Mbese, uri umunyabwenge?
MU GIHE cyo gushyiraho abacamanza muri Isirayeli, Mose yihatiye kubona “abahanga b’abanyabwenge b’ikimenywabose [“inararibonye,” NW ]” (Gutegeka 1:13). Kuba inararibonye, bikaba byarizanaga uko umuntu yagendaga akura, si wo muco wonyine Mose yagombaga guheraho. Kugira ubwenge n’ubuhanga na byo byari iby’ingenzi.
Umuntu w’umuhanga agaragaza ubushobozi bwo gushyira mu gaciro mu mvugo no mu myifatire. Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary ibisobanura, umuntu w’umuhanga nanone aba “ashoboye gukomeza kwicecekera ibi byo kugira amakenga.” Ni koko, hariho “igihe cyo kuvuga,” ndetse hariho n’ “igihe cyo guceceka,” kandi umuntu w’umuhanga amenya kubitandukanya (Umubwiriza 3:7). Akenshi, usanga hari impamvu yumvikana yo kwicecekera, kubera ko Bibiliya igira iti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro; kandi uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.”—Imigani 10:19.
Abakristo bihatira kugira amakenga mu mishyikirano bagirana. Umuntu ukunda kuvuga incuro nyinshi cyangwa akenshi uvugana imbaraga si ko buri gihe aba ari we ukomeye kurusha abandi cyangwa w’ingenzi kubarusha. Wibuke ko Mose yari afite “imbaraga mu magambo ye,” ariko ntiyashoboraga kuyobora ishyanga rya Isirayeli neza keretse gusa igihe yari amaze kwihingamo umuco wo kwihangana, kwicisha bugufi no kwirinda (Ibyakozwe 7:22). Ku bw’ibyo, abahawe ubutware mu bandi, bagomba mu buryo bwihariye kwihatira kuba abantu biyoroshya kandi bashyira mu gaciro.—Imigani 11:2.
Abo Yesu Kristo yeguriye “ibintu bye byose,” mu Ijambo ry’Imana bavugwaho ko ari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Ntibatanguranwa na Yehova babigiranye umutima wo kutiyoroshya babitewe n’igitekerezo kibajemo ako kanya; kandi nta n’ubwo barazika ibintu mu gihe ubuyobozi bw’Imana ku kibazo runaka buba busobanutse neza. Baba bazi igihe ari ngombwa kuvuga n’igihe bagomba gutegereza bacecetse ko babona ibindi bisobanuro birambuye. Byaba byiza Abakristo bose baramutse batiganye ukwizera kwabo gusa, ahubwo nanone bakagaragaza ko na bo ubwabo ari abahanga nk’uko itsinda ry’umugaragu ribigenza.—Abaheburayo 13:7.