Ese abitwaga ko bavuganira Abakristo barabavuganiye, cyangwa bishakiraga kuba abahanga mu bya filozofiya?
MU KINYEJANA cya kabiri, Abakristo baregwaga ko baryamanaga n’abo bafitanye isano, bakica abana kandi bakarya abantu. Ibyo byatumye batotezwa cyane, ku buryo abiyitaga abanditsi b’Abakristo bumvise bagomba kuvuganira ukwizera kwabo. Abo banditsi baje kwitwa Abapologisiti, cyangwa abantu bavuganira ukwizera kwabo, biyemeje kugaragaza ko idini ryabo nta cyo ryari ritwaye. Ibyo babikoraga bashaka ko ryemerwa n’abategetsi b’Abaroma, ndetse na rubanda. Ibyo byari ukwishyira mu kaga, kubera ko ubusanzwe abategetsi b’ubwami bwa Roma na rubanda bumvikanaga n’umuntu, ari uko gusa yemeye gukora ibyo bashaka. Nanone ibyo byashoboraga gutuma Abakristo barushaho gutotezwa, cyangwa bigatuma abo banditsi batesha agaciro inyigisho za gikristo, binyuriye mu guteshuka ku myizerere yabo. Ni gute abo banditsi bavuganiye ukwizera kwabo? Ni ibihe bitekerezo bifashishije? Kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
Uko bavuganiye Abakristo mu gihe cy’Ubwami bwa Roma
Abo banditsi bari abagabo bize, babayeho guhera mu kinyejana cya kabiri no mu ntangiriro z’icya gatatu. Abazwi cyane muri bo, ni Justin Martyr, Clément d’Alexandrie na Tertullien.a Inyandiko zabo zandikirwaga mbere na mbere abapagani n’abategetsi ba Roma, zigamije kubasobanurira imyizerere ya gikristo, kandi zabaga zirimo imirongo myinshi yo muri Bibiliya. Ariko ikiruta byose, ni uko abo banditsi barwanyaga ababatotezaga, bagahakana ibyo babaregaga, kandi bakagaragaza ko Abakristo ari abantu beza.
Kimwe mu bintu by’ingenzi abo banditsi bari bagamije, ni ukwemeza abategetsi ko Abakristo batari abanzi b’umwami w’abami, cyangwa ubwami bwe. Tertullien yavuze ko umwami w’abami “yashyizweho n’Imana yacu,” kandi Athénagore na we yashyigikiraga ko umwami w’abami agomba kuva mu muryango umwe, bityo baba bivanze muri politiki. Ku bw’ibyo, birengagije amagambo ya Yesu Kristo, agira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.
Nanone, abo banditsi batanze igitekerezo cy’uko idini ry’Abakristo ryagombye gukorana n’ubwami bwa Roma. Méliton yabonaga ko izo nzego zombi zakoranaga, kandi ko zatumaga abagize ubwami bwa Roma bamererwa neza. Umwanditsi utazwi wanditse ibaruwa yandikiwe Diognète (L’épître à Diognète), yavuze ko Abakristo ari igice cy’ingenzi gituma isi “yunga ubumwe.” Tertullien na we yanditse ko Abakristo basengaga basaba ko ubwami bwa Roma bwagira uburumbuke, kandi ko imperuka yaba iretse kuza. Ibyo byatumye abantu babona ko kuza k’Ubwami bw’Imana bisa n’aho bitakiri ngombwa.—Matayo 6:9, 10.
Icyo bitaga Ubukristo gihinduka filozofiya
Umuhanga mu bya filozofiya witwa Celse, yashebeje Abakristo avuga ko bari “abapagasi, abadozi b’inkweto, abahinzi ndetse n’abantu b’injiji kandi b’ibigoryi kurusha abandi.” Ubwo bushotoranyi bwari bukabije, ku buryo ba banditsi bananiwe kubyihanganira. Ku bw’ibyo, bakoresheje ubundi buryo kugira ngo bakomeze kwemerwa na rubanda. Nubwo babanje kwamagana ubwenge bw’isi, icyo gihe noneho barabwifashishije, bitwa ko ngo bavuganira Ubukristo. Urugero, Clément d’Alexandrie yabonaga ko filozofiya ari yo “tewolojiya nyayo.” Justin na we nubwo yari yaramaganye filozofiya ya gipagani, ni we watangiye gukoresha imvugo n’ibitekerezo bishingiye kuri filozofiya asobanura icyo yitaga imyizerere ya gikristo, kuko yumvaga ko filozofiya nk’iyo “nta cyo itwaye kandi ko ari ingirakamaro.”
