ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/3 p. 23
  • “Ireba mu mutima”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ireba mu mutima”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Imana itoranya Dawidi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yakomeje kwihangana nubwo yahuye n’ibimuca intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yari umuntu umeze nk’uko umutima wa Yehova ushaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/3 p. 23

Egera Imana

“Ireba mu mutima”

1 SAMWELI 16:1-12

UKO ABANTU bagaragara inyuma bishobora gutuma tubibeshyaho. Uko umuntu agaragara ntibigaragaza byanze bikunze ko aba ari ko ameze imbere mu mutima. Abantu bakunda guca imanza bashingiye ku bintu babona. Igishimishije ariko, ni uko Yehova we areba ibirenze ibyo tureba. Ibyo bigaragazwa neza n’amagambo aboneka muri 1 Samweli 16:1-12.

Sa n’ureba uko byari byifashe. Yehova yari agiye gusuka amavuta ku wari kuzaba umwami mushya w’ishyanga rya Isirayeli. Icyo gihe Imana yabwiye umuhanuzi Samweli iti ‘[ngiye] kugutuma kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be’ (umurongo wa 1). Yehova ntiyigeze amubwira izina ry’uwo yari gutoranya, ariko yamubwiye ko uwari gutoranywa yari gukomoka mu bahungu ba Yesayi. Samweli ashobora kuba yaragiye i Betelehemu yibaza ati “ndi bumenye nte uwo Yehova yatoranyije mu bahungu ba Yesayi?”

Samweli ageze i Betelehemu, yatumyeho Yesayi n’abahungu be kugira ngo baze bajyane gutamba igitambo. Igihe umuhungu w’imfura witwaga Eliyabu yinjiraga, Samweli yahise atangazwa n’ukuntu yasaga. Samweli yahise abona ko ari we wari ukwiriye kuba umwami, nuko aribwira ati “ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”—Umurongo wa 6.

Icyakora Yehova we yabonaga ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Yabwiye Samweli ati “nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye” (umurongo wa 7). Yehova ntiyari ashishikajwe n’uko Eliyabu yari umusore muremure kandi mwiza. Amaso ya Yehova areba byose, akareba ibirenze ubwiza bw’inyuma, akaboneza aho ubwiza nyabwo buba.

Yehova yasobanuriye Samweli ati “kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (umurongo wa 7). Koko rero, Yehova we yita ku mutima, ni ukuvuga umuntu w’imbere, ari ho haturuka ibitekerezo by’umuntu, uko abona ibintu ndetse n’ibyiyumvo bye. “Ugerageza imitima” yagaye Eliyabu, agaya n’abandi bahungu batandatu ba Yesayi banyuze imbere ya Samweli.—Imigani 17:3.

Hari hasigaye umuhungu w’umuhererezi wa Yesayi witwaga Dawidi, ariko yari “aragiye intama” (umurongo wa 11). Ku bw’ibyo, batumyeho Dawidi aho yari mu rwuri, maze bamuzanira Samweli. Hanyuma Yehova yabwiye Samweli ati “haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo” (umurongo wa 12). Yego Dawidi yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro, ariko uwo yari we mu mutima ni byo mu by’ukuri byatumye Yehova amwemera.—1 Samweli 13:14.

Nubwo iyi si irimo abantu bibanda ku buranga, duhumurizwa no kumenya ko Yehova we atari byo yibandaho. Yehova ntiyita ku gihagararo cyawe cyangwa ngo ashishikazwe no kuba abandi babona ko ufite isura nziza cyangwa mbi. Icyo Yehova yitaho, ni uwo uri we imbere mu mutima. Ese kuba umenye ibyo ntibitumye wifuza kwitoza kugira imico izatuma uba mwiza mu maso y’Imana?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze