ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/6 p. 32
  • Kugwa neza bicubya uburakari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugwa neza bicubya uburakari
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Jya ubabwira ko ubakunda
    Inkuru z’ibyabaye
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/6 p. 32

Kugwa neza bicubya uburakari

IGIHE Abahamya babiri bo mu Buholandi ari bo George na Manon bashakaga kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku mugore wari ugeze mu za bukuru, yagaragaje rwose ko atabishakaga. Baje kumenya ko yari yarapfushije abagabo babiri n’umwana w’umuhungu, kandi ko yari arwaye rubagimpande. Nubwo yaje gutuza gato mu gihe baganiraga, ntiyigeze agaragaza ko abyishimiye.

Icyakora, George yabwiye Manon ngo bazongere bajye kumureba bamushyiriye indabyo kubera ko yasaga n’uri mu bwigunge, kandi yarabaye umurakare. Igihe bashyiraga uwo mugore witwaga Rie indabyo, byaramutangaje kandi biramushimisha. Ariko kandi, kubera ko nta mwanya yari afite wo kuganira na bo, yarababwiye ngo bazagaruke. Ubwo George na Manon basubiragayo ku munsi yari yababwiye, barakomanze ntihagira ukingura. Nubwo bagerageje gusubirayo kenshi, ntibongeye kumuca iryera. Ndetse batangiye gutekereza ko abihisha.

Ariko umunsi umwe, George yaje gusanga Rie ari mu rugo. Rie yamusabye imbabazi bitewe n’uko atubahirije gahunda yari yarabahaye, maze amusobanurira ko yari yaragiye mu bitaro. Yaramubwiye ati “uzi ko mumaze kugenda nahise ntangira gusoma Bibiliya!” Bagiranye ikiganiro gishimishije, maze batangira kwigana Bibiliya.

Uko Rie yagendaga yiga Bibiliya, yaretse kuba umurakare maze aba umugore wishimye kandi ugwa neza. Nubwo yari yaraheze mu nzu, yahise atangira kubwira abamusuraga bose ibihereranye n’imyizerere ye mishya. Uburwayi bwe ntibwatumaga aterana kenshi, ariko yishimiraga ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamusuraga. Umunsi yuzuzaga imyaka 82, yagiye mu ikoraniro ry’akarere maze arabatizwa, agaragaza ko yiyeguriye Imana.

Amaze amezi make apfuye, babonye igisigo yari yaranditse. Muri icyo gisigo, yavugaga ibirebana n’intimba iterwa n’ubwigunge umuntu abamo iyo ageze mu za bukuru, kandi yatsindagirizaga akamaro ko kugwa neza. Manon yaravuze ati “gusoma icyo gisigo byankoze ku mutima rwose, kandi nishimira ko Yehova yadufashije tukamugaragariza ubugwaneza.”

Koko rero, urugero Yehova ubwe aduha rutuma tugaragaza ubugwaneza n’urukundo nk’urwo (Efe 5:1, 2). ‘Nitugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana binyuze ku kugwa neza,’ umurimo wacu uzera imbuto.​—2 Kor 6:4, 6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze