Gira ubwenge ushake “ubuyobozi burangwa n’ubwenge”
Ubuzima bwagiye bugereranywa n’urugendo umuntu akora mu bwato. Icyakora, akenshi ubwenge bw’abantu ntibwagiye bugira ikintu kigaragara bubamarira mu rugendo rw’ubuzima. Abenshi bagiye bahura n’ingorane mu buzima zagereranywa no kuba uri mu nyanja ubwato bukakumenekeraho (Zab 107:23, 27). Kuki urwo rugero rukwiriye?
Mu bihe bya kera, gukora ingendo mu nyanja ntibyabaga byoroshye; byasabaga ko umuntu aba abimenyereye. Ubusanzwe abantu babyigishwaga n’abakozi bo mu bwato babimazemo igihe, cyangwa se bakabyigishwa n’umusare w’umwerekeza (Ibyak 27:9-11). Ku bishushanyo byinshi bya kera, kugira ngo abanyabugeni berekane akamaro k’umusare w’umwerekeza, bamushushanyaga ari we ugaragara cyane kurusha abandi. Abakoraga ingendo mu nyanja bagombaga kubanza kumenya ibirebana n’inyenyeri, imiyaga n’ibindi bintu byerekanaga amerekezo. Bibiliya ivuga ko hari abasare bari “abahanga,” kandi ijambo ryakoreshejwe aho rishobora no gusobanura umunyabwenge.—Ezek 27:8.
Guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe bishobora kutugora, nk’uko ingendo abantu bakoraga mu nyanja kera na zo zabaga zigoye. None se ni iki cyadufasha?
TWABONA DUTE “UBUYOBOZI BURANGWA N’UBWENGE”?
Mu gihe ukizirikana ko ubuzima bwagiye bugereranywa n’urugendo umuntu akora mu bwato, dore ibintu bihuje n’ukuri Bibiliya ivuga, igira iti “umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya, kandi umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge” (Imig 1:5, 6). Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ubuyobozi burangwa n’ubwenge” rishobora kumvikanisha ibyo umusare w’umwerekeza wa kera yakoraga. Risobanura ubushobozi bwo kuyobora mu buryo burangwa n’ubwenge.
Dushobora kubona “ubuyobozi burangwa n’ubwenge” kandi tukabasha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu buzima bigereranywa no gukora urugendo mu bwato, nubwo bisaba gushyiraho imihati. Nk’uko mu Migani habivuga, tugomba kugira “ubwenge,” “ubuhanga” n’“ubushishozi” (Imig 1:2-6; 2:1-9). Ikindi kandi, ntitugomba kureka gushakira ubuyobozi ku Mana, kuko n’umuntu mubi ashobora ‘gutanga’ ubuyobozi ariko agamije ibibi.—Imig 12:5.
Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete. Kubigenza dutyo bishobora gutuma tugira ubumenyi bw’agaciro kenshi ku birebana na Yehova ndetse na Yesu Kristo, we ugaragaza imico ya Se kurusha abandi bose (Yoh 14:9). Tubonera inama nyinshi zirangwa n’ubwenge mu materaniro ya gikristo. Nanone kandi, dushobora kwigira ku bandi, hakubiyemo n’ababyeyi bacu.—Imig 23:22.
JYA UREBA KURE KANDI UMENYE ICYO UZAKORA
“Ubuyobozi burangwa n’ubwenge” ni ngombwa, cyane cyane mu gihe turi mu bibazo bikomeye. Hari igihe tugera mu mimerere igoye tukananirwa gufata umwanzuro, kandi ibyo bishobora kuduteza ingorane zikomeye.—Yak 1:5, 6.
Birashishikaje kuba ijambo ryahinduwemo “ubuyobozi burangwa n’ubwenge” rinakoreshwa mu birebana n’intambara. Bibiliya igira iti “uzarwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora [“ubuhanga bwo kurwana,” The Revised English Bible], kandi aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.”—Imig 20:18; 24:6.
Kimwe n’umuhanga mu ntambara utegura urugamba, byaba byiza turebye kure tukamenya ibintu bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana (Imig 22:3). Urugero, hari igihe uba ugomba gufata umwanzuro wo kwemera cyangwa kwanga akazi runaka, cyangwa se kuzamurwa mu ntera. Birumvikana ko wahita utekereza ku mushahara, igihe uzajya ukoresha ujya ku kazi cyangwa uvayo n’ibindi n’ibindi. Ariko rero, hari ibindi bintu ugomba gutekerezaho. Ese ako kazi gahuje n’amahame ya Bibiliya? Ese amasaha y’akazi, wenda nk’akazi gasaba gusimburana n’abandi, azabangamira ibikorwa bya gikristo?—Luka 14:28-30.
Umuhamya wa Yehova witwa Loretta yari afite akazi keza. Igihe ikigo yakoragamo cyimukiraga ahandi, bashatse kumuzamura mu ntera. Abayobozi b’icyo kigo baramubwiye bati “ugize amahirwe utazongera kubona mu buzima bwawe bwose. Twamaze kubona ko aho tugiye kwimukira hari Inzu y’Ubwami.” Icyakora, Loretta yashakaga koroshya ubuzima, bityo agakorera Umuremyi we mu buryo bwuzuye. Yabonye ko uwo mwanya yari ahawe utari gutuma abona igihe gihagije cyo kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Ku bw’ibyo, yanditse ibaruwa yo gusezera ku kazi, nubwo umuyobozi yamubwiye ko ari we mukozi wenyine bifuzaga kugumana. Ubu Loretta amaze imyaka 20 ari umupayiniya w’igihe cyose, kandi yemera rwose ko ibyo yagezeho mu murimo abikesha kuba yarafashe umwanzuro uhuje n’“ubuyobozi burangwa n’ubwenge,” cyangwa inama zo mu Ijambo ry’Imana. Imishyikirano afitanye na Yehova yarushijeho gukomera, kandi yashoboye gufasha abantu benshi kumenya ukuri ko muri Bibiliya.
Nta gushidikanya ko “ubuyobozi burangwa n’ubwenge” bukenewe no mu muryango. Kurera abana ni umurimo umara igihe kirekire, kandi amahitamo ababyeyi bagira mu birebana n’ibintu by’umwuka n’iby’umubiri, aba azagira ingaruka ku bagize umuryango bose (Imig 22:6). Ababyeyi b’Abakristo bashobora kwibaza bati “ese dutoza abana bacu kugirana imishyikirano myiza na Yehova binyuze ku byo tuvuga n’ibyo dukora, kugira ngo bazabe abanyabwenge igihe bazaba bamaze kuba bakuru? Ese uko tubayeho bituma bamenya uko bakoroshya ubuzima, maze bagashyira umurimo wa gikristo mu mwanya wa mbere?—1 Tim 6:6-10, 18, 19.
Ibintu by’umubiri cyangwa inzego z’imibereho abantu bo mu isi baharanira, si byo mu by’ukuri bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho. Umwami Salomo yari abisobanukiwe neza. Yarahumekewe maze arandika ati ‘abatinya Imana y’ukuri ni bo bizagendekera neza, kuko bayitinye’ (Umubw 8:12). Ibyo bigaragaza rwose akamaro ko gushaka “ubuyobozi burangwa n’ubwenge” bushingiye ku Ijambo ry’Imana.—2 Tim 3:16, 17.
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Kugira ngo abanyabugeni berekane akamaro k’abasare b’aberekeza, akenshi babashushanyaga ari bo bagaragara cyane kurusha abandi
[Aho ifoto yavuye]
Su concessione del Ministero per i Beni e le Attività Culturali. It is forbidden to reproduce or duplicate this image in any way or by any means.