Yehova yifuza ko wirinda impanuka
IGIHE hazabaho ikintu giteje akaga kurusha ibindi byabayeho mu mateka, Imana Ishoborabyose izagira icyo ikora kugira ngo ‘ikize’ abantu bose yemera (Yow 3:5). Uretse n’ibyo ariko, kuva kera Yehova yifuzaga kurinda abantu icyabahungabanya. Kubera ko ‘ari we soko y’ubugingo,’ abona ko abantu bose ari ab’agaciro, kandi ko bakwiriye kurindwa.—Zab 36:10.
Abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera na bo babonaga ubuzima nk’uko Imana ibubona. Dukurikije amagambo aboneka mu Itangiriro 33:18, Yakobo n’umuryango we bashoje “amahoro” urugendo rwari ruteje akaga. Nubwo Yakobo yari yiteze ko Yehova abarinda, yagize icyo akora kugira ngo arinde abo bari bafatanyije urugendo (Itang 32:7, 8; 33:14, 15). Uramutse ukurikije amabwiriza yo muri Bibiliya, warushaho kwirinda akaga kandi ukakarinda n’abandi. Nimucyo dusuzume uko ibyo bishobora gukurikizwa n’abubaka Amazu y’Ubwami, abatanga ubufasha mu gihe habaye impanuka kamere n’abakora indi mirimo isa n’iyo.
Uko abantu birindaga mu gihe cy’amategeko ya Mose
Amategeko ya Mose yasabaga abagaragu b’Imana gukurikiza amategeko yo kwirinda. Urugero, iyo Umwisirayeli yubakaga inzu, byabaga ngombwa ko ashyiraho ikigota igisenge, ni ukuvuga urukuta rugufi cyangwa uruzitiro rwabaga ruzengurutse ku gisenge cy’inzu. Kubera ko abantu bakundaga kuba bibereye ku bisenge bishashe by’amazu yabo, urwo rukuta rwatumaga batagwa (1 Sam 9:26; Mat 24:17). Iyo hagiraga impanuka iba bitewe no kutubahiriza iryo tegeko rirebana no kwirinda, nyir’urugo ni we Yehova yabiryozaga.—Guteg 22:8.
Ibyo ni na ko byagendaga iyo amatungo yabaga yakomerekeje umuntu. Iyo ikimasa cyicaga umuntu, nyiracyo yagombaga kucyica kugira ngo arinde abandi bantu. Kwica icyo kimasa byabaga ari igihombo gikomeye, kubera ko nyiracyo atashoboraga kurya inyama zacyo cyangwa ngo azigurishe. Reka tuvuge noneho ko ikimasa gikomerekeje umuntu, ariko nyiracyo ntakomeze kugikurikiranira hafi. Icyo gihe byagendaga bite? Iyo icyo kimasa cyagiraga uwo cyica nyuma yaho, icyo kimasa na nyiracyo byagombaga kwicwa. Iryo tegeko ryatumaga umuntu wese utaritaga ku matungo ye yisubiraho.—Kuva 21:28, 29.
Nanone kandi, Amategeko ya Mose yateraga abantu inkunga yo gukoresha neza ibikoresho. Abisirayeli benshi bakoreshaga ishoka mu gutema ibiti byo gucana. Iyo ishoka yakukaga mu buryo butunguranye maze ikica umuntu wabaga ari hafi aho, uwabaga atema ibiti yagombaga guhungira mu mudugudu w’ubuhungiro. Yagombaga kuhaguma, kugeza igihe umutambyi mukuru apfiriye. Ibyo byabaga bisobanura ko uwabaga yishe umuntu atabigambiriye yamaraga imyaka myinshi atari kumwe n’umuryango we. Iryo tegeko ryigishaga Abisirayeli ko ubuzima ari ubwera mu maso ya Yehova. Umuntu wabonaga ubuzima nk’uko Imana ibubona, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ibikoresho bye bihore bimeze neza, kandi akabikoresha neza.—Kub 35:25; Guteg 19:4-6.
Yehova yatanze ayo mategeko ashaka kugaragaza ko yifuzaga ko abagaragu be bubahiriza ibirebana no kwirinda impanuka, baba bari mu rugo cyangwa mu gasozi. Umuntu wicaga undi cyangwa akamukomeretsa, nubwo yabaga atabigambiriye, hari icyo yaryozwaga. Uko Yehova yabonaga ibirebana no kwirinda impanuka, ntibyahindutse (Mal 3:6). Na n’ubu ntiyifuza ko abantu bakomereka cyangwa ngo bakomeretse abandi. Ibyo ni iby’ingenzi cyane cyane mu gihe twubaka amazu akoreshwa mu gusenga Yehova cyangwa mu gihe tuyitaho.
Kwirinda mu gihe cy’imirimo y’ubwubatsi
Twese twishimira kwifatanya mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu y’amashami. Uko ni na ko bigenda mu gihe dukora imirimo y’ubutabazi. Igihe cyose tuba twifuza gukorana ubuhanga imirimo yacu, kuko iyo dukoze ibintu tutabizi neza, nubwo yaba ari imirimo yoroheje, bishobora kuduteza akaga cyangwa bikagateza abandi (Umubw 10:9). Bityo rero, gukorana ubushishozi buri gihe bishobora kuturinda gukomereka.
Bibiliya igira iti “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi” (Imig 20:29). Imbaraga z’abasore zirakenewe kugira ngo hakorwe imirimo ikomeye. Ariko abakozi bakuze, ni ukuvuga b’inararibonye mu birebana n’ubwubatsi, ni bo banonosora imirimo ya nyuma ikorwa ku nzu bakoresheje amaboko n’ibikoresho byabo. Hari n’igihe abantu bageze mu za bukuru baba barakoresheje imbaraga zabo za gisore kugira ngo bakore imirimo ikomeye. Niba uri umukozi mushya witangiye gukora imirimo, jya witegereza uko abakozi b’inararibonye babigenza kandi ukurikize amabwiriza baguha. Niba ushaka kugira ibyo umenya, abavandimwe b’inararibonye mu kubaka amazu bazakwigisha byinshi. Ibyo bikubiyemo uburyo bwo kwirinda impanuka mu gihe umuntu akoresha ibikoresho bishobora guteza akaga no guterura ibintu biremereye cyane. Nubigenza utyo, uzakora byinshi, wirinde akaga kandi ukore wishimye.
Abakozi bari ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bagomba guhora bari maso. Ibintu bihinduka vuba. Ahantu hari hakomeye, ubu hashobora kuba hari icyobo. Abo mukorana bashobora kwimura urwego, urubaho cyangwa igikombe cy’irangi. Utabaye maso ushobora gukomereka mu buryo bworoshye. Ubusanzwe amabwiriza arebana no kwirinda impanuka asaba ko abakozi bose bari ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bambara ibintu byo kubarinda impanuka. Kwambara amadarubindi yabigenewe, ingofero ikomeye n’inkweto z’akazi, bishobora kukurinda ibintu byinshi byaguteza akaga mu gihe uri ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi. Ariko rero, ibyo bikoresho bikurinda ari uko gusa bimeze neza, kandi ukabyambara.
Nubwo ibikoresho byinshi bigaragara nk’aho kubikoresha byoroshye, kubikoresha neza ku buryo bitaguteza akaga kandi ukabikoreshanya ubuhanga, bisaba imyitozo. Niba utazi gukoresha neza igikoresho iki n’iki ukeneye, bwira umuvandimwe ubishinzwe agufashe. Azashyiraho gahunda yo kugutoza. Umuco wo kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira, ni uw’ingenzi cyane. Mu by’ukuri, uwo muco ni ngombwa niba ushaka kwirinda gukomereka no gukomeretsa abandi, mu gihe uri ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi.—Imig 11:2.
Guhanuka ni cyo kintu gikunze gutuma abantu bakomerekera mu mirimo y’ubwubatsi. Mbere yo kurira urwego cyangwa kujya ku gikwa, jya ubanza usuzume niba bimeze neza ku buryo bitaguteza impanuka. Amabwiriza asaba ko wizirika umukandara ukurinda kugwa, niba ugomba gukorera ku gikwa cyangwa ku gisenge, bitaba ibyo, aho hantu ukorera hagashyirwa ibintu bihagose bituma utagwa. Niba gukorera hejuru cyane biguteza ibibazo, ujye ubibaza uhagarariye imirimo y’ubwubatsi.a
Uko umubare w’abakorera Yehova ugenda urushaho kwiyongera hirya no hino ku isi, ni na ko hakenerwa kubakwa Amazu y’Ubwami n’andi mazu akoreshwa mu guteza imbere ugusenga k’ukuri. Abantu bashinzwe kugenzura imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami n’andi mazu, baba banafite inshingano yo kurinda intama za Yehova z’agaciro kenshi zikorera aho bashinzwe kugenzura (Yes 32:1, 2). Niba ufite inshingano yo kuyobora abavandimwe na bashiki bacu mu mirimo y’ubwubatsi, ntuzigere wibagirwa agaciro ko kwirinda impanuka. Jya ugenzura ko ahantu hakorerwa imirimo y’ubwubatsi hari isuku, kandi ko hatari ibintu byinshi bitari ngombwa. Niba hari abakeneye kwibutswa amabwiriza arebana no kwirinda impanuka, jya ubikora mu bugwaneza ariko utajenjetse. Ntukemerere abakiri bato cyangwa abakozi bataraba inararibonye kugera ahantu hashobora guteza ingorane. Jya umenya mbere y’igihe akaga abakozi bashobora guhura na ko, maze ubabwire uko bakirinda. Wibuke ko intego yacu ari ukurangiza imirimo y’ubwubatsi nta wukomeretse.
Uruhare urukundo rugira
Kubaka Amazu y’Ubwami n’andi mazu akoreshwa mu gusenga k’ukuri, bikubiyemo no gukora imirimo ishobora guteza akaga. Ku bw’ibyo, abifatanya muri iyo mirimo baba bagomba kwitonda. Nimukurikiza amahame yo muri Bibiliya, mukumvira amabwiriza arebana n’akazi kandi mukagira ubushishozi, muzirinda akaga kandi mukarinde n’abo mukorana.
Ni iki mu by’ukuri gituma dukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde impanuka? Nta kindi kitari urukundo. Koko rero, urukundo dukunda Yehova rutuma tubona ko ubuzima ari ubw’agaciro, nk’uko na we abubona. Ikindi kandi, urukundo dukunda abantu rutuma dukora ibintu twitonze kugira ngo tutagira uwo dukomeretsa (Mat 22:37-39). Ku bw’ibyo, nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kwirinda impanuka mu gihe turi ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko wakoresha urwego neza,” kari ku ipaji ya 30.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Uko wakoresha urwego neza
Vuba aha, abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basaga 160.000 barakomeretse, abandi 150 barapfa bitewe no guhanuka ku rwego. Amabwiriza akurikira ashobora kugufasha kwirinda guhanuka ku rwego, aho waba utuye hose cyangwa aho waba ukorera hose.
◇ Ntugakoreshe urwego rudigadiga cyangwa rwangiritse, kandi ntukarusane. Ujye uhita urusenya.
◇ Inzego zose ziba zifite ibiro ntarengwa bishobora kujyaho. Jya ureba ko ibiro byawe, wongeyeho ibiro by’ibikoresho ufite, bitarenze ubushobozi bw’urwego ukoresha.
◇ Jya utera urwego ahantu haringaniye kandi hakomeye. Ntukarushyire ahantu hadakomeye, urugero nko ku bikwa cyangwa ku ndobo n’amasanduku.
◇ Ntukazamuke na rimwe ku rwego cyangwa ngo urumanukeho uruteye umugongo.
◇ Ntukigere uhagarara ku mitambiko ibiri yo hejuru ku rwego urwo ari rwo rwose, cyangwa ngo uyicareho.
◇ Jya ukoresha urwego rukunjwa ari uko gusa uburebure bwarwo busumba nibura metero imwe aho uri buhagarare, cyangwa urukuta uri burwegekeho. Kugira ngo amaguru y’urwego atanyerera, ujye uyazirika cyangwa se uyatangirize urubaho ruteye ku butaka. Niba bidashoboka ko ushyigikira urwego muri ubwo buryo, shaka umuntu wo kurugufatira mu gihe urukoreraho. Jya urufatisha hejuru kugira ngo rugume hamwe rutanyerera.
◇ Ntugatambike imbaho ku mitambiko y’urwego ngo abe ariho ukorera akazi.
◇ Niba uri ku rwego kandi ahantu ukorera hakaba ari hejuru cyane, bishobora gutuma wisumbukuruza bityo urwego rukanyeganyega. Kugira ngo wirinde ako kaga, ujye urwimura kugira ngo ruhore ruri hafi y’aho ukorera.
◇ Niba urimo ukorera akazi ku rwego ruri imbere y’umuryango ufunze, shyira ikimenyetso ku rugi kiburira abantu, kandi urufunge. Niba gufunga urugi bidashoboka, shyiraho umuntu wo kuburira abashaka guhita.
◇ Ntukemere ko ku rwego hajyaho abantu barenze umwe, keretse ruramutse rwarateganyirijwe abantu babiri.b
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Ushobora kubona andi mabwiriza arebana no gukoresha urwego neza, mu igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Kanama 1999, ku ipaji ya 22.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Amategeko ya Mose yasabaga ko Abisirayeli bubaka ku bisenge urukuta rwo kubarinda