Ese koko wishimira impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana?
“Yehova azabagororere mubone abagabo mwubake ingo zanyu.”—RUSI 1:9.
SHAKA IBISUBIZO:
Kuki twavuga ko abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera bahaga agaciro impano y’ishyingiranwa?
Ni iki kigaragaza ko amahitamo tugira mu gihe dushaka uwo tuzashyingiranwa afite icyo avuze kuri Yehova?
Ni iyihe nama ya Bibiliya irebana n’ishyingiranwa uteganya gukurikiza?
1. Adamu yitwaye ate igihe Imana yamuhaga umugore?
“NONEHO uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye. Uyu azitwa umugore, kuko yakuwe mu mugabo” (Intang 2:23). Mbega ukuntu umugabo wa mbere ari we Adamu yishimye cyane igihe Imana yamuhaga umugore! Ntibitangaje kuba yarahise ahimba icyo gisigo. Yehova amaze gusinziriza Adamu, yamuvanyemo urubavu aruremamo uwo mugore mwiza cyane. Nyuma yaho Adamu yamwise Eva. Imana yafashe Eva imushyingira Adamu. Kubera ko Yehova yafashe urubavu rwa Adamu akaba ari rwo amuremeramo umugore, Adamu na Eva bari bafitanye imishyikirano ya bugufi kurusha abagabo n’abagore bashakana muri iki gihe.
2. Kuki abagabo bareshywa n’abagore, abagore na bo bakareshywa n’abagabo?
2 Kubera ko Yehova afite ubwenge butagereranywa, yashyize mu bantu kumva bakunze abo badahuje igitsina, bikaba byari gutuma abagabo bareshywa n’abagore, abagore na bo bakareshywa n’abagabo. Hari igitabo cyagize kiti “umugabo n’umugore bashyingiranwa baba biteze kugirana imibonano mpuzabitsina no gukomeza gukundana” (The World Book Encyclopedia). Uko ni ko akenshi byagiye bigenda mu bagize ubwoko bwa Yehova.
BISHIMIYE IMPANO Y’ISHYINGIRANWA
3. Isaka yabonye ate umugore?
3 Aburahamu wari umugabo wizerwa, yubahaga cyane ishyingiranwa. Ni yo mpamvu yohereje umugaragu we wari ukuze kuruta abandi i Mezopotamiya kugira ngo ajye gushakirayo Isaka umugore. Isengesho uwo mugaragu yavuze ryatumye agira icyo ageraho. Rebeka watinyaga Imana yabaye umugore ukundwa cyane wa Isaka, kandi yagize uruhare muri gahunda ya Yehova yo gutuma hakomeza kubaho urubyaro rukomoka kuri Aburahamu (Intang 22:18; 24:12-14, 67). Ariko nta muntu wagombye gushingira kuri ibyo ngo yigire umuranga w’abandi, kabone niyo yaba afite intego nziza. Muri iki gihe, abantu benshi bihitiramo abo bazashyingiranwa. Birumvikana ko Imana atari yo ihitiramo umuntu uwo bazashyingiranwa, ariko ifasha Abakristo mu birebana n’ibyo no mu yindi mimerere y’ubuzima, iyo bayisenze bayisaba ubuyobozi kandi bakaba bayoborwa n’umwuka wayo.—Gal 5:18, 25.
4, 5. Ni iki kikwemeza ko umukobwa w’Umushulami yakundanaga cyane n’umuhungu w’umushumba?
4 Umukobwa mwiza cyane w’Umushulami wo muri Isirayeli ya kera ntiyashakaga ko abakobwa b’incuti ze bamuhatira kuba umwe mu bagore benshi b’Umwami Salomo. Yarababwiye ati “mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, narabarahije: muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye” (Ind 8:4). Uwo mukobwa w’Umushulami yari yarakundanye cyane n’umuhungu w’umushumba. Yavuze yicishije bugufi ati “meze nk’ururabyo rwa habaseleti rwo mu kibaya cyo ku nkombe, ndi irebe ryo mu bibaya.” Uwo muhungu w’umushumba na we yaravuze ati “umukobwa nakunze, mu bandi bakobwa ameze nk’irebe mu mahwa” (Ind 2:1, 2). Barakundanaga rwose.
5 Uwo mukobwa w’Umushulami n’umuhungu w’umushumba bari kugira ishyingiranwa ryiza kubera ko bombi bakundaga Imana. Uwo mukobwa yabwiye uwo muhungu yakundaga ati “nshyira ku mutima wawe mbe nk’ikashe, mbe nk’ikashe ku kuboko kwawe, kuko urukundo rukomeye nk’urupfu; urukundo ni nk’imva, ntirwemera kugira ikindi rubangikanywa na cyo. Ikibatsi cyarwo ni nk’ikibatsi cy’umuriro, ikirimi cy’umuriro wa Yah [kuko ari we ruturukaho]. Amazi menshi ntashobora kuzimya urukundo, n’inzuzi ntizishobora kurutembana. Umuntu aramutse atanze ibintu byose by’agaciro byo mu nzu ye kugira ngo agure urukundo, abantu ntibabyitaho” (Ind 8:6, 7). Ese ibyo si byo umugaragu wa Yehova uteganya gushaka yagombye kwitega ku wo bazabana?
AMAHITAMO YAWE AFITE ICYO AVUZE KU MANA
6, 7. Ni iki kigaragaza ko amahitamo tugira mu gihe dushaka uwo tuzashyingiranwa afite icyo avuze ku Mana?
6 Amahitamo ugira ushaka uwo muzashyingiranwa ni ay’ingenzi cyane kuri Yehova. Ku birebana n’abaturage b’i Kanani, Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntuzashyingirane na bo. Abakobwa bawe ntuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu bawe ntuzabasabire abakobwa babo. Kuko bazabayobya bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana, bigatuma mwikongereza uburakari bwa Yehova, agahita abarimbura” (Guteg 7:3, 4). Nyuma y’ibinyejana runaka, umutambyi Ezira yaravuze ati “mwarahemutse kubera ko mwashatse abagore b’abanyamahanga, mukongera ibicumuro bya Isirayeli” (Ezira 10:10). Intumwa Pawulo na we yabwiye Abakristo bagenzi be ati “umugore aba ahambiriwe igihe cyose umugabo we akiriho. Ariko umugabo we aramutse asinziriye mu rupfu, yaba afite umudendezo wo gushyingiranwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami gusa.”—1 Kor 7:39.
7 Umugaragu wa Yehova aramutse ashyingiranywe n’umuntu utizera, yaba yanze kumvira Imana. Abisirayeli bo mu gihe cya Ezira babaye abahemu kuko ‘bashatse abagore b’abanyamahanga.’ Kubera ko Ibyanditswe bigaragaza neza uwo Umukristo akwiriye gushakana na we, byaba ari bibi agerageje gushaka impamvu z’urwitwazo zo kutumvira iyo nama (Ezira 10:10; 2 Kor 6:14, 15). Umukristo ushyingiranwa n’utizera aba atanze urugero rubi, kandi aba adaha agaciro impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana. Iyo umuntu abigenje atyo yarabatijwe, ashobora gutakaza inshingano zimwe na zimwe yari afite mu bwoko bw’Imana. Ntibyaba binahwitse umuntu yiteze ko Yehova amuha imigisha, ari na ko amusenga ati “Yehova nanze kukumvira mbigambiriye, ariko ndakwinginze umpe imigisha.”
DATA WO MU IJURU NI WE UZI IBIKWIRIYE
8. Sobanura impamvu twagombye gukurikiza ubuyobozi Imana itanga mu birebana n’ishyingiranwa.
8 Uwakoze imashini aba azi neza uko ikora. Atanga amabwiriza y’ukuntu bazateranya ibyuma byayo. Byagenda bite se twirengagije ayo mabwiriza, tukayiteranya uko twishakiye? Ishobora kudakora, kandi iramutse inakoze yateza akaga. Mu buryo nk’ubwo, niba twifuza kugira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo, tugomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Yehova, we watangije ishyingiranwa.
9. Kuki twavuga ko Yehova asobanukiwe uko umuntu yumva ameze iyo ari wenyine, kandi akaba azi ko abashyingiranywe bashobora kugira ibyishimo?
9 Yehova azi buri kintu cyose ku birebana n’abantu n’ishyingiranwa. Yaremanye abantu icyifuzo cyo kugirana imibonano mpuzabitsina, kugira ngo ‘bororoke bagwire’ (Intang 1:28). Imana isobanukiwe uko umuntu uri wenyine yumva ameze, kubera ko mbere y’uko irema umugore wa mbere yagize iti “si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye” (Intang 2:18, Bibiliya Yera). Nanone kandi, Yehova yifuza ko abashakanye bagira ibyishimo.—Soma mu Migani 5:15-18.
10. Ni ibihe bintu Abakristo bashyingiranywe bagombye kuzirikana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?
10 Kubera ko Adamu yaraze abantu icyaha no kudatungana, abashakanye bose bagira ibibazo. Icyakora, iyo abagaragu ba Yehova bashyingiranywe bakurikije Ijambo ry’Imana, bagira ibyishimo nyakuri. Urugero, reba inama yumvikana neza Pawulo yatanze ku birebana n’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye. (Soma mu 1 Abakorinto 7:1-5.) Ibyanditswe ntibivuga ko abashakanye bagomba kugirana imibonano mpuzabitsina bagamije gusa kubyara abana. Imibonano mpuzabitsina ishobora no gutuma babona ibyo bakenera mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri. Icyakora, imikoreshereze y’ibitsina idakwiriye ntishimisha Imana. Birumvikana ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, Abakristo bashakanye bagomba kugaragarizanya ubugwaneza, buri wese akagaragariza mugenzi we urukundo abivanye ku mutima. Bagomba kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byababaza Yehova.
11. Ni iyihe migisha Rusi yabonye bitewe n’uko yakoze ibyo Yehova ashaka?
11 Abashyingiranywe bagombye kurangwa n’ibyishimo, aho kurangwa n’agahinda no kubana by’amaburakindi. By’umwihariko, urugo rw’Abakristo rwagombye kurangwa n’ituze n’amahoro. Reka turebe ibyabaye, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.000, igihe umupfakazi witwaga Nawomi wari ugeze mu za bukuru hamwe n’abakazana be b’abapfakazi, ari bo Orupa na Rusi, bavaga i Mowabu bajya i Buyuda. Nawomi yingingiye abo bagore bari bakiri bato gusubira mu bwoko bwabo. Rusi w’Umumowabukazi yagumanye na Nawomi, akomeza kubera Imana y’ukuri indahemuka kandi yijejwe ko ‘Yehova, uwo yashakiye ubuhungiro mu mababa ye, yari kuzamuha igihembo kitagabanyije’ (Rusi 1:9; 2:12). Kubera ko Rusi yahaga agaciro impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana, yashakanye na Bowazi wari umugaragu wa Yehova ugeze mu za bukuru. Igihe azazuka akaba mu isi nshya y’Imana, azishimira kumenya ko yabaye nyirakuruza wa Yesu Kristo (Mat 1:1, 5, 6; Luka 3:23, 32). Kuba yarakoze ibyo Yehova ashaka byatumye abona imigisha myinshi.
INAMA NZIZA ZATUMA UMUNTU AGIRA ISHYINGIRANWA RYIZA
12. Ni hehe twavana inama nziza mu birebana n’ishyingiranwa?
12 Uwatangije ishyingiranwa atubwira icyo tugomba gukora kugira ngo tugire ishyingiranwa ryiza. Nta muntu usobanukiwe iby’ishyingiranwa kumurusha. Ibyo Bibiliya ivuga igihe cyose biba ari ukuri, kandi umuntu wese utanga inama zirebana n’ishyingiranwa yagombye kuzitanga ashingiye ku mahame yo mu Byanditswe. Urugero, intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Efe 5:33). Ku Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, iyo nama irumvikana rwose. Ariko ikibazo ni iki: ese bazakurikiza Ijambo rya Yehova? Niba koko baha agaciro impano y’ishyingiranwa, bazarikurikiza.a
13. Kudakurikiza inama iboneka muri 1 Petero 3:7 bishobora kugira izihe ngaruka?
13 Umugabo w’Umukristo agomba kugaragariza umugore we urukundo. Intumwa Petero yaranditse ati “mu buryo nk’ubwo, namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi, mububaha kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho, kuko muzaraganwa na bo impano itagereranywa y’ubuzima, kugira ngo amasengesho yanyu atagira inzitizi” (1 Pet 3:7). Umugabo aramutse adakurikije iyo nama Yehova atanga, amasengesho ye ashobora kugira inzitizi. We n’umugore we bashobora kudakomeza guhagarara neza mu buryo bw’umwuka, bikaba byabatera imihangayiko, gutongana no gushihurana.
14. Umugore urangwa n’urukundo ashobora kumarira iki umuryango we?
14 Umugore uyoborwa n’Ijambo rya Yehova n’umwuka we wera ashobora gutuma mu rugo rwe harangwa ituze n’ibyishimo. Umugabo utinya Imana akunda umugore we kandi akamurinda mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Umukristokazi aba yifuza gukundwa n’umugabo we, ariko na we aba agomba kugaragaza imico ituma amukunda. Mu Migani 14:1 hagira hati “umugore w’umunyabwenge rwose yubaka urugo rwe, ariko umupfapfa arusenyesha amaboko ye.” Umugore w’umunyabwenge kandi urangwa n’urukundo akora uko ashoboye kose kugira ngo umuryango we ugire icyo ugeraho kandi urangwe n’ibyishimo. Nanone kandi, agaragaza ko aha agaciro impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana.
15. Ni iyihe nama iboneka mu Befeso 5:22-25?
15 Abashakanye bakurikiza urugero rwa Yesu rw’ukuntu yita ku itorero rye, baba bagaragaza ko bashimira Imana ku bw’impano y’ishyingiranwa itanga. (Soma mu Befeso 5:22-25.) Iyo abashyingiranywe bakundana by’ukuri kandi ntibemere ko ubwibone, imyifatire nk’iy’abana yo kwivumbura, cyangwa izindi ngeso mbi bisenya ishyingiranwa ryabo, babona imigisha.
NTIHAKAGIRE UMUNTU UBATANDUKANYA
16. Kuki hari Abakristo bakomeza kuba abaseribateri?
16 Nubwo abantu benshi baba bateganya ko igihe nikigera bazashaka, hari abagaragu ba Yehova bakomeza kuba abaseribateri bitewe no kubura uwo bashyingiranwa ubanyuze kandi ushimwa n’Imana. Abandi bo baba bafite impano y’ubuseribateri itangwa n’Imana, ituma bitangira umurimo wa Yehova badafite kirogoya nk’abantu bashyingiranywe. Ariko kugira ngo umuntu akomeze kuba umuseribateri urangwa n’ibyishimo, ntagomba kurenga ku mahame ya Yehova.—Mat 19:10-12; 1 Kor 7:1, 6, 7, 17.
17. (a) Ni ayahe magambo Yesu yavuze ku birebana n’ishyingiranwa twagombye kujya tuzirikana? (b) Niba Umukristo atangiye kurarikira umugabo cyangwa umugore w’undi, ni iki yagombye gukora atazuyaje?
17 Twaba turi abaseribateri cyangwa twarashatse, twese tugomba kuzirikana amagambo ya Yesu agira ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye [ni ukuvuga Imana] yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:4-6). Kwifuza umugore cyangwa umugabo w’undi ni icyaha (Guteg 5:21). Niba Umukristo atangiye kugira irari nk’iryo, yagombye guhita aryikuramo, ndetse n’iyo byamutera kubabara cyane bitewe n’uko aba yaratumye ibyo byifuzo bibi bimuzamo (Mat 5:27-30). Ni iby’ingenzi ko umuntu ahindura iyo mitekerereze maze akarandura mu mutima we ushukana icyifuzo kiganisha ku cyaha.—Yer 17:9.
18. Wowe wumva dukwiriye kubona dute impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana?
18 Hari abantu benshi bagiye bagaragaza ko bubaha ishyingiranwa nubwo batazi byinshi kuri Yehova Imana cyangwa batigeze banamumenya, kandi bakaba batazi ko ishyingiranwa ari impano ihebuje atanga. Ubwo rero, twebwe abagaragu ba Yehova “Imana igira ibyishimo,” twagombye kurushaho kwishimira ibyo aduha byose kandi tukagaragaza rwose ko duha agaciro impano y’ishyingiranwa atanga.—1 Tim 1:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’ishyingiranwa, reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” igice cya 10 n’icya 11.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Ishyingiranwa ryiza rihesha Yehova ikuzo kandi rishobora gutuma buri wese mu bagize umuryango agira ibyishimo byinshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Rusi yagaragaje ko yahaga agaciro impano y’ishyingiranwa itangwa n’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ese koko ugaragaza ko uha agaciro impano y’ishyingiranwa itangwa na Yehova?