ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/6 p. 32
  • “Ese abantu bazarimbura iyi si?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ese abantu bazarimbura iyi si?”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rugenewe kudufasha no gufasha abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Amakoraniro agaragaza ko turi abavandimwe
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Mutumiriwe Kuzaza mu Ikoraniro ry’Intara Rizaba Rifite Umutwe Uvuga Ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • JW.ORG​—Ubuhamya ku mahanga yose
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/6 p. 32

“Ese abantu bazarimbura iyi si?”

● Iyo umuntu yitegereje umubumbe w’isi ari mu kirere, abona imeze nk’isaro ryiza cyane ry’ubururu n’umweru. Ariko iyo uyigenzuye iyi si yacu uyegereye, usanga yarahindanye. Kubera iki? Igisubizo ntikigoye: abantu bayituyeho bayifashe nabi. Bangije iyi si ibi bisanzwe, bangiza ikirere, batema amashyamba kandi bakoresha nabi umutungo kamere wayo. Uretse ibyo, bataye umuco kandi bareka gushaka Imana, ibyo bikaba bigaragazwa n’ibikorwa byabo by’urugomo, kumena amaraso n’ubusambanyi.

Iyo mimerere ibabaje irangwa ku isi yari yarahanuwe mu buhanuzi butangaje buboneka muri Bibiliya, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri (2 Timoteyo 3:1-5; Ibyahishuwe 11:18). Nanone, Bibiliya yahanuye ko abantu atari bo bazakemura ibyo bibazo uko bikwiriye, ahubwo ko Imana ari yo yonyine izabikemura. Izo ngingo z’ingenzi zizaganirwaho mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba kigira kiti “Ese abantu bazarimbura iyi si?” Icyo kiganiro kizatangirwa mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova, azaba afite umutwe uvuga ngo ‘Ubwami bw’Imana nibuze.’ Ayo makoraniro azatangirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hanyuma akomereze mu tundi duce tw’isi.

Tunejejwe no kugutumira muri ayo makoraniro aho azabera hafi y’iwanyu. Niba wifuza ibindi bisobanuro, ushobora kubaza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze