ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 2/13 pp. 12-13
  • Platon

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Platon
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU ABANTU BASHISHIKAJWE N’INYIGISHO ZE
  • INYIGISHO ZA PLATON ZAKWIRAKWIRIYE ZITE?
  • Uko Icyo Gitekerezo Cyinjiye mu Idini ry’Abayahudi, Muri Kristendomu no mu Idini rya Isilamu
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki abantu bizera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Mbese, Imyizerere Yawe Ihereranye n’Umuzuko Ihamye mu Rugero Rungana Iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Inkomoko y’Inyigisho y’Ukudapfa k’Ubugingo
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 2/13 pp. 12-13

ABANTU BA KERA PLATON

Platon

Platon yari umuhanga mu bya filozofiya y’Abagiriki (yabayeho ahagana mu wa 427-347 M.Y). Yavukiye mu muryango w’abantu bakomeye wo mu mugi wa Atene, kandi yiga mu mashuri yari agezweho. Igihe yigaga yibanze ku nyigisho z’umuhanga mu bya filozofiya wari uzwi cyane witwaga Socrate n’iz’abayoboke b’umuhanga mu bya filozofiya no mu mibare witwaga Pythagore.

PLATON yakoze ingendo nyinshi mu karere kegereye inyanja ya Mediterane kandi yagize uruhare muri politiki mu ntara ya Sisile, mu mugi wa Sirakuza wo mu Bugiriki. Ibyo birangiye yasubiye muri Atene, ahashinga ishuri. Bakunze kuvuga ko iryo shuri ryibandaga ku byo kwigisha imibare n’ubushakashatsi mu bya filozofiya, ari ryo ryabaye kaminuza ya mbere yashinzwe mu Burayi.

IMPAMVU ABANTU BASHISHIKAJWE N’INYIGISHO ZE

Inyigisho za Platon zagize uruhare rukomeye ku mitekerereze y’abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu madini, harimo n’amadini yiyita aya gikristo, abenshi muri bo bakaba bihandagaza bavuga ko izo nyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Imwe mu nyigisho ze izwi cyane ni ivuga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bukomeza kubaho.

“Platon yibanze ku ngingo ivuga ko ubugingo budapfa.”​—Body and Soul in Ancient Philosophy

Platon yashishikazwaga cyane no kumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye. Igitabo cya kera kivuga ibirebana na filozofiya, cyaravuze kiti “Platon yibanze cyane ku ngingo ivuga ko ubugingo budapfa.” Yemeraga adashidikanya ko iyo umuntu apfuye “roho ye ikomeza kubaho, igahabwa ingororano cyangwa igahabwa igihano,” hakurikijwe uko umuntu yitwaye akiri muzima.”a—Body and Soul in Ancient Philosophy.

INYIGISHO ZA PLATON ZAKWIRAKWIRIYE ZITE?

Mu myaka isaga magana cyenda ishuri Platon yashinze ryamaze rikora, ni ukuvuga kuva mu wa 387 Mbere ya Yesu kugeza mu wa 529 Nyuma ya Yesu, ryahinduye cyane imitekerereze y’abantu. Inyigisho za Platon zakwirakwiriye cyane mu turere twategekwaga n’u Bugiriki na Roma. Umuhanga mu bya filozofiya w’Umuyahudi witwa Philon d’Alexandrie na we yacengewe n’inyigisho za Platon, kimwe n’abandi bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Ibyo byatumye inyigisho za gipagani zishingiye kuri filozofiya, harimo n’ivuga ko ubugingo budapfa, zivanga n’inyigisho za kiyahudi n’iza gikristo.

Hari igitabo gisobanura amagambo yo muri Bibiliya cyagize kiti “inyigisho zose zo mu madini yiyita aya gikristo, mu rugero runaka zishingiye kuri filozofiya y’Abagiriki, cyane cyane iya Platon. Zimwe mu nyigisho zigishwa n’intiti z’Abakristo, zikomoka ku nyigisho z’abayoboke ba Platon.” (The Anchor Bible Dictionary). Reka dusuzume icyo ibitabo bimwe na bimwe bibivugaho.

Ibyo Platon yavuze: “[Iyo umuntu apfuye], ubugingo, ari cyo kintu kitubamo kituranga kandi kidapfa, busanga izindi mana. Iyo bugezeyo . . . bubazwa ibyo bwakoze. Iyo bwakoze neza bugendana ishema, bwaba bwarakoze nabi bukagenda bufite ubwoba bwinshi.”—Plato—Laws, Book XII.

Icyo Bibiliya ibivugaho: Umuntu wese uko yakabaye, ni ubugingo. Inyamaswa na zo ni ubugingo. Iyo umuntu apfuye cyangwa inyamaswa igapfa, biba birangiye.b Dore icyo imirongo ikurikira ibivugaho:

  • “Umuntu wa mbere Adamu yabaye ubugingo buzima.”—1 Abakorinto 15:45.

  • “Imana iravuga iti ‘isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka, n’inyamaswa zo mu gasozi.’”—Intangiriro 1:24.

  • “Reka ubugingo bwanjye bwipfire.”—Kubara 23:10.

  • “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”—Ezekiyeli 18:4.

Biragaragara rero ko nta na hamwe Bibiliya yigisha ko ubugingo bukomeza kubaho iyo umuntu apfuye. Ibaze uti ‘ese imyizerere yanjye ishingiye kuri Bibiliya cyangwa ni kuri filozofiya ya Platon?’

a Nubwo Platon ari we wakwirakwije inyigisho y’uko ubugingo budapfa, si we wayadukanye. Iyo nyigisho yamaze igihe kirekire yigishwa mu madini ya gipagani, harimo n’ayo muri Egiputa n’i Babuloni, nubwo yasobanurwaga mu buryo butandukanye.

b Bibiliya yigisha ko abapfuye baba bameze nk’abasinziriye, bategereje kuzakangurwa mu gihe cy’umuzuko (Umubwiriza 9:5; Yohana 11:11-14; Ibyakozwe 24:15). Bityo rero, icyo abantu bakunze kwita roho kiramutse kidapfa, nticyazaba gikeneye kuzurwa.

“Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ntishingiye kuri Bibiliya.”—New Catholic Encyclopedia.

‘Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yashinze imizi nyuma y’uko Bibiliya yandikwa, iza kuba imwe mu nyigisho z’ibanze z’idini rya kiyahudi n’iz’amadini yiyita aya gikristo.’—Encyclopaedia Judaica.

“Inyigisho ivuga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bukomeza kubaho, ishingiye kuri filozofiya no ku bitekerezo bidafite ishingiro . . . Kandi nta hantu na hamwe ivugwa mu Byanditswe Byera.”—The Jewish Encyclopedia.

IBINTU BY’IBANZE AZWIHO

  • Platon ni umwe mu ntiti zikomeye zahinduye imitekerereze y’abantu.

  • Akiri muto, yatangiye gushishikazwa na politiki, ariko nyuma yaho biramushobera ayivamo.

  • Yanditse ibitabo ku birebana n’imyifatire y’abantu, ubutabera, ubumenyi, gucisha make, kubaha Imana, ubugingo n’ubutwari.

  • Umuntu uzwi cyane ko yakurikiranye inyigisho za Platon ni Aristote. Na we yaje kuba umuhanga mu bya filozofiya no muri siyansi kandi abyigisha abandi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze