Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rugenewe kudufasha no gufasha abandi
Yesu yadutegetse kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami “mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:14). Ku bw’ibyo, urubuga rwa watchtower.org, jw-media.org n’urwa jw.org byahurijwe hamwe biba urubuga ruvuguruwe rwa jw.org kugira ngo rudufashe ‘gusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye.’—2 Tim 4:5.
“Isi yose ituwe”: Abantu bagera hafi kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bakoresha interineti. Ni yo soko y’ibanze abantu benshi basigaye bakuraho amakuru, cyane cyane abakiri bato. Urubuga rwacu rwa interineti rufasha abarugana kubona ibisubizo by’ukuri by’ibibazo bibaza bishingiye kuri Bibiliya. Rutuma bamenya umuteguro wa Yehova kandi bakabona uburyo bworoshye bwo gusaba ko bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya ku buntu. Ku bw’ibyo, ubutumwa bw’Ubwami bushobora kugera no mu turere ababwiriza badashobora kugeramo.
“Amahanga yose”: Kugira ngo dushobore kubwiriza abantu bo mu ‘mahanga yose,’ tugomba kubagezaho ukuri ko muri Bibiliya mu ndimi nyinshi. Abakoresha urubuga rwa jw.org bashobora kubona mu buryo bworoshye ibiri kuri urwo rubuga mu ndimi zigera kuri 400. Nta rundi rubuga rwa interineti rukoresha indimi zingana zityo.
Jya urukoresha neza: Urubuga rwavuguruwe rwa www.jw.org ntirugenewe gukoreshwa gusa mu kubwiriza abatari Abahamya; ahubwo Abahamya ba Yehova na bo bashobora kurukoresha. Ibitekerezo bikurikira biri budufashe kumenya uko twarukoresha. Niba ujya ukoresha interineti, turagutera inkunga yo kwimenyereza urubuga rwa jw.org. Dore bimwe mu bitekerezo bigaragaza uko warukoresha.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 3]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Murimo w’Ubwami)
Kora ibi
1 Jya kuri orudinateri yawe maze wandike www.jw.org aho bashakira imbuga za interineti.
2 Jya kuri urwo rubuga ukande ahari ibirimo, ukande kuri meni hanyuma ukande ku ngingo wifuza.
3 Jya ugerageza kujya ku rubuga rwa www.jw.org ukoresheje ikindi gikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki. Nubwo ipaji ihinduka ho gato kugira ngo ikwirwe mu bikoresho bito, ibitekerezo bikomeza kuba bya bindi.