Mugire Ubutwari, Kuko Gucungurwa Kwegereje
“ ‘Ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—YEREMIYA 1:19.
1, 2. Kuki umuryango wa kimuntu ukeneye gucungurwa?
GUCUNGURWA! Mbega ijambo rihumuriza! Gucungurwa bisobanura gukizwa, kugobotorwa mu mimerere mibi, idashimishije. Ibyo bikubiyemo igitekerezo cyo gushyirwa mu mimerere myiza ishimishije kurushaho.
2 Mbega ukuntu umuryango wa kimuntu ukeneye mu buryo bukomeye uko gucungurwa muri iki gihe! Aho baba batuye hose, abantu barakandamizwa, kandi bacibwa intege n’ibibazo bikomeye bahangana na byo—ni ukuvuga iby’ubukungu, iby’imibanire y’abantu, ibyo mu buryo bw’umubiri, ibyo mu buryo bw’ubwenge, n’ibyo mu buryo bw’ibyiyumvo. Umubare munini w’abantu wumva utanyuzwe, kandi ucitse intege, bitewe n’imimerere iri mu isi, kandi wifuza ko ibintu byahinduka, bikaba byiza kurushaho.—Yesaya 60:2; Matayo 9:36.
“Ibihe Birushya”
3, 4. Kuki muri iki gihe hakenewe ugucungurwa gukomeye?
3 Kubera ko muri iki kinyejana cya 20 hagiye habaho imibabaro myinshi kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe gucungurwa birakenewe cyane, kurusha ikindi gihe cyose. Muri iki gihe, abantu basaga miriyari baba mu butindi, kandi uwo mubare wiyongeraho abantu bagera hafi kuri miriyoni 25 buri mwaka. Buri mwaka, abana bagera hafi kuri miriyoni 13 bapfa bazize indyo mbi, cyangwa ibindi bintu biterwa n’ubukene—ku munsi hakaba hapfa abasaga 35.000! Kandi n’abantu bakuru babarirwa muri za miriyoni, bapfa imburagihe bishwe n’indwara zinyuranye.—Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:8.
4 Intambara n’imvururu mu basivili byatumye habaho imibabaro itarondoreka. Igitabo Death by Government kivuga ko intambara, ubushyamirane bushingiye ku moko no ku madini, n’ubutegetsi bwica imbaga y’abaturage babwo bwite, “byahitanye abantu basaga miriyoni 203 muri iki kinyejana.” Cyongeraho kiti “umubare nyawo w’abantu bishwe, ushobora kuba ugera hafi kuri miriyoni 360. Ni nk’aho amoko yacu yaba yarazahajwe n’indwara y’icyorezo yitwa Peste Noire yo muri iki gihe. Kandi koko ni ko byagenze, ariko kikaba ari icyorezo cy’ubutegetsi, atari igiterwa na za mikorobe.” Umwanditsi witwa Richard Harwood yagize ati “intambara za kinyamaswa zo mu binyejana byahise, zari imirwano yoroheje ugereranyije.”—Matayo 24:6, 7; Ibyahishuwe 6:4.
5, 6. Ni iki gituma igihe cyacu kirangwa n’akaga bene aka kageni?
5 Uretse iyo mimerere y’akandare yo mu myaka ya vuba aha, hari ukwiyongera gukabije k’ubwicanyi bushingiye ku rugomo, ubwiyandarike, no gusenyuka k’umuryango. William Bennett, wahoze ari Umunyamabanga Ushinzwe iby’Uburezi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko mu myaka 30, abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biyongereyeho 41 ku ijana, ariko ubwicanyi bushingiye ku rugomo bwiyongeraho 560 ku ijana, abana b’ibinyandaro bavuka, biyongeraho 400 ku ijana, gutana kw’abashakanye kwiyongeraho 300 ku ijana, ingimbi n’abangavu biyahura biyongeraho 200 ku ijana. John Dilulio, Jr., Umwarimu wo muri Kaminuza ya Princeton, yatanze umuburo ku bihereranye n’umubare ugenda wiyongera w’abasore b’ “abashimusi kabuhariwe, bica, bakagaba ibitero, bagafata abagore ku ngufu, bakiba, bagatera gatarina, kandi bagateza imvururu zikomeye mu bantu muri rusange. Ntibatinya gukorwa n’ikimwaro cyo gufatwa, ntibatinya imibabaro iterwa no gufungwa, cyangwa ngo bumve umutimanama ubarya.” Muri icyo gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu, ubwicanyi ni cyo kintu cya kabiri gihitana abantu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19. Kandi abana benshi kurushaho, bari hasi y’imyaka ine, bapfa bazize kononwa, kurusha uko bicwa n’indwara.
6 Ubwo bwicanyi n’urugomo ntibyihariwe n’ishyanga rimwe gusa. Ibihugu byinshi bitanga raporo y’imimerere nk’iyo. Gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko kogeye cyane, kukaba konona abantu babarirwa muri za miriyoni, kubifitemo uruhare. Ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyo muri Ositaraliya, cyagize kiti “gucuruza ibiyobyabwenge mu rwego mpuzamahanga mu buryo butemewe n’amategeko, ni byo byabaye ubucuruzi bwa kabiri ku isi bwinjiza amafaranga menshi kurushaho, bukurikira ubucuruzi bw’intwaro.” Indi mpamvu ibifitemo uruhare, ni urugomo n’ubwiyandarike ubu bisigaye bihitishwa kuri televiziyo. Mu bihugu byinshi, umwana agira imyaka 18 yararebye ibikorwa bitabarika by’urugomo kuri Televiziyo, n’ibikorwa bitabarika by’ubwiyandarike. Ubwo ni uburyo bwonona, bugira ingaruka ikomeye cyane, bitewe n’uko kamere yacu ibogamira ku byo duhora tugaburira ubwenge bwacu.—Abaroma 12:2; Abefeso 5:3, 4.
7. Ni gute ubuhanuzi bwa Bibiliya bwavuze iby’imimerere mibi iriho muri iki gihe?
7 Mu buryo buhuje n’ukuri, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwaravuze ko ibi bintu biteye ubwoba byogeye hose, byari kuzabaho mu kinyejana cyacu. Bwavuze ko hari kubaho intambara ku isi hose, indwara z’ibyorezo, ukubura kw’ibiribwa, no kwiyongera k’ubwicamategeko (Matayo 24:7-12; Luka 21:10, 11). Kandi iyo dusuzumye ubuhanuzi bwanditswe muri 2 Timoteyo 3:1-5, bimeze nko gutega amatwi amakuru avugwa buri munsi. Bugaragaza ko igihe cyacu ari “[i]minsi y’imperuka,” kandi bukavuga ko abantu ‘bikunda, bakunda impiya, batumvira ababyeyi babo, batari abera, badakunda n’ababo, batirinda, bagira urugomo, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.’ Uko ni ko isi imeze rwose muri iki gihe. Nk’uko William Bennett yabyemeje, “hari ibimenyetso byinshi cyane bigaragaza ko . . . umuco karande wagiye wononekara.” Ndetse byavuzwe ko umuco karande warangiranye n’intambara ya mbere y’isi yose.
8. Kuki Imana yateje Umwuzure mu gihe cya Nowa, kandi ni gute ibyo bifitanye isano n’igihe cyacu?
8 Muri iki gihe, imimerere imeze nabi cyane, kurusha ndetse uko byari bimeze mbere y’Umwuzure wo mu minsi ya Nowa, igihe ‘isi yari yuzuye urugomo.’ Muri icyo gihe, abantu muri rusange banze kureka inzira zabo mbi. Ni yo mpamvu Imana yavuze iti “isi yuzuye urugomo ku bwabo; dore, nzabarimbura.” Umwuzure wavanyeho iyo si yarangwaga n’urugomo.—Itangiriro 6:11, 13; 7:17-24.
Nta bwo Abantu Babasha Kuducungura
9, 10. Kuki tutagombye guhanga abantu amaso kugira ngo baducungure?
9 Mbese, imihati abantu bakora ishobora kuducungura, ikatuvana muri iyi mimerere mibi? Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.” “Ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Zaburi 146:3; Yeremiya 10:23). Imyaka ibarirwa mu bihumbi y’amateka, yemeza ko ibyo bintu ari ukuri rwose. Abantu bagerageje gahunda yose ishobora gutekerezwa, ihereranye na politiki, ubukungu, n’imibanire y’abantu, ariko imimerere y’ibintu igenda irushaho kuba mibi. Iyo umuntu aza kuba yarabonye umuti, kugeza ubu biba byaramaze kugaragara. Ahubwo, icyo tuzi cyo, ni uko “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9; Imigani 29:2; Yeremiya 17:5, 6.
10 Mu myaka mike ishize, uwitwa Zbigniew Brzezinski, wahoze ari umujyanama mu byerekeye umutekano w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagize ati “isuzuma ritabogamye iryo ari ryo ryose, rihereranye n’imimerere yiganje ku isi hose, rigera ku mwanzuro udashidikanywaho w’uko imidugararo mu baturage, imivurungano muri politiki, ubukungu bwifashe nabi, n’impagarara mu rwego mpuzamahanga, bigaragara ko bigenda birushaho gukwira hose.” Yongeyeho ati “akaga kugarije abantu, ni akaduruvayo karangwa ku isi hose.” Uwo mwanzuro urebana n’imimerere y’isi, ufite agaciro ndetse gakomeye kurushaho, muri iki gihe. Ijambo ry’ibanze ryo mu kinyamakuru cyo muri New Haven, Connecticut, cyitwa Register, ryerekeje kuri iki gihe kirangwa n’urugomo rurushaho kwiyongera rigira riti “imimerere yarenze igaruriro, ku buryo tudashobora kuyihagarika.” Oya, uku kononekara kw’isi ntikuzahagarara, kuko ubuhanuzi bwerekeye iyi “minsi y’imperuka,” na bwo bwagize buti “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.”—2 Timoteyo 3:13.
11. Kuki imimerere y’ibintu ikomeza kuba mibi kurushaho, itazahindurwa biturutse ku mihati y’abantu?
11 Abantu ntibashobora guhindura iyi mimerere y’ibintu, kuko Satani ari we ‘mana y’iki gihe [“y’iyi gahunda y’ibintu,” NW ]’ (2 Abakorinto 4:4). Ni koko, “ab’isi bose bari mu mubi.” (1 Yohana 5:19; reba nanone Yohana 14:30.) Mu buryo bukwiriye, Bibiliya yerekeje ku gihe cyacu, igira iti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani azi ko ubutegetsi bwe n’isi ye biri hafi kurangira, bityo akaba ameze nk’ “intare yivuga, ashaka uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.
Ni Nde Uri Hafi Gucungurwa?
12. Ni ba nde bari hafi gucungurwa?
12 Imimerere iruhije ikomeza kwiyongera ku isi, ni igihamya gikomeye kigaragaza ko ihinduka rinini—ni koko, gucungurwa gukomeye—kwegereje! Kwa nde? Abantu bitondera inama z’imiburo zitangwa, kandi bagakora igikorwa gikwiriye, ni bo bari hafi gucungurwa. Muri 1 Yohana 2:17 hagaragaza ikigomba gukorwa, hagira hati “isi [gahunda y’ibintu ya Satani] irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.)—Reba nanone 2 Petero 3:10-13.
13, 14. Ni gute Yesu yatsindagirije akamaro ko gukomeza kuba maso?
13 Yesu yahanuye ko vuba aha, umuryango wononekaye wo muri iki gihe ugiye kuvanwaho burundu, mu gihe cy’akaga ‘katigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi katazongera kubaho’ (Matayo 24:21). Ni yo mpamvu yatanze umuburo agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho.”—Luka 21:34-36.
14 ‘Abirinda’ kandi ‘bakajya baba maso,’ bazashaka kumenya ibyo Imana ishaka, kandi babikore (Imigani 2:1-5; Abaroma 12:2). Abo ni bo ‘bazabona kurokoka’ irimbuka rizagera kuri gahunda ya Satani vuba aha. Kandi bashobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko bazacungurwa.—Zaburi 34:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera; Imigani 10:28-30.
Umucunguzi w’Ibanze
15, 16. Umucunguzi w’ibanze ni nde, kandi kuki twiringira tudashidikanya ko imanza ze zizaba zikiranuka?
