Filozofiya ya Kigiriki—Mbese, Hari Icyo Yunguye Ubukristo?
“N’ubwo Ubukristo bwarwanyaga umuco wa gipagani w’Abagiriki n’Abaroma, mu by’ukuri bwacengewe mu buryo bukomeye na filozofiya y’Abagiriki n’Abaroma ba kera.”—Byavuye mu gitabo cyitwa The Encyclopedia Americana.
MU BANTU bagize ingaruka zigaragara ku myizerere ya “Gikristo,” “Mutagatifu” Augustin afite umwanya udashidikanywa. Dukurikije uko igitabo cyitwa The New Encyclopædia Britannica kibivuga, “ibitekerezo bya [Augustin] ni byo byabaye isangano, aho idini ryo mu Isezerano Rishya ryivangiye mu buryo bwuzuye kurusha ahandi hose n’imigenzo ya Platon ishingiye kuri filozofiya ya Kigiriki; kandi nanone ni byo byabaye uburyo bwo kugeza iyo mvange mu madini ya Kristendomu ya Kiliziya Gatolika y’i Roma yo mu Gihe Rwagati hamwe no mu Matorero y’Abaporotesitanti Yavuguruwe mu kinyejana cya 14 kugeza mu cya 17.”
Koko rero, umurage wa Augustin wararambye. Mu gihe uwitwa Douglas T. Holden yavugaga ibihereranye n’ukuntu filozofiya ya Kigiriki yagize ingaruka kuri Kristendomu mu rugero rwagutse, yagize ati “tewolojiya ya Gikristo yivanze cyane na filozofiya ya Kigiriki ku buryo yatumye habaho abantu bafite 90 ku ijana by’imitekerereze ya Kigiriki na 10 ku ijana by’imitekerereze ya Gikristo.”
Hari intiti zimwe na zimwe zemera mu buryo budasubirwaho ko iyo filozofiya yakomeje Ubukristo mu gihe bwari bukivuka, igakungahaza inyigisho zabwo, kandi igatuma burushaho kwemeza abantu. Mbese, ibyo ni ko byagenze? Ni gute kandi ni ryari filozofiya ya Kigiriki yatangiye kugira ingaruka ku Bukristo? Mbese koko, hari icyo yaba yarunguye Ubukristo, cyangwa yarabuhumanyije?
Dushobora kubona ubumenyi bwimbitse turebye uko ibintu byagiye bigenda, duhereye mu kinyejana cya gatatu M.I.C. kugeza mu kinyejana cya gatanu I.C., binyuriye mu gusuzuma imvugo enye zidasanzwe: ari zo (1) “Idini rya Kiyahudi Ryacengewe n’Umuco wa Kigiriki,” (2) “Umuco wa Kigiriki Wacengewe n’Ubukristo,” (3) “Ubukristo Bwacengewe n’Umuco wa Kigiriki,” na (4) “Filozofiya ya Gikristo.”
“Idini rya Kiyahudi Ryacengewe n’Umuco wa Kigiriki”
Imvugo ya mbere, “Idini rya Kiyahudi Ryacengewe n’Umuco wa Kigiriki,” mu by’ukuri irimo ibintu bivuguruzanya. Idini rya mbere ry’Abayaheburayo, ryari ryarashinzwe n’Imana y’ukuri ari yo Yehova, ntiryagombaga kwanduzwa n’ibitekerezo by’amadini y’ibinyoma. (Gutegeka 13:1; [12:32] muri Biblia Yera; Imigani 30:5, 6.) Icyakora, kuva iyo gahunda yo gusenga kutanduye igitangira, yari yugarijwe n’akaga ko kuba yakononwa n’ibikorwa hamwe n’ibitekerezo by’amadini y’ikinyoma yari ayikikije—urugero nk’ibitekerezo byaturukaga mu idini ry’Abanyamisiri, Abanyakanaani n’iry’Abanyababuloni. Ikibabaje ariko, ni uko ishyanga rya Isirayeli ryaretse gahunda yaryo yo gusenga k’ukuri ikononekara mu buryo bukomeye.—Abacamanza 2:11-13.
Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, ubwo Palesitina ya kera yabaga kimwe mu bice bigize Ubwami bw’Abagiriki bwari buyobowe na Alexandre le Grand mu kinyejana cya kane M.I.C., uko kononekara kwarimbitse cyane kurusha mbere hose, kandi kwasize umurage uramba kandi umunga. Alexandre yinjije Abayahudi mu ngabo ze. Imishyikirano Abayahudi bagiranaga n’abari bamaze kubigarurira, yagize ingaruka mu buryo bwimbitse ku mitekerereze ya Kiyahudi yo mu rwego rw’idini. Inyigisho za Kiyahudi zasesewe n’ibitekerezo byo mu muco wa Kigiriki. Umutambyi mukuru witwaga Yasoni, azwiho kuba yarashinze ishuri rya Kigiriki i Yerusalemu mu mwaka wa 175 M.I.C., kugira ngo ateze imbere inyigisho z’umusizi w’Umugiriki witwaga Homer.
Mu buryo bushishikaje, Umusamariya wari umwanditsi ahagana mu mwaka wa 175 M.I.C., yagerageje kwandika amateka ya Bibiliya mu buryo bw’ubuvanganzo bwa Kigiriki. Ibitabo by’Abayahudi bitabarirwa mu rutonde rw’ibitabo bya Bibiliya, urugero nka Yudita na Tobi, mu by’ukuri byerekeza mu buryo buziguye ku migani y’Abagiriki yari igamije kubyutsa irari ry’ibitsina. Hagiye habaho abahanga mu bya filozofiya b’Abayahudi benshi bagerageje guhuza ibitekerezo bya Kigiriki n’idini rya Kiyahudi hamwe na Bibiliya.
Umuntu wagize uruhare rukomeye muri ibyo kurusha abandi, ni uwitwaga Philon, akaba ari Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere I.C. Yihaye inyigisho za Platon (wabayeho mu kinyejana cya kane M.I.C.) iz’abayoboke ba Pythagore n’iz’Abasitoyiko. Ibitekerezo bya Philon byagize ingaruka ku Bayahudi mu buryo bwimbitse. Umwanditsi w’Umuyahudi witwaga Max Dimont yagize icyo avuga mu magambo ahinnye ku bihereranye n’ukuntu ibitekerezo bya Kigiriki byacengejwe mu muco w’Abayahudi mu buryo burangwa n’ubwenge, agira ati “intiti z’Abayahudi zikungahajwe n’ibitekerezo bya Platon, inyigisho za Aristote hamwe na siyansi ya Euclide, zatangiye kwiga Tora zifashishije ibikoresho bishya. . . . Zatangiye kongera ibitekerezo bya Kigiriki ku byahishuwe bya Kiyahudi.”
Nyuma y’igihe runaka, Abaroma bigaruriye Ubwami bw’Abagiriki, bafata Yerusalemu. Ibyo byatumye habaho ihinduka rikomeye kurushaho. Ahagana mu kinyejana cya gatatu I.C., inyigisho zo mu rwego rwa filozofiya n’izo mu rwego rw’idini z’abahanga mu bihereranye no gutekereza bari barihatiye guteza imbere ibitekerezo bya Platon no kubihuriza mu nyigisho imwe, zafashe isura ya nyuma yuzuye, muri rusange muri iki gihe zikaba zitwa Néoplatonisme. Iryo tsinda ry’abahanga ryari rihuje imitekerereze ryari kugira ingaruka mu buryo bwimbitse ku Bukristo bw’abahakanyi.
“Umuco wa Kigiriki Wacengewe n’Ubukristo”
Mu binyejana bitanu byabanjirije igihe cyacu, hari abahanga bamwe na bamwe bagerageje kwerekana ko hari isano hagati ya filozofiya ya Kigiriki n’ukuri kwahishuwe ko muri Bibiliya. Igitabo cyitwa A History of Christianity kigira kiti “Abakristo b’abahanga mu bya filozofiya yiga amategeko y’ibanze ya kamere n’ibintu bibaho, basobanuraga ko Abagiriki bo mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere ya Kristo barwanaga inkundura bashaka kugera ku bumenyi ku byerekeye Imana, ariko bakabikora buhumyi, bakaba mu buryo bw’ikigereranyo, ari nk’aho bageragezaga kwiyumvisha Yesu bahereye ku nyigisho zitagira shinge na rugero zo muri Atenayi, bakagerageza guhimba Ubukristo bifashishije imitwe yabo ya gipagani yari irimo ubusa.”
Uwitwa Plotinus (wabayeho mu mwaka wa 205-270 I.C.), akaba ari we wabanjirije abo bahanga mu bihereranye no gutekereza, yashyizeho inyigisho zari zishingiye ahanini ku mitekerereze ya Platon. Plotinus yazanye igitekerezo cy’uko ubugingo butandukanye n’umubiri. Umwarimu wo muri kaminuza witwa E. W. Hopkins yerekeje kuri Plotinus agira ati “tewolojiya ye . . . yagize ingaruka zikomeye ku bari ku isonga mu birebana n’imyizerere ya Gikristo.”
“Ubukristo Bwacengewe n’Umuco wa Kigiriki” na “Filozofiya ya Gikristo.”
Guhera mu kinyejana cya kabiri I.C., “Abakristo” b’abahanga mu bihereranye no gutekereza bashyizeho imihati ihamye yo kugera ku bapagani bize. N’ubwo intumwa Pawulo yari yarabahaye umuburo usobanutse neza wo kwirinda “amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana,” abo bigisha bongereye mu nyigisho zabo ibintu byo mu rwego rwa filozofiya byo mu muco wa Kigiriki wari ubakikije (1 Timoteyo 6:20). Urugero rwa Philon, rwasaga n’aho rwumvikanisha ko byashobokaga guhuza Bibiliya n’ibitekerezo bya Platon.—Gereranya na 2 Petero 1:16.
Birumvikana ariko ko ukuri kwa Bibiliya ari ko kwahababariraga by’ukuri. Abigisha b’“Abakristo” bagerageje kwerekana ko Ubukristo bwari buhuje n’ibitekerezo bya filozofiya y’Abagiriki n’iy’Abaroma. Abitwaga Clément d’Alexandrie na Origène (babayeho mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu I.C.), filozofiya yitwa Néoplatonisme bayigize urufatiro rw’icyaje kwitwa “filozofiya ya Gikristo.” Uwitwaga Ambrose (wabayeho mu wa 339-397 I.C.), akaba yari umwepisikopi wa Milan, yari “yaracengeye inyigisho za Kigiriki, iza Gikristo hamwe n’iza gipagani zari zigezweho kurusha izindi zose—cyane cyane ariko ibitabo . . . by’umupagani witwaga Plotinus wari umuyoboke wa filozofiya yitwa Néoplatonisme.” Yagerageje kugeza ku Baroma bize Ubukristo busobanuwe mu buryo bw’ubuvanganzo bw’Abaroma n’Abagiriki. Augustin na we yaje agera ikirenge mu cye.
Hashize ikinyejana kimwe nyuma y’aho, uwitwaga Dionysius w’Umwareyopago (nanone witwaga pseudo-Dionysius), akaba ashobora kuba yari uwihaye Imana wo muri Siriya, yagerageje guhuza filozofiya ya Néoplatonisme na tewolojiya ya “Gikristo.” Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, “inyandiko ze zashyizeho icyerekezo kidakuka cy’imitekerereze mishya ihuje n’iya platon mu gice kinini cy’inyigisho hamwe n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka by’Ubukristo bwo mu Gihe Rwagati . . . cyagiye gituma habaho ibintu bitandukanye biranga imiterere y’inyigisho za Gikristo yo mu rwego rw’idini n’igikorwa cyo kwiyegurira Imana kugeza muri iki gihe.” Mbega ukuntu mu buryo bugaragara cyane basuzuguye umuburo w’intumwa Pawulo wo kwirinda “ubwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW] n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu”!—Abakolosayi 2:8.
Ibintu Bihumanya Kandi Byonona
Bavuga ko “Abakristo bari barayobotse filozofiya ya Platon bashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo Imana yahishuye, kandi bakumva ko filozofiya ya Platon ari cyo gikoresho cyiza kurusha ibindi byose bari bafite cyo gusobanukirwa no guharanira inyigisho z’Ibyanditswe hamwe n’imigenzo ya kiliziya.”
Platon we ubwe yemeraga adashidikanya ko hariho ubugingo budapfa. Mu buryo bwumvikana, imwe mu nyigisho y’ikinyoma izwi cyane kurusha izindi yaseseye muri tewolojiya ya “Gikristo,” ni ihereranye no kudapfa k’ubugingo. Nta n’umwe ushobora kuvuga ko kwemera iyo nyigisho bifite ishingiro yitwaje ko ngo kubigenza atyo byatumye Ubukristo burushaho kureshya rubanda. Igihe intumwa Pawulo yabwirizaga muri Atenayi, ari na ho umuco wa Kigiriki wari ushingiye, ntiyigishije inyigisho ya Platon ku bihereranye n’ubugingo. Ahubwo yabwirije inyigisho ya Gikristo ihereranye n’umuzuko, kabone n’ubwo abenshi mu Bagiriki bari bamuteze amatwi bagize ingorane zo kwemera ibyo yavugaga.—Ibyakozwe 17:22-32.
Mu buryo bunyuranye na filozofiya ya Kigiriki, Ibyanditswe bigaragaza neza ko ubugingo atari icyo umuntu afite, ahubwo ko ari icyo ari cyo (Itangiriro 2:7). Iyo umuntu apfuye, ubugingo ntibukomeza kubaho (Ezekiyeli 18:4). Mu Mubwiriza 9:5, hatubwira amagambo agira ati “abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta ngororano bakizeye; kuko batacyibukwa.” Inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo ntiyigishwa muri Bibiliya.
Indi nyigisho iyobya abantu, yari ifitanye isano n’umwanya Yesu yari arimo mbere y’uko aba umuntu, ni ukuvuga igitekerezo cy’uko yareshyaga na Se. Igitabo cyitwa The Church of the First Three Centuries kigira kiti “inyigisho y’Ubutatu . . . yakomotse ahantu hadafite aho hahuriye na busa n’Ibyanditswe bya Kiyahudi n’ibya Gikristo.” Aho hantu yakomotse ni he? Iyo nyigisho “yagiye itera imbere, maze iza komekwa ku Bukristo binyuriye ku Mpirimbanyi za Filozofiya ya Platon.”
Koko rero, uko igihe cyagendaga gihita, n’Abakuru ba Kiliziya bakagenda barushaho gucengerwa n’imitekerereze mishya ihuje n’iya Platon, ni na ko abashyigikiye inyigisho y’Ubutatu bagendaga barushaho kubona abayoboke benshi. Filozofiya ishingiye ku mitekerereze mishya ihuje n’iya Platon yo mu kinyejana cya gatatu, isa n’aho yatumye bashobora guhuza ibitarashoboraga guhura—ni ukuvuga gufata Imana irimo eshatu ikagaragara nk’aho ari Imana imwe. Binyuriye mu gutekereza mu buryo bwa filozofiya, bihandagazaga bavuga ko abaperisona batatu bashoboraga kuba Imana imwe, ari na ko bakomeza kugira kamere zitandukanye!
Ariko kandi, ukuri kwa Bibiliya kugaragaza mu buryo bwumvikana neza ko Yehova wenyine ari we Mana Ishoborabyose, Yesu Kristo akaba ari Umwana we yaremye uri hasi ye, kandi umwuka wera ukaba ari imbaraga rukozi Ze (Gutegeka 6:4; Yesaya 45:5; Ibyakozwe 2:4; Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14). Inyigisho y’Ubutatu itesha agaciro Imana imwe y’ukuri yonyine kandi igashyira abantu mu rujijo, igatuma batera umugongo iyo Mana badashobora gusobanukirwa.
Ikindi kintu cyahababariye cyane bitewe n’ukuntu filozofiya ishingiye ku mitekerereze mishya ihuje n’iya Platon yagize ingaruka ku mitekerereze ya Gikristo, ni ibyiringiro bishingiye ku Byanditswe by’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi (Ibyahishuwe 20:4-6). Origène yari azwiho kuba yaraciriyeho iteka abiringiraga ubutegetsi bw’imyaka igihumbi. Kuki yarwanyaga cyane iyo nyigisho ishingiye kuri Bibiliya mu buryo buhamye ihereranye n’ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi? Igitabo cyitwa The Catholic Encyclopedia gisubiza kigira kiti “dukurikije imitekerereze mishya ihuje n’iya Platon, ari na yo inyigisho ze zari zishingiyeho . . . , [Origène] ntiyashoboraga kujya imbizi n’abiringiraga ubutegetsi bw’imyaka igihumbi.”
Ukuri
Muri ibyo bintu byagiye bibaho twavuze haruguru, nta na kimwe cyari gifite aho gihuriye n’ukuri. Uko kuri ni inyigisho za Gikristo zose uko zakabaye nk’uko ziboneka muri Bibiliya (2 Abakorinto 4:2; Tito 1:1, 14; 2 Yohana 1-4). Bibiliya ni yo soko imwe rukumbi y’ukuri.—Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16.
Ariko kandi, umwanzi wa Yehova, w’ukuri, w’abantu n’uw’ubuzima bw’iteka—ari we Satani Diyabule, “umwicanyi” akaba na “se w’ibinyoma”—yakoresheje uburyo butandukanye bwo kuyobya abantu kugira ngo agoreke uko kuri. (Yohana 8:44; gereranya na 2 Abakorinto 11:3.) Bimwe mu bikoresho bikomeye kurusha ibindi yakoresheje, harimo inyigisho z’abapagani b’Abagiriki bari abahanga mu bya filozofiya—mu by’ukuri izo nyigisho zikaba zigaragaza imitekerereze ye bwite—akaba yarazikoresheje mu mihati ye yo guhindura ibikubiye mu nyigisho za Gikristo hamwe n’imiterere yazo.
Icyo gikorwa cyo kuvanga mu buryo budakwiriye inyigisho za Gikristo na filozofiya ya Kigiriki, ni igikorwa cyo kugerageza gupfobya ukuri kwa Bibiliya, bikagabanya imbaraga zako n’ubushobozi bwako bwo kureshya abantu b’abagwaneza bashakisha ukuri, bafite imitima itaryarya kandi bakunda kwigishwa (1 Abakorinto 3:1, 2, 19, 20). Nanone kandi, icyo gikorwa cyo kuvanga gishyira ikizinga mu bwiza bw’inyigisho za Bibiliya zisobanutse neza cyane, bigatuma itandukaniro riri hagati y’ukuri n’ikinyoma ritagaragara neza.
Muri iki gihe, binyuriye ku buyobozi bw’Umutware w’itorero, ari we Yesu Kristo, inyigisho nyakuri za Gikristo zongeye gushyirwaho. Nanone kandi, abashakisha ukuri bafite imitima itaryarya, bashobora kumenya mu buryo bworoshye itorero rya Gikristo ry’ukuri, binyuriye ku mbuto zaryo (Matayo 7:16, 20). Abahamya ba Yehova biteguye kandi bashishikazwa no gufasha bene abo bantu kubona amazi y’ukuri adafunguye, no kubafasha gusingira umurage w’ubuzima bw’iteka twahawe na Data, ari we Yehova.—Yohana 4:14; 1 Timoteyo 6:19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Augustin
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]
Umwandiko w’Ikigiriki: wavuye mu gitabo cyitwa Ancient Greek Writers:Plato’s Phaedo, 1957, Ioannis N. Zacharopoulos, Athens; Platon: Musei Capitolini, Roma