Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru
Kwihangana Bihesha Imigisha y’Imana Muri Malawi
YOZEFU yari umugaragu wizerwa wa Yehova (Abaheburayo 11:22). Nanone kandi, yari umugabo ufite ukwihangana guhambaye. N’ubwo Yozefu yagambaniwe n’abavandimwe be bwite, akagurishwa incuro ebyiri zose ajyanwa mu bucakara, hanyuma akaza gushyirwa muri gereza ashinjwa ibinyoma, ntiyigeze acika intege. Ibiri amambu, yakomeje kwihanganira imyaka myinshi y’imibabaro, ategereza imigisha ya Yehova yicishije bugufi.—Itangiriro 37:23-28, 36; 39:11-20.
Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bategereje imigisha y’Imana bihanganye. Abo Bahamya b’Abakristo bamaze imyaka igera kuri 26 bihanganira ingamba leta yari yarafashe zo guhagarika umurimo wabo, bihanganira kurwanywa mu buryo bukomeye, n’ibikorwa byinshi by’ubugome. Ariko kandi, ukwihangana kwabo kwabahesheje ingororano!
Igihe ibitotezo byatangiraga muri Malawi mu mpera z’umwaka wa 1967, hari ababwiriza b’Ubwami bagera hafi ku 18.000. Tekereza ibyishimo Abahamya bagize, ubwo bamenyaga ko umwaka w’umurimo wa 1997 watangiranye n’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza bagera ku 38.393—ni ukuvuga incuro zisaga ebyiri ugereranyije n’ukuntu banganaga igihe umurimo watangiraga kubuzanywa! Byongeye kandi, abateranye mu Makoraniro 13 y’Intara yabereye muri Malawi, yari afite umutwe uvuga ngo “Intumwa z’Amahoro y’Imana,” bariyongereye basaga 117.000. Mu by’ukuri, Yehova yahaye imigisha ukwizera kwabo n’ukwihangana kwabo.
Urugero rw’iyo migisha, ni ibyabaye ku muhungu w’imyaka 14 witwa Machaka. Igihe Machaka yemeraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ababyeyi be bararakaye cyane. Baravuze bati “niba ushaka kuba Umuhamya, ugomba kutuvira mu rugo.” Ariko kandi, icyo gikangisho nticyamuciye intege ngo areke gukomeza icyigisho cye. Ibyo byatumye ababyeyi ba Machaka bamwambura imyenda ye yose. Abavandimwe barabyitabiriye bamugurira iyindi. Ubwo ababyeyi ba Machaka babimenyaga, baramubwiye bati “niba Abahamya bagiye kujya bagutunga, ugomba kuva aha, ukajya kubana na bo.” Machaka amaze gusuzumana ubwitonzi ukuntu ibintu byifashe, yavuye mu rugo, maze umuryango w’Abahamya bo mu itorero ryo muri ako karere uramwakira.
Ababyeyi ba Machaka bararakaye cyane, ku buryo bafashe umwanzuro wo kwimuka bakava muri ako karere, kugira ngo birinde kujya babonana n’abo Bahamya mu buryo bwose. Birumvikana ko ibyo byateye Machaka agahinda, ariko yarahumurijwe cyane igihe abavandimwe baganiraga na we ku bihereranye n’ibyanditswe muri Zaburi 27:10, hagira hati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura.”
Mu gihe runaka, ababyeyi ba Machaka bacishije make ku cyemezo cyabo, maze afata umwanzuro wo gusubira mu rugo. Uko bigaragara, icyemezo cy’umwana wabo cyo gukorera Yehova cyabagizeho ingaruka zikomeye, kubera ko na bo bifuje kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya n’Abahamya ba Yehova! Nanone kandi, bateranye iminsi yose uko ari itatu y’Ikoraniro ry’Intara “Intumwa z’Amahoro y’Imana,” nyuma yaryo bakaba barasunikiwe kwivugira bati “mu by’ukuri, uyu ni umuteguro w’Imana.”
Ni koko, kurwanywa bishobora kubera umuntu ikigeragezo, ariko intumwa z’indahemuka z’Imana ntizidohoka. Zikomeza kujya mbere zibigiranye ubutwari, zizi ko “amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza” (Abaroma 5:3, 4). Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bashobora kwemeza rwose ko kwihangana bihesha imigisha y’Imana.