15 Kugira ngo abagaragu b’Imana bazacungurwe, Satani na gahunda ye y’ibintu yose yo ku isi hose bigomba kuvanwaho. Ibyo bisaba ko haba isoko yo gucungura ikomeye, ifite imbaraga zisumba kure cyane iz’abantu. Iyo soko ni Yehova Imana, Umutegetsi, akaba n’Umwami w’Ikirenga, Umuremyi ushobora byose w’ijuru ritangaje. Ni we Mucunguzi w’ibanze: “jyewe, jye ubwanjye, ni jyewe Uwiteka; kandi nta wundi mukiza utari jyewe.”—Yesaya 43:11; Imigani 18:10.
16 Yehova afite imbaraga, ubwenge, ubutabera, n’urukundo, mu rugero rwuzuye (Zaburi 147:5; Imigani 2:6; Yesaya 61:8; 1 Yohana 4:8). Bityo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibikorwa bye bizaba birangwa no gukiranuka, igihe azasohoza imanza ze. Aburahamu yarabajije ati “umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?” (Itangiriro 18:24-33). Pawulo yariyamiriye ati “Imana irakiranirwa? Ntibikabeho” (Abaroma 9:14). Yohana yanditse agira ati “yee, Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay’ukuri no gukiranuka.”—Ibyahishuwe 16:7.
17. Mu gihe cya kera, ni gute abagaragu ba Yehova bagaragaje ko biringiraga badashidikanya amasezerano ye?
17 Mu gihe Yehova asezeranya ko azacungura abantu, azabikora nta kabuza. Yosuwa yagize ati ‘nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ryakutse’ (Yosuwa 21:45). Salomo yagize ati ‘nta jambo na rimwe mu masezerano yose, yasezeranije ritasohoye’ (1 Abami 8:56). Intumwa Pawulo yavuze ko Aburahamu ‘atashidikanishijwe no kutizera, amenya neza yuko ibyo [Imana] yasezeranije, ibasha no kubisohoza.’ Sara na we ‘yatekereje ko [Imana] yasezeranije ari iyo kwizerwa.’—Abaroma 4:20, 21; Abaheburayo 11:11.
18. Muri iki gihe, kuki abagaragu ba Yehova bashobora kwiringira badashidikanya ko bazacungurwa?
18 Mu buryo bunyuranye n’abantu, Yehova ariringirwa mu buryo bwuzuye, asohoza ibyo yavuze. “Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati ‘ni ukuri, uko nabitekereje, ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba’ ” (Yesaya 14:24). Bityo rero, igihe Bibiliya ivuga ko “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka, ngo bahanwe,” dushobora kwizera mu buryo bwuzuye ko ibyo bizasohora (2 Petero 2:9). Ndetse n’igihe abanzi babo bafite imbaraga babakangisha kubarimbura, abagaragu ba Yehova bagira ubutwari, bitewe n’ukuntu abibona, bigaragazwa mu magambo yasezeranyije umwe mu bahanuzi be, agira ati “ ‘bazakurwanya, ariko ntibazakubasha; kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Yeremiya 1:19; Zaburi 33:18, 19; Tito 1:2.
Ibikorwa byo Gucungura byo mu Gihe cya Kera
19. Ni gute Yehova yarokoye Loti, bikaba bigereranya iki mu gihe cyacu?
19 Gusubiramo inkuru zivuga ibikorwa bimwe na bimwe byo gukiza byakozwe na Yehova, bishobora kudutera inkunga ikomeye cyane. Urugero, ububi bw’i Sodomu n’i Gomora bwatumye Loti agira “agahinda kenshi.” Ariko Yehova yazirikanye ‘ugutaka kw’abaregaga’ iyo mijyi. Mu gihe gikwiriye, yohereje intumwa kugira ngo zishishikarize Loti n’umuryango we guhita bava muri ako karere. Ingaruka yabaye iyihe? Yehova ‘yarokoye Loti, umukiranutsi,’ ‘imidugudu y’i Sodoma n’i Gomora arayitwika, ayigira ivu’ (2 Petero 2:6-8; Itangiriro 18:20, 21). Muri iki gihe na bwo, Yehova azirikana ugutaka kw’abarega ububi bukabije bw’iyi si. Igihe intumwa ze zo muri iki gihe zizaba zirangije umurimo wazo wihutirwa wo gutanga ubuhamya mu rugero ashaka ko ukorwamo, azaza kurwanya iyi si, maze acungure abagaragu be, nk’uko yabigenjereje Loti.—Matayo 24:14.
