Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese isi izakomeza kwera ibidutunga bihagije?
▪ Isi yacu nziza ifite ubushobozi budasanzwe bwo kwera ibidutunga. Ariko kandi, kubera ko umubare w’abatuye isi ugenda wiyongera, kandi umutungo wayo kamere ukaba ukoreshwa mu buryo burengeje urugero, ushobora kwibaza uti “ese birashoboka ko ibyo abantu bafitiye impungenge bizageraho bikaba? Ese tuzakomeza kubona ibyokurya n’umutungo kamere bihagije?”
Tugitekereza kuri icyo kibazo, dushobora guhumurizwa n’amagambo Imana yabwiye abantu, ubu hakaba hashize imyaka 4.000. Yarababwiye iti “isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira” (Itangiriro 8:22). Bityo rero, nk’uko buri munsi tuba tuzi ko izuba riri buve, ni na ko dushobora kwizera ko isi izakomeza kwera ibidutunga.
Hari raporo yakozwe mu mwaka wa 2004 yari ifite umutwe uvuga ngo “Ese isi ishobora kwera ibidutunga?” Muri iyo raporo umunyamakuru wandika ku birebana n’ibidukikije witwa Alex Kirby yaravuze ati “isi yera ibyokurya biduhagije twese. Aho ikibazo kiri ni uko akenshi biba biri ahantu bidakenewe cyangwa abantu badashobora kubigura, cyangwa se bikaba bidashobora guhunikwa igihe kirekire. Ubwo rero, kugeza ibyokurya bihagije kuri wese ni ikibazo kireba abanyapolitiki; si ikibazo gifitanye isano na siyansi.” Isi iramutse yitaweho uko bikwiriye kandi umutungo kamere wayo ugakoreshwa neza, nta wakwirirwa agira impungenge zo kubura ibimutunga. Urugero, muri Isirayeli ya kera Imana yari yaratanze amabwiriza yumvikana neza arebana no gukoresha neza ubutaka. Mu Balewi 25:4 hagaragaza ko Imana yabwiye Abisirayeli iti “umwaka wa karindwi uzajye uba isabato yo kuraza igihugu ihinga . . . ntukawubibemo ku murima wawe.” Nubwo buri mwaka wa karindwi batagombaga guhinga, Imana yabasezeranyije ko yari kubaha ibyiza byinshi, bityo ntibahangayikishwe cyane n’uko bari kubura ibyokurya.—Abalewi 26:3-5.
Nubwo abantu b’imitima itaryarya bakora uko bashoboye kugira ngo isi yongere isubirane umwero wayo n’umutungo kamere, hari benshi bahangayikishwa n’uko ibyo bakora bidahagije, kandi ko batinze ku buryo nta garuriro. Uko icyo kibazo kizakemuka burundu biboneka mu Byahishuwe 11:18. Aho hagaragaza ko Yehova ‘azarimbura abarimbura isi.’ Yehova azakuraho abangiza isi n’umutungo wayo kamere, kandi atume isi yera ibyokurya byinshi bihagije abayituye. Abantu bose binangira ntibite ku mugambi w’Imana, hamwe n’abakoresha umutungo wayo ku bw’inyungu zabo bwite bazarimburwa. Icyakora, abashyigikira ubutegetsi bwa Yehova mu budahemuka bazibonera ukuri kw’amagambo aboneka muri Zaburi 72:16, agira ati “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”
Yehova abigiranye urukundo n’ubwenge bwe bitagira akagero, yateganyije ko abantu bazaba muri paradizo ku isi, kandi bakayitaho (Itangiriro 1:28). Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, abantu bumvira baziga gukoresha neza umutungo kamere, ku buryo batazangiza isi, ngo bitume itera umwero wayo. Mbega ukuntu dushimira Yehova, uduha ibidutunga abigiranye urukundo, kandi akazahaza kwifuza kw’ibibaho byose!—Zaburi 145:16.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
“Kugeza ibyokurya bihagije kuri wese ni ikibazo kireba abanyapolitiki; si ikibazo gifitanye isano na siyansi”