ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 p. 3
  • Ese hari uwumva amasengesho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese hari uwumva amasengesho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki bashidikanya?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 p. 3

Ese hari uwumva amasengesho?

“Nubwo nashidikanyaga ko Imana ibaho, rimwe na rimwe napfaga gusenga. Numvaga ko hari unyumva, nubwo ntari mbyizeye neza. Nta byishimo nagiraga, kandi numvaga kubaho nta cyo bimariye. Natinyaga kwemera ko Imana ibaho, kuko numvaga ko abayemera ari ibigwari.”—PATRICIAa WO MURI IRILANDE.

ESE wigeze kumva umeze nka Patricia? Ese ujya usenga, nubwo waba ushidikanya ko Imana ibaho? Niba bijya bikubaho, si wowe wenyine. Dore icyo ubushakashatsi bwagaragaje:

◼ Ubushakashatsi bwakorewe ku Bongereza 2.200, bwagaragaje ko 22 ku ijana bonyine, ari bo bizera ko hariho Imana yaremye isi kandi yumva amasengesho. Nyamara 55 ku ijana by’ababajijwe bavuze ko bajya basenga.

◼ Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 10.000 bo ku migabane ine y’isi, bwagaragaje ko 30 ku ijana by’abavuze ko batemera Imana, bajya basenga.

Kuki bashidikanya?

Umugabo wo mu Bwongereza witwa Allan, yaravuze ati “najyaga mvuga ko ntemera Imana, kuko numvaga ko icyo amadini agamije ari ukwigarurira abantu no gushaka ifaranga. Nanone, numvaga ko niba Imana ibaho, hatagombye kubaho akarengane nk’ako tubona. Nyamara hari igihe nabaga ntuje, maze nkicara ngapfa gusenga. Nanone nakundaga kwibaza nti ‘nabayeho nte?’”

Umuntu wese utekereza atyo, aba afite impamvu zituma ashidikanya ko amasengesho ye asubizwa. Akenshi umuntu arushaho gushidikanya iyo hari ibibazo yibaza, ariko akaba adashobora kubibonera ibisubizo, urugero nk’ibi bikurikira:

◼ Ese hariho Umuremyi?

◼ Kuki amadini akunda guteza ingorane?

◼ Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Ese uramutse uzi ibisubizo by’ibyo bibazo, byatuma ugira icyifuzo cyo gusenga?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri izi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze