerezaga. Abitewe n’umwuka w’Imana, Mose yasuzumiye hamwe na ryo ayo Mategeko. Yaryibukije ibintu byimbitse byo mu Mategeko, nanone kandi atsindagiriza amahame yari ashingiyeho hamwe n’imyifatire yashoboraga kugira ingaruka ku mishyikirano ryari rifitanye na Yehova (Gutegeka 4:9, 35; 7:7, 8; 8:10-14; 10:12, 13). Muri iki gihe, mu gihe dutangiye inshingano nshya cyangwa tukagera mu mimerere mishya y’ubuzima, byaba byiza natwe tuzirikanye uburyo inama y’Ibyanditswe yagombye kugira ingaruka ku byo dukora.

7. Nyuma y’igihe gito Abisirayeli bambutse Yorodani, ni iki cyakozwe mu buryo bwo gutsindagira Amategeko ya Yehova mu bwenge bwabo no mu mitima yabo?

7 Isirayeli imaze igihe gito yambutse Uruzi rwa Yorodani, abantu bongeye guteranira hamwe kugira ngo basubire mu byo Yehova yari yarababwiye binyuriye kuri Mose. Iryo shyanga ryateraniye mu birometero hafi 50 mu majyaruguru ya Yerusalemu. Igice kimwe cy’imiryango cyari imbere y’umusozi Ebali, ikindi gice kikaba imbere y’umusozi Gerizimu. Nuko Yosuwa “asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo.” Bityo, abagabo, abagore n’abana bato, hamwe n’abasuhuke b’abanyamahanga, bibukijwe mu gihe gikwiriye, amategeko arebana n’imyifatire yari gutuma batemerwa na Yehova, ikanatuma bahabwa imigisha mu gihe bari kuba bamwumviye (Yosuwa 8:34, 35). Bari bakeneye kumenya mu buryo bwumvikana icyiza n’ikibi mu maso ya Yehova. Byongeye kandi, bagombaga kwandika mu mitima yabo ibyerekeranye no gukunda ibyiza hamwe no kwanga ibibi, nk’uko buri wese muri twe abigenza muri iki gihe.​—Zaburi 97:10; 119:103, 104; Amosi 5:15.

8. Ni izihe nyungu zabonerwaga mu gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, mu makoraniro runaka yo mu rwego rw’igihugu muri Isirayeli?

8 Uretse gusoma ayo Mategeko, kuri iyo minsi yabaga ku matariki runaka, mu Gutegeka 31:10-12 hatsindagiriza gahunda yateganyijwe yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi. Buri mwaka wa karindwi, ishyanga ryose uko ryakabaye, ryagombaga guteranira hamwe kugira ngo risomerwe Ijambo ry’Imana. Muri ubwo buryo, bagaburirwaga ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byakomeje gucengeza mu bwenge bwabo no mu mitima yabo amasezerano ahereranye n’Urubyaro, bityo kandi biyobora abizerwa kuri Mesiya. Gahunda zo kugaburirwa mu buryo bw’umwuka zashyizweho mu gihe Abisirayeli bari mu butayu, ntizahagaze mu gihe binjiraga mu Gihugu cy’Isezerano (1 Abakorinto 10:3, 4). Ahubwo, Ijambo ry’Imana ryarakungahajwe binyuriye mu kuryongeramo ibindi bintu byahishuriwe abahanuzi.

9. (a) Mbese, Abisirayeli basomaga Ibyanditswe ari uko babaga bateraniye hamwe mu matsinda manini gusa? Sobanura. (b) Ni gute inyigisho zo mu Byanditswe zatangwaga muri buri muryango, kandi byakoranwaga iyihe ntego?

9 Gusuzuma inama z’Ijambo ry’Imana ntibyagarukiraga gusa kuri ibyo bihe, igihe abantu babaga bateraniye hamwe mu itsinda rinini. Ibice by’Ijambo ry’Imana n’amahame abikubiyemo, byagombaga kuganirwaho buri munsi (Gutegeka 6:4-9). Mu duce twinshi muri iki gihe, birashoboka ko abakiri bato bagira Bibiliya yabo bwite, kandi kubigenza batyo ni iby’ingirakamaro cyane kuri bo. Ariko muri Isirayeli ya kera, si ko byari bimeze. Mu gihe ababyeyi batangaga inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, bagombaga kwishingikiriza ku byo babaga barafashe mu mutwe no ku kuri bishimiraga mu mitima yabo, hamwe no ku tuntu duke tw’ingenzi twose bashoboraga kuba banditse, buri muntu ku giti cye. Binyuriye mu gusubiramo kenshi, bashoboraga kwihatira gutuma abana babo bagenda barushaho gukunda Yehova n’inzira ze. Intego ntiyari iyo gupakira ubumenyi mu mutwe gusa, ahubwo yari iyo gufasha buri wese mu bagize umuryango kubaho mu buryo bugaragaza urukundo afitiye Yehova n’Ijambo rye.​—Gutegeka 11:18, 19, 22, 23.

Gusoma Ibyanditswe mu Masinagogi

10, 11. Ni iyihe gahunda yo gusoma Ibyanditswe yakurikizwaga mu masinagogi, kandi Yesu yabonaga ate iyo minsi?

10 Nyuma y’igihe runaka Abayahudi bajyanyweho iminyago i Babuloni, hashyizweho amasinagogi, kugira ngo abe ahantu ho gusengera. Kugira ngo Ijambo ry’Imana risomwe kandi riganirirwe aho hantu ho guteranira, hakozwe za kopi nyinshi z’Ibyanditswe. Ibyo byatumye za kopi zigera ku 6.000 zanditswe n’intoki zikomeza kubaho, zikaba zari zikubiyemo ibice by’Ibyanditswe bya Giheburayo.

11 Igice cy’ingenzi cy’amateraniro yo mu isinagogi, cyari ugusoma Torah, iyo ikaba yari ihwanye n’ibitabo bitanu bya mbere byo muri Bibiliya zo muri iki gihe. Mu Byakozwe 15:21, havuga ko mu kinyejana cya mbere I.C., uko gusoma kwakorwaga kuri buri Sabato, kandi Mishnah [igitabo gikubiyemo inyigisho z’imigenzo z’idini rya Kiyahudi] igaragaza ko mu kinyejana cya kabiri, hariho gahunda yo gusoma Torah ku munsi wa kabiri n’uwa gatanu w’icyumweru. Hari umubare runaka w’abantu bifatanyaga mu gusoma ibice byagenwe, basimburana. Umuco w’Abayahudi babaga i Babuloni, wari uwo gusoma Torah yose uko yakabaye mu gihe cy’umwaka; muri Palestina bakaba bari bafite umuco wo gushyiraho gahunda yo gusoma imara igihe cy’imyaka itatu. Igice cy’ibyanditswe n’Abahanuzi na cyo cyarasomwaga, kigasobanurwa. Yesu yari afite akamenyero ko kujya muri porogaramu zo gusoma Bibiliya ku Isabato, mu karere yari atuyemo.​—Luka 4:16-21.

Uburyo Babyitabiriye Buri Muntu ku Giti Cye, n’Ukuntu Babishyize mu Bikorwa

12. (a) Ni gute abantu bungukirwaga, mu gihe Mose yabasomeraga amategeko? (b) Abantu bashubije bate?

12 Gusoma Ibyanditswe byahumetswe, nta bwo byakorwaga mu buryo bw’urwiyerurutso gusa. Nta bwo byakorerwaga kumara abantu amatsiko gusa. Mu gihe Mose yasomeraga Abisirayeli “igitabo cy’isezerano” mu kibaya giteganye n’umusozi wa Sinayi, yabikoreye kugira ngo bamenye inshingano zabo imbere y’Imana kandi bazisohoze. Mbese, bari kubikora? Uko gusoma kwasabaga igisubizo. Abantu barabyumvise maze basubiza mu ijwi rirenga bagira bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”​—Kuva 24:7; gereranya no Kuva 19:18; 24:3.

13. Mu gihe Yosuwa yasomaga imivumo yari guterwa no kutumvira, ni iki abantu bagombaga gukora, kandi ku bw’iyihe ntego?

13 Nyuma y’aho, ubwo Yosuwa yasomeraga iryo shyanga imigisha n’imivumo yasezeranyijwe, hari hakenewe igisubizo. Hari hatanzwe amabwiriza, ngo nyuma ya buri muvumo “abantu bose bavuge bati ‘Amen!’” (Gutegeka 27:4-26). Bityo, ingingo ku yindi, bagiye bemera ibihano Yehova yari yabageneye ku bw’amakosa yavuzwe. Mbega ukuntu bigomba kuba byari bitangaje, mu gihe iryo shyanga ryose ryasubizaga mu ijwi riranguruye ko ribyemeye!

14. Mu gihe cya Nehemiya, kuki gusomera Amategeko mu ruhame byari iby’ingirakamaro mu buryo bwihariye?

14 Mu gihe cya Nehemiya, igihe abantu bose bari bateraniye i Yerusalemu kugira ngo bumve Amategeko, babonye ko batari barubahirije mu buryo bwuzuye inyigisho zari zanditswemo. Muri icyo gihe, bahise bashyira mu bikorwa ibyo bize. Ingaruka yabaye iyihe? Habayeho “umunezero mwinshi cyane” (Nehemiya 8:13-17). Nyuma y’icyumweru cyo gusoma Bibiliya buri munsi mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando, bamenye ko hari hakiri ibindi basabwa. Mu buryo bw’isengesho, basubiye mu byo Yehova yakoreye ubwoko bwe, kuva mu gihe cya Aburahamu. Ibyo byose byabasunikiye kurahirira guhuza n’ibyasabwaga n’Amategeko, kutongera gushakana n’abanyamahanga, no kwemera inshingano zo gukomeza urusengero n’umurimo warwo.​—Nehemiya igice cya 8-10.

15. Ni gute inyigisho zo mu Gutegeka 6:6-9 zerekana ko mu miryango, inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zitagombaga kuba izo mu buryo bw’urwiyerurutso gusa?

15 Mu buryo nk’ubwo, mu muryango, kwigisha Ibyanditswe ntibyakorwaga mu buryo bw’urwiyerurutso gusa. Nk’uko twamaze kubibona, mu mvugo y’ikigereranyo iri mu Gutegeka 6:6-9, abantu babwirwaga ko bagomba ‘guhambira amategeko y’Imana ku kuboko kwabo’​—bityo bakagaragaza mu myifatire yabo ntangarugero no mu bikorwa byabo, urukundo bafitiye inzira za Yehova. Kandi bagombaga gushyira amategeko y’Imana ‘mu ruhanga rwabo hagati y’amaso yabo’​—bityo, bagahora berekeza ibitekerezo ku mahame akubiye mu Byanditswe kandi bakayishingikirizaho mu gufata imyanzuro. (Gereranya n’imvugo yakoreshejwe mu Kuva 13:9, 14-16.) Bagombaga ‘kuyandika ku nkomanizo [z’imiryango y]’amazu yabo no ku byugarira byabo’​—bityo ibyo bikaba ikimenyetso kigaragaza ko ingo zabo n’imiryango yabo ari ahantu Ijambo ry’Imana ryubahwa kandi rigashyirwa mu bikorwa. Mu yandi magambo, imibereho yabo yagombaga kugaragaza igihamya gikomeye, cy’uko bakunda kandi bagashyira mu bikorwa amahame akiranuka ya Yehova. Mbega ukuntu ibyo bishobora kuba byari ingirakamaro! Mbese, Ijambo ry’Imana ryaba rifata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi bw’ab’ingo zacu? Ikibabaje ariko, ni uko Abayahudi bahinduye ubwo buryo bwari bwaragenwe, bakabuhindura ibikorwa by’urwiyerurutso gusa, bambara udupaki turimo imirongo y’ibyanditswe nk’aho ari impigi. Ugusenga kwabo ntikwari kukiva ku mutima, kandi Yehova yarakwanze.​—Yesaya 29:13, 14; Matayo 15:7-9.

Inshingano ku Bagenzuzi

16. Kuki gusoma Ibyanditswe buri gihe, byari iby’ingenzi kuri Yosuwa?

16 Ku birebana no gusoma Ibyanditswe, abagenzuzi b’iryo shyanga ni bo basabwaga kwitonda mu buryo bwihariye. Yehova yabwiye Yosuwa ati “witondere amategeko yose.” Kugira ngo asohoze iyo nshingano, yarabwiwe ngo “ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, . . . ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:7, 8). Nk’uko bimeze ku mugenzuzi uwo ari we wese w’Umukristo muri iki gihe, uko gusoma Ibyanditswe buri munsi, kwari gufasha Yosuwa kuzirikana neza mu bwenge amategeko asobanutse Yehova yari yarahaye ubwoko bwe. Nanone, Yosuwa yari akeneye gusobanukirwa uko Yehova yari yaragenjereje abagaragu Be mu mimerere itandukanye. Mu gihe yasomaga ibyavuzwe ku bihereranye n’umugambi w’Imana, byari iby’ingenzi ko atekereza ku nshingano ze bwite, zerekeye uwo mugambi.

17. (a) Kugira ngo abami babonere inyungu mu gusoma Ibyanditswe uko Yehova yabivuze, ni iki cyari gikenewe mu gihe babaga basoma? (b) Kuki gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho buri gihe ari iby’ingenzi cyane ku basaza b’Abakristo?

17 Yehova yasabaga ko buri wese wabaga umwami w’ubwoko Bwe, agitangira gutegeka, yakwandukura Amategeko y’Imana akagira kopi yayo, ihuje n’iyabikwaga n’abatambyi. Hanyuma, yagombaga ‘kuyisomamo iminsi yose akiriho.’ Intego ntiyari iyo gufata mu mutwe gusa ibyari bikubiyemo. Ahubwo, yari iyo kugira ngo “yige kubaha Uwiteka Imana ye,” no kugira ngo “umutima we utishyira hejuru ya bene wabo” (Gutegeka 17:18-20). Ibyo byasabaga gutekereza ku byo asoma mu buryo bwimbitse. Nta gushidikanya ko bamwe mu bami batekerezaga ko bari bafite inshingano nyinshi z’ubutegetsi bahihibikaniraga ku buryo batashoboraga kubikora, maze ishyanga ryose rikagerwaho n’akaga, bitewe n’uburangare bwabo. Inshingano y’abasaza mu itorero rya Gikristo nta ho ihuriye n’iy’abami. Icyakora nanone, nk’uko byari bimeze ku bami, ni iby’ingenzi ko abasaza basoma kandi bagatekereza ku Ijambo ry’Imana. Mu kubigenza batyo, bizabafasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye, ku byerekeye ibyo bagirira abo bashinzwe kwitaho. Nanone kandi, bizabafasha gusohoza inshingano yabo yo kuba abigisha mu buryo buhesha Imana icyubahiro rwose, kandi bizakomeza Abakristo bagenzi babo mu buryo bw’umwuka.​—Tito 1:9; gereranya na Yohana 7:16-18; hamwe na 1 Timoteyo 1:6, 7.

18. Gusoma no kwiga Bibiliya buri gihe, bizadufasha kwigana uruhe rugero rwatanzwe n’intumwa Pawulo?

18 Intumwa Pawulo, umugenzuzi w’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere, yari umuntu uzi neza Ibyanditswe. Mu gihe yatangaga ubuhamya mu bantu b’i Tesalonike ya kera, yari ashoboye kubumvisha ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza akoresheje Ibyanditswe, no kubafasha kumva icyo bisobanura (Ibyakozwe 17:1-4). Yageze ku mitima y’abari bamuteze amatwi nta buryarya. Bityo, abenshi mu bamwumvise barizeye (1 Abatesalonike 2:13). Mbese, ubikesheje porogaramu yawe yo gusoma no kwiga Bibiliya, ushobora kwiyumvisha ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza wifashishije Ibyanditswe? Mbese mu mibereho yawe, umwanya wateganyirije gusoma Bibiliya n’uburyo ubikora, bihamya ko mu by’ukuri wishimira icyo kuba utunze Ijambo ry’Imana bisobanura? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu twasubiza ibyo bibazo, twikiriza, ndetse no ku bafite gahunda zicucitse cyane.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki abantu bagiye bemera guhara amagara yabo n’umudendezo kugira ngo basome Bibiliya?

◻ Ni gute tubonera inyungu mu gusuzuma ibyari byarateganyirijwe Isirayeli ya kera, kugira ngo yumve Ijambo ry’Imana?

◻ Ni iki twagombye gukora dukurikije ibyo dusoma muri Bibiliya?

◻ Kuki gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye ku basaza b’Abakristo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Yehova yabwiye Yosuwa ati “ujye ubitekereza ku manywa na nijoro”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze