ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 1/10 pp. 30-31
  • “Ihene nziza yo mu misozi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ihene nziza yo mu misozi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 1/10 pp. 30-31

“Ihene nziza yo mu misozi”

BENSHI muri twe ntibakwerekeza ku ihene bavuga ko ifite uburanga. Dushobora gutekereza ko ihene ari amatungo afite akamaro arya ibintu hafi ya byose kandi akaduha inyama ziryoshye n’amahenehene akungahaye ku ntungamubiri—ariko rwose ntitwazita ihogoza.

Ariko kandi, Bibiliya isobanura ko umugore ameze “nk’ihene nziza yo mu misozi “ (Imigani 5:18, 19, NW ). Salomo, umwanditsi w’igitabo cy’Imigani, yakundaga kwitegereza inyamaswa zo mu gasozi muri Isirayeli abishishikariye cyane, bityo rero, nta gushidikanya ko yari afite impamvu nziza zo gukoresha iyo mvugo y’ikigereranyo. (1 Abami 5:10-13 [4:30-33 muri Biblia Yera].) Birashoboka ko kimwe na se Dawidi, yari yaragiye yitegereza ihene zo mu misozi ziba mu karere gakikije Enigedi, hafi y’inkombe z’Inyanja y’Umunyu.

Imikumbi mito y’ihene zo mu misozi ziba hafi y’Ubutayu bwa Yudaya buri gihe iza ku mugezi wo muri Enigedi. Kubera ko muri Enigedi ari ho honyine haba isoko yiringirwa y’amazi muri ako karere gakakaye, habaye ahantu ihene zo mu misozi zakundaga gushokera mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Mu by’ukuri, izina Enigedi rishobora kuba risobanurwa ngo “isoko y’umwana w’ihene,” icyo kikaba ari igihamya kigaragaza ko ihene zikiri nto zahoraga muri ako karere. Umwami Dawidi yahungiye Umwami Sawuli wamutotezaga muri ako karere, n’ubwo byabaye ngombwa ko aba impunzi “mu bitare by’igandarizo ry’amasha [“ihene zo mu misozi,” NW ] .”—1 Samweli 24:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera.

Muri Enigedi, no muri iki gihe ushobora kuhabona isha y’ingore, cyangwa ihene yo mu misozi, imanuka yitonze mu bitare by’ibihanamanga ikurikiye isekurume zigiye gushaka amazi. Hanyuma, ushobora gutangira kwiyumvisha impamvu isha y’ingore yagereranyijwe n’umugore w’indahemuka. Kamere yayo y’amahoro n’umubyimba wayo uteye neza, na byo bigaragaza imico myiza ya kigore. Uko bigaragara, ijambo “nziza” ryerekeza ku kuntu ihene yo mu misozi itambuka neza kandi ikagira umubyimba uteye neza.a

Ihene y’ingore yo mu misozi igomba kuba ikomeye kandi ikamenya kugendera ku mutima. Nk’uko Yehova yabibwiye Yobu, ihene yo mu misozi ibyarira mu bitare, mu karere k’ibihanamanga karuhije, aho ibiribwa bishobora kuba ari ingume n’ubushyuhe ari bwinshi cyane (Yobu 39:1). N’ubwo iba ifite izo ngorane zose ariko, yita ku bana bayo kandi ikabigisha kurira no gusimbuka mu bitare babigiranye ubuhanga nka yo. Nanone kandi, ihene yo mu misozi irinda abana bayo bakiri bato inyamaswa zihiga ibigiranye ubutwari. Hari umuntu wabonye ihene yo mu misozi irwana na kagoma mu gice cy’isaha cyose, mu gihe akana kayo kari kabundaraye munsi yayo kihishe.

Abagore n’ababyeyi b’Abakristokazi incuro nyinshi barera abana babo mu mimerere iruhije. Kimwe n’ihene yo mu misozi, bagaragaza ko biyeguriye Imana kandi ko bafite umutima uzira ubwikunde mu gihe bita ku nshingano bahawe n’Imana. Kandi bagerageza kurinda abana babo ibintu byabazanira akaga ko mu buryo bw’umwuka babigiranye ubutwari. Bityo rero, aho gusuzuguza abagore akoresheje iyi mvugo y’ikigereranyo, mu by’ukuri Salomo yari arimo yerekeza ibitekerezo ku mugore ugendera ku mutima kandi akaba afite n’uburanga—imico yo mu buryo bw’umwuka yigaragaza neza ndetse no mu mimerere iruhije cyane.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Dukurikije igitabo The New Brown-Driver-Briggs-Gesenius Hebrew and English Lexicon, muri iyi mimerere ijambo ry’Igiheburayo chen, rihindurwamo “nziza,” risobanurwa ngo ‘gutambukana umutima cyangwa kugira umubyimba uteye neza.’

[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

Umugore w’Umukristokazi akaba ari n’umubyeyi agaragaza imico myiza yo mu buryo bw’umwuka mu gihe asohoza inshingano yahawe n’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze