Ese wari ubizi?
Amazina agaragara ku makashe ya kera y’ibumba afitanye iyihe sano n’amazina yo muri Bibiliya?
▪ Mu bihe bya kera, abantu bari bashinzwe gushyingura inyandiko zo mu butegetsi barazizingaga, bakazihambiriza umugozi, maze bagafata ubwoko bw’ibumba ritose bakarishyira ku ipfundo, hanyuma bagateraho kashe, cyangwa ikimenyetso gifatanya. Iyo kashe bayikoreshaga bashyira umukono ku nyandiko, bahamya ko bemera ibiyikubiyemo cyangwa bagaragaza ko iyo nyandiko ifite agaciro.
Hari impeta zabaga ziriho kashe, kandi zagiraga agaciro (Intangiriro 38:18; Esiteri 8:8; Yeremiya 32:44). Akenshi kashe yabaga iriho izina rya nyirayo, umwanya afite mu butegetsi n’izina rya se.
Abashakashatsi bavumbuye kashe za kera zitewe ahantu habarirwa mu magana. Zimwe muri zo ziriho amazina y’abantu bavugwa muri Bibiliya. Urugero, abashakashatsi ku byataburuwe mu matongo babonye amakashe bemeza ko ari ay’abami babiri b’Abayahudi. Amwe mu magambo ari kuri ayo makashe agira ati “ni iya Ahazi [mwene] Yehotamu [Yotamu], Umwami w’u Buyuda.” Andi ni agira ati “ni iya Hezekiya [mwene] Ahazi, Umwami w’u Buyuda” (2 Abami 16:1, 20). Ahazi na Hezekiya bimye mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu.
Intiti zasuzumye andi makashe abantu bemeza ko ari ay’abantu bavugwa muri Bibiliya. Bamwe muri abo bantu bavugwa mu nyandiko za Yeremiya, urugero nka Baruki (wari umwanditsi wa Yeremiya), Gemariya (“mwene Shafani”), Yerameli (“umwana w’umwami”), Yukali (“mwene Shelemiya”) na Seraya (umuvandimwe wa Baruki).—Yeremiya 32:12; 36:4, 10, 26; 38:1; 51:59.
Ibice by’umunsi bivugwa bite muri Bibiliya?
▪ Ibyanditswe bya Giheburayo bikoresha imvugo ngo “mu gitondo,” “saa sita,” ‘amanywa y’ihangu’ na “nimugoroba” (Intangiriro 24:11; Gutegeka kwa Kabiri 28:29; 1 Abami 18:26). Abaheburayo bagabanyaga ijoro mo ibice bitatu, buri gice kikaba cyari kigizwe n’amasaha agera kuri ane. Ariko nyuma yaho baje guhitamo uburyo bwo kugabanya ijoro mo ibice bine bwakoreshwaga n’Abagiriki n’Abaroma. Ubwo buryo bwa nyuma ni bwo Yesu yerekejeho, agira ati “mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera” (Mariko 13:35). Igice cy’ijoro cyitwa “nimugoroba” cyaheraga izuba rirenze kikageza saa tatu z’ijoro. Igice gikurikiraho cyarangiraga saa sita z’ijoro, naho icya gatatu ari cyo cyitwa “mu nkoko,” cyaragendaga kikageza ahagana saa cyenda z’ijoro. Icya nyuma cyitwa mu rukerera cyagezaga mu gitondo izuba rirashe. Yesu yagenze hejuru y’inyanja ya Galilaya “mu rukerera” ari cyo gice cya kane cy’ijoro.—Matayo 14:23-26.
Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ijambo “isaha” ryerekeza kuri kimwe cya cumi na kabiri cy’amanywa yose atangira izuba rirashe akarangira rirenze (Yohana 11:9). Kubera ko muri Isirayeli igihe izuba rirengera n’igihe rirasira byahindukaga bitewe n’ibihe by’umwaka, iyo abantu bavugaga igihe ikintu cyabereye baragenekerezaga, urugero bakavuga bati “nko ku isaha ya gatandatu.”—Ibyakozwe 10:9.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Amakashe y’ibumba ariho izina rya Hezekiya n’irya Ahazi (imbere) n’indi ishobora kuba iriho irya Baruki (inyuma)
[Aho amafoto yavuye]
Inyuma: Courtesy of Israel Museum, Jerusalem
Imbere: www.BibleLandPictures .com / Alamy
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Isaha ikoreshwa n’izuba yo mu gihe cy’Abaroma (27 Mbere ya Yesu–476)
[Aho ifoto yavuye]
© Gerard Degeorge / The Bridgeman Art Library International