Jya wiga Ijambo ry’Imana
Ese Bibiliya ivuga ibizabaho mu gihe kizaza?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Ese ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buba busobanutse neza?
Imana Ishoborabyose ni yo yonyine ishobora kumenya buri kantu kose kagize ubuhanuzi (Amosi 3:7). Urugero, kuva kera yari yaravuze ko hari kuzaza umuntu witwa Mesiya cyangwa Kristo. Mesiya yari gukomoka mu muryango wa Aburahamu, wari umugabo w’indahemuka. Yari kuzaba umutegetsi uzatuma abantu bumvira bahabwa ubuzima butunganye buzira indwara (Intangiriro 22:18; Yesaya 53:4, 5). Uwo muntu wari warasezeranyijwe yari kuzaturuka i Betelehemu.—Soma muri Mika 5:2.
Yesu ni we waje kuba Mesiya. Imyaka 700 mbere yaho, Bibiliya yari yaravuze ko Mesiya yari kuzabyarwa n’umukobwa w’isugi kandi ko abantu bari kumwanga. Nanone yari kuzatanga ubuzima bwe kubera ibyaha bya benshi kandi yari kuzahambwa hamwe n’abakire (Yesaya 7:14; 53:3, 9, 12). Imyaka 500 mbere yaho, Bibiliya yari yaravuze ko yari kuzinjira i Yerusalemu agendera ku cyana cy’indogobe kandi ko yari kuzagambanirwa ku biceri 30 by’ifeza. Kandi ibyo byose ni ko byasohoye.—Soma muri Zekariya 9:9; 11:12.
2. Ese hari igihe Imana ijya ivuga amatariki ibintu bizaberaho?
Bibiliya yari yaravuze umwaka nyawo Mesiya yari kuzagaragariramo hasigaye ibinyejana bitanu. Ibyo binyejana byabazwe mu byumweru by’imyaka, bisobanura ko buri cyumweru cyari kumara imyaka irindwi. Ubwo rero, iyo ufashe ibyumweru 7 by’imyaka, ugateranyaho ibyumweru 62 by’imyaka, byose biba ibyumweru 69 by’imyaka. Ni ukuvuga imyaka 483. Batangiye kubara iyo myaka ryari? Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, batangiye kubara uhereye igihe umugaragu w’Imana Nehemiya yageraga i Yerusalemu agiye kongera kubaka uwo mugi. Amateka y’Abaperesi agaragaza ko hari mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu (Nehemiya 2:1-5). Imyaka 483 nyuma yaho, ni bwo Yesu yabatijwe aba Mesiya. Hari mu mwaka wa 29, neza neza ku gihe cyari cyarahanuwe.—Soma muri Daniyeli 9:25.
3. Ese hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo busohozwa muri iki gihe?
Yesu yari yahanuye ibintu byari kuzabaho muri iki gihe. Ubuhanuzi bwe bwavuze ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bwari kuzatuma abantu bose bakunda Imana babona ihumure. Nanone ubwo Bwami buzakuraho ibintu byose bibi tubona muri iki gihe.—Soma muri Matayo 24:14, 21, 22.
Ubuhanuzi dusanga muri Bibiliya bugaragaza neza ibintu byari kuranga iherezo ry’iyi si. Bibiliya ihishura ko nubwo isi yari kuzaba yarakataje mu iterambere, abantu bari kuzaba barimbura isi. Ivuga ko imihangayiko itewe n’intambara, inzara, imitingito n’indwara z’ibyorezo, yari kwiyongera cyane muri iki gihe (Luka 21:11; Ibyahishuwe 11:18). Abantu bari guta umuco. Muri ibyo bihe bikomeye, abigishwa ba Yesu bari kuzaba babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu mahanga yose.—Soma muri Matayo 24:3, 7, 8; 2 Timoteyo 3:1-5.
4. Bizagendekera bite abantu mu gihe kiri imbere?
Hari ibintu byiza Imana Ishoborabyose yateganyirije abantu b’indahemuka. Yesu Kristo, ari we Mesiya, n’abandi bantu batoranyijwe, bazategeka isi bari mu ijuru. Ni bo bagize ubutegetsi bw’Ubwami buzategeka mu gihe cy’imyaka igihumbi. Abapfuye bazazuka kandi bacirwe imanza kugira ngo bagaragaze niba bakwiriye kubona ubuzima bw’iteka. Nanone ubwo Bwami buzakiza indwara abantu bose bazaba bariho icyo gihe. Indwara n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi.—Soma mu Byahishuwe 5:10; 20:6, 12; 21:4, 5.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ku ipaji ya 23-25, no ku ya 197-201 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?