Kuva icyo gihe, aho kugira ngo barwanye filozofiya, biyemeje gufata ya myizerere yabo ya gikristo, bayihinduramo filozofiya iri mu rwego rwo hejuru kurusha iy’abapagani. Justin yaranditse ati “hari ibintu bimwe twigisha bisa n’ibyo abasizi n’abahanga mu bya filozofiya banyu bigisha, ariko dufite izindi nyigisho zifatika cyane kurusha izanyu, kandi ukabona ari zo zikomoka ku Mana.” Kubera ko noneho abo banditsi bari bamaze gusobanura icyo bitaga inyigisho z’Ubukristo bifashishije filozofiya, abantu barushijeho kuzemera, kandi barazubaha. Abo banditsi bagaragaje ko ibitabo Abakristo bakoreshaga byari ibya kera kurusha iby’Abagiriki, kandi ko abahanuzi bavugwa muri Bibiliya babayeho mbere y’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki. Abanditsi bamwe na bamwe b’Abakristo, bageze nubwo bafata umwanzuro w’uko ibyo abahanga mu bya filozofiya bavuga, babivanye ku bahanuzi. Banavuze ko Plato yari umwigishwa wa Mose!
Bagoretse inyigisho za gikristo
Ubwo buryo bushya bakoresheje, bwatumye inyigisho za gikristo zivanga na filozofiya y’abapagani, maze abantu batangira kugereranya imana z’Abagiriki n’abantu bavugwa muri Bibiliya. Urugero, bagereranyije Yesu na Persée, hanyuma bagereranya gusama kwa Mariya n’ukwa nyina wa Persée witwa Danaë, dore ko bavugaga ko na we yari isugi.
Hari inyigisho zahindutse cyane. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yesu ari we “Logos” bisobanura “Jambo” ry’Imana cyangwa Umuvugizi (Yohana 1:1-3, 14-18; Ibyahishuwe 19:11-13). Justin, ntiyatinze kugoreka iyo nyigisho. Kimwe n’umuhanga mu bya filozofiya, yahereye ku bisobanuro bibiri ijambo ry’Ikigiriki logos rishobora kugira, ari byo “ijambo” n’“ubwenge,” maze avuga ko Abakristo babonye jambo binyuriye muri Kristo ubwe. Icyakora, yanavuze ko mu gihe ijambo logos ryakoreshejwe risobanura ubwenge, biba byumvikanisha ko buri wese afite logos kubera ko nta muntu utagira ubwenge, hakubiyemo n’abapagani. Bityo, yafashe umwanzuro w’uko Umukristo ari umuntu wese ufite ubwenge, hakubiyemo n’abavugaga ko batemera Imana cyangwa abavugwagaho ko batayemera, nka Socrate n’abandi.
Nanone, igihe abo banditsi bitwaga ko bavuganira ukwizera kwabo, hakubiyemo na Tertullien, bageragezaga kugereranya Yesu na logos ivugwa muri filozofiya y’Abagiriki ikaba yari ifitanye isano ya bugufi n’Imana, byaje kubyara inyigisho y’Ubutatu, amaherezo yaje kwemerwa n’abiyita Abakristo.b
Ijambo “ubugingo” riboneka incuro zirenga 850 muri Bibiliya, harimo n’incuro zirenga 100 iryo jambo ribonekamo mu rurimi rw’Ikigiriki. Iryo jambo risobanura ibinyabuzima bishobora gupfa, yaba inyamaswa cyangwa umuntu (1 Abakorinto 15:45; Yakobo 5:20; Ibyahishuwe 16:3). Icyakora, abo banditsi bo bagoretse iyo nyigisho ya Bibiliya, bayihuza na filozofiya ya Plato ivuga ko ubugingo butandukanye n’umubiri, ko butagaragara kandi ko budapfa. Minucius Félix we, yageze nubwo yumvikanisha ko inyigisho y’umuzuko yakomotse ku nyigisho ya Pythagore, ivuga ko ubugingo buva mu mubiri bujya mu wundi. Mbega ukuntu filozofiya y’Abagiriki yatumye batandukira inyigisho zo muri Bibiliya!
Bahisemo nabi
Bamwe muri ba banditsi bavuganiraga Ubukristo, bari barabonye ko filozofiya yashoboraga kwangiza imyizerere ya gikristo. Nyamara nubwo banengaga abahanga mu bya filozofiya, bakomeje gukunda uko abo bahanga basobanuraga inyigisho zabo babigiranye ubuhanga. Urugero, Tatien yashinjaga abahanga mu bya filozofiya ko nta kintu kizima bagezeho, nyamara akita imyizerere ya gikristo “filozofiya yacu,” kandi akemera ibitekerezo byabo bidafite ishingiro. Tertullien na we yarwanyije ingaruka filozofiya y’abapagani yashoboraga kugira ku nyigisho za gikristo. Ariko kandi, yavuze ko yashakaga kugera ikirenge mu cya “Justin wari umuhanga mu bya filozofiya akaba yaranahowe Imana, mu cya Miltiade wigishaga filozofiya mu madini” n’abandi. Nanone Athénagore bamwitaga “umuhanga mu bya filozofiya w’Umukristo wo muri Athènes.” Bavuga ko Clément we yumvaga ko “Abakristo bashobora kwifashisha filozofiya babyitondeye, kugira ngo ibafashe kugira ubwenge no kuvuganira imyizerere yabo.”
Uko ibyo abo banditsi bagezeho bavuganira ukwizera kwabo byaba bingana kose, hari ikosa rikomeye bakoze. Iryo kosa ni irihe? Intumwa Pawulo yibukije Abakristo ko mu ntwaro z’umwuka bari bafite, nta yarushaga imbaraga ‘ijambo ry’Imana, rizima [kandi] rifite imbaraga.’ Pawulo yavuze ko iyo turikoresheje, “dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.”—Abaheburayo 4:12; 2 Abakorinto 10:4, 5; Abefeso 6:17.
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be ati “nimugire ubutwari! Nanesheje isi” (Yohana 16:33). Imibabaro n’ibigeragezo yahuye na byo hano ku isi, ntibyigeze bisenya ukwizera kwe, cyangwa ngo bitume areka kubera Se indahemuka. Intumwa Yohana wapfuye nyuma y’izindi ntumwa, na we yaranditse ati “uku ni ko gutsinda kwanesheje isi: ni ukwizera kwacu” (1 Yohana 5:4). Nubwo abo banditsi bifuzaga kuvuganira ukwizera kw’Abakristo, bahisemo nabi igihe biyemezaga kukuvuganira bifashishije ibitekerezo bya filozofiya y’isi. Mu kubigenza batyo, abo banditsi bemeye kuyobywa na filozofiya nk’izo, maze bemera kuneshwa n’isi, kandi bemera ko inyigisho zayo zinesha iza gikristo. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo abo banditsi bavuganire ukwizera kwa gikristo kandi bakurwanirire, baguye mu mutego wa Satani, wenda batabizi, kuko “ahora yihindura umumarayika w’umucyo.”—2 Abakorinto 11:14.
Abayobozi b’amadini n’abahanga mu bya tewolojiya bo muri iki gihe, na bo baguye mu mutego nk’uwo. Aho kugira ngo bavuganire inyigisho z’ukuri za gikristo bifashishije Ijambo ry’Imana, bakunda kuritesha agaciro, maze bagahitamo gukoresha filozofiya y’isi mu nyigisho zabo, kugira ngo banezeze rubanda n’abategetsi. Nanone, aho kuburira abantu ngo birinde gukurikiza imitekerereze n’ibikorwa bidashingiye ku Byanditswe byogeye muri iyi si, bahindutse abigisha bihatira ‘kubwira’ ababateze amatwi ibyo bifuza kumva, kugira ngo bibonere abayoboke (2 Timoteyo 4:3). Ikibabaje, ni uko kimwe na ba banditsi ba kera bavuganiraga Abakristo, abo bigisha birengagije umuburo ugira uti “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo.” Bibiliya itwibutsa ko “iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.”—Abakolosayi 2:8; 2 Abakorinto 11:15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone muri bo harimo Quadratus, Aristide, Tatien, Apollinaris, Athénagore, Théophile, Méliton, Minucius Félix n’abandi banditsi batazwi cyane. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2003 ku ipaji ya 27-29, n’uwo ku itariki ya 15 Werurwe 1996, ku ipaji ya 28-30 mu Gifaransa.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’imyizerere ya Tertullien, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2002, ku ipaji ya 29-31.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]
“Dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.”—2 ABAKORINTO 10:5
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Justin yabonaga ko kwigana filozofiya ‘nta cyo bitwaye, kandi ko ari ingirakamaro’
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Clément yabonaga ko filozofiya ari yo “tewolojiya nyayo”
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Kuba Tertullien yarifashishije filozofiya, byatumye amaherezo havuka inyigisho y’Ubutatu
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Tatien yise imyizerere ya gikristo “filozofiya yacu”
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Abayobozi b’amadini n’abahanga mu bya tewolojiya bo muri iki gihe, na bo baguye mu mutego nk’uwo
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Pawulo yahaye abantu umuburo wo kwirinda filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]
Clement: Historical Pictures Service; Tertullian: © Bibliothèque nationale de France