Jya ukoresha urubuga rwa jw.org mu murimo wo kubwiriza—“Ba incuti ya Yehova”
Ku rubuga rwa jw.org mu gice kivuga ngo “Inyigisho za Bibiliya” hari ingingo igenewe abana ifite umutwe uvuga ngo “Ba incuti ya Yehova,” irimo indirimbo, videwo n’imyitozo. Ese wigeze ukoresha iyo ngingo mu murimo wo kubwiriza? Niba wigisha Bibiliya umubyeyi ufite abana bato, ushobora kuzimwereka. Ibyo bishobora kumushishikariza kureba ibindi bintu biri ku rubuga rwacu.
Igihe twatangaga Inkuru y’Ubwami No. 38, hari umuvandimwe wahuye n’umugore, maze akiyimuha ahita atangira kuyisoma. Yari afite abana bato bagiriye amatsiko menshi iyo nkuru y’Ubwami. Uwo muvandimwe yamusobanuriye ibikubiyemo kandi amwereka urubuga rwacu rugaragara ku ipaji ya nyuma. Kubera ko uwo mugore yari ashimishijwe, uwo muvandimwe yaboneyeho uburyo bwo kumwereka, we n’abana be, imwe muri videwo za Kalebu akoresheje igikoresho cya elegitoroniki.
Hari mushiki wacu wabwiye umukozi bakorana ufite abana bato iby’urubuga rwacu, anamubwira ko hariho inyandiko zigenewe umuryango. Uwo mugore yagiye ku rubuga rwa jw.org ari kumwe n’abana be. Nyuma yaho, yabwiye mushiki wacu ko abana be birukankaga inzu yose baririmba imwe mu ndirimbo ziboneka ahanditse ngo “Ba incuti ya Yehova,” ifite umutwe uvuga ngo “Ubwirize Ijambo.”
Turagutera inkunga yo kwimenyereza iyo ngingo yo ku rubuga rwa jw.org kandi ugakuraho videwo, indirimbo cyangwa imyitozo ukabishyira ku gikoresho cyawe cya elegitoroniki. Ibyo bizatuma ubwiriza wifashishije iyo ngingo yo ku rubuga rwa jw.org mu buryo bworoshye. Icyo ni igikoresho cyiza rwose kizadufasha gukorera Umwami!—Ibyak 20:19.