Ibibazo by’abasomyi . . .
Abahamya ba Yehova babona bate ibikorwa mpuzamatorero?
▪ Hari igitabo cyavuze ko “ku isi hose hari amadini atandukanye agera ku 10.000” (World Christian Encyclopedia). Kubera ko amakimbirane y’ayo madini yateje ibibazo byinshi, abayoboke bayo bumva ko ibikorwa mpuzamatorero bishobora kuyahosha. Bemera ko ibyo bikorwa bishobora gutuma habaho ubwumvikane n’ubumwe mu isi irangwa n’amacakubiri.
Bibiliya idutera inkunga yo kunga ubumwe. Intumwa Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’umubiri w’umuntu, aho ingingo ‘ziteranyirizwa hamwe neza, kandi zigakorera hamwe’ (Abefeso 4:16). Intumwa Petero na we yateye inkunga bagenzi be bahuje ukwizera, agira ati “mwese muhuze ibitekerezo.”—1 Petero 3:8.
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bakikijwe n’abantu b’imico itandukanye, kandi bari mu madini anyuranye. Ariko kandi, igihe Pawulo yandikaga ku bihereranye n’ibikorwa byo guhuza amadini, yaravuze ati “uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?” Hanyuma yaburiye Abakristo ati “muve hagati yabo” (2 Abakorinto 6:15, 17). Biragaragara ko Pawulo yamaganaga ibikorwa mpuzamatorero. Kuki yabyamaganye?
Iyo ntumwa yasobanuye ko Umukristo w’ukuri aramutse yifatanyije n’utari uw’ukuri mu bikorwa byo gusenga, byaba ari ukuvanga ibidahuye (2 Abakorinto 6:14). Ibyo byakwangiza ukwizera k’Umukristo w’ukuri. Impungenge Pawulo yari afite, zari nk’iz’umubyeyi uzi ko bamwe mu bana aturanye na bo ari babi. Kubera ko uwo mubyeyi aba ahangayitse, ashyiriraho umwana we imipaka abigiranye amakenga ku birebana n’abo agomba gukina na bo. Nubwo uwo mwanzuro ushobora kuba udashimishije, ni wo watuma umwana we atiga ingeso mbi. Pawulo na we yari azi ko Abakristo nibitandukanya n’andi madini, bizabarinda kwifatanya mu bikorwa byayo bibi.
Igihe Pawulo yavugaga ayo magambo yiganaga Yesu. Nubwo Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwimakaza amahoro, ntiyigeze yifatanya mu bikorwa mpuzamatorero. Mu gihe cye hari udutsiko twinshi tw’amadini, urugero nk’Abafarisayo n’Abasadukayo. Utwo dutsiko twishyize hamwe kugira ngo turwanye Yesu, tugera nubwo tumugambanira ngo yicwe. Ariko Yesu we, yasabye abigishwa be ‘kwirinda inyigisho z’Abafarisayo n’Abasadukayo.’—Matayo 16:12.
Bite se muri iki gihe? Ese umuburo dusanga muri Bibiliya wo kwirinda ibikorwa mpuzamatorero, uracyatureba? Yego rwose. Ibyo biterwa n’uko ibikorwa mpuzamatorero bidashobora gutuma imyizerere itandukanye y’amadini ihura, kimwe n’uko amazi n’amavuta bidashobora kwivanga, kubera ko byashyizwe mu kintu kimwe. Nk’ubu iyo abantu bo mu madini atandukanye bahuriye hamwe bagasenga basaba amahoro, ni iyihe mana baba basenga? Ese ni Imana y’Ubutatu y’amadini yiyita aya gikristo? Ni Brahma w’Abahindu se? Yaba se ari Buddha? Cyangwa hari indi mana baba basenga?
Umuhanuzi Mika yahanuye ko “mu minsi y’imperuka” abantu bo mu mahanga yose bari kuvuga bati “nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo” (Mika 4:1-4). Ibyo byari gutuma ku isi harangwa amahoro n’ubumwe, atari ukubera ko amadini yose yishyize hamwe, ahubwo ari ukubera ko abantu bose bemeye kwifatanya n’idini rimwe ry’ukuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Abahagarariye amadini akomeye y’isi, bari mu nama mpuzamatorero mu mwaka wa 2008
[Aho ifoto yavuye]
REUTERS/Andreas Manolis