20. Vuga ukuntu Yehova yacunguye Abisirayeli ba kera, abavana mu Egiputa.
20 Ubwoko bw’Imana bwari bugizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni, bwari buri mu bubata muri Egiputa ya kera. Yehova yaberekejeho agira ati “numvise gutaka batakishwa . . . kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza” (Kuva 3:7, 8). Ariko kandi, nyuma yo kurekura ubwoko bw’Imana ngo bugende, Farawo yisubiyeho maze arabukurikira afatanyije n’ingabo ze zikomeye. Abisirayeli basaga n’abazitiriwe ku Nyanja Itukura. Nyamara Mose yagize ati “mwitinya, mwihagararire gusa, murebe agakiza, Uwiteka ari bubazanire uyu munsi” (Kuva 14:8-14). Yehova yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri, maze Abisirayeli baracika. Ingabo za Farawo zarabakurikiye, ariko Yehova yakoresheje imbaraga ze, maze “inyanja irabarengera; barokera nk’icyuma cy’isasu mu mazi y’umuvumba.” Nyuma y’aho, Mose yagaragaje ibyishimo mu ndirimbo yaririmbiye Yehova agira ati “ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro; ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya, kuko ukora ibitangaza!”—Kuva 15:4-12, 19.
21. Ni gute ubwoko bwa Yehova bwakijijwe Abamoni, Abamowabu, na Seyiri?
21 Ikindi gihe, abanzi b’ubwoko bwa Yehova bo mu mahanga y’Abamoni, Abamowabu, na Seyiri (Edomu), babukangishaga kuburimbura. Yehova yagize ati “mwitinya, kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi [z’abanzi], kuko urugamba atari urwanyu, ahubwo ni urw’Imana. . . . ntimuzagomba kurwana, muzahagarare . . . mwirebere agakiza Uwiteka azabaha.” Yehova yacunguye ubwoko bwe, ateza urujijo mu banzi, ku buryo bahindukiranye bakicana.—2 Ngoma 20:15-23.
22. Ni ikihe gikorwa cyo gucungura Isirayeli ivanwa mu maboko y’Abashuri, cyakozwe na Yehova mu buryo bw’igitangaza?
22 Igihe Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Ashuri bwateraga i Yerusalemu, Umwami Senakeribu yatutse Yehova, abwira abantu bari ku rukuta ati “ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu [nigaruriye] yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye[?]” Yabwiye abagaragu b’Imana ati “mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ ” Maze Hezekiya asengana umwete, asaba ko bacungurwa, agira ati “kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka [“Yehova,” NW ] wenyine.” Yehova yishe ingabo z’Abashuri 185.000, maze abagaragu b’Imana baracungurwa. Nyuma y’aho, ubwo Senakeribu yarimo asenga imana ye y’ikinyoma, abahungu be baramwishe.—Yesaya, igice cya 36 n’icya 37.
23. Ni ibihe bibazo bikeneye ibisubizo, ku bihereranye no gucungurwa ko muri iki gihe?
23 Dushobora rwose kugira ubutwari, mu gihe tubonye ukuntu Yehova yarokoye ubwoko bwe mu buryo buhebuje, mu gihe cya kera. Bimeze bite se muri iki igihe? Ni mu yihe mimerere y’akaga vuba aha abagaragu be bizerwa bazaba barimo, ku buryo bizamusaba ko akora igikorwa cyo kubacungura mu buryo bw’igitangaza? Kuki yategereje kugeza iki gihe, kugira ngo abacungure? Ni irihe sohozwa ry’amagambo ya Yesu rizabaho, amagambo agira ati “ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora” (Luka 21:28)? Kandi se, ni gute abagaragu b’Imana bapfuye bazacungurwa? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Kuki gucungurwa bikenewe cyane?
◻ Kuki tutagombye guhanga abantu amaso kugira ngo baducungure?
◻ Ni ba nde bari hafi gucungurwa?
◻ Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaducungura?
◻ Ni izihe ngero z’ibikorwa byo gucungura byo mu gihe cya kera zitera inkunga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Aburahamu yari umwe mu bantu biringiraga Yehova mu buryo bwuzuye